{"id":14918,"date":"2019-04-23T13:45:17","date_gmt":"2019-04-23T13:45:17","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/04\/23\/rwamagana-abafundi-bari-mu-makoperative-barataka-kubura-akazi-bazizwa-kurwanya\/"},"modified":"2025-02-12T12:42:53","modified_gmt":"2025-02-12T10:42:53","slug":"rwamagana-abafundi-bari-mu-makoperative-barataka-kubura-akazi-bazizwa-kurwanya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918","title":{"rendered":"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari"},"content":{"rendered":"<p>Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n\u2019amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n\u2019ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi .<\/p>\n<p>Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege\u00a0\u00a0bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe kutubaka inzu zidafite ibyangombwa byo kubaka nyamara abanze kujya muri koperative bo bakabona akazi byoroshye .<\/p>\n<p>Uwimana Wellars ni umwe mu bafundi usaba ko batabarwa Leta igashyiraho amabwiriza ahana abafundi banze kujya muri koperative kuko aribo bateza ibihombo abemeye kujya mu makoperative banatanga umusoro.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cHashize amezi nk\u2019ane abayobozi b\u2019ihuriro ry\u2019abafundi badusabye kureka gukorera mu kajagari ahubwo tugakora igifundi cy\u2019umwuga ndetse banadusabye ko twareka kubaka inzu zubakwa mu kajagari\u00a0\u00a0ahubwo tukubahiriza amategeko agenga imyubakire tukajya tubanza kureba niba uwo tugiye kubakira afite ibyangombwa byo kubaka ndetse tukanubahiriza metero z\u2019umuhanda mbere yo kubaka ,ariko kuva badushyiriyeho abagenzuzi bareba niba tubyubahiriza ababihomberemo n\u2019abitabiriye kujya muri koperative iyo uwugiye kubaka iyo amenye ko uri muri koperative nta kazi aba akiguha bitewe nuko aba azi ko utazemera gukora amakosa .\u201d<\/p>\n<p>Abagenzuzi bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry\u2019imyubakire bavuga ko amazu yubakwa mu kajagari adafite ibyangombwa akenshi yubakwa n\u2019abafundi banze kujya mu maperative\u00a0\u00a0ariko hari bamwe mu bayobozi b\u2019imidugudu mu mirenge ya Gishari na Kigabiro\u00a0\u00a0babangamira imikorere yabo\u00a0\u00a0\u00a0.<\/p>\n<p>Umwe mu bagenzuzi utarashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko nabo bafite imbogamizi zo guca imyubakire y\u2019akajagari bitewe n\u2019abayobozi b\u2019imidugudu bagira uruhare mu myubakire y\u2019akajagari<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cTwebwe twari twasabwe kujya tureba niba abafundi bubaka amazu afite ibyangombwa ndetse niba abafite ibyangombwa niba bakora ibyo basabiye icyangombwa ariko ikigaragara nuko hari abubaka mu tujagari nta byangombwa bafite kuburyo usanga hari abayobozi bo mu mudugudu batubangamira bitewe nuko hari akantu baba bahawe n\u2019abashaka kubaka amazu badasabye ibyangombwa hari imidugudu nka Kamanga na Miyange muri Sibagire na Ruhimbi muri Gishari ibyo bibazo duhurirayo nabyo\u00a0bagerageza kurwanya akazi dukora kuko baba bagize uruhare mu kubaka ayo mazu mu buryo butemewe.\u201d<\/p>\n<p>Ubuyobozi bw\u2019ihuriro ry\u2019amakoperative y\u2019abafundi mu Ntara y\u2019Iburasirazuba buvuga ko buteganya kuganira n\u2019ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Rwamagana kugirango hafatwe ingamba ku bibazo abafundi bafite nkuko twabitangarijwe na Janvier Ndayambaje uyobora Ihuriro ry\u2019amakoperative y\u2019abafundi mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telefoni.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cIbibazo by\u2019abafundi n\u2019abagenzuzi bafite natwe ababahagarariye babitugejejeho kandi turateganya kubakorera ubuvugizi kugirango ibibangamiye biveho ,kandi ibyo byose bizakemurwa nuko tuzaganira n\u2019Akarere ka Rwamagana ku masezerano twagiranye agamije guca akajagari mu myubakire kandi ndizeza abo bafundi ko ibyo bibazo tuzabibonera umuti kuburyo nta mufundi uzajya ubangamirwa mu mikorere ye.\u201d<\/p>\n<p>Ndayambaje arakomeza asaba abafundi kujya muri koperative aho gukora mu buryo butemewe n\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Aragira ati: \u201cIcyo nakwisabira abafundi nukureka gukorera mu kajagari bakajya mu makoperative kuko nko mu Karere ka Rwamagana hari amakoperative abiri afite ubuzima gatozi kandi akora neza ndetse n\u2019abashaka gushinga iyabo babikora udashaka kujya muri koperative nawe yemerewe gukora ariko nawe akiyandikisha agahabwa nomero yo gusoreraho nawe agakora ku buryo bwemewe aho gukorera mu kajagari.\u201d<\/p>\n<p>Akarere ka Rwamagana gafite udusantire tw\u2019ubucuruzi twinshi, hari imwe mu mirenge muri ako karere imaze gutera imbere mu miturire nka Muhazi, Kigabiro na Gishari igaragara mu gishushanyo mbonera cy\u2019Umujyi wa Rwamagana hari kandi imirenge nka Mwulire yubatsemo inganda nyinshi ,hari indi mirenge nka Fumbwe ,Muyumbu na Nyakaliro nayo imaze guturwa cyane bitewe nuko ari mu nkengero z\u2019Umujyi wa Kigali<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n\u2019amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n\u2019ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi . Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege\u00a0\u00a0bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-14918","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n\u2019amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n\u2019ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi . Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege\u00a0\u00a0bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-23T13:45:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:42:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari\",\"datePublished\":\"2019-04-23T13:45:17+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:42:53+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918\"},\"wordCount\":581,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918\",\"name\":\"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-04-23T13:45:17+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:42:53+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14918#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari - BWIZA","og_description":"Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n\u2019amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n\u2019ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi . Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege\u00a0\u00a0bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-04-23T13:45:17+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:42:53+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari","datePublished":"2019-04-23T13:45:17+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:42:53+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918"},"wordCount":581,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14918#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918","name":"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-04-23T13:45:17+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:42:53+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14918"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14918#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14918","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14918"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14918\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14918"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14918"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14918"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}