{"id":16382,"date":"2019-07-22T10:29:03","date_gmt":"2019-07-22T10:29:03","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/07\/22\/nyamasheke-abarangije-kwiga-imyuga-basabwe-gukoresha-neza-ubumenyi-bahawe\/"},"modified":"2019-07-22T10:29:03","modified_gmt":"2019-07-22T10:29:03","slug":"nyamasheke-abarangije-kwiga-imyuga-basabwe-gukoresha-neza-ubumenyi-bahawe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382","title":{"rendered":"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga  basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n\u2019abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n\u2019ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n\u2019ubuyobozi bw\u2019aka karere kutazicarana\u00a0 cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, bakanarangwa n\u2019ubunyangamugayo no kunoza umurimo kugira ngo babashe guhangana n\u2019abandi ku isoko ryawo.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Visi perezida wa njyanama y\u2019aka karere, Ndashimye L\u00e9once,yavuze ko bari mu bafite amahirwe y\u2019imibereho myiza kuko aka karere kataragira amashuri menshi y\u2019imyuga ku kigero bifuza, kakaba gaturanye n\u2019umujyi wa Rusizi ugaragaramo ubwubatsi bwinshi nk\u2019umujyi wunganira uwa Kigali mu iterambere kandi n\u2019ibi bindi bize bikaba birushaho gukenerwa uko umujyi ugenda ukura,bagasabwa gufungura amaso bakareba kure ntihagire umurimo basuzugura,bakabera n\u2019ababakurikiye intangarugero kugira ngo urangije\u00a0 umwuga umutunge unamuheshe icyubahiro nk\u2019undi wese wize.<\/p>\n<p>Aba barangije ariko nubwo\u00a0 biyumvamo imbaraga n\u2019ubushpbozi bw\u2019ubwenge n\u2019ubushake bwo gutura Leta umutwaro wo kuyisabiriza akazi,ahubwo bakaba mu ba mbere bagatanga, ngo baracyahanganye n\u2019ibibazo byinshi, birimo ko bamwe barangiza bafite ubukene iwabo butabemerera kubona ibikoresho byo gutangiza mu kwihangira imirimo, kutabasha kubona amakoperative bajyamo no kuyihangira bikagorana kuko nta ntangiriro baba bafite ,abenshi ari abo mu cyaro cyane kandi kujya gukodesha mu mujyi uri umwe umwe ushaka akazi na byo bikaba ingorabahizi,n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Uzayisenga Em\u00e9rance urangije mu ishami ryo kuboha imisatsi ati\u2019\u2019 narangije ayisumbuye mu ishami ry\u2019indimi n\u2019ubuvanganzo mbona\u00a0 nta kazi nzahita mbona kandi nkeneye cyane amafaranga,nigira inama yo kuza hano kwiga kuboha imisatsi none byarampiriye kuko ubu ibyo nize, hano bahise bampa akazi ko kubihigisha,ndinjiza ifaranga,ngasaba n\u2019abandi kwihatira kumenya umwuga\u00a0 kuko jye ubu ntakibarirwa mu bashomeri.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Yarakomeje ati\u2019\u2019 gusa bamwe muri bagenzi banjye baracyahura n\u2019imbogamizi nyinshi zigendanye no kwishyira hamwe ngo batangize imishinga ibateza imbere batange n\u2019akazi binakurikije imiterere y\u2019aho tuba duturuka ,kuba ibikoresho bihenze,kubona nk\u2019imashini k\u2019urangije uwo mwuga bitapfa kumworohera,ugasanga bamwe barakomeza gukena kandi barize,tugasanga dufashijwe kwishyira hamwe,ibigega by\u2019ingwate bikabidufashamo, twatanga akazi kuri benshi,byanatuma higa benshi kuko n\u2019udafite amafaranga y\u2019ishuri yakwiga,yarangiza\u00a0 agakora akishyura kandi urubyiruko rwicaye mu cyaro ruhangayitse ni rwinshi.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Ikindi\u00a0 gikomeye cyane ni icy\u2019abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko badashobora kumvikana n\u2019abarimu babo kubera ko baba batazi ururimi rw\u2019amarenga bakoresha, banarangiza kwiga utarwumva \u00a0 ntabe yabaha akazi,cyane cyane ko n\u2019ababyeyi babo batabona ubushobozi bwo kubabonera uburyo bwo gukora bamwe bavuga ko ari no gupfusha ubusa amafaranga ku muntu utazahita ayagaruza,bakumva bakwitabwaho by\u2019umwihariko.<\/p>\n<p>Mukahirwa Francine ukora mu kigo cy\u2019abana bafite ubumuga,ati\u2019\u2019 bakwiye kwitabwaho by\u2019umwihariko na Leta kuko kwiga ubwabyo ni ikibazo kuko abarimu bumva amarenga ari mbarwa, kudashyirwa hamwe n\u2019abadafite icyo kibazo nyuma yo kwiga ngo ubahaye icyo bakora,bo bakore ariko hari abavuganye n\u2019ababaha akazi,kuko bafite ubushobozi ariko nta wabaha akazi bari bonyine, tukumva gushyirwa hamwe n\u2019abandi mu makoperative\u00a0 byabafasha kuko iyo barangije twe tubacutsa bagataha.\u2019\u2019<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019iri shuri\u00a0 Niyigena Joel avuga ko ibi bibazo byose bizwi kandi na bo bibahangayikishije cyane,ariko bagerageza kubishakira ibisubizo kuko na bo batishimira ko umubyeyi atanga amafaranga y\u2019ishuri yiyushye akuya ngo umwana narangiza akomeze amutere ibibazo abitere na Leta.<\/p>\n<p>Ku cy\u2019abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,avuga ko nyuma yo kubakira bahise bashaka umwarimu uzi amarenga ugenda abahuza n\u2019abigisha babo,no mu biruhuko akigisha abarimu ayo marenga ngo bajye bumvikana n\u2019abo bigisha,gusa ngo bikeneye gushyirwamo imbaraga na Leta,bigakorwa mu buryo rusange kuko abo bana bahari kandi benshi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n\u2019abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n\u2019ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n\u2019ubuyobozi bw\u2019aka karere kutazicarana\u00a0 cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[14],"tags":[],"class_list":["post-16382","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mashuli"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n\u2019abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n\u2019ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n\u2019ubuyobozi bw\u2019aka karere kutazicarana\u00a0 cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-07-22T10:29:03+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe\",\"datePublished\":\"2019-07-22T10:29:03+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382\"},\"wordCount\":609,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"mu-mashuli\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382\",\"name\":\"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-07-22T10:29:03+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16382#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe - BWIZA","og_description":"Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n\u2019abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n\u2019ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n\u2019ubuyobozi bw\u2019aka karere kutazicarana\u00a0 cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-07-22T10:29:03+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe","datePublished":"2019-07-22T10:29:03+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382"},"wordCount":609,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["mu-mashuli"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=16382#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382","name":"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-07-22T10:29:03+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=16382"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16382#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16382","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=16382"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16382\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=16382"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=16382"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=16382"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}