{"id":15943,"date":"2019-06-25T08:58:08","date_gmt":"2019-06-25T08:58:08","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/06\/25\/uburengerazuba-abayobozi-bashya-ba-fpr-inkotanyi-barasabwa-kunoza-imikorere\/"},"modified":"2025-02-12T12:23:41","modified_gmt":"2025-02-12T10:23:41","slug":"uburengerazuba-abayobozi-bashya-ba-fpr-inkotanyi-barasabwa-kunoza-imikorere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943","title":{"rendered":"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Mu mahugurwa y\u2019umunsi umwe y\u2019abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 236 baherutse gutorwa ku rwego rw\u2019intara y\u2019uburengerazuba n\u2019uturere tuyigize, bongeye kwibutswa amahame uyu muryango ugenderaho nka moteri ya Guverinoma mu guteza imbere abanyarwanda bose, basabwa kuba intangarugero mu bikorwa by\u2019umuryango n\u2019ibya Guverinoma muri rusange biri mu cyerekezo cy\u2019umuryango, kunoza imikorere n\u2019imikoranire no gushyira ingufu by\u2019umwihariko ku mikorere y\u2019urwego rw\u2019umudugudu nk\u2019ishingiro y\u2019abanyamuryango benshi.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ibiganiro byahawe aba banyamuryango bagize komite nyobozi\u00a0 y\u2019umuryango, iy\u2019urugaga rw\u2019urubyiruko n\u2019iy\u2019urw\u2019abagore ziwushamikiyeho, komite\u00a0 Ngengamyitwarire na komite ngenzuzi, byari bigamije kubongerera ubumenyi n\u2019ubushobozi, kubafasha gukorera ku ntego,gukurikirana ibikorwa n\u2019ubufatanye hagati y\u2019abafatanyabikorwa no kubafasha kugira imyitwarire n\u2019imikorere<br \/>\nbishingiye ku mahame y\u2019umuryango FPR Inkotanyi.<\/p>\n<p>Ni ibiganiro byibanze ahanini ku ruhare rw\u2019abanyamuryango mu kubaka inzego z\u2019umudugudu n\u2019akagari zikora neza zikanafatanya n\u2019zindi mu gukemura ibibazo by\u2019abaturage, kugira umunyamuryango urangwa n\u2019indangagaciro za FPR Inkotanyi aho atuye no kugira abanyamuryango basobanukiwe na gahunda za FPR bakanazigeza ku bandi banyamuryango n\u2019abanyarwanda bose muri rusange, aho buri munyamuryango wese yongeye gusobanurirwa inshingazo zimureba mu guharanira iterambere ry\u2019abanyarwanda n\u2019abaturarwanda bose ntawe usigaye inyuma baranabyiyemeza.<\/p>\n<p>Aganira na Bwiza.com, Chairman w\u2019umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw\u2019intara y\u2019uburengerazuba akaba na Guverineri wayo,Munyantwali Alphonse, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe n\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019uyu muryango nyuma yo gusoza amatora yawo mu nzego zose kuva ku rw\u2019umudugudu kugera ku ntara, kugira ngo buri wese yumve uburemere bw\u2019inshigano zimutegereje mu kuzamura abaturage mu iterambere,guhora bihugura agasanga ari ngombwa kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bategerejweho.<\/p>\n<p>Ati \u2019\u2019Guhora twihugura ni ngombwa ni n\u2019ihame tugenderaho mu muryango kugira ngo twongere twiyibutse idewoloji y\u2019umuryango, amahame tugenderaho yubaka umuryango n\u2019igihugu ashyize ku isonga abaturage, tunongere kwisuzuma ku mikorere n\u2019imyifatire yacu, twiha ingamba zo kunoza imikorere kurushaho mu gukomeza iterambere ritajegajega rigendeye ku bumwe n\u2019umutekano wa<br \/>\nburi munyarwanda.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yongeyeho ati &#8220;Ku rwego rw\u2019umudugudu kuko ari ho dusanga abanyamuryango<br \/>\nbenshi, twiyemeje, nk\u2019inzego zatowe, kuhashyira ingufu by\u2019umwihariko, kugira ngo imikorere kuri urwo rwego isobanuke inagende neza kurushaho,raporo zigaragare kurushaho, ibikorwa birusheho kugenda neza kandi abanyamuryango twese tube intangarugero mu bikorwa by\u2019umuryango n\u2019ibya Guverinoma muri rusage biri mu cyerekezo cy\u2019umuryango,turusheho kuba intangarugero mu<br \/>\nmikorere,aho dutuye,dufatanye n\u2019inzego zatowe mu mudugudu kugira ngo ukore neza, n\u2019inzego zindi zose zikore neza kandi zirangize inshingano zazo.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Nyiramana Peruth watorewe kuyobora urugaga rw\u2019abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw\u2019iyi ntara,asanga nubwo yari asanzwe aruyobora ariko akazi kamutegereje ari kenshi cyane, cyane cyane mu kugeza umubare munini w\u2019abagore bo mu cyaro ku gukora ku ifaranga, kurwanya amakimbirane akigaragara mu miryango myinshi akayidindiza, abana benshi bagitwara inda zitateganijwe bikagira ingaruka ku miryango,ubujiji n\u2019imyumvire ikiri hasi ku bagore benshi, n\u2019ibindi ,aboneraho gusaba bagenzi be gukorana umurava kugira ngo bazagere ku ntego.<\/p>\n<p>Binashimangirwa na Bapfakurera Abdul Madjid watorewe kuyobora urugaga rw\u2019urubyiruko ku rwego rw\u2019iyi ntara,na we usanga hari byinshi bigikorwa ngo urubyiruko rubashe kugira icyizere gihamye cy\u2019ejo hazaza,ngo bitagerwaho hari urukibaswe n\u2019ibiyobyabwenge,urugita amashuri rukajya mu bitarufitiye akamaro, urugitaka ubushomeri kandi rwigishwa kwihangira imirimo, abana b\u2019abangavu bagitwara inda zitateganijwe bakiri bato, n\u2019ibindi na we agasaba bagenzi be bafatanije gutekereza bugari bagahangana n\u2019ibi bibazo,akizera ko imbaraga n\u2019ubumenyi basanganywe, kimwe no gushyigikirwa n\u2019izindi nzego bizabibafashamo.<\/p>\n<p>Batoye imyanzuro 6 bagiye kugenderaho irimo gukora nk\u2019ikipe imwe no gukorana umurava kugira ngo ibyo biyemeje bazabigereho byihuse, kurangwa n\u2019imyitwarire ihesha ishema abanyamuryango,kuba ku isonga mu gushaka ibisubizo by\u2019ibibazo byugarije abaturage,n\u2019indi,Komiseri muri komisiyo y\u2019uyu muryango ushinzwe imyitwerire, Kaboneka Francis abasaba kudatakaza umunota n\u2019umwe mu guharanira ibyo biyemeje kandi bagomba kugeraho byanze bikunze.<\/p>\n<figure id=\"attachment_137122\" aria-describedby=\"caption-attachment-137122\" style=\"width: 876px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-137122 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/0-13.jpg\" alt=\"\" width=\"876\" height=\"657\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-137122\" class=\"wp-caption-text\">Chairman wa FPR\/Inkotanyi mu Burengerazuba, Munyentwali Alphonse(Iburyo), Kaboneka Francis na Komiseri Uwamariya Assoumpta<\/figcaption><\/figure>\n<p><img decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-137123 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/0-14.jpg\" alt=\"\" width=\"876\" height=\"657\" \/><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mahugurwa y\u2019umunsi umwe y\u2019abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 236 baherutse gutorwa ku rwego rw\u2019intara y\u2019uburengerazuba n\u2019uturere tuyigize, bongeye kwibutswa amahame uyu muryango ugenderaho nka moteri ya Guverinoma mu guteza imbere abanyarwanda bose, basabwa kuba intangarugero mu bikorwa by\u2019umuryango n\u2019ibya Guverinoma muri rusange biri mu cyerekezo cy\u2019umuryango, kunoza imikorere n\u2019imikoranire no gushyira ingufu by\u2019umwihariko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-15943","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu mahugurwa y\u2019umunsi umwe y\u2019abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 236 baherutse gutorwa ku rwego rw\u2019intara y\u2019uburengerazuba n\u2019uturere tuyigize, bongeye kwibutswa amahame uyu muryango ugenderaho nka moteri ya Guverinoma mu guteza imbere abanyarwanda bose, basabwa kuba intangarugero mu bikorwa by\u2019umuryango n\u2019ibya Guverinoma muri rusange biri mu cyerekezo cy\u2019umuryango, kunoza imikorere n\u2019imikoranire no gushyira ingufu by\u2019umwihariko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-06-25T08:58:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:23:41+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/0-13.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\\\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere\",\"datePublished\":\"2019-06-25T08:58:08+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:23:41+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943\"},\"wordCount\":662,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/06\\\/0-13.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943\",\"name\":\"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\\\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/06\\\/0-13.jpg\",\"datePublished\":\"2019-06-25T08:58:08+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:23:41+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=15943#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\\\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere - BWIZA","og_description":"Mu mahugurwa y\u2019umunsi umwe y\u2019abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 236 baherutse gutorwa ku rwego rw\u2019intara y\u2019uburengerazuba n\u2019uturere tuyigize, bongeye kwibutswa amahame uyu muryango ugenderaho nka moteri ya Guverinoma mu guteza imbere abanyarwanda bose, basabwa kuba intangarugero mu bikorwa by\u2019umuryango n\u2019ibya Guverinoma muri rusange biri mu cyerekezo cy\u2019umuryango, kunoza imikorere n\u2019imikoranire no gushyira ingufu by\u2019umwihariko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-06-25T08:58:08+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:23:41+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/0-13.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere","datePublished":"2019-06-25T08:58:08+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:23:41+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943"},"wordCount":662,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/0-13.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943","name":"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/06\/0-13.jpg","datePublished":"2019-06-25T08:58:08+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:23:41+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=15943"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=15943#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR\/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15943","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15943"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15943\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15943"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15943"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15943"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}