{"id":14521,"date":"2019-03-30T12:10:44","date_gmt":"2019-03-30T12:10:44","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/03\/30\/hon-sebaba-mu-cyiciro-cy-ubudehe-ndatakambira-mwalimu-shyaka-anastase\/"},"modified":"2025-02-12T13:01:56","modified_gmt":"2025-02-12T11:01:56","slug":"hon-sebaba-mu-cyiciro-cy-ubudehe-ndatakambira-mwalimu-shyaka-anastase","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521","title":{"rendered":"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase"},"content":{"rendered":"<p>Abantu benshi murikanze muti ese noneho Sebaba yasaze! None se ngirente ko nisanze mucyiciro mbona kitankwiye ( cya kane) nkisanga ndi kumwe n\u2019abandi banyemali bazwi cyane mu gihugu cyacu, aha ndavuga ba banyamafaranga, bibitseho iritubutse, ba banyenganda, ba banyacyubahiro dusangiye umwuga, mbese babandi mwese mutayobewe basobanutse, akenshi bagendera muri za V8 imbere mu gihugu, mu biruhuko bo n\u2019abagize imiryango yabo bakunze kujya hakurya y\u2019amazi iyoooooo babifashijwemo na rutemikirere kuko bizigamiye bakazagaruka ubwenge bwarasubiye ku gihe!<\/p>\n<p>Sukubigana sino kwisumbukuruza ariko urwego abo barimo nirwo nanjye bambonyemo, barunshyiramo ntabibasabye bityo ndavuga nti awa, ndamaze niba iyi nda yanjye ariyo ibashuka bakayibona itatse amabengeza bakampemba ibyubahiro kugeza nzamuwe mu ntera nkisanga mu cyiciro cy\u2019abakomeye.<\/p>\n<p>Sinkunze gukabya inzozi, umwana wo kw\u2019ibere rya Bigogwe, nkaba n\u2019umwana w\u2019umutambyi uzi ku ibanga ryo gushinga ivi ngo ngire icyo mvona kuri Rurema nsaba kurindwa umuvumo w\u2019abatanyifuriza ishya n\u2019ihirwe, kimwe n\u2019iziwacu zivumera zikavumerera mu ruhongore bitari mu buvumo nka bwabundi bwavuzaga ubuhuha hafi y\u2019iwacu muri Nyakiriza.<\/p>\n<p>Ariko noneho ndi mubiki! Iki nicyo niyangira kuko hari igihe mvuga ibintu nanjye bikanyobera bikancanga. Ariko mbaze kooooko naratsinze kugeza ubwo nzamuwe mu ntera kugeza muri kiriya cyiciro? Ubu koko uwabaza abaturanyi ku mibereho yanjye, basanze mbikwiriye? Ntaramenya ibyo aribyo iryo zamurwa ryari rinteye ishema kuko ntifuzaga kwitwa umutindi nyakujya, kandi sindiwe pe! Ariko nyine nkibaza niba nkwiriye kujya mu rwego rw\u2019abanyenganda, abayobozi bakuru b\u2019igihugu kandi niyicira isazi ku izuru, kubona igiceri bingora ngo ntege KBS igana Nyabugogo!<\/p>\n<p>Aho niho napfiriye mbura uwo nakwiyambaza! Ndaceceka, ndinumira kugira ngo ningira umugisha wo guhura na Prof. Shyaka nzamuregere ako kantu kuko banshyize mu rwego ntakwiriye, banyibeshyeho. Imana mfite kugeza ubu nuko ntararwara ariko umusanzu wamvuyemo da!<\/p>\n<p>Binyibeshyeho nubwo nariraga ayarika naje gusanga hari abandi benshi dusangiye\u00a0 ibibazo , ahubwo binakomeye kurusha ibyacu. Namwe nimwibaze umuturage nawe ubona akwiriye ikicyiro cya mbere agashyirwa mu cya kabiri, uwo mu cya kabiri agashyirwa mu cyagatatu&#8230;.bityo bityo wareba ugasanga harimo akarengane.<\/p>\n<p>[penci_related_posts dis_pview=&#8221;no&#8221; dis_pdate=&#8221;no&#8221; title=&#8221;IZINDI NKURU WASOMA&#8221; background=&#8221;&#8221; border=&#8221;&#8221; thumbright=&#8221;no&#8221; number=&#8221;6&#8243; style=&#8221;grid&#8221; align=&#8221;none&#8221; withids=&#8221;&#8221; displayby=&#8221;cat&#8221; orderby=&#8221;rand&#8221;]<\/p>\n<p>Nawe se, ni gute umugore w\u2019umupfakazi, wasigiwe abana b\u2019imfubyi bane, akaba nta nzu umugabo yamusigiye, nta murima, nta nka, mbese nta shinge na rugero, yazamurwa agashyirwa mu cyiciro cya gatatu? Ubwo harya si ukugira ngo muri rusange bizavugwe ko ikigero cy\u2019ubukungu n\u2019ubuzima byazamutse kubera ko umubare w\u2019abatindi nyakujya ari muto cyane? Nkamenya undi musaza Imana yagiriye umugisha imuha imbyaro 13, nta murima nta bundi butunzi yigirira, baba bagize batya ashyirwa mu cyiciro cya gatatu, we kimwe n\u2019uwo nari mvuze haruguru abana babo bananiwe kwiga kubera kutagira ubushobozi.<\/p>\n<p>Gusa nakomeje kuvuga ngo badushyize twese muri ibyo byiciro wagira ngo hari ikindi byari bigamije kuko habayemo kwibeshya gukomeye ibyo byiciro ntibyajyana n\u2019urwego rw\u2019ubuzima cyangwa rw\u2019imibereho nyayo y\u2019umuturage. Ni nayo mpamvu iby\u2019ubudehe byakomeje gusakuza nkaba nishimira ko harimo gukusanywa ibitekerezo ngo bivugururwe. Uko gusakuza byari bihatse byinshi kuko ahatari hake hagiye havugwa ruswa kugira ngo uvanwe unashyirwe mu rwego runaka rw\u2019ubudehe.<\/p>\n<p>Ngasanga mu rwego rwo kwisungana hakwiriye ibindi byiciro icya 5 n\u2019icya gatandatu by\u2019abantu bafite ubushobozi burenze batanga umusanzu ujyanye n\u2019urwego bariho noneho abaturage bazamuwe mu byiciro byisumbuye bitabakwiriye bakaba bamanurwa mu byiciro byo hasi byatuma bagera ku buvuzi bitagoye, gutanga imisanzu mu buryo bworoshye, kwigisha abana neza, no kugera kubindi byiza bikubiye muri politiki y\u2019ubudehe.<\/p>\n<p>Hari byinshi byiza byagezweho muri iyi gahunda ariko hari na byinshi bikenewe kunozwa kugira ngo imibereho y\u2019umuturage irusheho kuba myiza.<\/p>\n<p> <strong>\u00a0<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu benshi murikanze muti ese noneho Sebaba yasaze! None se ngirente ko nisanze mucyiciro mbona kitankwiye ( cya kane) nkisanga ndi kumwe n\u2019abandi banyemali bazwi cyane mu gihugu cyacu, aha ndavuga ba banyamafaranga, bibitseho iritubutse, ba banyenganda, ba banyacyubahiro dusangiye umwuga, mbese babandi mwese mutayobewe basobanutse, akenshi bagendera muri za V8 imbere mu gihugu, mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-14521","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abantu benshi murikanze muti ese noneho Sebaba yasaze! None se ngirente ko nisanze mucyiciro mbona kitankwiye ( cya kane) nkisanga ndi kumwe n\u2019abandi banyemali bazwi cyane mu gihugu cyacu, aha ndavuga ba banyamafaranga, bibitseho iritubutse, ba banyenganda, ba banyacyubahiro dusangiye umwuga, mbese babandi mwese mutayobewe basobanutse, akenshi bagendera muri za V8 imbere mu gihugu, mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-03-30T12:10:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T11:01:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase\",\"datePublished\":\"2019-03-30T12:10:44+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:01:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521\"},\"wordCount\":599,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521\",\"name\":\"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-03-30T12:10:44+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T11:01:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14521#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase - BWIZA","og_description":"Abantu benshi murikanze muti ese noneho Sebaba yasaze! None se ngirente ko nisanze mucyiciro mbona kitankwiye ( cya kane) nkisanga ndi kumwe n\u2019abandi banyemali bazwi cyane mu gihugu cyacu, aha ndavuga ba banyamafaranga, bibitseho iritubutse, ba banyenganda, ba banyacyubahiro dusangiye umwuga, mbese babandi mwese mutayobewe basobanutse, akenshi bagendera muri za V8 imbere mu gihugu, mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-03-30T12:10:44+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T11:01:56+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase","datePublished":"2019-03-30T12:10:44+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:01:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521"},"wordCount":599,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14521#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521","name":"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-03-30T12:10:44+00:00","dateModified":"2025-02-12T11:01:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14521"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14521#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hon. Sebaba mu cyiciro cy\u2019ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14521","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14521"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14521\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14521"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14521"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14521"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}