{"id":15658,"date":"2019-06-09T12:45:13","date_gmt":"2019-06-09T12:45:13","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/06\/09\/bushekeri-abanyeshuri-bigaga-bacucitse-bashyikirijwe-ibyumba-by-amashuri-bishya\/"},"modified":"2025-02-12T12:30:50","modified_gmt":"2025-02-12T10:30:50","slug":"bushekeri-abanyeshuri-bigaga-bacucitse-bashyikirijwe-ibyumba-by-amashuri-bishya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658","title":{"rendered":"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya"},"content":{"rendered":"<p>Abanyeshuri ba GS Gisakura n\u2019ishuri ribanza rya Yove mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bahangayikishijwe no kubona aho bigira heza,barishimira ko bagiye kwiga neza bisanzuye batabyigana nyuma yo gushyikirizwa ibyumba by\u2019amashuri byiza byubatswe ku bufatanye bw\u2019abaturage n\u2019akarere ka Nyamasheke.<\/p>\n<p>Ngo n\u2019igikorwa gisanzwe kiri mu mihigo y\u2019umurenge nk\u2019uko Bwiza.com yabitangarijwe n\u2019umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Ngendahimana L\u00e9opold,aho ngo uyu mwaka hari byinshi abaturage bishimira bigejejeho mu mbaraga zabo birimo aya mashuri bafatanije na Leta kubaka, umuhanda mwiza biyujurije mu kagari ka Buvungira,ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi ngo bigenda bitera imbere bishimishije muri uyu murenge n\u2019ibindi bimurikirwa abaturage biva mu mbaraga zabo bishingiye kuri gahunda ya Leta y\u2019imiyoborere myiza no gushishikariza abaturage gukorera ku mihigo.<\/p>\n<figure id=\"attachment_135581\" aria-describedby=\"caption-attachment-135581\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-135581 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-135581\" class=\"wp-caption-text\">?<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ubwo bashyikirizwaga aya mashuri,abanyeshuri,ababyeyi n\u2019abarezi babo babwiye Bwiza.com ko iki gikorwa kiri mu mbaraga zabo bagomba kukibyaza umusaruro ufatika urimo kohereza abana bose mu ishuri, kuyacungira umutekano ntihagire uwayangiza bareba, abanyeshuri bakayifashisha bongera ireme ry\u2019uburezi,dore ko hari abari bamaze iminsi\u00a0 bigira mu nsengero zibegereye bikabangamira imyigire yabo kuko hatabagamo ibikoresho byabugenewe.<\/p>\n<p>Ndikumana David wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry\u2019ubuvanganzo,ubumenyi bwisi n\u2019ubukungu\u00a0 muri GS Gisakura yagize ati\u2019\u2019\u00a0 twabanje kwigira mu bishuri bishaje cyane buri wese yiganaga impungenge ko byamugwaho, ababyeyi bacu ku bufatanye n\u2019ubuyobozi basanga bidakwiye gukomeza gutyo hafatwa icyemezo cyo kutwubakira amashuri ajyanye n\u2019igihe, hagati aho bakiyubaka bamwe twigiraga mu nsengero z\u2019amadini n\u2019amatorero atandukanye, aho wasangaga na byo bibangamye cyane kuko kubona ibyo twandikiraho aho mu nsengero byari ikibazo, ni no hanze y\u2019ikigo kandi duca mu muhanda wa kaburimbo n\u2019impanuka nyinshi z\u2019amakamyo zikunze kuba muri aka gace ku buryo na byo bitaburaga kudutera impungenge.\u2019\u2019<\/p>\n<figure id=\"attachment_135580\" aria-describedby=\"caption-attachment-135580\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-135580 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Abayobozi-bafungura-ibyumba-byamashuri-4-muri-GS-Gisakura.-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-135580\" class=\"wp-caption-text\">?<\/figcaption><\/figure>\n<p>Yakomeje ati\u2019\u2019 ikidushimishije cyane kurushaho nk\u2019abana biga hano ni uko natwe kuri aya mashuri hariho uruhare rwacu kuko hari igihe \u00a0twakoraga umuganda wo gutwara amatafari bubaka, tukishimira kwiga twisanzuye kuko mbere wasangaga turundanye mu mashuri na byo bikaba bitaraduhaga amahirwe yo kwiga neza,ibi byose tukabibona nk\u2019imbuto y\u2019imiyoborere myiza.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Umuyobozi wa GS Gisakura Ntayomba Emmanuel,na we avuga ko kwigira mu mashuri adashobotse no mu nsengero byari bibahangayikishije cyane, ariko ko nubwo ubucucike bwari buhari butarangiye burundu \u00a0bugabanutse cyane, akavuga ko kugira ngo bige neza mu buryo bifuza bahabwa ibindi\u00a0 byumba nibura 4 kuko bakomeza kwakira abana benshi cyane buri mwaka kandi amashuri bigiramo ari make.<\/p>\n<p>Aya mashuri hamwe n\u2019utwumba 12 tw\u2019ubwiherero\u00a0 twuzuye muri GS Nyanza, byuzuye bitwaye arenga miliyoni 43 uruhare rw\u2019abaturage\u00a0 mu muganda rukaba ngo rwarabaye ntagereranywa nk\u2019uko Gitifu Ngendahimana L\u00e9opold yakomeje abitangariza Bwiza.com,ubasaba gukomeza kwishakamo ibisubizo aho\u00a0 gutegereza ak\u2019imuhana.<\/p>\n<figure id=\"attachment_135579\" aria-describedby=\"caption-attachment-135579\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-135579 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Abaturage-bishimira-byinshi-bamaze-kwigezaho-birimo-naya-mashuri-meza-abana-babo-bigiramo.-1024x768.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"768\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-135579\" class=\"wp-caption-text\">Abaturage bishimira byinshi bamaze kwigezaho birimo n&#8217;aya mashuri meza abana babo bigiramo<\/figcaption><\/figure>\n<p>Abiga muri GS Gisakura ngo basigaranye ikibazo cy\u2019ingutu cy\u2019amazi meza kuko ngo bibagora cyane kubona amazi abana banywa,ibi byose n\u2019ibindi bigikenewe,umuyobozi w\u2019ishami ry\u2019imiyoborere myiza muri aka karere Mugiraneza Wiliam akabizeza ko ku bufatanye na bo bizagenda biboneka,aho asaba abana kwiga neza birinda ingeso mbi kugira imbaraga Leta ishyira mu burezi zibashe gutanga umusaruro wifuzwa.<\/p>\n<p>Uyu murenge ngo uracyahanganye n\u2019ikibazo cy\u2019ubucucike mu mashuri kuko ngo hari ayo ugisangamo abana 70 mu cyumba cy\u2019ishuri,na byo Gitifu Ngendahimana akavuga ko ku bufatanye\u00a0 bw\u2019abaturage n\u2019ubuyobozi bifuza ko cyakemuka abana ntibarenge 40 mu cyumba cy\u2019ishuri.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyeshuri ba GS Gisakura n\u2019ishuri ribanza rya Yove mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bahangayikishijwe no kubona aho bigira heza,barishimira ko bagiye kwiga neza bisanzuye batabyigana nyuma yo gushyikirizwa ibyumba by\u2019amashuri byiza byubatswe ku bufatanye bw\u2019abaturage n\u2019akarere ka Nyamasheke. Ngo n\u2019igikorwa gisanzwe kiri mu mihigo y\u2019umurenge nk\u2019uko Bwiza.com yabitangarijwe n\u2019umunyamabanga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-15658","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyeshuri ba GS Gisakura n\u2019ishuri ribanza rya Yove mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bahangayikishijwe no kubona aho bigira heza,barishimira ko bagiye kwiga neza bisanzuye batabyigana nyuma yo gushyikirizwa ibyumba by\u2019amashuri byiza byubatswe ku bufatanye bw\u2019abaturage n\u2019akarere ka Nyamasheke. Ngo n\u2019igikorwa gisanzwe kiri mu mihigo y\u2019umurenge nk\u2019uko Bwiza.com yabitangarijwe n\u2019umunyamabanga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-06-09T12:45:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:30:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya\",\"datePublished\":\"2019-06-09T12:45:13+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:30:50+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658\"},\"wordCount\":588,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/06\\\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658\",\"name\":\"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/06\\\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg\",\"datePublished\":\"2019-06-09T12:45:13+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:30:50+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15658#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya - BWIZA","og_description":"Abanyeshuri ba GS Gisakura n\u2019ishuri ribanza rya Yove mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bahangayikishijwe no kubona aho bigira heza,barishimira ko bagiye kwiga neza bisanzuye batabyigana nyuma yo gushyikirizwa ibyumba by\u2019amashuri byiza byubatswe ku bufatanye bw\u2019abaturage n\u2019akarere ka Nyamasheke. Ngo n\u2019igikorwa gisanzwe kiri mu mihigo y\u2019umurenge nk\u2019uko Bwiza.com yabitangarijwe n\u2019umunyamabanga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-06-09T12:45:13+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:30:50+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya","datePublished":"2019-06-09T12:45:13+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:30:50+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658"},"wordCount":588,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658","name":"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/Bishimiye-kumurikirwa-amashuri-meza-bagiye-kwigiramo.-1024x768.jpg","datePublished":"2019-06-09T12:45:13+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:30:50+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15658"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15658#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bushekeri: Abanyeshuri bigaga bacucitse bashyikirijwe ibyumba by\u2019amashuri bishya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15658","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15658"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15658\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15658"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15658"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15658"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}