{"id":1467,"date":"2016-04-04T13:30:34","date_gmt":"2016-04-04T13:30:34","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/04\/04\/guhera-muri-nyakanga-imisoro-ku-myenda-ya-caguwa-irazamurwa-minisitiri-w-039\/"},"modified":"2025-02-12T21:43:49","modified_gmt":"2025-02-12T19:43:49","slug":"guhera-muri-nyakanga-imisoro-ku-myenda-ya-caguwa-irazamurwa-minisitiri-w-039","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467","title":{"rendered":"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa &#8211; Minisitiri w&#039;Intebe"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 04 Mata 2016 Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi  yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bijyanye n\u2019inganda mu Rwanda ariko by\u2019umwihariko inganda zikora imyenda n\u2019izitunganya impu n\u2019ibizikomokaho.<\/p>\n<p>Urwego rw\u2019inganda mu Rwanda rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry\u2019igihugu. U Rwanda rero rurifuza kuruteza imbere ngo rukomeze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-28970 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><\/p>\n<p>Iki kiganiro kibanze ku ngingo eshatu z\u2019ingenzi ari zo: Uko urwego rw\u2019inganda rwifashe mu Rwanda, ibijyanye n\u2019inganda zikora imyenda, ndetse n\u2019imbogamizi uru rwego ruhura nazo n\u2019icyakorwa ngo ziveho.<\/p>\n<p>Ubu kandi bwari uburyo bwiza kuri guverinoma bwo kugeza ku bagize Inteko ishinga Amategeko ibikorwa byayo ndetse inabakuremo ibitekerezo by\u2019uko urwego rw\u2019inganda mu Rwanda rwakomeza gutera imbere mu nyungu z\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko biteganywa n\u2019Ingingo y\u2019133 y\u2019itegeko nshinga ry\u2019u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rimwe mu gihembwe Minisitiri w\u2019Intebe ageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi uko gahunda za guverinoma ziri kugenda.<\/p>\n<figure id=\"attachment_28967\" aria-describedby=\"caption-attachment-28967\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3145.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-28967 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3145.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-28967\" class=\"wp-caption-text\">Minisitiri w&#8217;Intebe, Anastase Murekezi<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ubwo yafataga ijambo Minisitiri w\u2019Intebe yavuze ko yoherejwe na perezida w\u2019u Rwanda ngo abagezeho ibijyanye n\u2019inganda mu Rwanda by\u2019umwihariko inganda z\u2019imyenda n\u2019izitunganya impu n\u2019ibizikomokaho.<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019Intebe yavuze ko isuzuma ryakozwe na guverinoma mu 2014 ryagaragaje ko mu Rwanda hari inganda nini n\u2019into 919. 9% ni inganda nini, 14% zikaba inganda ziciririrtse, naho 77% zikaba ari inganda nto. Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n\u2019ubworozi zihariye 80% by\u2019inganda zose ziri mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu 2011 hemejwe politiki yo guteza imbere inganda hagamijwe kongera umusaruro w\u2019ibikomoka mu gihugu, guteza imbere abakozi bakenewe mu guteza imbere inganda, kongera ishoramari mu nganda n\u2019ibigo bitanga serivisi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_28975\" aria-describedby=\"caption-attachment-28975\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/kanimba.jpg\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-28975 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/kanimba.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-28975\" class=\"wp-caption-text\">Minisitiri w&#8217;ubucuruzi n&#8217;inganda, Francois Kanimba nawe yari ahari<\/figcaption><\/figure>\n<p>Hashyizweho amategeko atandukanye harimo itegeko rigenga ahantu hihariye hakwiriye kubakwa inganda kandi abashoramari bakabonera ahantu hamwe serivisi bakeneye, ndetse hanashyirwaho ikigo gishinzwe guteza imbere inganda binyuze mu bushakashatsi .<\/p>\n<p>Bimwe mu byagezweho mu nganda harimo kuba kuva mu 2010 kugera 2015, iterambere ry\u2019inganda rizamuka ku kigereranyo rusange cya 7.0% buri mwaka<\/p>\n<p>Kuva 2011 kugeza 2015 ishoramari ryo mu rwego rw\u2019inganda kandi ryakomeje kwiyongera, aho ibigo bishya 262 byiyandikishije. Muri ibi bigo ibyatangiye gukora kugera mu Kuboza 2015 byari 123; ibindi 98 byatangije ibikorwa by\u2019ibanze.<\/p>\n<p> Mu kugabanya ibitumizwa no kongera ibyoherezwa hanze hashyizweho inganda nshya z\u2019icyayi, imyumbati (Kinazi cassava), Cimerwa yongereye umusaruro, inganda zikora imyenda, amatara , mudasobwa, ibikoresho by\u2019ubwubatsi, n\u2019uruganda rutunganya impu mu Bugesera. Kugirango ibi bigerweho ariko hakenewe ishoramari mu nganda guverinoma ikaba ivuga ko izakomeza gushishikariza aba bashoramari gushora imari mu nganda.<\/p>\n<p>Kuva mu 2010 kugeza mu 2015 ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 18% buri mwaka nk\u2019uko Minisitiri w\u2019Intebe yakomeje avuga, aho yagaragaje ko  ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byavuye ku madorali miliyoni 544 bikagera kuri miliyari 1 na miliyoni 121.<\/p>\n<figure id=\"attachment_28972\" aria-describedby=\"caption-attachment-28972\" style=\"width: 640px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3317.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-28972 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3317.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-28972\" class=\"wp-caption-text\">Abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze ibitekerezo bitandukanye<\/figcaption><\/figure>\n<p>Minisitiri w\u2019Intebe yavuze ko nganda zitunganya imyenda impu n\u2019ibizikomokaho ari zo zatangije iterambere ry\u2019inganda mu Bwongereza , u Budage, u Buyapani, u Bushinwa, Amerika n\u2019ahandi.  Muri EAC urwego rw\u2019inganda zikora imyenda rwatangiranye no guhinga ipamba, igihe kirageze ngo iri pamba ribyazwe umusaruro. Tanzania iza imbere mu guhinga ipamba ryinshi, Kenya yo ikora imyenda . hari ibigo 170 binini bikora imyenda 37 bikora imyenda yoherezwa hanze.<\/p>\n<p>Kuri iki kijyanye n\u2019Impu n\u2019ibizikomokaho, FAO yagaragaje ko EAC ifite 18% by\u2019amatungo mareremare muri Afurika. Mu Rwanda hari inganda nini gusa (Utexrwa yatangiye kuva mu 1984 rukora ibitambaro bikorwamo imyenda)urundi rudoda imyenda yoherezwa hanze rwatangiye gukora mu mwaka ushize rukorera muri parc industriel i Gikondo.<\/p>\n<p>Inganda zitunganya impu mu Rwanda nta nganda nini zirahaba , ariko leta yashyizeho ingamba zo gufasha bacye bazitunganya ibaha amahugurwa, nk\u2019aho mu Karere ka Gatsibo hari uruganda ruciriritse rutunganya impu.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo guteza imbere inganda mu Rwanda kuva mu 2015 kugeza mu 2016 Abajyanama mu bucuruzi mu mirenge itandukanye mu Rwanda bahuguwe ku kwihangira akazi bashyiraho inganda nto n&#8217;iziciriritse.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3361.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-28974 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3361.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><\/p>\n<p>Hashyizweho kandi gahunda y\u2019Uruganda Iwacu (Community Processing Centers),igamije kongerera agaciro umusaruro cyane muri buri Karere.<\/p>\n<p>Kuva mu 2014 kugeza mu 2015 Guverinoma imaze guhugura urubyiruko 1,068 ku bumemyi bwo gukora mu nganda (Industrial Based Training). Urubyiruko 300 rwahawe amahugurwa yo gukora no kudoda imyenda, abandi basaga 600 nabo batangiye amahugurwa.<\/p>\n<p> <strong>Ibyo leta iteganya<\/strong> <\/p>\n<p>-Kureshya abashoramari muri urwo rwego (Abashinwa bari gutunganya aho bazubaka uruganda)<\/p>\n<p>-Gahunda y\u2019ibikorwa bizongerera ba rwiyemezamirimo imbaraga zo gutuma badoda imyenda myinshi<\/p>\n<p>-Kongera amahoro kuri caguwa guhera muri uyu mwaka wa 2016 muri Nyakanga<\/p>\n<p>-Kuvugurura amahoro ku bikoresho byifashishwa mu kudoda<\/p>\n<p>-Amabwiriza ajyanye n\u2019itangwa ry\u2019amasoko ya leta<\/p>\n<p>-Kwamamaza<\/p>\n<p>-Gufasha ba rwiyemezamirimo guhuza imbaraga no gukorera hamwe<\/p>\n<p>-Gushyiraho uruganda rw\u2019icyitegererezo muri Kigali n\u2019ahandi<\/p>\n<p>-Gutunganya ahagenewe inganda z\u2019ubudozi<\/p>\n<p>-Guhugura abadozi bazahugura abandi<\/p>\n<p>-Gushyiraho ikigo kigisha ubudozi<\/p>\n<p>-Kongera ubuso buhingwaho amagweja na boberi kuva kuri hegitari 950 kugera kuri hegitari 4000<\/p>\n<p>-Gufasha Utexrwa kongera ubushobozi bwo gukora ibitambaro bikorwamo imyenda<\/p>\n<p>-Ubukangurambaga bwo guca caguwa<\/p>\n<p>&#8211; Gushyiraho inganda zitunganya impu n\u2019ibizikomokaho<\/p>\n<p>-Kugabanya icyuho kiri hagati y\u2019ibyo twohereza n\u2019ibyo dutumiza<\/p>\n<p>-Imishyikirano n\u2019abashoramari bafite ubushake bwo gukora inkweto zikoze mu mpu<\/p>\n<p>-Gushyiraho inganda zikana zikanatunganya impu ku rwego rwa mbere<\/p>\n<p>-Gushyiraho uruganda rukora inkweto<\/p>\n<p>-Hateguwe gahunda z\u2019ibikorwa byo guteza imbere ibijyanye no gutunganya impu n\u2019ibizikomokaho<\/p>\n<p>&#8211; Uruganda rwihariye i Gashora muri Bugesera<\/p>\n<p>-Gutunganya igice kihariye kizashyirwamo inganda zikora inkweto n\u2019imyenda<\/p>\n<p> <strong>Imbogamizi: <\/strong> <\/p>\n<p>Amafaranga atabonekera rimwe, inganda ntizirabasha no guhaza isoko ry\u2019imbere, umuco wo gukunda ibyo hanze, abadozi bakora batatanye bakabura ubushobozi bwo gukora byinshi n\u2019ibyo bakeneye bikabageraho bihenze, ubumenyi buke mu ikoreshwa ry\u2019ikoranabuhanga, amashyanyarazi adahagije, acikagurika kandi ahenze, ikiguzi cy\u2019ubwikorezi gihenze kuko tudakora ku nyanja, gupfunyika (packaging), imicungire mibi y\u2019inganda yatumye inganda 39 zihagarika imirimo n\u2019ibindi&#8230;<\/p>\n<p> <strong>Ingamba: <\/strong> <\/p>\n<p>leta irakomeza gushishikariza abashoramari gushora imari, buri mwaka guverinoma itanga amafaranga yo kubaka ibikorwaremezo, kwigisha imyuga n\u2019imirimongiro. Itegeko ry\u2019ishoramari ryaravuguruwe.<\/p>\n<p>Hatangiye gushishikariza Abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwabo kandi ku masoko ya leta bigahabwa umwihariko, kugabanya amahoro ku mpu zituruka hanze. Aabakora batatanye, leta yatangiye gahunda yo gushyiraho special economic zone abakora ibisa bakajya bakorera hamwe.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3264.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-28976 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3264.jpg\" alt=\"????????????????????????????????????\" width=\"640\" height=\"427\" \/><\/a><\/p>\n<p>Amashyanyarazi ikibazo cyayo kigiye kubonerwa umuti kandi azakomeza kwiyongera. Ikibazo ngo n\u2019imiyoboro ishaje  hakaba hari kubakwa imiyoboro mishya kugirango amashyanyarazi ahari abashe kugera ku nganda. Abanyarwanda bose kandi basabwa gufatanya bagahindura imyumvire bakamenyekanisha ibikorerwa iwabo.<\/p>\n<p>Ikibazo cy\u2019ubwikorezi leta ifatanyije na EAC yatangiye gahunda yo kugeza gari ya moshi mu Rwanda ivuye ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam. Hongerewe ikoranabuhanga mu kumenyekananisha imisoro kuko byatinzaga abakora ubwikorezi.<\/p>\n<p>Ikibazo cyo gupfunyika ibicuruzwa nacyo guverinoma irateganya gushyiraho uruganda ruzajya rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.<\/p>\n<p> <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Dennis Ns.\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa 04 Mata 2016 Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bijyanye n\u2019inganda mu Rwanda ariko by\u2019umwihariko inganda zikora imyenda n\u2019izitunganya impu n\u2019ibizikomokaho. Urwego rw\u2019inganda mu Rwanda rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry\u2019igihugu. U Rwanda rero rurifuza kuruteza imbere ngo rukomeze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw\u2019Abanyarwanda. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-1467","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa - Minisitiri w&#039;Intebe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa - Minisitiri w&#039;Intebe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa 04 Mata 2016 Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bijyanye n\u2019inganda mu Rwanda ariko by\u2019umwihariko inganda zikora imyenda n\u2019izitunganya impu n\u2019ibizikomokaho. Urwego rw\u2019inganda mu Rwanda rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry\u2019igihugu. U Rwanda rero rurifuza kuruteza imbere ngo rukomeze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw\u2019Abanyarwanda. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-04-04T13:30:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T19:43:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa &#8211; Minisitiri w&#039;Intebe\",\"datePublished\":\"2016-04-04T13:30:34+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T19:43:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467\"},\"wordCount\":1107,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/04\\\/DSC3244.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467\",\"name\":\"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa - Minisitiri w&#039;Intebe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/04\\\/DSC3244.jpg\",\"datePublished\":\"2016-04-04T13:30:34+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T19:43:49+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/04\\\/DSC3244.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/04\\\/DSC3244.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1467#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa &#8211; Minisitiri w&#039;Intebe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa - Minisitiri w&#039;Intebe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa - Minisitiri w&#039;Intebe - BWIZA","og_description":"Kuri uyu wa 04 Mata 2016 Minisitiri w\u2019Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bijyanye n\u2019inganda mu Rwanda ariko by\u2019umwihariko inganda zikora imyenda n\u2019izitunganya impu n\u2019ibizikomokaho. Urwego rw\u2019inganda mu Rwanda rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry\u2019igihugu. U Rwanda rero rurifuza kuruteza imbere ngo rukomeze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw\u2019Abanyarwanda. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-04-04T13:30:34+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T19:43:49+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa &#8211; Minisitiri w&#039;Intebe","datePublished":"2016-04-04T13:30:34+00:00","dateModified":"2025-02-12T19:43:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467"},"wordCount":1107,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467","name":"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa - Minisitiri w&#039;Intebe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg","datePublished":"2016-04-04T13:30:34+00:00","dateModified":"2025-02-12T19:43:49+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1467"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/04\/DSC3244.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1467#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa &#8211; Minisitiri w&#039;Intebe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1467","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1467"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1467\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1467"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1467"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1467"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}