{"id":15097,"date":"2019-05-06T11:59:01","date_gmt":"2019-05-06T11:59:01","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/05\/06\/uko-museveni-yigaruriye-kayumba-na-bizimungu-muri-gahunda-ye-ku-rwanda\/"},"modified":"2025-02-12T12:37:49","modified_gmt":"2025-02-12T10:37:49","slug":"uko-museveni-yigaruriye-kayumba-na-bizimungu-muri-gahunda-ye-ku-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097","title":{"rendered":"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w\u2019u Rwanda nyuma y\u2019intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nk\u2019uko inkuru dukesha The New Times ivuga.<\/p>\n<p>Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya Kayumba Nyamwasa aherutse guhabwa n\u2019ikinyamakuru New Vision cya Leta ya Uganda ari bumwe mu buryo bwo kwereka abasomyi ko Kayumba ari umugabo w\u2019inyangamugayo kandi w\u2019umunyamurava wabashije guhagarara agahangara ubuyobozi bwa Perezida Kagame.<\/p>\n<p>Ngo ku bazi Kayumba ariko basomye iki kiganiro umwanzuro bakuyemo rukumbi nuko ikindi gice cye kitagaragajwe kuko ngo mu buzima bwe nta na rimwe yigeze aharanira indi mpamvu itari inyungu ze zigamije icyubahiro no gusingizwa.<\/p>\n<p>Bivugwa ko Kayumba n\u2019umusirikare wamwinjije mu gisirikare bahawe ipeti rya Private, nyuma Kayumba akagirwa uwungirije umuyobozi w\u2019Akarere ka Gulu, mu majyaruguru ya Uganda, aho ngo yifashishije uyu mwanya n\u2019ubutunzi mu kugura ipeti rya Second Lieutenant.<\/p>\n<p>Umwe mu binjiranye na Kayumba mu gisirikare ariko wagumye ku ipeti rya Private kugeza mu 1990 waganiriye na The New Times agira ati: \u201c <em>Mu 1986 iyo wabaga ufite amafaranga washoboraga kujya ku biro bya NRA ukishyura ushinzwe kubika inyandiko cyangwa umusirikare mukuru ukagura ipeti<\/em> ,\u201d<\/p>\n<p>Hagati aho, ngo Gulu yari yarabaye ahantu hadasanzwe kuri Kayumba. Ngo ntiyigwijeho ubutunzi gusa binyuze mu bwambuzi, nk\u2019ubw\u2019ibyuma bisya yajyanye Masaka, ahubwo ngo yanabashije kwiyegereza abantu b\u2019ingenzi bakundaga gusura amajyaruguru kubera inyeshyamba zari zikomeje kubangamira ubuyobozi bwa NRA.<\/p>\n<p>Aha ngo niho yabashije kumenyanira na Salim Saleh na Perezida Museveni mu ruzinduko rumwe bakoreye muri Gulu mu ntambara, ndetse amenyana na Fred Rwigema wahise amwinjizamo igitekerezo cyo kubohora u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibintu by\u2019ubusahuzi ariko ngo Kayumba ntiyatanye nabyo. Mu 1990, Ingabo za FPR zafashe Nyagatare mu rugamba rwaguyemo abarwanyi benshi bayo. Nyamara, mu gihe ngo abandi bari bakiri mu rujijo, Kayumba yabashije gusahura inka z\u2019abaturage bo mu Mutara bari bahunze imirwano, azijyanira ubwe mu ifamu ye yari ahitwa Mpororo nk\u2019uko abarwanye urwo rugamba babyemeza.<\/p>\n<p>Mu 1994 FPR imaze gufata ubutegetsi, Kayumba yabaye uwungirije umukuru wa jandarumori, vuba azamuka mu ntera aba Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda. Museveni na murumuna we, Salim Saleh ngo babonaga inshuti yabo yo muri Gulu nk\u2019inzira bazifashisha muri gahunda bari bafite ku Rwanda.<\/p>\n<p>Kayumba nawe ngo akaba yaribonaga nk\u2019umuhuza w\u2019ibihugu byombi nubwo ngo byari imibanire hagati y\u2019abantu ku giti cyabo aho kuba imibanire hagati ya za leta. Ariko, ngo barushijeho kuba inshuti za hafi ku buryo mu 1998 Kayumba yavuganaga kenshi na Museveni.<\/p>\n<p>Ngo kubera ko yakundaga gutebya ndetse akishimira ko bamutebyaho, yatumye umusirikare mugenzi we amenya ko yavuganaga na Museveni maze uyu ati: \u201c <em>Ubwo umunsi umwe naramubajije, ni gute umugaba w\u2019ingabo w\u2019igihugu avugana n\u2019umuyobozi w\u2019ikindi gihugu<\/em> ?\u201d<\/p>\n<p>Iyi nkuru ikomeza ivuga ko gahunda yose Museveni yari afite ku Rwanda, binyuze kuri Kayumba, vuba yabashije kuyijyanamo na Perezida Pasiteri Bizimungu. Ngo mu 1996, Museveni yasuye u Rwanda, maze mu ruzinduko rwe ajyana na Perezida Bizimungu kuri Kaminuza y\u2019u Rwanda I Huye aho bari bagiye kuganira n\u2019abanyeshuri.<\/p>\n<p>Gusa, vuba ngo byamenyekanye ko mu rugendo rw\u2019amasaha ane bakoranye, kugenda no kugaruka, bombi batangiye ibiganiro byo kugambanira Perezida Kagame, wari visi perezida icyo gihe. Aha ngo ni naho ibibazo bya Bizimungu byatangiriye.<\/p>\n<p>Ngo byari bigoye kumva ko Museveni yabashije kugira perezida Bizumungu ndetse na Kayumba, nk\u2019umugaba w\u2019ingabo, intasi ze. Mu 1998 ngo nibwo hatangiye igisa nko kugenzura Bizimungu harimo n\u2019icyemezo cyo gutandukanya umwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu n\u2019umukuru w\u2019ishyaka.<\/p>\n<p> <strong>Guhunga urugamba<\/strong> <\/p>\n<p>Iyi nkuru irakomeza ivuga ko mu 2000 u Rwanda rwari rwugarijwe n\u2019abitwaje ibirwanisho mu majyarguru no mu majyaruguru y\u2019uburengerazuba bw\u2019igihugu. Ngo abahoze mu gisirikare cyatsinzwe bagera mu 10,000 bari barabashije gucengera ndetse bakangisha kongera gufata igihugu bagamije gukomeza jenoside.<\/p>\n<p>Icyo gihe, ngo mu kwikunda kwe, uwari umugaba w\u2019ingabo yabonye ari umwanya mwiza wo kujya gukomeza amasomo mu Bwongereza.<\/p>\n<p>Icyari kigamijwe ariko ngo vuba cyahise kimenyekana. Ubwo yari mu Bwongereza, Kayumba ngo yakundaga kujya i Paris, aho yabonanaga n\u2019Urwego rw\u2019iperereza rw\u2019u Bufaransa ndetse n\u2019abayobozi ba Uganda. Aba ngo nabo bamusuraga mu Bwongereza.<\/p>\n<p>Ngo ntibyagarukiyeho. Mu 2007, Patrick Karegeya, bashinganye RNC, yahunze igihugu anyuze muri Uganda, aho ngo yakiriwe acyambuka umupaka, akoroherezwa kwimukira muri Afurika y\u2019Epfo. Ubwo yari muri Afurika y\u2019Epfo, ngo yakiriye umushyitsi w\u2019ibanga uturutse muri Ambasade y\u2019u Rwanda mu Buhinde. Uwo ngo nta wundi yari Kayumba Nyamwasa.<\/p>\n<p>Ibi ngo ntibyatinze kugera i Kigali, maze Kayumba aza gutaha ageze i Kigali amenya ko abayobozi bamenye ko yasuye Karegeya kandi ko iki cyaha gishobora kumugiraho ingaruka zikomeye. Umwe mu babizi ati: \u201c <em>Niyo mpamvu yafashe icyemezo cyo guhunga<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko Perezida Museveni yifuje gukoresha Kayumba ari imbere mu gihugu, byananirana agapanga kumuhungisha kugirango umugambi we ukomereze hanze y\u2019igihugu. Uwaganiriye na The New Times ati: \u201c <em>Kayumba yaramenyekanye Museveni ahungisha intasi ye<\/em> ,\u201d<\/p>\n<p>Uyu yongeyeho ko Kayumba muri Uganda yakiriwe n\u2019abasirikare bakuru barimo Gen. Salim Saleh na Gen Kale Kayihura ngo bari bamutegereje\u00a0 akimara kwambuka umupaka akinjira ku butaka bwa Uganda. Ati: \u201c <em>Ibyo bari gukora ubu muri New Vision ni inkuru ishaje<\/em> .\u201d<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w\u2019u Rwanda nyuma y\u2019intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nk\u2019uko inkuru dukesha The New Times ivuga. Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-15097","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w\u2019u Rwanda nyuma y\u2019intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nk\u2019uko inkuru dukesha The New Times ivuga. Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-06T11:59:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:37:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda\",\"datePublished\":\"2019-05-06T11:59:01+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:37:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097\"},\"wordCount\":856,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097\",\"name\":\"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-05-06T11:59:01+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:37:49+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15097#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda - BWIZA","og_description":"Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w\u2019u Rwanda nyuma y\u2019intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nk\u2019uko inkuru dukesha The New Times ivuga. Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-05-06T11:59:01+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:37:49+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda","datePublished":"2019-05-06T11:59:01+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:37:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097"},"wordCount":856,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15097#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097","name":"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-05-06T11:59:01+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:37:49+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15097"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15097#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15097","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15097"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15097\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15097"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15097"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15097"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}