{"id":17344,"date":"2019-09-17T10:49:54","date_gmt":"2019-09-17T10:49:54","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/09\/17\/nyarugenge-bahangayikishijwe-n-inzu-zabo-zangijwe-hakorwa-umuhanda-ruliba\/"},"modified":"2025-02-12T12:02:19","modified_gmt":"2025-02-12T10:02:19","slug":"nyarugenge-bahangayikishijwe-n-inzu-zabo-zangijwe-hakorwa-umuhanda-ruliba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344","title":{"rendered":"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)"},"content":{"rendered":"<p> <strong> <em>Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n\u2019uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y\u2019aho zangijwe n\u2019ikorwa ry\u2019umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo.<\/em> <\/strong> <\/p>\n<p>Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari ku musozi \u2018Mont Kigali\u2019 hakorwa uyu muhanda wa kaburimbo, inzu zabo zahise zitangira gusaduka, ubu bakaba bahangayitse mu gihe babona imvura y\u2019umuhindo yatangiye kugwa.<\/p>\n<p>Urutare rwaturikijwe n\u2019Abashinwa bakora uyu muhanda ku matariki ya 24, 25, 26 ndetse na 27 Kamena 2019, bikaba byari biteganijwe ko abantu bari muri metero zitarenze 300 uvuye aho urutare rwaturikirijwe bazabarirwa imitungo, bamwe bakimurwa abandi bagasanirwa bitewe n\u2019uburyo ibyabo byangiritse.<\/p>\n<p>Bavuga ko hari itsinda ry\u2019abayobozi ryagiye rikabarura ingo nke bageraranije n\u2019izangiritse, bahava babizeza ko nabo bazabarirwa ariko n\u2019ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.<\/p>\n<p>Kabatahe Aphonsine avuga ko ituritswa ry\u2019uru rutare ritagize ingaruka ku nzu gusa, ati \u201cBazituritsa n\u2019ubutaka bwaratigitaga tukabyumva, ibijumba cyangwa imyumbati urabikura ugasanga byarapfuye cyangwa byabaye umuhondo mo imbere\u201d.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko ataryama ngo agoheke nyuma y\u2019aho inzu ye isadukiye, ati \u201cNtabwo ntuje pe, ndaryama nkarara ntekereza ukuntu igiye guhirima nkumva ndihebye, nayubatse nkifite akabaraga ariko ubu ndashaje, sinzi uko nabaho ihirimye kuko fondasiyo yarasadutse no mu rukuta kuva hasi\u201d.<\/p>\n<p>Uyu muturage na we utifuje ko amazina ye atangazwa, aragira ati \u201cNtabwo tuzi icyo bagendeyeho babarura, inzu yanjye yarangiritse, iri nko muri metero 150 ariko ntabwo bayibaruye kandi hari abari nko muri metero 250 babariye, ubwo se baba baragendeye kuki? Batwijeje ko bazahita bagaruka none dore imvura igiye kuzitugusha hejuru,\u2026\u201d<\/p>\n<p>Claude Kaburame ni umuyobozi w\u2019Umudugudu wa Ruhango I, mu Kagari ka Kigali, avuga ko ababaruriwe imitungo ari abegereye cyane aho urutare rwari.<\/p>\n<p>Ati \u201cBari bashyizeho imbago bagiye guturitsa intambi kuko bavugaga ko inzu ziri muri metero 300 uvuye ahari urutare zizangirika bazazishyura, babariye abahegereye cyane ariko hirya gato ntibabitaho, nk\u2019uko twanditse ibaruwa tubisaba turifuza ko bagaruka kuri terrain bakareba ibyangiritse noneho ibyagenewe abandi nabo babigenerwe\u201d.<\/p>\n<p>Mugwaneza Anastase na we ni umuyobozi w\u2019umudugudu wa Ryamakomani, avuga ko izangiritse cyane arizo zabaruwe, gusa akunga mu rya mugenzi we Claude asaba ko itsinda ry\u2019abatekinisiye ryari ryaturutse mu Mujyi wa Kigali no mu Karere, ryasubira aho ikibazo kiri bagasuzuma ibyo abaturage bavuga. Aragira ati \u201cBagaruka bakareba neza noneho abaturage bagasanirwa cyangwa bagahabwa ingurane\u201d.<\/p>\n<p>Mu Kiganiro Bwiza.com yagiranye n\u2019umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n\u2019Imibereho y\u2019Abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko hari bamwe babariwe ariko nyuma yo kumenya ko hari abandikiye Umujyi wa Kigali bavuga ko bangirijwe, hari itsinda rizajya gukora isuzuma.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cAbaturage batuye muri metero 300 ku mpande zombi z&#8217;umuhanda barabariwe dufatanyije n&#8217;abayobozi babegereye kandi bazishyurwa cyangwa basanirwe. Izi Metero 300 nizo inyigo yari yerekanye ko intambi izangiriza amazu\u201d.<\/p>\n<p>Arakomeza, ati \u201cAbandi wavuze ni abatwandikiye nyuma kandi bari inyuma y&#8217;izo metero 300, hari n\u2019abari muri Kilometero Ibi bigiye gusuzumwa kugira ngo koko harebwe ko ari intambi yabangirije cyangwa ibindi, noneho icyemezo gifatwe\u201d.<\/p>\n<p>Abajijwe igihe iri suzuma rizakorerwa dore ko abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n\u2019imvura y\u2019umuhindo nyinshi ishobora kuzagwa, yasubije agira ati \u201cBizigeranwa mu cyumweru gitaha isuzuma ritangire\u201d.<\/p>\n<figure id=\"attachment_144160\" aria-describedby=\"caption-attachment-144160\" style=\"width: 576px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-144160 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/Muk-576x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"576\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144160\" class=\"wp-caption-text\">Inzu ya Mukanyonga Beata yasadutse muri ubu buryo<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144161\" aria-describedby=\"caption-attachment-144161\" style=\"width: 576px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-144161 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/muk2-576x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"576\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144161\" class=\"wp-caption-text\">Kubera gusaduka, urugi rw&#8217;inzu ya Mukanyonga rwaribannye<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144162\" aria-describedby=\"caption-attachment-144162\" style=\"width: 576px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img decoding=\"async\" class=\"wp-image-144162 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/hy-576x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"576\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144162\" class=\"wp-caption-text\">Iyi yasadukiyemo imbere<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144163\" aria-describedby=\"caption-attachment-144163\" style=\"width: 576px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-144163 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/bh-576x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"576\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144163\" class=\"wp-caption-text\">Ahangayikishijwe n&#8217;uko imvura nigwa iyi nzu izahita imugwa hejuru<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144156\" aria-describedby=\"caption-attachment-144156\" style=\"width: 768px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-144156 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/m1-768x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"768\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144156\" class=\"wp-caption-text\">Ibaruwa abaturage bandikiye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko bangirijwe<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144157\" aria-describedby=\"caption-attachment-144157\" style=\"width: 768px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-144157 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/m2-768x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"768\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144157\" class=\"wp-caption-text\">Ni abaturage 30 bavuga ko inzu zabo zangiritse<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144158\" aria-describedby=\"caption-attachment-144158\" style=\"width: 576px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-144158 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/m3-576x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"576\" height=\"1024\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144158\" class=\"wp-caption-text\">Ibaruwa Kompani ikora umuhanda yandikiye umujyi iwumenyesha ko izaturitsa intambi<\/figcaption><\/figure>\n<figure id=\"attachment_144164\" aria-describedby=\"caption-attachment-144164\" style=\"width: 1024px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"wp-image-144164 size-large\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/urut-1024x576.jpg\" alt=\"\" width=\"1024\" height=\"576\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-144164\" class=\"wp-caption-text\">Abaturage bemeza ko ababariwe imitungo ari abari begereye aha urutare rwaturikirijwe<\/figcaption><\/figure>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n<p>\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n\u2019uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y\u2019aho zangijwe n\u2019ikorwa ry\u2019umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":10,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-17344","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo) - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo) - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n\u2019uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y\u2019aho zangijwe n\u2019ikorwa ry\u2019umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-09-17T10:49:54+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T10:02:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/Muk-576x1024.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Theoneste Itangishatse\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Theoneste Itangishatse\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344\"},\"author\":{\"name\":\"Theoneste Itangishatse\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104\"},\"headline\":\"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)\",\"datePublished\":\"2019-09-17T10:49:54+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:02:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344\"},\"wordCount\":654,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/09\\\/Muk-576x1024.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344\",\"name\":\"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo) - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/09\\\/Muk-576x1024.jpg\",\"datePublished\":\"2019-09-17T10:49:54+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T10:02:19+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=17344#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104\",\"name\":\"Theoneste Itangishatse\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=10\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo) - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo) - BWIZA","og_description":"Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n\u2019uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y\u2019aho zangijwe n\u2019ikorwa ry\u2019umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-09-17T10:49:54+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T10:02:19+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/Muk-576x1024.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Theoneste Itangishatse","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Theoneste Itangishatse","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344"},"author":{"name":"Theoneste Itangishatse","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104"},"headline":"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)","datePublished":"2019-09-17T10:49:54+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:02:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344"},"wordCount":654,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/Muk-576x1024.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344","name":"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo) - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/09\/Muk-576x1024.jpg","datePublished":"2019-09-17T10:49:54+00:00","dateModified":"2025-02-12T10:02:19+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=17344"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=17344#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyarugenge: Bahangayikishijwe n\u2019inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/f8fa7d2a51993c32834b24c5d3364104","name":"Theoneste Itangishatse","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=10"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17344","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/10"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=17344"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17344\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=17344"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=17344"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=17344"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}