{"id":15009,"date":"2019-04-29T13:28:51","date_gmt":"2019-04-29T13:28:51","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/04\/29\/kinamba-komite-y-umudugudu-yacitsemo-ibice-bituma-utabasha-kwishyura-ubukode-bw\/"},"modified":"2025-02-12T12:38:45","modified_gmt":"2025-02-12T10:38:45","slug":"kinamba-komite-y-umudugudu-yacitsemo-ibice-bituma-utabasha-kwishyura-ubukode-bw","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009","title":{"rendered":"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Umudugudu w\u2019Inkingi mu kagari ka Kamutwa, umaze amezi ane n\u2019igice utishyura amafaranga y\u2019ubukode bw\u2019aho ukorera. Abaturage batunga agatoki abayobozi bacitsemo ibice, intandaro ikaba amafaranga ava mu bacuruzi bawukoreramo.<\/strong> <\/p>\n<p>Inkingi, ni umwe mu midugudu y\u2019akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo. Uherereye ahazwi cyane nko ku Kinamba, hagati y\u2019umuhanda w\u2019amabuye uzamuka munsi ya Polisi, n\u2019amashuri yisumbuye ya Kacyiru. Uyu mudugudu ukora ku muhanda munini ugana Gisozi, ahiganje abacuruzi benshi.<\/p>\n<p>Ugizwe n\u2019amasibo 19, ku buryo abawutuye baba bari mu ngo zisaga 300 (habazwe ingo 15 mu isibo), kandi benshi muri bo n\u2019abakozi bakorera umushahara.<\/p>\n<p>Ku muganda usoza ukwezi kwa kane, tariki 27 Mata 2019; abaturage bateranye amagambo n\u2019abayobozi babaza aho igihumbi batanze cyagiye; nyuma y\u2019uko bagawe ko nta byapa biranga amasibo bihari; kandi na nyirinzu bakoreramo yishyuza amezi arenga ane.<\/p>\n<p>Ni umuganda wari witabiriwe n\u2019umunyamabanga nshingwabikorwa w\u2019akagari ka Kamutwa Bukuru, Emelise, ndetse n\u2019ukuriye ishyaka FPR muri ka kagari, Mukashyaka Drocelle. Gusa aba bombi ntibumvise ibibazo by\u2019abaturage n\u2019ubwo bagize ubutumwa batanga inama igitangira, ubwo hanatorwaga umujyanama usimbura uwimutse.<\/p>\n<p> <strong>Ubuyobozi bwacitsemo ibice kubera amafaranga<\/strong> <\/p>\n<p>Bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavuga ko komite yabo yamaze gucikamo ibice. Ibi kandi binagaragazwa no kuba babiri muri bo (ushinzwe umutekano Kanyabuganza Gedeon Mariyamungu, n\u2019ushinzwe imibereho Mugorewera Pauline) bafite amabaruwa abasaba ibisobanuro.<\/p>\n<p>Umujyanama wasimbuwe na we bivugwa ko atari abanye neza n\u2019ubuyobozi bakoranaga. Yivugira ko yimutse ahunga urusaku n\u2019imikorere mibi, kuko ngo yari amaze iminsi afungwa akekwaho gucuruza imiti yarengeje igihe. N\u2019ubwo yarekuwe akimuka, aracyakorera ibikorwa bye muri uyu mudugudu.<\/p>\n<p>Mukamana Therese usanzwe ari n\u2019incuti y\u2019umuryango akaba n\u2019umugore w\u2019umwe mu bari muri komite y\u2019umudugudu, avuga ko ishingiro ry\u2019ibibazo ari komite idahuza, naho abaturage nta kibazo bafite.<\/p>\n<p>Ati, \u201cnjye mbona twe abaturage nta kibazo dufite, ahubwo mwe komite murimo ibice, hari abari ku ruhande rumwe n\u2019abari ku rundi. N\u2019ugiye gukemura ikibazo, agikemura atagirira umuturage, ahubwo akora ashaka kumvisha wa wundi batari kumwe. Nkawe ushinzwe imibereho myiza, wajya mu masibo ubaza amafaranga, ugahamagara ba bandi mutari kumwe. Ikibazo nimwe komite idahuza\u201d.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019uyu mudugudu, Mureramanzi Patrick avuga ko mu mafaranga 1000 buri rugo rutanga, hazavamo n\u2019ayo kwishyura inzu. Ati, \u201cmuri ya mafaranga mutanga, tuzafatamo 500 twishyure ibyapa by\u2019amasibo, naho andi tuyakoreshe mu kwishyura inzu\u201d.<\/p>\n<p>Nyirinzu umudugudu ukoreramo we ntabyizeye, ngo kuko n\u2019ubundi batabuze amafaranga ahubwo batabiha agaciro.<\/p>\n<p>Naho ushinzwe imibereho myiza muri uyu mudugudu, Mugorewera Pauline ntahuza n\u2019umukuru w\u2019umudugudu, ngo ahubwo ni \u2018ukujagaraza abaturage\u2019.<\/p>\n<p>Agira ati, \u201cimpamvu ibintu biba agateranzamba, ikibazo cya biro y\u2019umudugudu cyabaye ingutu, nasabye ko dutanga amafaranga 500 mwe (mudugudu) murabyanga, habayemo ubushake aya mafaranga ntiyabura. Amafaranga y\u2019amasibo twemeje kuyashaka mu muganda w\u2019ubushize. Imbere y\u2019Imana ishobora byose, nta muntu wigeze ambwira ngo tujye kuyashaka tuzabone icyo tubwira abaturage. Ubu sinzi ngo amasibo yayatanze ni angahe, kandi ndi muri komite y\u2019umudugudu. Ubu buri muturage aravuga ko yatanze igihumbi, ariko ntituzi ngo arihe, ngo ni bande bayatanze. Ikibazo cy\u2019amafaranga nibagisobanura, uwishyurwa azishyurwa, hagiye kugaragazwa amafaranga amaze gutangwa\u201d.<\/p>\n<p>Umuturage umwe anabaza icyo amafaranga y\u2019ubudehe yakoze, undi atanga inama y\u2019uko abagize komite bagana amasibo, bagahuriza hamwe bagakurikirana amafaranga, bagakora inama. Ati, \u201cntabwo muzatuyobora mudakora inama, ngo muhurize hamwe raporo y\u2019amasibo n\u2019amafaranga y\u2019ubudehe, aho kutuzanira ibibazo mutabanje gucoca. Nta bayobozi batashyize hamwe, nimudashyira hamwe natwe tuzatatana kandi dutuye mu mudugudu umwe\u201d.<\/p>\n<p>Mugorewera avuga ko atabasha kugera mu masibo abaza raporo ngo umukuru w\u2019umudugudu atavuga ko yamwivangiye mu kazi. Atanga urugero rw\u2019igihe bakoze inama ari batatu yavugaga ku bijyanye n\u2019urusaku, nyamara umukuru w\u2019umudugudu akabifata nko kumwivangira mu nshingano, nubwo ngo bari bamubwiye. Nyuma ngo byaje kwitirirwa wa mujyanama wimutse, nk\u2019uko Mugorewera abivugira mu ruhame.<\/p>\n<p>Abakoze iyo nama ni we ushinzwe imibereho, uw\u2019iterambere Mukandori Clementine n\u2019ushinzwe amakuru Nkeshumugabe Theoneste.<\/p>\n<p> <strong>Ese koko amafaranga arahari?<\/strong> <\/p>\n<p>Muri uyu mudugudu w\u2019Inkingi hari abikorera banyuranye, bamwe mu baturage bavuga ko abo bikorera batanga amafaranga y\u2019inkunga cyangwa yo kugira ngo bakore uko bashaka, harimo n\u2019abafite utubari duteza urusaku.<\/p>\n<p>Hari n\u2019abavuga ko gucikamo ibice kwa komite byaciye intege abatangaga inkunga, bigatuma umudugudu ubura ubwishyu.<\/p>\n<p>Umwe mu baturage yegereye umunyamakuru, amubwira ko amafaranga ariyo abasenyeye umudugudu. Ati, \u201cReba mama Nadia wishyuza inzu, umupangayi akamubwira ko azavugana na mudugudu, ayo ni amafaranga. Reba umuntu wishyuza Tayeri akagera aho amena ibintu, nawe yatanze amafaranga. Ruriya rusaku bavuga, ruterwa n\u2019abakire batanga amafaranga abaturage tukahagwa. Noneho ibyapa by\u2019amasibo n\u2019ubukode bw\u2019ibiro ndetse n\u2019ubudehe nabyo ni andi mafaranga\u201d.<\/p>\n<p>Muri uyu mudugudu kandi, niho hafatiwe umugore wari ukuriye Inkeragutabara mu kagari ka Kamutwa, afatanwa ruswa y\u2019amafaranga ibihumbi 50 ngo yari ahawe n\u2019abakanishi ba moto bakorera ku Kinamba, nk\u2019uko abaturage babivuga. Uyu ngo ari mu maboko y\u2019ubutabera.<\/p>\n<p>Uyu mudugudu ubarizwamo ibikorwa bibyara inyungu byinshi, harimo: banki 2,<\/p>\n<p>amagaraje 4,<\/p>\n<p>amaresitora 4,<\/p>\n<p>ikusanyirizo ry\u2019amata,<\/p>\n<p>ahakinirwa imikino y\u2019amahirwe 3,<\/p>\n<p>utubari dukomeye 7,<\/p>\n<p>amacumbi akomeye 4,<\/p>\n<p>amacumbi aciriritse 5,<\/p>\n<p>amaduka y\u2019ibikoresho by\u2019ubwubatsi 4,<\/p>\n<p>ubwogoshero 4,<\/p>\n<p>farumasi 4,<\/p>\n<p>amazu ageretse akodeshwa 8,<\/p>\n<p>hakaba n\u2019iduka rihagarariye amarangi ya sadolini.<\/p>\n<p>Ntihavuzwemo butiki z\u2019ubuconco, cyangwa utubari duciriritse<\/p>\n<p>Aha niho bamwe mu baturage bahuriza bavuga ko umudugudu wabo utabura ubukode bw\u2019ibihumbi 40 ku kwezi, ubu bumaze kuraranywa amazi ane n\u2019igice, nyirinzu akaba saba ibihumbi 180.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umudugudu w\u2019Inkingi mu kagari ka Kamutwa, umaze amezi ane n\u2019igice utishyura amafaranga y\u2019ubukode bw\u2019aho ukorera. Abaturage batunga agatoki abayobozi bacitsemo ibice, intandaro ikaba amafaranga ava mu bacuruzi bawukoreramo. Inkingi, ni umwe mu midugudu y\u2019akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo. Uherereye ahazwi cyane nko ku Kinamba, hagati y\u2019umuhanda w\u2019amabuye uzamuka munsi ya Polisi, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-15009","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umudugudu w\u2019Inkingi mu kagari ka Kamutwa, umaze amezi ane n\u2019igice utishyura amafaranga y\u2019ubukode bw\u2019aho ukorera. Abaturage batunga agatoki abayobozi bacitsemo ibice, intandaro ikaba amafaranga ava mu bacuruzi bawukoreramo. Inkingi, ni umwe mu midugudu y\u2019akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo. Uherereye ahazwi cyane nko ku Kinamba, hagati y\u2019umuhanda w\u2019amabuye uzamuka munsi ya Polisi, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-29T13:28:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:38:45+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera\",\"datePublished\":\"2019-04-29T13:28:51+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:38:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009\"},\"wordCount\":873,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009\",\"name\":\"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-04-29T13:28:51+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:38:45+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15009#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera - BWIZA","og_description":"Umudugudu w\u2019Inkingi mu kagari ka Kamutwa, umaze amezi ane n\u2019igice utishyura amafaranga y\u2019ubukode bw\u2019aho ukorera. Abaturage batunga agatoki abayobozi bacitsemo ibice, intandaro ikaba amafaranga ava mu bacuruzi bawukoreramo. Inkingi, ni umwe mu midugudu y\u2019akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo. Uherereye ahazwi cyane nko ku Kinamba, hagati y\u2019umuhanda w\u2019amabuye uzamuka munsi ya Polisi, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-04-29T13:28:51+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:38:45+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera","datePublished":"2019-04-29T13:28:51+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:38:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009"},"wordCount":873,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15009#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009","name":"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-04-29T13:28:51+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:38:45+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15009"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15009#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kinamba: Komite y\u2019umudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bw\u2019aho ukorera"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15009","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15009"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15009\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15009"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15009"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15009"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}