{"id":15244,"date":"2019-05-16T12:56:42","date_gmt":"2019-05-16T12:56:42","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/05\/16\/ni-gute-wahangana-n-ibibazo-urimo-igice-cya-2-rev-ev-eustache-nibintije\/"},"modified":"2025-02-25T14:11:12","modified_gmt":"2025-02-25T12:11:12","slug":"ni-gute-wahangana-n-ibibazo-urimo-igice-cya-2-rev-ev-eustache-nibintije","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244","title":{"rendered":"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije"},"content":{"rendered":"<p> <strong>Umukozi\u00a0w\u2019Imana Rev. \/ Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y\u2019ivugabutumwa yise \u201c Nibintije Evangelical Ministries\u201d asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry\u2019Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n\u2019iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti\u201d Ni gute wahangana n \u2018Ibibazo urimo-Igice cya 2\u201d?<\/strong> .<\/p>\n<p>2 INGOMA 20:3-<\/p>\n<p> <strong>\u201c Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa\u201d.<\/strong> <\/p>\n<p>Ubwo Umwami Yehoshafati yumvaga uko byifashe, ntabwo yigeze ashakisha izindi mbaraga ahandi cyangwa ngo avuye ati \u201c Reka ndebe uko twashaka ukuntu twarinda igihugu cyacu\u201d.<\/p>\n<p>Ahubwo yahise ashaka uko agirana inama n\u2019Imana ye y\u2019Inyambaraga maze ayisaba ko imuha uburyo ( Direction-inzira), cyangwa icyerekezo cy\u2019uburyo yakwitwara muri izo ngorane.<\/p>\n<p>Ntabwo byari ukubyibazaho ubwe gusa ahubwo yihutiye kujya ku Imana ye kuko yari ayizeyeho imbaraga n\u2019ubushobozi muri byose.<\/p>\n<p>Reka nkubaze, ni irihe jambo rya mbere usohora mu kanwa kawe iyo ingorane zikugezeho cyangwa se uhuye n\u2019ikigeragezo? Ntekereza ko ryagombye kuba Imana Data cyangwa se Yesu!<\/p>\n<p>Iyo uvuze Data uba urimo guca inzira nziza yo kuva mu bibazo kuko uba uhamagaye Imana y\u2019inyembaraga mu buzima bwawe kugira ngo ize igire icyo ikora ku bibazo cyangwa ingorane uba uhuye nazo. Uba uhamagaye ubushake bw\u2019Imana muri wowe.<\/p>\n<p>Nshuti y\u2019Imana, uyu munsi ubwo narimo gutegura iki gice cya kabiri cy\u2019iki kigisho cy\u2019iyi Seminar hari umuntu wanyoherereje ubutumwa bugufiya ambwira uburyo izi nyigisho zimutabaye yari agiye kwiyahura kubera ibibazo. Ariko akimara gusoma icyo kigisho ngo muri we byahise bihinduka iyo gahunda yo kwiyahura arayihagarika.<\/p>\n<p>Ubwo nahise nshima Imana kandi ndayibaza nti; Mana, ni iki kigomba gukurikiraho\u201d?. Irambwira ngo mutunganye ikibazo cye. Ubwo nahise muhamagara mubaza aho atuye n\u2019amazina ye ndetse n\u2019uko byamugendekeye, maze mwizeza ko nza kohereza umuntu bakaganira neza.<\/p>\n<p>Uwo muntu yavuze ati \u201c Mana yanjye, Data, bituma abona ibirangiza ibibazo bye\u201d. Muri make, yahamagaye imbaraga z\u2019Imana atabizi kandi ugukomera n\u2019ububasha bwayo bwigaragaje bihagarika umugambi utari mwiza yari afashe.<\/p>\n<p>Ni kenshi mu buzima abantu bahura n\u2019ibibazo n\u2019ingorane bakabanza kujya gushaka ibintu hirya no hino birangiza ibibazo byabo cyangwa se ingorane baba bahuye nazo maze byabayobera bakabona bakaba aribwo bajya gutabaza Imana. Kujya gushaka Imana no kuyigisha inama nibyo byakagombye kuba amahitamo yawe ya mbere.<\/p>\n<p>Uko urushaho kugenda ujya kubaza abantu wibwira ko ibisubizo nyabyo biri muribo, niko urushaho kwigora ndetse bikarushaho kugutesha umutwe kuko uba urimo gushakira igisubizo aho kitari. Uba wateye umugongo imbaraga y\u2019Imana. Shaka Imana bwa mbere.<\/p>\n<p>NI GUTE TUGOMBA GUSHAKA IMANA;<\/p>\n<p>Umwami Yehoshafati amaze kubona ko ibintu bitoroshye, ndetse ko ibihugu 3 byarangije kwitegura aho n\u2019ingabo zabyo zari zatangiye guhagurutsa amafarashi yazo ( ni nk\u2019imodoka z\u2019intambara z\u2019icyo gihe), icyo yahise akora ni kimwe gusa; Yahise ajya gushaka Imana yo nyiri ububasha bwose. Yazengurutse mu baturage ategeka ko bagomba kwiyiriza ubusa ( 2 Ingoma 20: 3 ).<\/p>\n<p>KWIYIRIZA NO GUSENGA :<\/p>\n<p>Mu butumwa bwa Mariko igice cya 9 Yesu asobanura ibijyanye no kwiyiriza usenga ko ari isoko isobanura imbaraga zo mu buryo bwa Mwuka. Mark 9: 28-29; Yeremiya 29: 12-14<\/p>\n<p>Kwiyiriza usenga bituma wegera bya hafi umutima w\u2019Imana. Kwiyiriza ni uburyo butanga imbaraga kandi bwerekana ko ubayeho ku bw\u2019Imana.<\/p>\n<p>Umwaka wa 12 ushize ubwo nasengerwaga kuba umushumba w\u2019itorero (Rev. Pastor) nari mfite ikibazo runaka binsaba kujya imbere y\u2019Imana ngo inyereke icyo kibazo. Ubwo nafunze ibintu byose njya ku rusengero nziko ngomba gusenga iminsi 2 ariko narangije Imana irambwira iti komeza kuguma mu masengesho.<\/p>\n<p>Nakomeje amasengesho ngeze kuri 21 irongera irambwira iti komeza, hari imbaraga nshaka kurekurira muri wowe. Ubwo umuryango wifashe ku munwa mu itorero abandi ba pasitori nabo batangira kujya inama no kuvuga bati pasitori aragwa mu cyumba cy\u2019amasengesho.<\/p>\n<p>Ubwo aho nari nasabye umwarimu umwe kujya aza buri munsi tukaganira nk\u2019isaha imwe. Narangije iminsi 40 n\u2019amajoro 40 ariko imbaraga nahakuye ntabwo zari zisanzwe.<\/p>\n<p>Naje kubaza Imana impamvu yashatse ko nkora amasengesho y\u2019iminsi ingana ityo, yarambwiye ngo imbaraga wakuye muri ariya masengesho zizagufasha mu buzima bwawe kudahungabanywa n\u2019ibigeragezo by\u2019ubuzima bwawe kandi ibishashi by\u2019umuriro wakije muri wowe bizajya bifasha abandi bibakomeze mu guhangana n\u2019ibibazo.<\/p>\n<p>Muri make nta kintu kijya kintera ubwoba kibaho. Mpura n\u2019ibibazo ndetse n\u2019ibigeragezo ariko umutima wanjye ugakomera. Guhura n\u2019ibibazo ntuhangayike ahubwo ukaba uzi kandi wizeye ko imana igomba kuza ikagutabara.<\/p>\n<p>Iyo niyo musingi wo gutabarwa, kuko Imana itakunda umuntu utizera cyangwa ahangayitse birimo no kuganyira.<\/p>\n<p>Iyo turimo gusenga amasengesho nk\u2019ayo yo kwiyiriza ugomba kuba ufite amasengesho, Imana iba iri hagati.<\/p>\n<p>Hari igihe ujya kumva abantu barimo gusenga bagira bati \u201c Mana uzi ibibazo byanjye, dore abantu bankoreye gutya, bavuze gutya, nabuze ibintu ibi n\u2019ibi, ndi muri ibi bingoye gutya na gutya n\u2019ibindi\u201d.<\/p>\n<p>Nshuti yanjye, amasengesho yacu agomba kuba yerekeza ku Imana aho kuba amasengesho yerekeza ku bibazo byawe. Reka nkwereke amasengesho y\u2019Umwami Yehoshafati maze urore itandukaniro;<\/p>\n<p>2 INGOMA 20: 6-7<\/p>\n<p>Amasengesho ye yavugaga ibijyanye n\u2019Imana, imbaraga zayo, gukomera kwayo ndetse no kwiringira Imana kubyo agiye gukora byose.<\/p>\n<p>Icya kabiri; Ubwo igihugu cyabo cyakiraga inkuru mbi yo guterwa n\u2019ibindi bihugu, bose bashyize hamwe maze bashaka Imana.<\/p>\n<p>2 INGOMA 20:4<\/p>\n<p>Igihe kinini mu bihe by\u2019ibibazo ntabwo abantu bashyira hamwe maze ngo bashake Imana. Muri iki gihe njya mbona bimwe mu bihugu bigira ibibazo aho kugira ngo bashyire hamwe ahubwo ugasanga nibo ubwabo bari kugambana kugira ngo ibyo baruhiye imyaka n\u2019imyaka bubaka igihugu bihinduke umuyonga. Abandi bakaba ibikoresho by\u2019abanzi kugira ngo bageze abanzi b\u2019igihugu ku mugambi wabo.<\/p>\n<p>Abantu usanga bitiranya ibintu. Igihugu gitandukanye n\u2019umuntu, nk\u2019abakirisitu tugomba guhagarara ku ijambo ry\u2019Imana maze tukayegera, tukayihamagara kugira ngo imigisha yahaye igihugu cyacu idahinduka umuyonga. Imana iyo itanze umugisha iba ishaka ko ugira icyo uwukoraho nko kuwurinda n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Iyo ibibazo bije mu buzima bwawe, mu mwanya wawe nk\u2019umukirisitu, nk\u2019umwana w\u2019Imana ukwiye kumva ko amasezerano n\u2019imbaraga zayo biri muri wowe. Ugomba kumenya ko Imana iba igenzura ibyo bibazo byawe kandi ko ari nini kubiruta. Ugomba rero gushaka Imana ku bw\u2019ibyo bibazo. Matayo 7: 7<\/p>\n<p>Hamwe n\u2019ibyo, ibyo uba ufite mu masezerano meza y\u2019Imana ko uyitayeho kandi ko igomba kugira icyo ikora kuriyo. Ufite amasezerano y\u2019Imana nk\u2019umwana w\u2019Imana. Iyo uri umunyamasezerano, aho uba cyangwa se uvuka naho Imana iba ihafitiye amasezerano kuko mu kukurinda, mu kuguha umugisha ntabwo bireba wowe gusa kuko Imana ibanza ikabishyira aho umutima wawe uri, aho utuye, kandi ibinyuza ku bandi bantu muri kumwe aho bityo Imana ifitiye igihugu cyawe amasezerano.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u20191999 hari ibyo Imana yavuganye nanjye bijyanye n\u2019igihugu cyanjye ndetse n\u2019umuyobozi wacyo yemwe inampa umurimo ngomba gukora ku bw\u2019igihugu ndetse n\u2019ubuhanuzi. Iyo Imana iguhaye n\u2019ubuhanuzi iba iguhaye umurimo wowe ubwawe, byaba ari ubuhanuzi buteye ubwoba cyangwa se bw\u2019Amahoro.<\/p>\n<p>Niba ari na bubi wowe ufite urufunguzo rwo kubuhindura bwiza ku gihugu cyawe kuko aba ari umurimo wawe. Keretse iyo utazi gukoresha urwo rufunguzo wahawe n\u2019Imana. Niko ijambo ry\u2019Imana ritubwira.<\/p>\n<p>Niyo Imana ivuga iti \u201c Uzabikora, ufite uburyo bwo kuyibwira uti aha ni njye uhategeka mu buryo bwo mu mwuka. Uzabaze Aburahamu nuzagira amahirwe ukamusanga , uko yari agiye guhagarika irimbuka rya Sodoma, gusa ni uko yagize integer nke mu gusaba kwe ( Gusenga) akagarukira kuri 5 b\u2019abakiranutsi gusa. Iyo akomeza yinginga akagera kuri umwe yari kuboneka I Sodoma kuko Roti yari ahari maze ntiharimbuke.<\/p>\n<p>Ntega amatwi neza kandi wumve nshuti y\u2019Imana, iyo utangiye gushakira Imana mu bibazo byawe uzi uko bigenda?, ku bigeragezo byawe, ibigeragezo bifatwa mpiri, bigenda biba bito bito ku mpamvu y\u2019uko Imana yawe igenda ihinduka nini kurusha byose, ikagenda yiyongeraho kuba nini buri uko nawe ugenda uyitekerezaho.<\/p>\n<p>Imana iguhe umugisha, Imana igushoboze gutera intambwe uyigana<\/p>\n<p>Seminar irakomeza, rarika inshuti zawe n\u2019abandi mubone imbaraga ziva ku Imana<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umukozi\u00a0w\u2019Imana Rev. \/ Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y\u2019ivugabutumwa yise \u201c Nibintije Evangelical Ministries\u201d asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry\u2019Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n\u2019iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-15244","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umukozi\u00a0w\u2019Imana Rev. \/ Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y\u2019ivugabutumwa yise \u201c Nibintije Evangelical Ministries\u201d asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry\u2019Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n\u2019iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-16T12:56:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:11:12+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\\\/ Ev. Eustache Nibintije\",\"datePublished\":\"2019-05-16T12:56:42+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:11:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244\"},\"wordCount\":1277,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244\",\"name\":\"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\\\/ Ev. Eustache Nibintije - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-05-16T12:56:42+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:11:12+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15244#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\\\/ Ev. Eustache Nibintije\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije - BWIZA","og_description":"Umukozi\u00a0w\u2019Imana Rev. \/ Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y\u2019ivugabutumwa yise \u201c Nibintije Evangelical Ministries\u201d asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry\u2019Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n\u2019iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-05-16T12:56:42+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:11:12+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije","datePublished":"2019-05-16T12:56:42+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:11:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244"},"wordCount":1277,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15244#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244","name":"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-05-16T12:56:42+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:11:12+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15244"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15244#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni gute wahangana n\u2019ibibazo urimo-Igice cya 2 \u2014 Rev.\/ Ev. Eustache Nibintije"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15244","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15244"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15244\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15244"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15244"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15244"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}