{"id":14030,"date":"2019-02-21T12:35:36","date_gmt":"2019-02-21T12:35:36","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/02\/21\/dushaka-sosiyete-sivili-idatekereza-bimwe-na-leta-depite-habineza\/"},"modified":"2019-02-21T12:35:36","modified_gmt":"2019-02-21T12:35:36","slug":"dushaka-sosiyete-sivili-idatekereza-bimwe-na-leta-depite-habineza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030","title":{"rendered":"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza"},"content":{"rendered":"<p> <em> <strong>Umudepite akaba n\u2019Umuyobozi w\u2019Ishyaka Riharanira Demokarasi n\u2019Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza\u00a0 avuga ko Sosiyete Sivile Nyarwanda yigize umuvugizi wa Leta bityo ko isubiramo ibyo iba yavuze aho kuvugira abaturage.<\/strong> <\/em> <\/p>\n<p>Mu kiganiro na Bwiza.com, uyu mudepite yatangaje ko Sosiyete\u00a0 Sivile Nyarwanda buri gihe isubiramo ibyo Leta yavuze kandi ubusanzwe yakabaye ivugira abaturage, ingingo avuga ko ari urucantege.<\/p>\n<p>Ati \u201c Njyewe nacitse intege kuri Sosiyete Sivile muri 2015, icyo ntitwifuzaga ko \u00a0itegeko nshinga rihinduka, nashyigikiwe n\u2019umuryango umwe. Naho abandi bose, izo zifite amamiliyiaridi, amamodoka ahenze, nta n\u2019umwe wadushyigikiye. Nari bajije kweli [mu by\u2019ukuri] mu Rwanda wavuga ko Sosiyete Sivili yose, yose, yumva ibintu n\u2019abandi bose bari muri Leta. Aha nahise ncika intege\u00a0 rwose. Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta.\u201d<\/p>\n<p>Uyu muyobozi w\u2019Ishyaka ritavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi buriho mu Rwanda yemeranya n\u2019Uwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Imiyoborere (RGB) ruherutse gukebura Sosiyete Sivile ruyisaba gukora akazi kayo neza. Avuga \u00a0ko bitumvukana uburyo buri gihe Sosiyete Sivile Nyarwanda iba yemeranya n\u2019ibyo Leta ikora.<\/p>\n<p>Ati \u201c Sosiyete Sivile ntigomba kuba umuvugizi wa Leta, igomba kuba umuvugizi w\u2019abaturage. Ubu usanga iyo Leta yamaganye ibintu muri Congo, nayo ihita ibyamagana [aseka].\u00a0 Turashaka sosiyete sivile ifite ukuntu yumva ibintu bitameze kimwe n\u2019ibya Leta.\u201d<\/p>\n<p>Depite Frank Habineza yemeza ashimitse ko iyi mikorere ya Sosiyete Sivile Nyarwanda itiza umurindi imvugo ko amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi mu Rwanda nta ngufu agira.<\/p>\n<p>Ati \u201c Mu by\u2019ukuri n\u2019ubwo abantu bajya bavuga ngo amashyaka ya opozisiyo mu Rwanda ngo ntabwo akomeye cyane, ni ibyo byose. Ishyaka rya Opozisiyo kugira ngo rikomere bisaba kugira ngo sosiyete sivile ibe ihari, itangazamakuru ryigenga. Ishyaka rya opozisiyo ntiryakora ubuvugizi, ngo rikore ubushakashatsi ngo rinajye no mu bitangazamakuru kubivuga. Bisaba gufatanya. Haracyakenewe intambwe yo guterwa.\u201d<\/p>\n<p>ihttps:\/\/www.youtube.com\/watch?v=vuxXf4E2y14<\/p>\n<p>Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean L\u00e9onard mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2019, yatangaje ko ibivugwa na Depite, Frank Habineza yibeshye ku ndorerwamo areberamo uru rwego.<\/p>\n<p>Ati \u201c Ndibaza ko yibeshye, agomba gusobanukirwa inshingano za Sosiyete Sivile. Uru rwego si umutwe wa politiki, iyi ni imiryango ivugira abaturage, ntiharanira ubutegetsi ngo ijye ihora ireba ibitagenda gusa kugira ngo igire ibyo yahindura biciye mu buryo bwa politiki. Icyo tuzi ni uko dukorera abaturage, ku nyungu z\u2019abaturage.\u201d<\/p>\n<p>Ku ngingo yo kuba buri gihe Sosiyete Sivile Nyarwanda itajya igira imyumvire ihabanye n\u2019iya Leta ku bikorerwa abaturage, Sekanyange yayiteye utwatsi avuga ko ahubwo impinduka ziba akenshi mu bikorerwa abaturage ari yo iba yazitanzeho ibitekerezo kandi Leta ikabyumva bityo ko aho nta kibazo kiba kirimo.<\/p>\n<p>Ati \u201c Turabitanga[ibitekerezo], akenshi usanga ibiba bihinduka, bisubirwamo, biba biturutse ku bitekerezo tuba twaratanze. Niba tuvuze tuti hari ibibazo mu byiciro by\u2019ubudehe,ruswa mu nzego z\u2019ibanze, mu mitangire ya serivisi nyuma Leta ikamanuka ishaka umuti w\u2019ibi bibazo, aho ntabwo Sosiyete Sivile iba ikora ibyo Leta yakoze.\u201d<\/p>\n<p>Sekanyange avuga ko Sosiyete Sivile igendera kuri porogaramu Leta iba yaratangije zitandukanye ndetse agasaba abantu guhindura imyumvire kuko Sosiyete Sivile Nyarwanda itagira imikorere nk\u2019iy\u2019iz\u2019ibindi bihugu.<\/p>\n<p>[penci_related_posts dis_pview=&#8221;no&#8221; dis_pdate=&#8221;no&#8221; title=&#8221;Izindi nkuru wasoma&#8221; background=&#8221;&#8221; border=&#8221;&#8221; thumbright=&#8221;no&#8221; number=&#8221;4&#8243; style=&#8221;list&#8221; align=&#8221;none&#8221; withids=&#8221;&#8221; displayby=&#8221;recent_posts&#8221; orderby=&#8221;rand&#8221;]<\/p>\n<p>Imikorere ya Sosiyete Sivile Nyarwanda hari abatayivugaho rumwe, bagaragaza ko ntacyo ikora gifatika ku bijyanye no gukorera ubuvugizi ibibazo by\u2019abaturage cyangwa kugaragaza ibitagenda neza.<\/p>\n<p>Bayitunga agatoki kenshi kugira intege nke no gukorera mu kwaha kwa Leta iriho mu Rwanda aho gukora ubuvugizi ku bibazo by\u2019abaturage. Ibi umuyobozi wayo akabihakana yivuye inyuma.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umudepite akaba n\u2019Umuyobozi w\u2019Ishyaka Riharanira Demokarasi n\u2019Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza\u00a0 avuga ko Sosiyete Sivile Nyarwanda yigize umuvugizi wa Leta bityo ko isubiramo ibyo iba yavuze aho kuvugira abaturage. Mu kiganiro na Bwiza.com, uyu mudepite yatangaje ko Sosiyete\u00a0 Sivile Nyarwanda buri gihe isubiramo ibyo Leta yavuze kandi ubusanzwe yakabaye ivugira abaturage, ingingo avuga ko ari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-14030","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umudepite akaba n\u2019Umuyobozi w\u2019Ishyaka Riharanira Demokarasi n\u2019Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza\u00a0 avuga ko Sosiyete Sivile Nyarwanda yigize umuvugizi wa Leta bityo ko isubiramo ibyo iba yavuze aho kuvugira abaturage. Mu kiganiro na Bwiza.com, uyu mudepite yatangaje ko Sosiyete\u00a0 Sivile Nyarwanda buri gihe isubiramo ibyo Leta yavuze kandi ubusanzwe yakabaye ivugira abaturage, ingingo avuga ko ari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-02-21T12:35:36+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza\",\"datePublished\":\"2019-02-21T12:35:36+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030\"},\"wordCount\":592,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030\",\"name\":\"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-02-21T12:35:36+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14030#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza - BWIZA","og_description":"Umudepite akaba n\u2019Umuyobozi w\u2019Ishyaka Riharanira Demokarasi n\u2019Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza\u00a0 avuga ko Sosiyete Sivile Nyarwanda yigize umuvugizi wa Leta bityo ko isubiramo ibyo iba yavuze aho kuvugira abaturage. Mu kiganiro na Bwiza.com, uyu mudepite yatangaje ko Sosiyete\u00a0 Sivile Nyarwanda buri gihe isubiramo ibyo Leta yavuze kandi ubusanzwe yakabaye ivugira abaturage, ingingo avuga ko ari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-02-21T12:35:36+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza","datePublished":"2019-02-21T12:35:36+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030"},"wordCount":592,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14030#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030","name":"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-02-21T12:35:36+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14030"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14030#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta- Depite\u00a0 Habineza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14030","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14030"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14030\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14030"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14030"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14030"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}