{"id":14994,"date":"2019-04-28T16:18:47","date_gmt":"2019-04-28T16:18:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/04\/28\/niki-cyihishe-inyuma-y-039-ibihugu-by-ibihangange-byongeye-gukora-u-rwanda-mu\/"},"modified":"2025-02-12T12:38:56","modified_gmt":"2025-02-12T10:38:56","slug":"niki-cyihishe-inyuma-y-039-ibihugu-by-ibihangange-byongeye-gukora-u-rwanda-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994","title":{"rendered":"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho"},"content":{"rendered":"<p>Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe by\u2019igihugu byerekana ko umutekano utizewe.<\/p>\n<p>Ibyo bihugu byabimburiwe n\u2019Ubufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa n\u2019ibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe by\u2019u Rwanda umutekano ushobora kuba udahagije bityo bigasaba abaturage babyo kutajya muri ibyo bice.<\/p>\n<p>Ifatwa ry\u2019ibi byemezo usibye ibyo by\u2019umutekano hari ibibazo bitari bike umuntu yakwibaza byaganisha ku gushaka kumenya icyaba kibyihishe inyuma. Mbere y\u2019uko tubivugaho reka tubanze twibaze, ni kuki ibi bihugu by\u2019ibihangange bifatiye icyemezo icyarimwe?<\/p>\n<p>Twibuke ko atari ubwa mbere amahanga akoma mu nkora u Rwanda kuko ibyo bihugu byigeze kurukatira imfashanyo bitewe n\u2019ibirego by\u2019uko u Rwanda ngo rwashyigikiraga inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwo muri Congo, ibirego by\u2019ubwicanyi bivuga ko bwakorewe impunzi z\u2019abanyarwanda muri Congo mubyo bise &#8221; mapping report&#8221;, ibirego bya hato na hato by\u2019imiryango mpuzamahanga byerekeye kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibirebana n\u2019ibura ry\u2019ubwisanzure bwa politiki n\u2019ubw\u2019itangazamakuru.<\/p>\n<p>Ibyo birego byose u Rwanda rwagiye rubihakana rwivuye inyuma ruvuga ko biba byuzuye ibinyoma kandi bidafite ibimenyetso. Nubwo byari bimeze bityo byarasakuzaga amaherezo bigacwekera ukagira ngo ntacyigeze kiba. Ubu rero ayo mahanga arongeye, ese u Rwanda rwiteguye kubyifatamo rute, uburyo rwakoresheje mbere ni nabwo ruzakoresha ubu?<\/p>\n<p> <strong>Tugarutse kucyaba cyihishe inyuma y\u2019ibyemezo by\u2019ibihugu by\u2019amahanga umuntu yakeka ibi bikurikira ariko urutonde rushobora kongerwa.<\/strong> <\/p>\n<p>1) Umutekano<\/p>\n<p>2) U Rwanda kuba rwarafunze umupaka na Uganda<\/p>\n<p>3) Kuba amahanga azi neza ko hagiye kuba intambara<\/p>\n<p>4) Ukutumvikana hagati y\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi<\/p>\n<p>5) Gutiza umurindi ingabo za FNL bivugwa ko ziri mu ishyamba rya Nyungwe<\/p>\n<p>6) Lobbying ikorwa n\u2019ibihugu bituranyi birega u Rwanda ko rubibaniye nabi<\/p>\n<p>7) Igeragezwa ry\u2019ifatwa no kuzana mu Rwanda Major Sankara<\/p>\n<p>Ugiye usesengura izo ngingo zose wasanga zimwe ari impamvu zishoka kimwe ni uko zaba zose. Uko byagenda kose amahanga afite ikintu yumvikanyeho kigamije gukora mu jisho u Rwanda. Mwibuke ko Ubufaransa aribwo buyobora Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, byumvikane ko bufite imbaraga mu gukoresha ibihugu by\u2019ibihangange mu gufata ibyemezo nka biriya ku gihugu runaka.<\/p>\n<p> <strong>Icyo umuntu yakwibaza nyuma y ifatwa ry ibi byemezo, u Rwanda ruzabyitwaramo gute? Inzira ebyiri zirashoboka.<\/strong> <\/p>\n<p>1) Gukoresha imbaraga nyinshi za diplomacy mu rwego rwatuma ibi byemezo bihinduka. Ubu akaba ari uburyo bwiza bwagombye kuza mbere y\u2019ubundi buryo bwose bushoboka bwakemura ikibazo;<\/p>\n<p>2) Gufata ibyemezo bikakaye ku bihugu byafashe ibi byemezo nko kuba u Rwanda rwahamagaza rukanirukana ku butaka bwarwo abadiplomati. Ubu buryo ariko si bwiza kuko haba hagiye guhangana n\u2019ibyo bihugu by\u2019ibihangange.<\/p>\n<p>Usibye izo mpamvu zivuzwe hejuru hari indi ishobora kuba iya gatatu aho u Rwanda rushobora kwihagararaho rugashaka indi nzira yatuma ubukungu bwarwo butanyeganyezwa n\u2019ifatwa rya biriya byemezo nk\u2019uko rwakwiyunga n\u2019ibihugu bisanzwe bihanganye na biriya byafashe ibyemezo. Ibyo bikunze kuba ibihugu by\u2019aba communists ku mugabane wa Aziya. Aha ariko naho ntibyoroshye kuko u Rwanda rwaba rufunguye intambara y\u2019ubutita n\u2019ibihugu by\u2019aba capitalists.<\/p>\n<p>Mu buryo bumwe cyangwa ubundi u Rwanda rukeneye kwitonda mu byemezo ruzafata rusubiza ibyemezo bya biriya bihugu. Rukeneye kandi gusuzuma neza icyateye ifatwa rya biriya byemezo no kubishakira ibisubizo mu rwego rwa dipolomasi.<\/p>\n<p>Rugomba kwerekana ko rufite umutekano usesuye, gukemura ibibazo by\u2019ifungwa ry\u2019imipaka no guhosha umwuka mubi urangwa hagati yarwo na Uganda ndetse n\u2019Uburundi. Uko u Rwanda rwagiye rwikura mu bibazo bikomeye rwahuye nabyo kuva 1994 ni nako rukeneye kwikura muri ibi bigezweho by\u2019amahanga gushaka kwerekana ko umutekano utari shyashya mu Rwanda.<\/p>\n<p>Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga y\u2019u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, aganira na Radio Ijwi rya Amerika yavuze ko atazi igitera ibihugu bimwe na bimwe gufata icyemezo cyo gutanga amatangazo ameze atyo.<\/p>\n<p>Ambassadeur Nduhungirehe ati: \u201cUko byagenda kose ntaho bihuriye na situation ihari (uko byifashe) mu Rwanda, kubera ko umutekano uhagije urahari mu mpande zose z\u2019igihugu; muri Pariki y\u2019ibirunga abakerarugendo n\u2019ubungubu baraza buri munsi, ndetse no mu bindi bice by\u2019u Rwanda harimo n\u2019ishyamba rya Nyungwe.\u201d<\/p>\n<p>Muri dipolomasi nta mwanzi uhoraho uyu munsi twabona ibintu bisa n\u2019ibikaze ariko bugacya byahosheje. Ibyo rero bisaba ubushake bwa politiki mu kubibonera ibisubizo. Ikindi gikenewe muri iyo nzira ishaka ibisubizo ni uko nta kwihagararaho gukwiye kuranga inzego zose zirebwa n\u2019iki kibazo kuko bisaba kudatsimbarara ahubwo ukagira ibyo utakaza ( concession\/ lose) kugira ngo ugire ibyo wunguka kandi ugeraho ( win).<\/p>\n<p>Urebye imiterere y\u2019umuvuduko w\u2019ifatwa ry\u2019ibi byemezo biragaragara ko hari n\u2019ibindi bihugu bizafata bene biriya byemezo. Reka twizere ko u Rwanda ruzabyitwaramo neza naho ibisigaye ni ukubitega amaso.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe by\u2019igihugu byerekana ko umutekano utizewe. Ibyo bihugu byabimburiwe n\u2019Ubufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa n\u2019ibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-14994","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe by\u2019igihugu byerekana ko umutekano utizewe. Ibyo bihugu byabimburiwe n\u2019Ubufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa n\u2019ibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-28T16:18:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:38:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho\",\"datePublished\":\"2019-04-28T16:18:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:38:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994\"},\"wordCount\":769,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994\",\"name\":\"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-04-28T16:18:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:38:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=14994#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho - BWIZA","og_description":"Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe by\u2019igihugu byerekana ko umutekano utizewe. Ibyo bihugu byabimburiwe n\u2019Ubufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa n\u2019ibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-04-28T16:18:47+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:38:56+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho","datePublished":"2019-04-28T16:18:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:38:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994"},"wordCount":769,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14994#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994","name":"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-04-28T16:18:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:38:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=14994"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=14994#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Niki cyihishe inyuma y&#039;ibihugu by\u2019ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14994","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14994"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14994\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14994"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14994"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14994"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}