{"id":15401,"date":"2019-05-28T06:35:46","date_gmt":"2019-05-28T06:35:46","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/05\/28\/ifatwa-rya-sankara-laforge-na-abega-inkoni-yakubiswe-opozisiyo-nyarwanda\/"},"modified":"2025-02-12T12:33:04","modified_gmt":"2025-02-12T10:33:04","slug":"ifatwa-rya-sankara-laforge-na-abega-inkoni-yakubiswe-opozisiyo-nyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401","title":{"rendered":"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda"},"content":{"rendered":"<p>Mu minsi ishize Leta y&#8217; u Rwanda yashyikirijwe bamwe mu bari abayobozi bakomeye mu mutwe wa FDLR, hadaciye kabiri hafatwa uwari umuvugizi w&#8217;umutwe wa FLN wari umaze iminsi wigamba kugaba ibitero mu Rwanda. Iki kikaba ari igitego cyangwa inkoni y\u2019umuzo Leta y\u2019u Rwanda ikubise Opozisiyo (Abarwanya leta) yigambaga gukoresha urugamba rw&#8217;amasasu, nyuma yo kwaka ibiganiro Leta ntibikozwe, kuko yavugaga ko itaganira n&#8217;imitwe y&#8217;iterabwoba. Iki kandi ni ikintu twavuga ko gishobora kuzashyira abatari bake mu mazi abira by\u2019umwihariko Opozisiyo.<\/p>\n<p>Dutangira iyi nkuru twavuga ko ibiri kuba kuri Opozisiyo (Abarwanya leta) cyangwa se abarwanya Leta y\u2019u Rwanda ari nk&#8217;ikinyafu barimo gukubitwa buhoro buhoro. Aha wakwibaza nyuma y&#8217;aho benshi mu bagize imitwe y\u2019inyeshyamba noneho basa n\u2019abari babitse amabanga yayo bakomeje gufatwa , abandi bagacyurwa mu Rwanda ku ngufu , gufatwa bitunguranye bagashyikirizwa ubutabera bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibi wakwibaza niba nta ngaruka zikomeye zishobora kuzagira kuri Opozisiyo (Abarwanya leta) n\u2019abayifasha wahamya ko amabanga yabo n\u2019imigambi mibi bari bafitiye ubutegetsi bw\u2019u Rwanda bishobora kubahindukirira bakaba bakwisanga i Kigali cyangwa ahantu hatari heza bivuye ku makuru atangwa n\u2019abarwanya ubutegetsi igihe bafashwe cyangwa bacyuwe mu gihugu .<\/p>\n<p>Abarwanya Leta y&#8217; u Rwanda bagiye batanga ibyifuzo byabo bavuga ko bashaka gukoresha diplomasi bityo bakicarana ku meza na Leta y&#8217; u Rwanda, byumvikane ko imigambi yabo yari myinshi muri politike. Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame ntiyabikozwaga, bituma abayirwanya bahitamo gukoresha ingufu za gisirikare bifashije umutwe wa FDLR ndetse n&#8217;ihuriro ry\u2019amashyaka atanu akorera hanze y\u2019igihugu yishyize hamwe (P5) arwanya ubutegetsi bw&#8217;u Rwanda ariyo yanaje gushinga impuzamashyaka MRCD, ifite n\u2019umutwe wa gisikare FLN.<\/p>\n<figure id=\"attachment_133302\" aria-describedby=\"caption-attachment-133302\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-133302 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/05\/Sankara-23-1024x683.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"683\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-133302\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n <strong>Sankara, ubwo yerekwaga Abanyamakuru<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong>Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega bishobora gushyira benshi mu mazi abira <\/strong> <\/p>\n<p>Mu mpera za 2018 , Abanyarwanda baturiye imipaka ariko cyane cyane abatuye mu Majyepfo aho u Rwanda ruhana imbibi n&#8217; u Burundi bakomeje guhangayikishwa n&#8217; ikibazo cy&#8217; umutekano mucye ariko Leta y&#8217; u Rwanda ndetse na Perezida Kagame ubwe mu mbwirwaruhame ze yakunze guhumuriza Abanyarwanda abizeza ko nta wahungabanya umutekano w&#8217; igihugu, ko ndetse n&#8217;uwabigerageza bitamusiga amahoro.<\/p>\n<p>Mu mpera za 2018, intara y&#8217; Amajyepfo yibasiwe n\u2019ibitero by\u2019abitwaje intwaro bitandukanye aho bateye muri Nyaruguru ahitwa i Nyabimata, ndetse no mu karere ka Nyamagabe batwitse imodoka itwara abagenzi abantu bamwe bahasiga ubuzima, naho mu karere ka Rubavu, mu Ntara y&#8217;Iburengerazuba,\u00a0 ho mpera za 2018 nibwo FDLR yahagabye igitero.<\/p>\n<p>Icyo gihe LaForge Bazeye wavugiraga uyu mutwe w\u2019inyeshyamba yemeje ko FDLR aribo babikoze ndetse avuga ko ari mu rugendo ari narwo yavuyemo afatirwa ku mupaka wa Congo Kinshasa na Uganda mu gace ka Bunagana ari kumwe n\u2019uwari ushinzwe iperereza muri FDLR.<\/p>\n<p>Nyuma yaho mu mbwirwaruhame z\u2019umukuru w\u2019igihugu, perezida Paul Kagame ubwo yasozaga inama y\u2019umushyikirano, nyuma akagirana ikiganiro n\u2019abanyamakuru yemeje ko iki gitero cyabaye gihitana abasirikare b\u2019u Rwanda batatu n\u2019abarwanyi ba FDLR 9 baricwa. Icyo gihe umukuru w\u2019igihugu yashimangiye ko ntawuzahangara igihugu cy&#8217; u Rwanda aturutse hanze cyangwa se ari mu gihugu ngo bimugwe neza.<\/p>\n<p>Umukuru w\u2019igihugu yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rutajya rushotora ibindi bihugu kuko rudakunda intambara ariko rwakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarika ubushotoranyi bwarusanga ku butaka bwarwo.<\/p>\n<p>Ati \u201cNtabwo dutekereza gushoza intambara hanze y\u2019igihugu cyacu ariko ntitwabura kuburira ushaka kuzana intambara ku butaka bwacu. Intambara irashoboka igihe cyose hagira ushaka kuyizana ku butaka bwacu. Niba hari umuntu ufite igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda, azitegura ibyago bikomeye azahura nabyo.\u201d<\/p>\n<figure id=\"attachment_134213\" aria-describedby=\"caption-attachment-134213\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-134213 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/05\/LaForge-Fils-Bazeye-1024x597.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"597\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-134213\" class=\"wp-caption-text\"><strong>LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega batangiye kuburanishwa nyuma yo kugezwa mu Rwanda bakabanza m&#8217;ubugenzacyaha<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong>U Rwanda rwakoresheje diplomasi mu kunyeganyeza FDLR, FLN kimwe na Opozisiyo (Abarwanya leta) \u00a0 muri rusange<\/strong> <\/p>\n<p>LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe Leta y\u2019u Rwanda ikunze kuvuga ko ugizwe ahanini n\u2019abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n&#8217; ingabo za FARDC mu mpera za 2018.<\/p>\n<p>Muri Mutarama 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko abo bayobozi babiri ba FDLR bari Kinshasa. Icyo gihe yavuze ko hari ibiganiro bigamije kuzana abo banyarwanda iwabo kugira ngo baryozwe ibyaha birimo uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w&#8217; igihugu.<\/p>\n<p>Ntibyatinze Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda, Dr Sezibera mu kiganiro n\u2019abanyamakuru tariki ya 05 Werurwe 2019, yemeje ko LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega bari mu Rwanda kandi bafashwe neza, ko bari no gutanga amakuru y\u2019ingirakamaro ati \u201c bafashwe nk\u2019abanyarwanda bari iwabo kandi bari gutanga amakuru akenewe, abantu bazamenyeshwa ibindi.\u201d<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR. Kuri ubu aba bagabo bombi bagejejwe mu rukiko batangiye kuburana ku byaha baregwa, aha rero twashimangira ko aba bagabo bavuye mu bugenzacyaha bahatanze amakuru ashobora gukoza hasi abari muri Opozisiyo.<\/p>\n<p>Aha rero nk\u2019umusesenguzi wakwibaza igihatse aya makuru? Aha ukaba wahita wumva ko icyavuye muri aya makuru gishobora kuzagira ingaruka nziza kuri Leta kandi kikaba cyagira icyo twakwita ingaruka mbi kuri benshi baba baragize uruhare mu kugambanira u Rwanda cyangwa gufatanya n\u2019abafitanye isano nabyo. Kuko ibyari byo byose aya makuru ntabwo Leta izayicarana ahubwo nayo izagerageza uko yakwivuna abashaka kuyibuza umudendezo.<\/p>\n<p> <strong>Habayeho amakuru atandukanye ku ifatwa rya Sankara <\/strong> <\/p>\n<p>Mu kwezi kwa Mata hagati nibwo byatangiye kuvugwa ko Sankara yafashwe afatiwe muri Comores\u00a0 maze leta y&#8217;u Rwanda yemeza ko yafashwe ndetse inamufite tariki ya 30 Mata 2019, icyo gihe havugwaga amakuru menshi ko u Rwanda rwakubise igihwereye akaruca mu myanya y\u2019intoki, aha nabwo Opozisiyo yigambye ivuga ko Sankara aguwe neza ndetse ari amahoro, ntibyatinze RIB yemeje ko umufite ndetse inatangaza ko tariki ya 13 Mata 2019 aribwo yafashwe akazanwa mu Rwanda, mu gihe nawe ubwo yageraga mu rukiko yavuze ko yafashwe tariki ya 12 Mata 2019 .<\/p>\n<p>Uyu yari umuvugizi w\u2019inyeshyamba za FLN zivuga ko zishaka gukuraho ubutegetsi buriho, akaba yaragiye yumvikana cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga yigamba ibitero byagabwe mu Rwanda ndetse ko izi nyeshyamba yavugiraga zigaruriye pariki ya Nyungwe n\u2019ibindi bice biyikikije by\u2019Intara y\u2019Iburengerazuba.<\/p>\n<figure id=\"attachment_104901\" aria-describedby=\"caption-attachment-104901\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-104901 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/05\/ruses-1024x574.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"574\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-104901\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n<strong>Paul Rusesabagina, umunyapolitiki wayoboraga Sankara Callixte<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p> <strong>Ifatwa rya Nkaka, Nsekanabo na Sankara ukwigaragaza k\u2019ukuboko gukomeye kwa Leta y\u2019u Rwanda, ibyago ku bashyikiye iyi mitwe<\/strong> <\/p>\n<p>Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara wari umuvugizi wa FLN, Nkaka Ignace (LaForge Fils Bazeye) wari umuvugizi wa FDLR bagiye biyemerera ko bari bafite intego zo kugaba ibitero bikomeye ahantu hasurwa n&#8217; abakerarugendo.<\/p>\n<p>Birumvikana ko inyeshyamba za FDLR zikorera ahanini mu mashyamba ya Congo zahoraga zipanga gutera uduce twegereye ibirunga by&#8217; u Rwanda bizwiho kubamo ingagi zisurwa n&#8217; abakerarugendo baturutse imihanda yose y&#8217; Isi ndetse zininjiriza igihugu amadovize menshi cyane ku mwaka. FLN ya Sankara nayo yari yahisemo kwigarurira ishyamba rya Nyungwe kuko byari kuba igihombo kinini kuri Leta y&#8217; U Rwanda.<\/p>\n<p>Isesengura rigaragaza ko ifatwa rya LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri FDLR ndetse n\u2019ifatwa rya Sankara wari umuvugizi w\u2019inyeshyamba wa FLN bose bahuriye ku gushaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda, rishobora kuzanira ibibazo Opozisiyo n\u2019abayishyigikiye bose.<\/p>\n<p>Ni mu gihe kandi bishobora no kubyarira benshi amazi n\u2019ibisusa bari mu gihugu bakazisanga muri gereza cyangwa bakamburwa ikizere bitewe n\u2019amakuru ashobora kubavugwaho n\u2019aba bari inyeshyamba kuko ukurikije igihe bamaze mu bugenzacyaha, nta kindi bakoraga usibye gutanga amakuru ku migambi yabo nk&#8217;uko Leta y\u2019u Rwanda yagiye ibivuga.<\/p>\n<p>Mu myaka yashize mu Rwanda hagiye hagaragara abantu benshi baregwaga gukora no gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi no kuyitera inkunga. Aha niho umuntu yahera yibaza niba amakuru azakurwa muri izi nyeshyamba atazakora kuri benshi bafatwaga nk\u2019abatoni ba Leta bakaba bakwisanga mu gihome.<\/p>\n<p>Ni uburyo bwiza kandi bwa Leta y\u2019u Rwanda bwo kumenya abayibeshya ndetse na bimwe mu bihugu biri inyuma y\u2019abashaka guhungabanya umutekano w&#8217;igihugu cyane ko Sankara ubwo yageraga mu rukiko bwa mbere yasabye imbabazi, yemera ibyaha 16 aregwa kandi yavuze ko bafashwaga n\u2019abantu bari mu bihugu bitandukanye nka: Zambia, Mozambique, Afurika y\u2019Epfo, Canada, Ubwongereza, Uganda , u Burundi, Malawi n&#8217; ahandi atiriwe arondora.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;aho Sankara afashwe akisanga mu butabera bw&#8217; u Rwanda abari bashyigikiye ibikorwa bya FLN barimo abanyapolitiki b&#8217;Abanyarwanda bahunze igihugu bacitse umugongo kugeza naho batemeraga ko yafashwe. Bigaragara ko icyo bari bamutegerejeho cyabaciye mu myanya y\u2019intoki ndetse n&#8217;abo ngo bashobora kwisanga i Kigali nkuko Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga yavuze ko Nyuma ya Sankara hari n\u2019abandi bazakurikiraho.<\/p>\n<p>Twavuga ko kandi kuba Sankara yarigambaga kugaba ibitero no gufata bimwe mu bice by\u2019u Rwanda, byari umutwaro uremeye kumvisha amahanga ko mu Rwanda hari umutekano kandi havugwa inyeshyamba. Ibi kandi byari byatangiye kugira ingaruka zirimo no kuba ibihugu bikomeye ku isi byarabujije abaturage babyo kugenda mu bice bimwe na bimwe.<\/p>\n<p> <strong>Imitwe irwanya Leta y\u2019u Rwanda ikomeje gucibwa umutwe<\/strong> <\/p>\n<p>Kugeza magingo aya, ntawabura kuvuga ko imitwe ya FDLR na FLN ikomeje gucibwa umutwe kuko abari abayigize banabitse amabanga yayo bari kwisanga i Kigali, umuntu akaba yavuga ko Opozisiyo yajyaga yishingikiriza izi nyeshyamba ikomeje gutsindwa umusubirizo no gucika amazi.<\/p>\n<p>Ikindi nuko n&#8217;amakuru atangwa cyangwa yatanzwe na Sankara, LaForge na Abega n\u2019abandi bagiye bacyurwa mu Rwanda ashobora kuzongera amahirwe yo kumenya imigambi y&#8217; imitwe irurwanya n&#8217;abatarwifuriza amahoro muri rusange (abari mu gihugu n&#8217; abari hanze yacyo), ari naho umuntu yahera avuga ko uyu mwaka inkoni iri kubitugu bya Opozisiyo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_121206\" aria-describedby=\"caption-attachment-121206\" style=\"width: 829px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-121206 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2018\/12\/Kagame-Gabiro-7-829x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"829\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-121206\" class=\"wp-caption-text\"><br \/>\n<strong>Perezida Kagame avuga &#8220;uzagerageza guhungabanya umutekano w&#8217;u Rwanda azibonera, umuriro uzabotsa, ntibizabagwa amahoro&#8221;<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p> <strong>\u00a0Mecky Kayiranga &#038; Rwaka Gaston<br \/>\n<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu minsi ishize Leta y&#8217; u Rwanda yashyikirijwe bamwe mu bari abayobozi bakomeye mu mutwe wa FDLR, hadaciye kabiri hafatwa uwari umuvugizi w&#8217;umutwe wa FLN wari umaze iminsi wigamba kugaba ibitero mu Rwanda. Iki kikaba ari igitego cyangwa inkoni y\u2019umuzo Leta y\u2019u Rwanda ikubise Opozisiyo (Abarwanya leta) yigambaga gukoresha urugamba rw&#8217;amasasu, nyuma yo kwaka ibiganiro [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-15401","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu minsi ishize Leta y&#8217; u Rwanda yashyikirijwe bamwe mu bari abayobozi bakomeye mu mutwe wa FDLR, hadaciye kabiri hafatwa uwari umuvugizi w&#8217;umutwe wa FLN wari umaze iminsi wigamba kugaba ibitero mu Rwanda. Iki kikaba ari igitego cyangwa inkoni y\u2019umuzo Leta y\u2019u Rwanda ikubise Opozisiyo (Abarwanya leta) yigambaga gukoresha urugamba rw&#8217;amasasu, nyuma yo kwaka ibiganiro [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-28T06:35:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:33:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/05\/Sankara-23-1024x683.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda\",\"datePublished\":\"2019-05-28T06:35:46+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:33:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401\"},\"wordCount\":1594,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/05\\\/Sankara-23-1024x683.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401\",\"name\":\"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/05\\\/Sankara-23-1024x683.jpg\",\"datePublished\":\"2019-05-28T06:35:46+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:33:04+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15401#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda - BWIZA","og_description":"Mu minsi ishize Leta y&#8217; u Rwanda yashyikirijwe bamwe mu bari abayobozi bakomeye mu mutwe wa FDLR, hadaciye kabiri hafatwa uwari umuvugizi w&#8217;umutwe wa FLN wari umaze iminsi wigamba kugaba ibitero mu Rwanda. Iki kikaba ari igitego cyangwa inkoni y\u2019umuzo Leta y\u2019u Rwanda ikubise Opozisiyo (Abarwanya leta) yigambaga gukoresha urugamba rw&#8217;amasasu, nyuma yo kwaka ibiganiro [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-05-28T06:35:46+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:33:04+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/05\/Sankara-23-1024x683.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda","datePublished":"2019-05-28T06:35:46+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:33:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401"},"wordCount":1594,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/05\/Sankara-23-1024x683.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401","name":"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/05\/Sankara-23-1024x683.jpg","datePublished":"2019-05-28T06:35:46+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:33:04+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15401"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15401#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ifatwa rya Sankara, LaForge na Abega inkoni yakubiswe Opozisiyo Nyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15401","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15401"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15401\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15401"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15401"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15401"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}