{"id":14414,"date":"2019-03-24T11:38:45","date_gmt":"2019-03-24T11:38:45","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/03\/24\/nyamasheke-ababyeyi-barasabwa-gukurikirana-imyigire-y-abana-babo\/"},"modified":"2019-03-24T11:38:45","modified_gmt":"2019-03-24T11:38:45","slug":"nyamasheke-ababyeyi-barasabwa-gukurikirana-imyigire-y-abana-babo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414","title":{"rendered":"Nyamasheke:  Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Ubuyobozi bw\u2019urwunge rw\u2019amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi\u00a0 bumva ko kurihira umwana amafaranga y\u2019ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry\u2019uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y&#8217;abana babo.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama bwagiranye na bo \u00a0bareba uko umwaka ushize w\u2019amashuri wagenze muri iri shuri no gufatira hamwe ingamba zo kugera ku ntego y\u2019uburezi bifuza muri uyu mwaka, aho byagaragaye bikanemezwa n\u2019abanyeshuri na bamwe mu babyeyi ko umwana wakurikiranwe neza n\u2019ababyeyi arushaho gutsinda kurusha uwo baheruka batangira amafaranga y\u2019ishuri gusa.<\/p>\n<p>Igiraneza Janvier yiga mu mwaka wa 4 muri iri shuri,akaba yarabaye uwa mbere mu banyeshuri 56 baharangijwe icyiciro rusange cy\u2019ayisumbuye umwaka ushize no mu mashuri abanza ngo akaba yarabaga uwa mbere mu rwego rw\u2019umurenge wose wa Macuba iwabo.<\/p>\n<p>Avuga ko kimwe mu byamufashije gukunda ishuri ari ababyeyi be bamuhora hafi bakamenya imyigire \u00a0n\u2019imyitwarire ye,aho bamwaka indangamanota bakayigenzura na we agahora yumva yayibaha iriho amanota ashimishije.<\/p>\n<p>Yagize ati\u2019\u2019 kuba nahembwe nk\u2019indashyikirwa mu mitsindire muri iri shuri mbikesha ababyeyi banyita ho bagakurikiranira hafi imyigire yanjye nubwo bo batagize amahirwe yo kwiga \u00a0ayisumbuye. Iyo ngeze mu rugo icya mbere bakora ni ukumbaza indangamanota bakareba imitsindire n\u2019imyitwarire byanjye ari yo mpamvu \u00a0mporana umurava.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Nyina Nyiransabimana Belia avuga ko icyemezo cyo kwita ku myigire y\u2019abana be yagitewe n\u2019amateka ye kuko\u00a0 iwabo batsinze amashuri ari abana 6 bose na we ari mo mbere ya Jenoside yakorewe\u00a0 abatutsi ariko kubera ubukene bw\u2019ababyeyi na Leta mbi itaritaga ku burezi bw\u2019abana ntihagira n\u2019umwe wiga kandi bose barabaga aba mbere,akumva atifuza ko amahirwe yabuze abana be bayabura.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 mbabazwa no kuba ntarize ayisumbuye kandi nari nayatsinze mba n\u2019uwa mbere mu ishuri imyaka yose kubera ibihe bibi navukiye mo n\u2019ababyeyi batari bafite ubushobozi bwo gutuma twiga,nkibaza ko ubu mba nkorera igihugu ku rwego rukomeye ariko ntibyakunze. Nagize amahirwe yo kugira abana b\u2019abahanga kuko bose baba aba mbere,nubwo nkennye ariko ngomba kubakurikiranira hafi,nkagenzura buri gihe indangamanota zabo,nkabasura ku ishuri,ibyo ntasobanukiwe kubera icyongereza kingora bakabinsobanurira,ariko nkamenya imyigire y\u2019abana banjye.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Muhinde Salathiel uhagarariye ababyeyi bagenzi be muri iri shuri asaba buri mubyeyi\u00a0 kumenya agaciro ko gukurikirana imyigire n\u2019imyitwarire y\u2019umwana kuko mu biruhuko bohererezwa amabaruwa ari ho uko umwana yitwaye ari kumwe n\u2019indangamanota ye,ariko ngo ababyeyi babigenzura ni bake,kandi kutabigenzura ngo bakurikiranire hafi iyo myigire n\u2019imyitwarire ni ho uburezi bupfira.<\/p>\n<p>Abibutsa \u00a0ko kurera umwana atari ukumuha ibyo kurya,kumwambika no kumurihira amafaranga y\u2019ishuri gusa,ahubwo ko no kugenzura imitsindire n\u2019imyitwarire bye bituma yitwararika,akiga neza akazagirira akamaro umuryango we n\u2019igihugu \u00a0muri rusange.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage,Mukamana Claudette, na we asaba \u00a0buri mubyeyi urerera muri aka karere \u00a0kwita ku burere bw\u2019umwana we.<\/p>\n<p>Ati\u2019\u2019 igihugu cyose gishishikajwe n\u2019izamuka ry\u2019ireme ry\u2019uburezi kandi umubyeyi ni inkingi ikomeye yaryo. Turasaba buri mubyeyi kumva ko uburere buruta ubuvuke,akumva ko uko ashishikarira ibindi ari na ko akwiye gushishikarira n\u2019imitsindire n\u2019imyitwarire y\u2019umwana, ahereye ku ndangamanota ye.<\/p>\n<p>Iri shuri ribarirwamo abana 647barimo abakobwa 361 n\u2019abahungu 286,umuyobozi waryo Uwihanganye Samuel akavuga ko\u00a0 imitsindire yabo myiza itashoboka ababyeyi batabigizemo uruhare rufatika.<\/p>\n<figure id=\"attachment_128772\" aria-describedby=\"caption-attachment-128772\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-128772 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/03\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-128772\" class=\"wp-caption-text\">Umuyobozi wa GS Umucyo, Karengera Uwihanganye Samuel<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubuyobozi bw\u2019urwunge rw\u2019amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi\u00a0 bumva ko kurihira umwana amafaranga y\u2019ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry\u2019uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y&#8217;abana babo. Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[14],"tags":[],"class_list":["post-14414","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mashuli"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubuyobozi bw\u2019urwunge rw\u2019amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi\u00a0 bumva ko kurihira umwana amafaranga y\u2019ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry\u2019uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y&#8217;abana babo. Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-03-24T11:38:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/03\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo\",\"datePublished\":\"2019-03-24T11:38:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414\"},\"wordCount\":575,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/03\\\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg\",\"articleSection\":[\"mu-mashuli\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414\",\"name\":\"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/03\\\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg\",\"datePublished\":\"2019-03-24T11:38:45+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14414#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo - BWIZA","og_description":"Ubuyobozi bw\u2019urwunge rw\u2019amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi\u00a0 bumva ko kurihira umwana amafaranga y\u2019ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry\u2019uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y&#8217;abana babo. Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-03-24T11:38:45+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/03\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo","datePublished":"2019-03-24T11:38:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414"},"wordCount":575,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/03\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg","articleSection":["mu-mashuli"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414","name":"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/03\/Umuyobozi-wa-GS-U-mucyo-Karengera-Uwihanganye-Samuel-asanga-ireme-ryuburezi-ritazamuka-ababyeyiabarezi-nabanyeshuri-ubwabo-badashyize-hamwe-ngo-barizamure..jpg","datePublished":"2019-03-24T11:38:45+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14414"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14414#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y\u2019abana babo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14414","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14414"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14414\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14414"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14414"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14414"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}