{"id":14770,"date":"2019-04-13T23:08:43","date_gmt":"2019-04-13T23:08:43","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/04\/13\/kwibuka-25-ijambo-rya-hon-sebaba-hasozwa-icyumweru-cyo-kwibuka\/"},"modified":"2019-04-13T23:08:43","modified_gmt":"2019-04-13T23:08:43","slug":"kwibuka-25-ijambo-rya-hon-sebaba-hasozwa-icyumweru-cyo-kwibuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770","title":{"rendered":"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka"},"content":{"rendered":"<p>Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z\u2019u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y\u2019Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi .<\/p>\n<p>Umunsi nk\u2019uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku mpamvu zateye agahinda n\u2019intimba bene kanyarwanda.<\/p>\n<p>Kwibuka kandi bitubera umwanya wo gusaba abakiriho n\u2019abazadukomokaho kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo no kwirinda kugira ngo ibyabaye bye kuzagaruka ukundi.<\/p>\n<p>Ba Nyakubahwa, Banyacyubahiro; iyo twibuka si uko tuba dushaka gusa kubikora nk\u2019umuhango kuko nk\u2019uko mwabibonye bihungabanya abatari bake, bigakomeretsa ariko kandi bikanavura imitima imenetse ya benshi.<\/p>\n<p>Ibyo ni ibyerekana ko ingaruka zayo mateka mabi zigihari kandi tutagomba kureberera ahubwo tugomba guhangana nazo. Urwo ni urugamba twiyemeje tuzarwana twe abakiriho n\u2019abazadukomokaho.<\/p>\n<p>Ibikomere twiteye cyangwa twatewe, ntibikwiriye kuduherana ngo twicwe n\u2019intimba n\u2019agahinda by\u2019ubuziraherezo. Oya, kuko byaba ari ubugwari kandi byakagombye kutubera isoko yashibukamo imbaraga, ubushobozi bwatuma tubasha kurenga kure ibyatubayeho, tukiteza imbere, mbese tukava ibuzimu tukajya ibumuntu.<\/p>\n<p>Ibi si amagambo gusa kuko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, twiyemeje kwiyomora dusangira umuti ushaririye hagamijwe gusana imitima biciye mu nzira yo kwemera no gusaba imbabazi, ku ruhande rumwe, no kubabarira no gutanga imbabazi ku rundi ruhande. Ibyo twabikoze tugamije kugera ku cyatuma abanyarwanda bongera kuba umwe no kwiyunga.<\/p>\n<p>Intambwe nziza yaratewe muri icyo cyerekezo nubwo bitaragerwaho 100% kuko uko twifuza gutera imbere hari abandi babibangamira ariko twizera ko nabo bazagera aho bagahinduka tugasenyera umugozi umwe.<\/p>\n<p>Ba Nyakubahwa muri hano, usibye kubura abantu, igihugu cyacu cyarasenyutse ku kigero cyo hejuru cyane kandi mu nzego zose. Niyo mpamvu kandi twiyemeje kugisubiza ku murongo kugira ngo umunyarwanda asubirane agaciro ke atuye mu gihugu nacyo gifite agaciro mu karere no mu mahanga.<\/p>\n<p>Hakozwe byinshi kandi tugikomeza gukora mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubutabera n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage. Banyacyubahiro mwese muteraniye hano, nubwo hari intambwe nziza twateye n\u2019ubushake dufite bwo gukomeza gahunda yo gusubiza igihugu cyacu ku murongo, urugamba rurakomeje kuko hakigaragara inzitizi.<\/p>\n<p>Murizo umuntu yavuga abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, abanyereza umutungo w\u2019igihugu, abatanga n\u2019abakira ruswa, abarenganya abandi babima ubutabera buboneye, itonesha, ihohotera, ikandamiza, n\u2019ibindi bibi nk\u2019ibyo. Abakora ibyo bagombye gufatwa nk\u2019abanzi b\u2019igihugu kuko badindiza gahunda nziza yo gusana no guteza imbere urwatubyaye.<\/p>\n<p>Ndasaba nkomeje, abarebwa n\u2019ibyo bibazo by\u2019umwihariko maze kuvuga gukomeza kubirwanya no kubihagurukira abo bigaragayeho bose bakabihanirwa. Turifuza ko mu muhango nk\u2019uyu mu bihe bizaza, twajya tubagaragariza ibyagezweho mu rwego rwo kurwanya ibyo bikorwa bibi biba bigamije kudusubiza inyuma.<\/p>\n<p>Tuzakomeza kwita ku bacitse ku icumu rya jenoside, inshike, imfubyi n\u2019abapfakazi, tubagarurira ikizere kuko aribwo buryo bwiza bwo kwibuka. Imana y\u2019amahoro ikomeze kurinda abanyarwanda n\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Murakoze murakarama!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z\u2019u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y\u2019Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Umunsi nk\u2019uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[27],"tags":[],"class_list":["post-14770","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-kwibuka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z\u2019u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y\u2019Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Umunsi nk\u2019uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-13T23:08:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka\",\"datePublished\":\"2019-04-13T23:08:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770\"},\"wordCount\":465,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"kwibuka\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770\",\"name\":\"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-04-13T23:08:43+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14770#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka - BWIZA","og_description":"Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z\u2019u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y\u2019Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Umunsi nk\u2019uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-04-13T23:08:43+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka","datePublished":"2019-04-13T23:08:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770"},"wordCount":465,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["kwibuka"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14770#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770","name":"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-04-13T23:08:43+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14770"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14770#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14770","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14770"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14770\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14770"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14770"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14770"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}