{"id":16409,"date":"2019-07-23T16:26:10","date_gmt":"2019-07-23T16:26:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/07\/23\/mama-yishe-papa-ndeba-ndamwibuka-asamba-ava-amaraso-ubuhamya-bw-umwana-wo-muri\/"},"modified":"2019-07-23T16:26:10","modified_gmt":"2019-07-23T16:26:10","slug":"mama-yishe-papa-ndeba-ndamwibuka-asamba-ava-amaraso-ubuhamya-bw-umwana-wo-muri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409","title":{"rendered":"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Hari ibitubaho tukiri bato bikatuguma mu mutwe rimwe na rimwe bikaba byanatugiraho ingaruka tumaze gukura kubera uburyo twabyakiriye muri twe. Umwana w\u2019imyaka 10 aribuka ukuntu se yishwe na nyina, amukubise ishoka mu mutwe agahita apfira aho.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Umukobwa w\u2019imyaka 10 yahawe izina rya Jacqueline, akomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko se yishwe na nyina abireba, mu gihe se yari yasinze. Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda nicyo cyashyize hanze ubuhamya bw\u2019uyu mwana.<\/p>\n<p>Ati \u201cData yari umusinzi, buri gihe yatahaga yasinze, umunsi umwe yarwanye na mama, yamutegekaga kumugaburira bityo twese adusohora mu nzu, umunsi umwe bararwanye, papa yabwiye mama ati \u2018umunsi umwe nzakwica\u2019\u2026.<\/p>\n<p>Ku wundi munsi yarongeye ataha yasinze nk\u2019ibisanzwe nabwo asaba ibiryo. Mama yamuhaye Agatogo papa akamumenaho avuga ko ashaka isosi ya nyayo. Mama yaryumyeho arasohoka, nahise mbyutsa murumuna wanjye wari ufite imyaka itanu kuko nari mbizi neza ko mu kanya gato ahita aza kudusohora mu nzu.<\/p>\n<p>Byabaye ibintunguye, wari umunsi udasanzwe, yaraje ati \u2018Bana banjye muzabe abagore beza mu gihe kizaza, ntimuzamere nka mama wanyu\u2019. Yavuze ibyo arangije agenda aha umwe bombo ebyiri arangije aratubwira ngo twisubirire mu buriri. Mbere y\u2019uko dusinzira, yahubuje mama amuvana ku buriri amusaba gusohoka hanze. Ubwo batangiye kurwana nk\u2019ibisanzwe, mu gihe twararaga mu cyumba kimwe, twihinze mu nguni turyumaho, papa yaje gufatwa n\u2019ibizunga abura imbaraga.<\/p>\n<p>Ku bw\u2019ibyago yaje kugwa ku muhoro yari yarigeze gutemesha mama ku kiganza nabwo barwana, ubwo yageragezaga kongera kubikora, mama yamuciye mu biganza akingura urugi ariruka.<\/p>\n<p>Hashize akanya gato yagarukanye ishoka ayikubita papa wacu mu mutwe, yaramubwiye ati \u2018Nakwica aho kugira ngo ujye uhora untoteza\u2019. Ndibuka ukuntu papa yasambye anyeganyeza amaguru, ava amaraso mu kanwa, mu mazuru no mu mutwe.<\/p>\n<p>Mama yahise atubwira ngo duceceke ntitugire umuntu n\u2019umwe tubwira, yamukuruye amujyana hanze arangije amushyira mu kiringiti, maze atangira gukomera atabaza, abantu batangira gutabara batinze, hari nijoro ariko byaratinze baraza.<\/p>\n<p>Yababwiye ko atazi uwamukubise, ko atashye avirirana ariko tubizi ko yabeshyaga. Yambwiye gusohoka, ansaba kuzakomeza kwita kuri murumuna wanjye, ubwo nahindukiraga nyogokuru yambajije ibibaye mpita mubwira ko ari mama umukubise ikintu mu mutwe. Yasohotse asakuza abwira abantu ngo \u2018ni Annet unyiciye umuhungu\u2019. Abantu bahise barya karungu batangira kumushakisha, ubwo we yari yarangije guhunga.<\/p>\n<p>Nyuma yaje gufatwa ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Luzira, ntabwo nari nongera kumubona kuva umwaka ushize, ndakeka ko atamenye inkuru y\u2019uko karumuna kanjye kapfiriye mu mpanuka.<\/p>\n<p>Igikomeza kunshengura umutima ni uko abantu bamwe bambwira ngo nanjye nzamera nka mama, masenge yavuze ko agiye kundera ariko ko agiye kurera ikinyamaswa, mbabazwa n\u2019uko ntafite ababyeyi banjye by\u2019umwihariko n\u2019umuvandimwe wanjye.<\/p>\n<p>Ndabizi yishe papa, ntabwo namwanga, nifuza ko twazongera guhura umunsi umwe nkamubwira ko Jane yapfuye, ko aritwe twenyine dusigaye. Ndigunga njyenyine nkifuza ko ibyo byose bitari kubaho.<\/p>\n<p>Nifuza kwiga cyane nkazaba ofisiye w\u2019umupolisi, aho nsobanukirwa iby\u2019amategeko n\u2019amabwiriza, ntabwo nishimira aho abantu bica abandi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari ibitubaho tukiri bato bikatuguma mu mutwe rimwe na rimwe bikaba byanatugiraho ingaruka tumaze gukura kubera uburyo twabyakiriye muri twe. Umwana w\u2019imyaka 10 aribuka ukuntu se yishwe na nyina, amukubise ishoka mu mutwe agahita apfira aho. Umukobwa w\u2019imyaka 10 yahawe izina rya Jacqueline, akomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko se yishwe na nyina abireba, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[7],"tags":[],"class_list":["post-16409","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-utuntu-nutundi"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari ibitubaho tukiri bato bikatuguma mu mutwe rimwe na rimwe bikaba byanatugiraho ingaruka tumaze gukura kubera uburyo twabyakiriye muri twe. Umwana w\u2019imyaka 10 aribuka ukuntu se yishwe na nyina, amukubise ishoka mu mutwe agahita apfira aho. Umukobwa w\u2019imyaka 10 yahawe izina rya Jacqueline, akomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko se yishwe na nyina abireba, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-07-23T16:26:10+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda\",\"datePublished\":\"2019-07-23T16:26:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409\"},\"wordCount\":479,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"utuntu-nutundi\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409\",\"name\":\"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-07-23T16:26:10+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=16409#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda - BWIZA","og_description":"Hari ibitubaho tukiri bato bikatuguma mu mutwe rimwe na rimwe bikaba byanatugiraho ingaruka tumaze gukura kubera uburyo twabyakiriye muri twe. Umwana w\u2019imyaka 10 aribuka ukuntu se yishwe na nyina, amukubise ishoka mu mutwe agahita apfira aho. Umukobwa w\u2019imyaka 10 yahawe izina rya Jacqueline, akomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko se yishwe na nyina abireba, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-07-23T16:26:10+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda","datePublished":"2019-07-23T16:26:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409"},"wordCount":479,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["utuntu-nutundi"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=16409#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409","name":"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-07-23T16:26:10+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=16409"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=16409#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mama yishe papa ndeba, ndamwibuka asamba ava amaraso- Ubuhamya bw\u2019umwana wo muri Uganda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16409","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=16409"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16409\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=16409"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=16409"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=16409"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}