{"id":14735,"date":"2019-04-12T08:29:37","date_gmt":"2019-04-12T08:29:37","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/04\/12\/urugaga-rw-039-abavoka-ntirushaka-abakomisiyoneri\/"},"modified":"2019-04-12T08:29:37","modified_gmt":"2019-04-12T08:29:37","slug":"urugaga-rw-039-abavoka-ntirushaka-abakomisiyoneri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735","title":{"rendered":"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Nyuma y&#8217;uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w&#8217;urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw&#8217;abavoka badakenewe kuko atari abavoka<\/strong> <\/p>\n<p>Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n\u2019abandi bafata ibyemezo bijyanye n\u2019ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri.<\/p>\n<p>Umuryago Transparency International, Ishami ry\u2019u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite ugamije guteza imbere iyubahirizwa ry\u2019amategeko, hasibwa ibyuho biri mu mategeko arwanya ruswa, Umuyobozi wawo Ingabire Marie Immacul\u00e9e yavuze ko abatanga n\u2019abarya ruswa zo mu butabera bahinduye amayeri.<\/p>\n<p>Ingabire yatangaje ko mu bavoka harimo abakora ubukomisiyoneri bwa ruswa ariko nta ngero zifatika yatanze. Yagize ati \u201cNta mucamanza ujya gushaka umuturage ngo mpa ruswa ariko abaturage bo barabashaka. Banyura ku bavoka cyane. Buriya abavoka babaye abakomisiyoneri ba ruswa mu nkiko, baraza bakanabibwirira. Twe abantu baraduhamagara batubwira ngo \u2018 erega avoka wanjye arambwiye ngo uriya mucamanza ntamushakiye akantu, ntibyashoboka\u2019.<\/p>\n<p>Umwe mu baturage twaganiriye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko we azi umukomisiyoneri ukorana n\u2019abacamanza ariko bigoye kumubonera ibimenyetso kuko ruswa ayaka mu buhanga buhanitse<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019urugaga rw\u2019abavoka mu Rwanda, Me Julien Kavaruganda, avuga ko abavoka batatira inshingano zabo badakwiye kwitwa abavoka, ko ndetse bene uwo adakenewe muri uru rugaga uyu mwaka wa 2019.<\/p>\n<p>Ati:&#8221;Nk\u2019umuavoka waba warafungiwe ruswa, ugendera ku mwambaro afite akaba umukomisiyoneri aho kuba umuavoka, uwo hano mu rugaga tumwita umukomisiyoneri si umuavoka, iyo bigaragaye ahagarikwa mu kazi.&#8221;<\/p>\n<p>Hari n&#8217;ahandi mu butabera hagiye hagaragara ruswa ariko ababifitemo uruhare bagahanwa mu rwego rwo kuyirwanya.<\/p>\n<p> <strong>Abahesha b&#8217;inkiko bagiye birukanwa kubera ruswa<\/strong> <\/p>\n<p>Bamwe mu abahesha b\u2019inkiko b\u2019umwuga, bigiriza nkana mu kurangiza izo manza babogamira ahari ifaranga. Amakuru dufite nuko mu Ukwakira 2015, Minisitiri w\u2019Ubutabera akaba n\u2019Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahagaritse abahesha b\u2019inkiko 15: Sunday Andrew, Munyangeyo Themistocles, Mugenzi Nathanael, Kalihangabo Cassius, Irakiza Ntagomwa Elie, Ngororankunda Clement, Rucyahana Rubondo Manase, Semajambe Leon, Kayitare Regis, Nkundabirama Aime, Kazigaba Andre, Nsengiyumva John, Rusunika Jonas, Ruganda Crispin na Buregeya Aristide.<\/p>\n<p>Aho kwikosora hari abandi bakomeje gutatira inshingano zabo bituma muri Nyakanaga 2018, iteka rya Minisitiri ryirukana burundu :Ayinkamiye Febronie, Mutesa Epimaque, Nyirimbibi Juv\u00e9nal, Mutunzi Alexis, Sebahire Roger David na Muhire Michel ku murimo w\u2019abahesha b\u2019inkiko kubera amakosa akomeye bakoze muri Gicurasi 2018, ubwo Minisitiri w\u2019Ubutabera, Johnston Busingye, yahuraga n\u2019abahesha b\u2019inkiko b\u2019umwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka. Yabibukije ko nibatareka ingeso zo kurya ruswa bazisanga i Mageragere .Ahandi abaturage batunga agatoki ko ruzwa yabaye imbata ni mu bakozi bashinzwe Notariya (bashyira umukono na Kashi kuri kopi z\u2019ibyangombwa n\u2019ibyemezo).<\/p>\n<p> <strong><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-130525 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/arton86169.jpg\" alt=\"\" width=\"600\" height=\"622\" \/><\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Abanditsi b&#8217;inkiko banyuzwaho ruswa<\/strong> <\/p>\n<p>Uretse mu Bavoka, Umugenzuzi akaba n\u2019Umuvugizi w\u2019Inkiko, Itamwa Emmanuel, we yavuze ko ruswa ikigaragara mu bucamanza ahanini inyura mu nzira zitaratangira gukoresha ikoranabuhanga nko mu banditsi b\u2019inkiko.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cMuzi ko mu mikorere yacu, kirazira kubonana n\u2019umuturage ufitiye urubanza. Byonyine tukubonye uri mu kabari cyangwa ahandi hantu wihereranye n\u2019uwo waburanishije, birahagije ngo wirukanwe ariko abanditsi b\u2019inkiko bo kuko bakira abaturage, barabyemerewe. Usanga rero hari abanditsi b\u2019inkiko b\u2019abakomisiyoneri b\u2019abacamanza. Ukavuga ngo nzaca ku mwanditsi w\u2019urukiko runaka amafaranaga nyageze ku mucamanza.\u201d<\/p>\n<p>Perezida w\u2019urukiko rw\u2019ikirenga Prof. Sam Rugege nawe yigeze kubikomozaho, mu gihe cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, yatangaje ko bake bakirya ruswa mu nkiko, bakunze kugaragara mu nkiko z\u2019ibanze n\u2019izisumbuye, aho usanga abanditsi b\u2019inkiko bahindura ibyemezo byazo bakakira amafaranga atagira n\u2019icyo yabamarira.<\/p>\n<p> <strong>Banoteri baratungwa agatoki<\/strong> <\/p>\n<p>Mu Nama yahuje ba Noteri b\u2019Imirenge, ab\u2019uturere, aba RGB na RDB , muri Mata 2017, igamije kureba uko serivisi z\u2019ubutabera zanozwa; Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n\u2019andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko isura ba noteri batanga ariyo igaragaza iy\u2019ubutabera bw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cBa Noteri barasabwa ubunyangamugayo buri ku rwego rwo hejuru [&#8230;] Serivisi batanga zifite uko zerekana isura y\u2019igihugu mu mitangire ya serivisi.\u201d Yakomeje agira ati \u201cTwabasabye no kwirinda ingeso ya ruswa ishobora kuba ivugwa kuri bamwe. Ninjiye muri salle numva babivugaho no gusiragiza abantu ngo genda uzagaruke. Ibyo byose twabasabye ko atari byo bikwiye kuba bibaranga kuko iyo batanze serivisi imeze gutyo biba bibi.\u201d<\/p>\n<p> <strong>Ubutabera buracyagerageza kwitwara neza<\/strong> <\/p>\n<p>Bamwe mu baturage bo mu Turere :Nyarugenge, Muhanga, Nyanza, Rwamagana na Kayonza twaganiriye, badutangarije ko hari igihe batanga ikirego mu butabera, kigateshwa agaciro ko ngo cyatanzwe nabi. Nyuma bakumva ko uwo bareze, yigamba ko nta kuri kutagira ifaranga.<\/p>\n<p>Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko nubwo hakiri ibinengwa ubutabera, ngo bugerageza kwitwara neza.Yavuze ko abantu bakunze kunenga ubutabera babushinja kubogama kubera ko bwarekuye uwakekwagaho icyaha nyamara ngo abaturage bakwiye kumenya ko ubutabera bugendera ku bimenyetso.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cTubona inkiko zigerageza gukora ibishoboka byose zigafatira ibyemezo abantu bari mu byaha bya ruswa kurusha uko abantu babitekereza. Abantu bakunze kutunenga bati \u2018kuki ubushinjacaha butakurikiranye uyu muntu, inkiko kuki zamugize umwere? Ariko abantu bakwiye kumenya ibimenyetso simusiga kuko imanza zigendera ku bimenyetso, si ibyiyumviro by\u2019abaturage.\u201d<\/p>\n<p>Isuzuma ryakozwe n\u2019Inama y\u2019ubukungu ku isi ya 2017-2018 (World Economic Forum Index) umwaka ushize ryagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira ubutabera bwigenga.<\/p>\n<p> <strong>Mwitende Jean Claude<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w&#8217;urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw&#8217;abavoka badakenewe kuko atari abavoka Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n\u2019abandi bafata ibyemezo bijyanye n\u2019ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri. Umuryago Transparency International, Ishami ry\u2019u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[50],"tags":[],"class_list":["post-14735","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y&#8217;uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w&#8217;urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw&#8217;abavoka badakenewe kuko atari abavoka Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n\u2019abandi bafata ibyemezo bijyanye n\u2019ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri. Umuryago Transparency International, Ishami ry\u2019u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-12T08:29:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/arton86169.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri\",\"datePublished\":\"2019-04-12T08:29:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735\"},\"wordCount\":852,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/04\\\/arton86169.jpg\",\"articleSection\":[\"ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735\",\"name\":\"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/04\\\/arton86169.jpg\",\"datePublished\":\"2019-04-12T08:29:37+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14735#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri - BWIZA","og_description":"Nyuma y&#8217;uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w&#8217;urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw&#8217;abavoka badakenewe kuko atari abavoka Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n\u2019abandi bafata ibyemezo bijyanye n\u2019ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri. Umuryago Transparency International, Ishami ry\u2019u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-04-12T08:29:37+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/arton86169.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri","datePublished":"2019-04-12T08:29:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735"},"wordCount":852,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/arton86169.jpg","articleSection":["ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735","name":"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/arton86169.jpg","datePublished":"2019-04-12T08:29:37+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14735"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14735#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urugaga rw&#039;abavoka ntirushaka abakomisiyoneri"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14735","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14735"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14735\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14735"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14735"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14735"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}