{"id":17085,"date":"2019-09-01T09:11:11","date_gmt":"2019-09-01T09:11:11","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/09\/01\/uburyo-abasirikare-ba-amerika-bakuwemo-ubumuntu-bagirwa-ibimashini-byo-kwica\/"},"modified":"2019-09-01T09:11:11","modified_gmt":"2019-09-01T09:11:11","slug":"uburyo-abasirikare-ba-amerika-bakuwemo-ubumuntu-bagirwa-ibimashini-byo-kwica","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085","title":{"rendered":"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Ku itariki nk&#8217;iyi ya 1 Nzeri mu mwaka wa 1939,\u00a0 imyaka 80 irashize, Umudage Adolf Hitler yateye Pologne mu burengerazuba, hashize iminsi ibiri Ubufaransa n&#8217;Ubwongereza bitangaza intambara ku Budage, intambara ya kabiri y&#8217;isi iba irambikanye.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ubushakashatsi butavugwaho rumwe bwatangajwe nyuma yaho iyi ntambara irangiriye mu 1945, bwahinduye imyitozo ya gisirikare muri Amerika no ku isi.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;iyo ntambara ya kabiri y&#8217;isi, yahitanye abantu benshi mu mateka (abarenga miliyoni 70), igisirikare cy&#8217;Amerika cyageze ku mwanzuro utangaje: ntabwo bishe bihagije, cyangwa se, bivuzwe neza: abasirikare benshi b&#8217;Amerika ntabwo bakoze ubwicanyi.<\/p>\n<p>Mu itsinda ry&#8217;abasirikare 10, ikigereranyo kiri munsi ya batatu ngo ntibigeze barasa imbunda zabo. Na rimwe. Kabone n&#8217;ubwo babaga basumbirijwe n&#8217;umwanzi n&#8217;ubuzima bwabo buri mu kaga.<\/p>\n<p>Ibi ni ibyo umwe mu nzobere n&#8217;umunyamateka wo mu basirikare b&#8217;Amerika Brigadier General Samuel Lyman Atwood Marshall uzwi cyane ku kazi ka &#8216;Slam&#8217; yagezeho mu bushakashatsi butavugwaho rumwe yanditsemo igitabo yise &#8220;Men against Fire&#8221;.<\/p>\n<p>Ibyo yanditse byaranenzwe cyane &#8211; bamwe bamushinja kubeshya &#8211; nyamara ibyo yanditse byazanye impinduramatwa mu myitozo y&#8217;ingabo z&#8217;Amerika.<\/p>\n<p> <strong>Ikigero cyo kwica:<\/strong> <\/p>\n<p>Uwo musirikare yaranditse ati: &#8220;Uyoboye abarwanira ku butaka yamenya ko mu gihe ahanganye n&#8217;umwanzi abatarenze 1\/4 cy&#8217;abasirikare be ari bo barasa umwambi nyawo&#8221;.<\/p>\n<p>We avuga ko 75% batarasaga ndetse batashoboye guhangana n&#8217;umwanzi n&#8217;ibikorwa bye. Akavuga ko aba bose babaga bari mu kaga ariko nyamara ntibarwane.<\/p>\n<p>Marshall nyuma iyi mibare yaje kuyizamura ayigeza ahubwo kuri 85%.<\/p>\n<p>Kuki ingabo z&#8217;Amerika zari ku rugamba mu Burayi no mu bice by&#8217;inyanja ya Pasifika zitarasaga cyane nubwo zabaga zugarijwe?<\/p>\n<p>Marshall avuga ko hari impamvu ebyiri &#8211; Ko abenshi babaga bashaka ko akazi kose gakorwa na bamwe, kandi ko amajyambere yatumye Abanyamerika &#8220;batinya gusagarira abantu&#8221; ibyo bigatuma abasirikare benshi baririndaga kurasa.<\/p>\n<p>Yanditse ko abasirikare bari bakeneye gutozwa kurasa mu ntambara, badatekereza cyangwa ngo bihe umwanya wo kuganzwa n&#8217;amarangamutima.<\/p>\n<p>Umwanzuro we wari uko Umunyamerika ari &#8220;umunyamahoro&#8221;, watumye hashyirwaho tekiniki nshya zitoza abasirikare kwica no kubavanamo ubumuntu ku rugamba.<\/p>\n<p>Umunyamateka w&#8217;umwongereza Dr John Keegan avuga ko intego y&#8217;ukuri y&#8217;inyandiko za Marshall zitari ubushakashatsi\u2026ahubwo yari agamije kwereka Amerika ko irwana intambara zayo mu buryo bwa ntabwo.<\/p>\n<p>Agita ati: &#8220;Ingingo ze zari zikomeye, yari afite ubuhanga budasanzwe nk&#8217;umunyamateka mu kumvikanisha no gutuma abantu bemera ibitekerezo bye bakanabishyira mu ngiro&#8221;.<\/p>\n<p>Marshall na we ubwe yavuze ko ubushakashatsi bwe bwatumye &#8220;ikigero cyo kurashisha imbunda&#8221; kizamuka.<\/p>\n<p>Akazi ke yagakomereje mu ntambara ya Koreya aho yatangaje ko ikigero cyo kurasa ku ngabo z&#8217;Amerika cyazamutse kikagera kuri 55%.<\/p>\n<p>Muri Vietnam, ikigero cyo kurasa cyarazamutse kurushaho &#8211; ubushakashatsi bumwe bugaragaza ko 90% by&#8217;abasirikare b&#8217;Amerika barasaga imbunda zabo ku bantu.<\/p>\n<p> <strong>Inyigisho:<\/strong> <\/p>\n<p>Marshall yatangije ikiswe &#8220;kubaza abarangije urugamba&#8221;.<\/p>\n<p>Yajyaga ku rugamba akabaza abavuye ku murongo w&#8217;imbere w&#8217;intambara &#8211; avuga ko yabajije abarenga 400 bakiva ku rugamba &#8211; akanaganira n&#8217;abandi bagize uruhare mu ntambara.<\/p>\n<p>Aba bakamubwira ibyo bakoze mu mirwano ariko batamubwiye imyirondoro yabo maze akabyandika. Abamunenga ariko bavuga ko nta kintu yandikagamo na kimwe kigeze kigaragara.<\/p>\n<p>Ahereye kuri ibi, we yavuze ko abasirikare benshi b&#8217;Amerika bagiraga ubwoba bwo kurasa ku banzi barwanaga nk&#8217;Abadage n&#8217;Abayapani mu ntambara zabanje.<\/p>\n<p>Akavuga ko batari bafite ubwoba bwo gupfa, ahubwo ubwo kwica. Asubiye i Washington, ba jenerali bumvise amasomo ye.<\/p>\n<p> <strong>Impinduka mu myigishirize<\/strong> <\/p>\n<p>Imyitozo ya kera y&#8217;ingabo z&#8217;Amerika harimo gupima no kurasa ikintu kiri kure. Ibi byatumaga abasirikare ngo batamenya uko intambara imeze nyabyo kandi batishora mu kwica bya nyabyo.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;intambara ya kabiri y&#8217;isi, izi ngabo zatangiye gutozwa hakoreshejwe ibintu bimeze nk&#8217;abantu ngo babihamye.<\/p>\n<p>Ibi bigamije kuvanamo abasirikare ubwoba bwo kurasa, abasirikare batozwa kurasa bene ibi bintu biri henshi kandi hafi na kure yabo vuba vuba.<\/p>\n<p>Byageze mu gihe cy&#8217;intambara ya Vietnam cya kigero cyo kurasa ku bari ku rugamba cyarazamutse bidasanzwe.<\/p>\n<p>Bakomeje no gutozwa kurwanisha icyuma kabone nubwo kitaba kiri bukoreshwe ku rugamba.<\/p>\n<p>Majoro FDG William wo mu ishami ryo gutoza ingabo z&#8217;Amerika yaranditse ati: &#8220;Mu by&#8217;ukuri ibitekerezo bya Marshall byahinduye byinshi&#8221;.<\/p>\n<p> <strong>BBC itangaza ko havutse impaka<\/strong> <\/p>\n<p>Ntabwo abo mu ngabo bose bashimishijwe n&#8217;akazi Marshall yakoze, bamwe banenze bikomeye ingaruka zabyo n&#8217;intego ze, ndetse n&#8217;uburyo yakozemo ubushakashatsi bwe ntaho yandika.<\/p>\n<p>Bamwe mu basirikare yavugaga ko yabajije bavuze ko atigeze ababaza niba bararashe, Marshall na we ntabwo yigeze agaragaza mu mibare uko yageze ku majanisha yavugaga.<\/p>\n<p>Robert Engen, umwanditsi w&#8217;Umunya-Canada, avuga ko hari impamvu nyinshi zo guhamya ko amajanisha yatangaga yabaga ari imibare mihimbano yavanaga mu ntekerezo z&#8217;uko we yumva urugamba.<\/p>\n<p>Engen avuga ko Marshall mu nyandiko ze nyinshi ku mateka harimo kubeshya.<\/p>\n<p>Avuga nk&#8217;aho Marshall yavuze ko mu ntambara ya mbere y&#8217;isi yari we musirikare ukiri muto mu ngabo zose z&#8217;Amerika zagiye ku rugamba nyamara ngo atari byo.<\/p>\n<p>Mu 1919 ni bwo yagizwe umusirikare, icyo gihe nabwo ngo yagiye i Burayi agiye mu butumwa bwo guherekeza arinze abasirikare bari batashye bavuye ku rugamba intambara ya mbere y&#8217;isi irangiye.<\/p>\n<p>Ibyo Marshall yagiye yandika kandi byababaje bamwe muri ba sekombata (&#8216;anciens combattants&#8217;; abarwanye kera) bavuga ko bibatera icyasha.<\/p>\n<p>Imibare ye ya 15% kugeza kuri 20% na n&#8217;ubu hari abantu banyuranye bazwi cyane bakiyigenderaho ku isi, nubwo bwose hashize igihe igiweho impaka ku kuri kwayo.<\/p>\n<p>Ikitagibwaho impaka ni umurage wayo &#8211; yatumye abasirikare ahanyuranye ku isi bahinduka kurushaho imashini zitazuyaza zo kwica.<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-142804 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/maxresdefault-1024x576.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"576\" \/><\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku itariki nk&#8217;iyi ya 1 Nzeri mu mwaka wa 1939,\u00a0 imyaka 80 irashize, Umudage Adolf Hitler yateye Pologne mu burengerazuba, hashize iminsi ibiri Ubufaransa n&#8217;Ubwongereza bitangaza intambara ku Budage, intambara ya kabiri y&#8217;isi iba irambikanye. Ubushakashatsi butavugwaho rumwe bwatangajwe nyuma yaho iyi ntambara irangiriye mu 1945, bwahinduye imyitozo ya gisirikare muri Amerika no ku isi. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":10,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-17085","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka-numuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku itariki nk&#8217;iyi ya 1 Nzeri mu mwaka wa 1939,\u00a0 imyaka 80 irashize, Umudage Adolf Hitler yateye Pologne mu burengerazuba, hashize iminsi ibiri Ubufaransa n&#8217;Ubwongereza bitangaza intambara ku Budage, intambara ya kabiri y&#8217;isi iba irambikanye. Ubushakashatsi butavugwaho rumwe bwatangajwe nyuma yaho iyi ntambara irangiriye mu 1945, bwahinduye imyitozo ya gisirikare muri Amerika no ku isi. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-09-01T09:11:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/maxresdefault-1024x576.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Theoneste Itangishatse\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Theoneste Itangishatse\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085\"},\"author\":{\"name\":\"Theoneste Itangishatse\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104\"},\"headline\":\"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica\",\"datePublished\":\"2019-09-01T09:11:11+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085\"},\"wordCount\":876,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/09\\\/maxresdefault-1024x576.jpg\",\"articleSection\":[\"amateka-numuco\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085\",\"name\":\"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/09\\\/maxresdefault-1024x576.jpg\",\"datePublished\":\"2019-09-01T09:11:11+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17085#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104\",\"name\":\"Theoneste Itangishatse\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=10\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica - BWIZA","og_description":"Ku itariki nk&#8217;iyi ya 1 Nzeri mu mwaka wa 1939,\u00a0 imyaka 80 irashize, Umudage Adolf Hitler yateye Pologne mu burengerazuba, hashize iminsi ibiri Ubufaransa n&#8217;Ubwongereza bitangaza intambara ku Budage, intambara ya kabiri y&#8217;isi iba irambikanye. Ubushakashatsi butavugwaho rumwe bwatangajwe nyuma yaho iyi ntambara irangiriye mu 1945, bwahinduye imyitozo ya gisirikare muri Amerika no ku isi. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-09-01T09:11:11+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/maxresdefault-1024x576.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Theoneste Itangishatse","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Theoneste Itangishatse","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085"},"author":{"name":"Theoneste Itangishatse","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104"},"headline":"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica","datePublished":"2019-09-01T09:11:11+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085"},"wordCount":876,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/maxresdefault-1024x576.jpg","articleSection":["amateka-numuco"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085","name":"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/maxresdefault-1024x576.jpg","datePublished":"2019-09-01T09:11:11+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=17085"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17085#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104","name":"Theoneste Itangishatse","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=10"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17085","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/10"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=17085"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17085\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=17085"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=17085"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=17085"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}