{"id":14448,"date":"2019-03-26T18:41:31","date_gmt":"2019-03-26T18:41:31","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/03\/26\/abari-mu-byaha-by-inzaduka-ntibazigera-barusha-ingufu-ababirwanya-min-busingye\/"},"modified":"2019-03-26T18:41:31","modified_gmt":"2019-03-26T18:41:31","slug":"abari-mu-byaha-by-inzaduka-ntibazigera-barusha-ingufu-ababirwanya-min-busingye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448","title":{"rendered":"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye"},"content":{"rendered":"<p>Minisitiri w\u2019Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko uri mu byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya.<\/p>\n<p>Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera \/ Justice week ku nsanganyamatsiko \u201c <strong>Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by\u2019inzaduka mu muryango<\/strong> .\u201d<\/p>\n<p>Iki cyumweru cyaranzwe n\u2019ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa cyangwa serivisi zitangwa n\u2019inzego zibumbiye mu \u201cUrwego rw\u2019Ubutabera\u201d, gusura abaturage mu nteko z\u2019Abaturage, gusura abanyeshuri muri za Kaminuza n\u2019abagororwa muri za Gereza; babasobanurira ibijyanye n\u2019ibyaha by\u2019inzaduka, kubakangurira kubyirinda no kubikumira.<\/p>\n<p>Icyumweru cyatangijwe ku rwego rw\u2019igihugu mu karere ka Ngororero na Minisitiri w\u2019Ubutabera akaba n\u2019Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston aho yakanguriye abaturage kuba maso bakamenya ububi bw\u2019ibyaha bitari bisanzwe bimenyerewe mu muryango nyarwanda, birimo ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyaha byo gucuruza abantu, kunywa ibiyobyabwenge, ruswa, ibyaha byo gusambanya abana n\u2019ihohotera. Yabasabye kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibi byaha no kutabihishira igihe babonye bikorwa.<\/p>\n<p>Minisitiri Busingye yabwiye abaturage ko\u00a0 kuba iki cyumweru baragihariye ubutabera bidashatse kuvuga ko ubusanzwe nta butabera buhari. Yagize ati \u201cIki cyumweru twagihariye ubutabera. Ntabwo ari ukuvuga ko tutabufite ahubwo twashatse kuza kubasura ngo tubiyereke nk\u2019Urwego rw\u2019Ubutabera, tubereke ko dufatanya kugira ngo buri munyarwanda wese agerweho n\u2019ubutabera.\u00a0 Inzego z&#8217;Ubutabera dushinzwe kubafasha kandi tuzabikomeza kugira ngo umunyarwanda aho ari hose abone ubutabera kandi uburenganzira bwe bwubahirizwe.&#8221;<\/p>\n<p>Asubiza ibibazo by\u2019abaturage mu Nteko y\u2019abaturage yateraniye kuri sitade ya Ngororero, Minisitiri yabasabye kujya bubaha ibyemezo by&#8217;inkiko. Ati &#8220;ibyo amategeko ateganya twese biratureba ku gipimo kimwe kandi tugomba kubyakira. Ntabwo ubutabera bukora kubera ko umuntu afite ibya Mirenge, bukora kuko bugomba gukorwa. Udafite ubushobozi na busa turamutegereza kugeza igihe azabubona akishyura umwenda w&#8217;abandi kuko ubwishyu nibwo bushingiye ku butabera.\u201d<\/p>\n<p>Muri Gereza ya Nyarugenge naho Minisitiri w\u2019Ubutabera akaba n\u2019Intumwa Nkuru ya Leta yaganiriye n\u2019imfungwa n\u2019abagororwa abasaba kurangwa n\u2019impinduka nziza bityo bakazaba ingirakamaro mu muryango nyarwanda. Yagize ati &#8220;Kuba muri hano ni ukugira ngo hagire igihinduka mu buzima bwanyu, muratera intambwe yo kugororoka kandi tubatezeho impinduka nziza.\u201d Yanababuriye ko uri muri ibi byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya.<\/p>\n<p>Kimwe na Minisitiri Busingye Johnston, n\u2019abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zigize Urwego rw\u2019Ubutabera bagiye hirya no hino mu turere tw\u2019igihugu, muri za Kaminuza no muri za Gereza batanga nabo ubutumwa bugamije gukangurira abantu kwirinda by\u2019umwihariko ibyaha by\u2019inzaduka\u00a0 n\u2019ibyaha byose muri rusange banabasaba gutanga umusanzu mu kubikumira.<\/p>\n<p>Icyumweru cy\u2019Ubutabera cyashojwe ku wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 n\u2019umukino w\u2019Umupira w\u2019amaguru wahuje ikipe y\u2019Urwego rw\u2019Ubutabera (JRLOS) n\u2019ikipe ASV (association des Sportifs Volontaires). Umukino warangiye amakipe yombi anganya 3-3, hiyambazwa penalite ASV itsinze 3 kuri 1 ya JRLOS. ASV iba itwaye igikombecyitiriwe Icyumweru cy\u2019Ubutabera.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019Umukino, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n\u2019andi mategeko, Uwizeyimana Evode wari umushyitsi mukuru, yabwiye abaturage bari bitabiriye umukino ko hari amahitamo abiri: Kureka ibyaha burundu cyangwa gufungwa burundu.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisitiri w\u2019Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko uri mu byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya. Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera \/ Justice week ku nsanganyamatsiko \u201c Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by\u2019inzaduka mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[50],"tags":[],"class_list":["post-14448","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Minisitiri w\u2019Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko uri mu byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya. Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera \/ Justice week ku nsanganyamatsiko \u201c Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by\u2019inzaduka mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-03-26T18:41:31+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye\",\"datePublished\":\"2019-03-26T18:41:31+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448\"},\"wordCount\":523,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448\",\"name\":\"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-03-26T18:41:31+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14448#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye - BWIZA","og_description":"Minisitiri w\u2019Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko uri mu byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya. Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera \/ Justice week ku nsanganyamatsiko \u201c Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by\u2019inzaduka mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-03-26T18:41:31+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye","datePublished":"2019-03-26T18:41:31+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448"},"wordCount":523,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14448#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448","name":"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-03-26T18:41:31+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14448"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14448#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abari mu byaha by\u2019inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya \u2014 Min. Busingye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14448","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14448"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14448\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14448"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14448"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14448"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}