{"id":15485,"date":"2019-05-31T11:33:27","date_gmt":"2019-05-31T11:33:27","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/05\/31\/nyagatare-abakijya-muri-uganda-meya-mushabe-yabagereranyije-n-umwana-wananiye\/"},"modified":"2025-02-12T12:32:23","modified_gmt":"2025-02-12T10:32:23","slug":"nyagatare-abakijya-muri-uganda-meya-mushabe-yabagereranyije-n-umwana-wananiye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485","title":{"rendered":"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Nyuma y\u2019aho Guverinoma y\u2019u Rwanda iburiye Abanyarwanda ibabuza gukomeza kugirira ingendo mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Nyagatare, kamwe mu dufite imirenge ikora ku mupaka w\u2019u Rwanda na Uganda, buvuga ko hari serivisi zimwe na zimwe zavuguruwe kugira ngo abaturage barusheho kuzibonera mu gihugu cyabo ariko ko abatana batabura.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyagatare, Mushabe David\u00a0Claudien avuga ko abaturage b\u2019aka karere bahahiranaga n\u2019abo muri Uganda, bakagirana ubucuti, imiryango igashyingiranwa n\u2019ibindi ariko ko abaturage bakagombye kureba igihugu cyabo n\u2019abandi icyabo.<\/p>\n<p>Ati \u201cMu by\u2019ukuri ntabwo navuga ko ari ibintu bidukomereye kuko ibyinshi ni ibyo twakemuye, birumvikana nk\u2019abantu b\u2019abaturanyi, akarere kacu ku mupaka ni abantu bahana imbibi, bagashyingiranwa, ni abantu bari babanye ariko burya icy\u2019ingenzi ni abaturage kumenya igihugu cyabo n\u2019abandi icyabo\u201d.<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko abaturage b\u2019aka karere bafite ibyo bishimira bibafasha kurusha gukomeza kutagira agatima karehareha gashaka kujya kugira ibyo gakura muri Uganda.<\/p>\n<p>Ati \u201cIkintu cyakabaye kitugora ni ukubona hari amaserivisi abaturanyi baba bafite twe tutayafite, ibyo rero nibyo twabanje gushakira ingamba kandi zihamye. Abaturage bacu kuba barajyaga mu Bugande, bajyaga kureba iki? Uvanyeho ibintu byo gushyingiranwa, uvanyeho kujya mu makwe! Ariko ikindi kintu cy\u2019ingenzi cyatuma bambuka ni iki?<\/p>\n<p>Ni ukujya kwivuza, ni ukujya gushaka ubuzima, abana biga, bajya gucuruza, nta mpamvu rero y\u2019uko umuturage wacu yakwambuka twamuhaye serivisi, twamuhaye abaganga babiri muri buri kagari, ntabwo yakwambuka ajya kwiga iwacu ariho abana bashobora kwiga bakagira n\u2019ibyumba byiza, tunongera n\u2019umubare w\u2019ibyumba\u201d.<\/p>\n<p>Avuga no ku bucuruzi mu kiganiro yagiranye na RBA, yagize ati \u201cNta kuntu bavuga ko barajya gucuruza i Bugande kandi twarabegereje ibicuruzwa byose. Ntabwo byoroshye cyane ariko ikintu gikomeye cyane ni ukubwira abantu impamvu y\u2019icyo ushaka[\u2026]<\/p>\n<p>Ntabwo hashobora kubura uwatana agakora ibidakwiriye kuko no mu bana bawe, mu rugo rw\u2019umuntu ashobora kubaho, ugatanga uburere, ariko hakavamo umwana, ukabona yatannye, natwe niko tugize abaturage bacu, tubabereye umubyeyi, turabakurikirana ariko icyo twishimira ni uko abenshi babyumva\u201d.<\/p>\n<p>Mu kwezi kwa Gatatu nibwo Guverinoma y\u2019u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z\u2019umutekano wabo, nyuma y\u2019ubuhamya bw\u2019abarenga 800 bari bamaze iminsi \u00a0birukanwe ku butaka bw\u2019icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n\u2019iyicarubozo bakorewe.<\/p>\n<p>Atangiza umwiherero wa 16 w&#8217;abayobozi bakuru mu Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nta mpamvu Abanyarwanda bajya gushakira muri Uganda serivisi ziboneka mu Rwanda, kandi yerura ko igisubizo gishoboka ari uko Abanyarwanda birinda kujyayo mu gihe bakomeje gukorerwa ihohoterwa iyo bafatiweyo.<\/p>\n<p>Hashize imyaka ibiri umubano w\u2019ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019aho Guverinoma y\u2019u Rwanda iburiye Abanyarwanda ibabuza gukomeza kugirira ingendo mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Nyagatare, kamwe mu dufite imirenge ikora ku mupaka w\u2019u Rwanda na Uganda, buvuga ko hari serivisi zimwe na zimwe zavuguruwe kugira ngo abaturage barusheho kuzibonera mu gihugu cyabo ariko ko abatana batabura. Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyagatare, Mushabe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-15485","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019aho Guverinoma y\u2019u Rwanda iburiye Abanyarwanda ibabuza gukomeza kugirira ingendo mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Nyagatare, kamwe mu dufite imirenge ikora ku mupaka w\u2019u Rwanda na Uganda, buvuga ko hari serivisi zimwe na zimwe zavuguruwe kugira ngo abaturage barusheho kuzibonera mu gihugu cyabo ariko ko abatana batabura. Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyagatare, Mushabe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-31T11:33:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:32:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi\",\"datePublished\":\"2019-05-31T11:33:27+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:32:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485\"},\"wordCount\":454,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485\",\"name\":\"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-05-31T11:33:27+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:32:23+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15485#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi - BWIZA","og_description":"Nyuma y\u2019aho Guverinoma y\u2019u Rwanda iburiye Abanyarwanda ibabuza gukomeza kugirira ingendo mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Nyagatare, kamwe mu dufite imirenge ikora ku mupaka w\u2019u Rwanda na Uganda, buvuga ko hari serivisi zimwe na zimwe zavuguruwe kugira ngo abaturage barusheho kuzibonera mu gihugu cyabo ariko ko abatana batabura. Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyagatare, Mushabe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-05-31T11:33:27+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:32:23+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi","datePublished":"2019-05-31T11:33:27+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:32:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485"},"wordCount":454,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15485#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485","name":"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-05-31T11:33:27+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:32:23+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15485"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15485#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n\u2019umwana wananiye umubyeyi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15485","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15485"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15485\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15485"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15485"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15485"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}