{"id":15430,"date":"2019-05-28T11:11:42","date_gmt":"2019-05-28T11:11:42","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/05\/28\/abiga-uburezi-bishimiye-kuzajya-biga-kugera-mu-cyiciro-cya-gatatu-cya-kaminuza\/"},"modified":"2019-05-28T11:11:42","modified_gmt":"2019-05-28T11:11:42","slug":"abiga-uburezi-bishimiye-kuzajya-biga-kugera-mu-cyiciro-cya-gatatu-cya-kaminuza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430","title":{"rendered":"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Abiga mu mashuri yisumbuye abategura kuzaba abarimu mu mashuri y\u2019incuke n\u2019abanza bazajya bishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy\u2019amafaranga ya Minerivali bakabaye bishyura. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aba bazajya bigisha byibura imyaka itatu bahabwe buruse y&#8217;ubuntu.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Nk\u2019uko Umuyobozi Mukuru w&#8217;Ikigo k&#8217;Igihugu cy&#8217;Uburezi (REB), Dr.\u00a0Ndayambaje Ir\u00e9n\u00e9e, yabisobanuriye abanyeshuri ba TTC Mururu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, yabatangarije ko n\u2019abazaba barangije Kaminuza bazajya bigisha byibura imyaka itanu bahabwe indi buruse yo kwiga ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza, nabwo ku buntu.<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda ibona iyi nzira nko kugabanya icyuho cy\u2019ubumenyi kigaragara mu bakora mu rwego rw\u2019uburezi muri iki gihe.<\/p>\n<p>Dr.\u00a0Ndayambaje\u00a0 ati \u201cHarimo icyuho ariko ahanini byaterwaga n\u2019uko n\u2019abanyeshuri b\u2019abahanga batahitagamo kugana aya mashuri y\u2019inderabarezi, niyo bayaganaga bavugagaga bati \u2018nta mpamvu yo kugana ishami ritazamfungurira amarembo muri Kaminuza, ariko nk\u2019uko mbibabwiye bafite amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza kandi n\u2019ibirenze ibyo ngibyo ngira ngo mwumvise intambwe yatewe yo kugira ngo n\u2019umushahara wa mwarimu wongerwe.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko hagiye no kubaho ibyiciro by\u2019abarimu bitewe n\u2019igihe bamaze mu kazi. Ati \u201cMu by\u2019ukuri abarimu bagitangira umwuga, abarimu bamaze igihe mu mwuga bagiye kuzajya bagira ibyiciro babarizwamo kandi buri kiciro kikagira n\u2019ibindi bigiherekeza bijyanye no kuvugurura imibereho yabo\u201d.<\/p>\n<p>Ibi bisa nk\u2019ibifite ikindi kiguzi kuko abize uburezi wasangaga bashobora gushakishiriza mu bindi mu rwego rwo gushaka ahari agashahara kisumbuyeho ariko uwize muri ubu buryo azaba aciye ukubiri nabyo.<\/p>\n<p>Ati \u201cUmuntu rero uzarangiza wenda ikiciro cya kabiri cya Kaminuza akavuga ati \u2018iby\u2019uburezi mbiteye umugongo\u2019 birumvikana nta kundi bizagenda icyo gihe ni ukumwishyuza ibyo twamushyizemo. Niba turimo kugufasha ngo wige nawe ngwino utange ku byo wahawe, cyane cyane ko atari n\u2019igihe kirekire, ntabwo ari imyaka myinshi umuntu yavuga ko irambiranye.<\/p>\n<p>Uwiga mu mashuri yisumbiye ubwo arasabwa imyaka itatu, mu gihe urangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza asabwa imyaka itanu. Bityo Dr Ndayambaje akabamara impungenge ababwira ko atari igihe kirekire cyo kubatera ubwoba.<\/p>\n<p>Abiga mu ishuri nderabarezi rya Mururu (TTC Mururu) riherereye mu Ntara y\u2019Uburengerazuba, barashima iyi ntambwe itewe. Uyu ati \u201cKwiga kaminuza ku biga uburezi byari bigoye, yajyaga no gusaba inguzanyo bikaba ibibazo ariko buriya kuba umuntu azajya yigisha imyaka itatu akemererwa kujya muri kaminuza bizafasha buri wese\u201d.<\/p>\n<p>Mugenzi we ati \u201cUmuntu wize umwuga w\u2019umwarimu muri TTC nta kindi kintu yashoboraga kwimarira, akazi ke kwari ukujya muri bwa bwarimu akabasha kubaho biri aho ariko atabasha kuba umuntu ukomeye, ariko niwigisha itatu, ukabona amahirwe yo gukomeza kaminuza ukaza ukigisha itanu, ukaba wanakomeza Master&#8217;s nyuma yaho ushobora kubona agasumbye kakandi k\u2019ubwarimu\u201d.<\/p>\n<p>Kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri 16 y\u2019amashuri yisumbuye ategura abazaba abarimu mu mashuri abanza n\u2019incuke, biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi irindwi, yose azagerwamo basobanurirwa izi mpinduka zirimo gukorwa mu burezi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abiga mu mashuri yisumbuye abategura kuzaba abarimu mu mashuri y\u2019incuke n\u2019abanza bazajya bishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy\u2019amafaranga ya Minerivali bakabaye bishyura. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aba bazajya bigisha byibura imyaka itatu bahabwe buruse y&#8217;ubuntu. Nk\u2019uko Umuyobozi Mukuru w&#8217;Ikigo k&#8217;Igihugu cy&#8217;Uburezi (REB), Dr.\u00a0Ndayambaje Ir\u00e9n\u00e9e, yabisobanuriye abanyeshuri ba TTC Mururu kuri uyu wa Mbere [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[14],"tags":[],"class_list":["post-15430","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mashuli"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abiga mu mashuri yisumbuye abategura kuzaba abarimu mu mashuri y\u2019incuke n\u2019abanza bazajya bishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy\u2019amafaranga ya Minerivali bakabaye bishyura. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aba bazajya bigisha byibura imyaka itatu bahabwe buruse y&#8217;ubuntu. Nk\u2019uko Umuyobozi Mukuru w&#8217;Ikigo k&#8217;Igihugu cy&#8217;Uburezi (REB), Dr.\u00a0Ndayambaje Ir\u00e9n\u00e9e, yabisobanuriye abanyeshuri ba TTC Mururu kuri uyu wa Mbere [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-28T11:11:42+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu\",\"datePublished\":\"2019-05-28T11:11:42+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430\"},\"wordCount\":485,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"mu-mashuli\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430\",\"name\":\"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-05-28T11:11:42+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15430#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu - BWIZA","og_description":"Abiga mu mashuri yisumbuye abategura kuzaba abarimu mu mashuri y\u2019incuke n\u2019abanza bazajya bishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy\u2019amafaranga ya Minerivali bakabaye bishyura. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aba bazajya bigisha byibura imyaka itatu bahabwe buruse y&#8217;ubuntu. Nk\u2019uko Umuyobozi Mukuru w&#8217;Ikigo k&#8217;Igihugu cy&#8217;Uburezi (REB), Dr.\u00a0Ndayambaje Ir\u00e9n\u00e9e, yabisobanuriye abanyeshuri ba TTC Mururu kuri uyu wa Mbere [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-05-28T11:11:42+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu","datePublished":"2019-05-28T11:11:42+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430"},"wordCount":485,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["mu-mashuli"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15430#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430","name":"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-05-28T11:11:42+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15430"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15430#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master&#039;s) ku buntu"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15430","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15430"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15430\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15430"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15430"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15430"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}