{"id":14983,"date":"2019-04-27T07:50:47","date_gmt":"2019-04-27T07:50:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/04\/27\/nyamasheke-abagabo-barasabwa-kudatererana-abagore-mu-kwita-ku-mikurire-y-039\/"},"modified":"2019-04-27T07:50:47","modified_gmt":"2019-04-27T07:50:47","slug":"nyamasheke-abagabo-barasabwa-kudatererana-abagore-mu-kwita-ku-mikurire-y-039","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983","title":{"rendered":"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Nyuma y\u2019aho bigenda bigaragara ko gahunda nyinshi zirebana no kwita ku mirire myiza n\u2019imikurire y\u2019abana zisa n\u2019iziharirwa abagore gusa kenshi no kuzitaho neza bikabagora kubera ko hari n\u2019ababa baragiye babyara indahekana kuzitaho bikabarushya \u00a0abagabo basa nk\u2019aho ntacyo bibabwiye, nabo barasabwa kureka ingeso yo gutererana abagore mu birebana n\u2019 imikurire n\u2019ubuzima bwiza\u00a0 bw\u2019abana.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Babisabwe ubwo ku wa\u00a0 tariki ya 23 Mata, muri aka karere kimwe n\u2019ahandi \u00a0hose mu gihugu hatangizwaga icyumweru cyahariwe ku kwita ku buzima bw\u2019umubyeyi n\u2019umwana,muri zone y\u2019ibitaro bya Kibogora\u00a0 gitangirizwa mu murenge wa Kanjongo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_131890\" aria-describedby=\"caption-attachment-131890\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-131890 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-131890\" class=\"wp-caption-text\">Abayobozi banyuranye basabye ababyeyi,cyane cyane ab&#8217;abagabo kwita ku byo basabwa byose ngo ubuzima bw&#8217;umubyeyi n&#8217;umwana bugende neza<\/figcaption><\/figure>\n<p>Nk\u2019uko Bwiza.com yabitangarijwe n\u2019umuyobozi mukuru w\u2019ibitaro bya Kibogora,Dr Kanyarukiko Salathiel,ngo iyi gahunda izarangira ku wa 27 Mata,irareba abana bagera ku 78.158 babarizwa\u00a0 mu mirenge ikorana n\u2019ibi bitaro n\u2019ibigo nderabuzima 13 bibishamikiyeho,aho abafite kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka 15 bazahabwa ibinini by\u2019inzoka,guha abana ikinini cya Vitamini A irinda ubuhumyi ikanongera ubudahangarwa bw\u2019umubiri mu kwirinda indwara,cyane cyane ko muri aka karere ngo hagenda hagaragara indwara z\u2019ubuhumyi ku bana bato wareba ugasanga ahanini biterwa no kubura indyo yiganjemo iriya Vitamini.<\/p>\n<p>Hazanafatwa ibipimo ndangamikurire y\u2019abana kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5 ngo harebwe uko igikuriro cyabo gihagaze,gutanga agafu kitwa ongera intungamubiri gafasha mu mikurire myiza y\u2019abana, gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro,ibiganiro ku kurwanya imirire mibi,gupima inda,ku kamaro ko kwipimisha nyuma yo kubyara,ku kurwanya inda zitateganijwe ku bangavu n\u2019ibindi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_131891\" aria-describedby=\"caption-attachment-131891\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-131891 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Abayobozi-banyuranyeabajyanama-bubuzima-nababyeyi-bo-mu-murenge-wa-Kanjongo-mu-gikorwa-cyicyumweru-cyahariwe-kwita-ku-buzima-bwumubyeyi-numwana..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-131891\" class=\"wp-caption-text\">Abayobozi banyuranye,abajyanama b&#8217;ubuzima n&#8217;ababyeyi bo mu murenge wa Kanjongo mu gikorwa cy&#8217;icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw&#8217;umubyeyi n&#8217;umwana<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ku byerekeranye no guha abana ibinini by\u2019inzoka zo mu nda ,Dr Kanyarukiko yagize ati\u2019\u2019 by\u2019umwihariko ku baturiye ikiyaga cya kivu byagaragaye ko bibasirwa n\u2019inzoka bita Schistosomes zinjira mu mubiri iyo ukandagiye mu mazi aho ziri zikanyunyuza amaraso y\u2019umwana uko yaba arya kose ntashyire uturaso ku mubiri,zigaterwa n\u2019imyanda iba iri ku nkengero z\u2019iki kiyaga cyangwa mu mazi y\u2019ibishanga\u00a0 biri muri utu duce, kandi n\u2019abakuru zirabafata ari yo mpamvu dusaba kwitondera ayo mazi yose n\u2019aboga bakogera ahatanduye cyangwa ibice byayo biteye imiti kuko biba bihari.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Bamwe mu babyeyi b\u2019abagore baganiriye na Bwiza.com,bagaragaje impungenge z\u2019uko abagabo babatererana muri izi gahunda kandi akenshi baba bafite indahekana, bagomba no kwita ku bakuru baba bgomba kujya ku mashuri.<\/p>\n<p>Nyirasurwumwe Josiane utuye mu kagari ka Kibogora yagize ati\u2019\u2019 biratugora cyane kandi abagabo bacu ntibabyitaho kuko babaduharira bavuga ngo bagiye kubashakishiriza,nkanjye ufite utwana dukurikirana ari duto cyane hari na bakuru batwo bandi mba ngomba kwitaho ugasanga hari bimwe bishobora kundengaho umwana akabivutswa,ariko bagiye bakangurira n\u2019abagabo kumenya ko gahunda nk\u2019izi zibareba bamwe mu bana bacikanwa ntibyakongera.\u2019\u2019<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-131892 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Bamwe-mu-bana-bitabiriye-itangizwa-ryicyumweru-cyahariwe-ubuzima-bwumubyeyi-numwna-aho-bagomba-guhabwa-ibinini-byinzokaibya-Vit.A-nibindi..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019ishami rishinzwe ubuzima muri aka karere,Bankundiye Etienne na we yemera ko koko bamwe mu bagabo bataratera intambwe yo kumva ko kugeza umwana\u00a0 ku kigo nderabuzima ngo yitabweho cyangwa kumurinda \u00a0kugwingira na bo bibareba,bakabiharira abagore kandi bikagira ingaruka nyinshi zirimo nko kuba kugeza ubu 34% by\u2019abana bari munsi y\u2019imyaka 5 muri aka karere bagwingiye,kandi gahunda nk\u2019izi Leta iba yateguye zitangirwa ubuntu hagamijwe ko umubyeyi n\u2019umwana bagira ubuzima bwiza,agasaba abagabo kudatererana abagore babo ku buzima bw\u2019abo babyaranye.<\/p>\n<p>Gahunda nk\u2019iyi yaherukaga mu mpera z\u2019umwaka ushize ahari hateganijwe muri iyi zone abana barenga 65.000 bakaba barayitabiriye ku kigero cya 95%, Mukashayaka Clarisse ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri RBC agasaba ko ababyeyi bose bayigira iyabo ikazagerwaho 100% hatagize umwana n\u2019umwe ucikanwa,na serivisi zigenewe ababyeyi bakazazihabwa ku kigero cyifuzwa.<\/p>\n<figure id=\"attachment_131893\" aria-describedby=\"caption-attachment-131893\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-131893 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Gahunda-zireba-ubuzima-nimikurire-yabana-usanga-zikunze-guharirwa-abagoreabagabo-bazitabira-ngo-baracyari-bake-cyane..jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-131893\" class=\"wp-caption-text\">Gahunda zireba ubuzima n&#8217;imikurire y&#8217;abana usanga zikunze guharirwa abagore,abagabo bazitabira ngo baracyari bake cyane<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019aho bigenda bigaragara ko gahunda nyinshi zirebana no kwita ku mirire myiza n\u2019imikurire y\u2019abana zisa n\u2019iziharirwa abagore gusa kenshi no kuzitaho neza bikabagora kubera ko hari n\u2019ababa baragiye babyara indahekana kuzitaho bikabarushya \u00a0abagabo basa nk\u2019aho ntacyo bibabwiye, nabo barasabwa kureka ingeso yo gutererana abagore mu birebana n\u2019 imikurire n\u2019ubuzima bwiza\u00a0 bw\u2019abana. Babisabwe ubwo ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[26],"tags":[],"class_list":["post-14983","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iterambere-ryumuryango"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019aho bigenda bigaragara ko gahunda nyinshi zirebana no kwita ku mirire myiza n\u2019imikurire y\u2019abana zisa n\u2019iziharirwa abagore gusa kenshi no kuzitaho neza bikabagora kubera ko hari n\u2019ababa baragiye babyara indahekana kuzitaho bikabarushya \u00a0abagabo basa nk\u2019aho ntacyo bibabwiye, nabo barasabwa kureka ingeso yo gutererana abagore mu birebana n\u2019 imikurire n\u2019ubuzima bwiza\u00a0 bw\u2019abana. Babisabwe ubwo ku [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-27T07:50:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo\",\"datePublished\":\"2019-04-27T07:50:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983\"},\"wordCount\":655,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/04\\\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg\",\"articleSection\":[\"iterambere-ryumuryango\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983\",\"name\":\"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/04\\\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg\",\"datePublished\":\"2019-04-27T07:50:47+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14983#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo - BWIZA","og_description":"Nyuma y\u2019aho bigenda bigaragara ko gahunda nyinshi zirebana no kwita ku mirire myiza n\u2019imikurire y\u2019abana zisa n\u2019iziharirwa abagore gusa kenshi no kuzitaho neza bikabagora kubera ko hari n\u2019ababa baragiye babyara indahekana kuzitaho bikabarushya \u00a0abagabo basa nk\u2019aho ntacyo bibabwiye, nabo barasabwa kureka ingeso yo gutererana abagore mu birebana n\u2019 imikurire n\u2019ubuzima bwiza\u00a0 bw\u2019abana. Babisabwe ubwo ku [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-04-27T07:50:47+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo","datePublished":"2019-04-27T07:50:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983"},"wordCount":655,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg","articleSection":["iterambere-ryumuryango"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983","name":"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/04\/Abayobozi-banyuranye-basabye-ababyeyicyane-cyane-ababagabo-kwita-ku-byo-basabwa-byose-ngo-ubuzima-bwumubyeyi-numwana-bugende-neza..jpg","datePublished":"2019-04-27T07:50:47+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14983"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14983#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y&#039;abana babo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14983","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14983"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14983\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14983"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14983"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14983"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}