{"id":15075,"date":"2019-05-04T12:30:38","date_gmt":"2019-05-04T12:30:38","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/05\/04\/hon-sebaba-muri-nyungwe-kubera-iki-igisubizo-cyaba-intambara-cyangwa-kumena\/"},"modified":"2019-05-04T12:30:38","modified_gmt":"2019-05-04T12:30:38","slug":"hon-sebaba-muri-nyungwe-kubera-iki-igisubizo-cyaba-intambara-cyangwa-kumena","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075","title":{"rendered":"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso"},"content":{"rendered":"<p>Muraho nshuti zanjye nkunda mwo kabyara mugaheka, mugahinga , mugasarura, mugatunga mugatunganirwa? Ni mugire amahoro n\u2019umutekano kandi mbahaye amashyo! Burya koko amatage ni mabi kuko nari mbakumbuye mwese ariko cyane cyane Semahoro, Nyiramahoro, Mahoro, Shyaka, Mbaraga, Rwamakuba, Semakuba, Byago, n\u2019abandi mwese ntavuze.<\/p>\n<p>Ndabizi urukumbuzi rwari rwose ariko kubera ikibazo cy\u2019itumanaho nabuze uko mvuza umwirongi ngo mbamenyeshe ibyambayeho. Ahwiiii, ariko si bibi ni ibyiza kuko ibibi bitarangwa mu Rwambyaye rukampeka rukanyonsa , rukandera, rukankuza none aho ngeze ubu nkaba mbaye ijigija, igikwerere cyangwa umukambwe.<\/p>\n<p>Nibajije nti Nyungwe ishyamba si ryeru? Nuko ndibwira mu mutima nti ese koko nibyo? Niko kugufata isaho, uruhu, ibaba n\u2019inshyimbo byanjye ndakugendeye iyooooo bambwiye amazina nibagiwe kubera ubukonje buharangwa n\u2019urusaku rw\u2019inyamaswa n\u2019inyoni ziririmbana amajwi atagira uko asa, ndazenguruuuuuka nduhukura ahitwa ku Cyitabi agatotsi kaba karanyibye kubera umunaniro.<\/p>\n<p>Aho nkangukiye n\u2019ubuye amaso Mbona abasore bambariye urugamba ubona biteguye byimazeyo umwanzi aho yaturuka hose. Ndabasuhuza nti &#8221; hamujambo vijana&#8221; nabo bati &#8221; powa muzehe&#8221;. Kuko nari nshonje nagenze umunsi wose umwana aba akoze mu isaho ye aba ampaye imvungure arampereza aransetsa ndatembara kuko yambwiye ko agiye kumpa inyama y\u2019inkoko.<\/p>\n<p>Undi nawe bari kumwe ati muzehe izuba ryakwishe ihangane usomeze aya mata. Mu icupa yampaye ryasaga n\u2019imyenda yabo harimo amazi aho kuba amata. Uyu nawe aba arantembagaje. Ndavuga nti bano bana bazi gutebya ye! Kuko ntajya ngenzwa n\u2019ubusa rero niko gutangira kubabaza uko ibintu byifashe nubwo nanjye nari nazengurutse bihagije.<\/p>\n<p>Bati &#8221; muzehe ni amahoro hakuna shida&#8221;!<\/p>\n<p>Rero natangiye kwibaza byinshi kuko urebye abo basore uko bari benshi wakeka ko hari akazi kenshi bari biteguye. Kurundi ruhande watega amatwi &#8221; insamirizi&#8221; zikakubwira ko ishyamba ritari ryeru. Ariko nkibaza nti ese ko nta nyeshyamba nabonye? Umutima ukansubiza uti ariko wowe ntuzi ko inyeshyamba ari inyeshyamba koko kandi ko zitajya zigaragara?<\/p>\n<p>Ndavuga nti rero nabera ibi byo birankoroze kuko kubera kutamenya ibyo kumasha ntapfa kubitindaho ejo bikankoraho kuko burya &#8221; nyiri umutwe munini awurinda inguma&#8221; nuko mba nimanukiye hepfo gato mu giturage kwibariza uko bamerewe. Iyo uganiriye nabo bahuriza kukuvuga ko bari amahoro. Ibyo bikaba ari ibintu byiza cyane niba koko batabivuga bafite ibindi bahishe mu mitima kuko burya umunyarwanda ari hishamunda.<\/p>\n<p>Nibutse ubwo muribyo bice numvise hitwa za Nyabitama n\u2019ahandi ko higeze guterwa. Mu mpanuro zahawe abaturage icyo gihe byavugwaga ko hari bamwe mu baturage bashyigikiye abagabye ibyo bitero.<\/p>\n<p>Zaba izo nyeshyamba zivugwa, zaba ingabo z\u2019igihugu ibyazo sibyo bindaje ishinga kuko burya mba nirebera rubanda, abaturage bagirwaho ingaruka ibikorwa nkibyo bibabuza amahoro n\u2019umutekano, ibikorwa baba batifuza, batagizemo uruhare.<\/p>\n<p>Njye narumiwe kuko abaturage aribo bababarira mu bikorwa by\u2019imirwano kandi abatari bake bakabigwamo nyuma yo gusahurwa no gucucurwa utwabo, barangiza bagahunga bakagaruka habaye ituze bityo bityo kugeza uruhande rumwe tutsinze rukanatsimbura urundi.<\/p>\n<p>Abakunda intambara bose nubwo bavuga ko bakorera inyungu z\u2019abaturage bajye bibuka izo ngaruka ziba ku bo bita ko barengera. Igihe cyose habayeho ibikorwa bihungabanya umutekano abaturage nibo ba mbere bahababarira kuko abandi bo baba bafite uburyo buhagije bwo kwirinda<\/p>\n<p> <strong>Ese ubundi umuturage afite izihe nyungu mu ntambara? <\/strong> <\/p>\n<p>Ndibuka mu gihe cy\u2019intambara y\u2019abacengezi uko imodoka zatwikwaga abagenzi bagahiramo uwayirashe atitaye kumenya niba abari bayirimo ari abo baturage avuga ko arwanira.<\/p>\n<p>Abaturage b\u2019abanyarwanda nibo bahagwaga! Ejobundi mu muhanda uca muri Nyungwe muribuka igitero giherutse kugabwa ku modoka itwara abagenzi kigatwara ubuzima bw\u2019abantu n\u2019abandi bagakomereka mu gihe batari bafite aho bahuriye n\u2019imirwano.<\/p>\n<p>Ariko harya abize ibya gisirikare ntibatubwira niba nta ntambara yakorwa harindwa guhitana ubuzima bw\u2019inzirakarengane? Nuko se nta bitambo bibaho hatabayeho kumena amaraso? Harya ubwo nshingiye kubyo niboneye ubutaka bw\u2019u Rwanda amaraso rwamize haracyari abumva ko adahagije? Kubera iki abantu bagirana amakimbirane bumva ko igisubizo ari intambara no kumena amaraso aho kwicara bagashyira ku meza ibibatanya kandi kuri ayo meza akaba ariho haturuka ibibahuza?<\/p>\n<p>Kuri ayo meza kandi akaba ariyo basangiriraho bagahoberana bakishimira kuba bakumiriye kujyana abaturage mu kaga. Nubwo umwirongi wanjye utarenga ngo urangurure ugere kure iyo mwibereye, gusa muzirikane ko abanyarwanda barambiwe imenwa ry\u2019amaraso kandi mbibutse ko &#8220;amaraso asama!&#8221;! Ingoma zimena amaraso y\u2019inzirakarengane mu mateka yazo ku isi, nubwo byagaragaye ko zari zikomeye cyane, zigeze aho zigahanguka.<\/p>\n<p>Ubundi intambara siyo yakabaye igisubizo cy\u2019ibibazo by\u2019amakimbirane aranga abanyapolitiki nubwo ba nyirubwite babyita ko biba ariyo nzira ya nyuma kuko izindi zose ziba zananiranye. Ikibazo kiba gikomeye hagati aho nuko buri ruhande rushyamiranye ruba rwumva rufite ukuri kwarwo. Aha rero bikagaruka ku muturage uba utagize uruhande arimo muri ubwo bushyamirane amaherezo akaba ariwe ingaruka zibaho.<\/p>\n<p>Ndabizi, nsoza, hari abatangiye kunyita siviliyani nkaho ibyo mvuga bitakora ku mitima y\u2019abakunda amahoro. Wanyita uko cyangwa ukundi wifuza gusa icyo mpamya ni uko haba wowe, ababyeyi bawe, abavandimwe n\u2019abaturanyi bawe nanjye ubwanjye, twese ntawe udakeneye AMAHORO. Yemwe nari ngeze ku Gasarenda, mureke ntahe dore umunsi uciye ikibu, tuzongere mu gitaha maze dutaramane kahave tunabyine intsinzi ko Imana yumvise gusenga kwacu ikaturinda icyakongera kutubuza ituze n\u2019amahoro.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muraho nshuti zanjye nkunda mwo kabyara mugaheka, mugahinga , mugasarura, mugatunga mugatunganirwa? Ni mugire amahoro n\u2019umutekano kandi mbahaye amashyo! Burya koko amatage ni mabi kuko nari mbakumbuye mwese ariko cyane cyane Semahoro, Nyiramahoro, Mahoro, Shyaka, Mbaraga, Rwamakuba, Semakuba, Byago, n\u2019abandi mwese ntavuze. Ndabizi urukumbuzi rwari rwose ariko kubera ikibazo cy\u2019itumanaho nabuze uko mvuza umwirongi ngo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[51],"tags":[],"class_list":["post-15075","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-honorable-sebaba"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muraho nshuti zanjye nkunda mwo kabyara mugaheka, mugahinga , mugasarura, mugatunga mugatunganirwa? Ni mugire amahoro n\u2019umutekano kandi mbahaye amashyo! Burya koko amatage ni mabi kuko nari mbakumbuye mwese ariko cyane cyane Semahoro, Nyiramahoro, Mahoro, Shyaka, Mbaraga, Rwamakuba, Semakuba, Byago, n\u2019abandi mwese ntavuze. Ndabizi urukumbuzi rwari rwose ariko kubera ikibazo cy\u2019itumanaho nabuze uko mvuza umwirongi ngo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-04T12:30:38+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso\",\"datePublished\":\"2019-05-04T12:30:38+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075\"},\"wordCount\":813,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"honorable-sebaba\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075\",\"name\":\"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-05-04T12:30:38+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15075#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso - BWIZA","og_description":"Muraho nshuti zanjye nkunda mwo kabyara mugaheka, mugahinga , mugasarura, mugatunga mugatunganirwa? Ni mugire amahoro n\u2019umutekano kandi mbahaye amashyo! Burya koko amatage ni mabi kuko nari mbakumbuye mwese ariko cyane cyane Semahoro, Nyiramahoro, Mahoro, Shyaka, Mbaraga, Rwamakuba, Semakuba, Byago, n\u2019abandi mwese ntavuze. Ndabizi urukumbuzi rwari rwose ariko kubera ikibazo cy\u2019itumanaho nabuze uko mvuza umwirongi ngo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-05-04T12:30:38+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso","datePublished":"2019-05-04T12:30:38+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075"},"wordCount":813,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["honorable-sebaba"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15075#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075","name":"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-05-04T12:30:38+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15075"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15075#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hon. Sebaba muri Nyungwe : Kubera iki igisubizo cyaba intambara cyangwa kumena amaraso"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15075","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15075"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15075\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15075"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15075"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15075"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}