{"id":18007,"date":"2019-10-28T13:18:11","date_gmt":"2019-10-28T13:18:11","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/10\/28\/jenoside-y-abanyamurenge-muri-drc-kubera-iki-isi-yose-irebera-147357\/"},"modified":"2019-10-28T13:18:11","modified_gmt":"2019-10-28T13:18:11","slug":"jenoside-y-abanyamurenge-muri-drc-kubera-iki-isi-yose-irebera-147357","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007","title":{"rendered":"Jenoside y&#8217;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?"},"content":{"rendered":"<p>Nk\u2019umwanditsi  kandi w\u2019umunyamakuru nihaye gukoresha ririya jambo &#8221; jenoside&#8221; nshingiye ku ubusobanuro ubwaryo ntirengagije ko rivugwa ari uko ryemejwe n\u2019imiryango mpuzamahanga, kandi bigatwara igihe kirekire nk\u2019uko twagiye tubibona mu mateka ya jenoside zakorewe mu bindi bihugu.<\/p>\n<p>Mureke tubanze tumenye icyo iryo jambo risobanuye. Abahanga bavuga ko jenoside ari icyaha cy\u2019ubwicanyi ndenga kamere gikorwa n\u2019agatsiko k\u2019abantu , ahantu runaka, bigaturutseho ubwako cyangwa gatumwe cyangwa gashyigikiwe n\u2019ubutegetsi runaka hagamijwe kurimbura ubwoko runaka , kubanyaga ibyabo , kubakorera iyicarubozo bazira uko bavutse cyangwa imyemerere yabo ishingiye ku idini. <\/p>\n<p>Kubera uburemere bw\u2019icyo cyaha kandi akenshi gishoboka kubera gushyigikirwa n\u2019inzego z\u2019ubutegetsi nakwita &#8221; zananiwe kuzuza inshingano zabo&#8221; ahubwo zikagendera ku ivangura ry\u2019abaturage, bihembera kandi bigatiza umurindi ubwicanyi, biri mu mpamvu zitinza kwemeza ko jenoside yakorewe ahantu rimwe na rimwe bigasobanurwa mu buryo bworoshye ko ari abaturage basubiranyemo.<\/p>\n<p>Nkoresha iri jambo rero ni aho nagendeye ntagamije gupfobya cyangwa gukerensa aho ryabereye ahubwo ari ugukangurira abo bireba bose kutarangara maze ibiriho biba cyangwa bikorerwa ubwoko bw\u2019abanyamurenge abantu bakareka kurebera no kubifata mu buryo bworoshye kuko nibikomeza isi yaba yongeye gutsindwa nk uko yipfumbase abarenga miliyoni imwe y\u2019Abatutsi mu Rwanda bakicwa barebera mu myaka 25 ishize. Ibyo ni ubugwari kandi ni ikimwaro n\u2019isoni ku muryango mpuzamahanga!<\/p>\n<p>Tutagiye mu mateka ya za jenoside zabaye, tugaruke ku birimo bikorerwa ubwoko bw\u2019abanyamurenge umuntu wese abirebye neza ubona ntaho bitaniye na bwa busobanuro twavuze hejuru ( definition of genocide) kuko ibyangombwa byose byibanze cyangwa se ibimenyetso byerekana nta gushidikanya ko ibintu birimo kwerekeza ku cyaha ndengakamere. <\/p>\n<p>Tukiri aho mwibuke ko mu mateka ya vuba aha abanyamurenge bakomeje gukenda bicwa ariko kubera kutagira ubuvugizi na kirengera bihagije bakarira, bagakora ibiriyo , barangiza bagakaraba bakihanagura bikarangirira aho.<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-18004\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg\" alt=\"bisengimana-2.jpg\" align=\"center\" width=\"500\" height=\"375\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg 500w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2-300x225.jpg 300w\" sizes=\"(max-width: 500px) 100vw, 500px\" \/><br \/>\n<strong>Gen. Bisengimana ni umwe Mubanyamurenge bakomeye mu butegetsi bwa Congo <\/strong><\/p>\n<p>Muribuka ibyababayeho mu Gatumba mu Burundi, muribuka uko bishwe muri za 1997 no mu bihe byakurikiyeho kugeza uyu munsi bisa naho hari gahunda yo kubarimbura neza neza. Abantu baratatanye babaye impunzi mu gihugu cyabo abandi bari mu buhungiro imahanga, abandi barishwe, baranyazwe, nta butabazi bafite, nta byo kurya nta miti iyariyo yose, iyo uganiriye nabo bari mu gahinda kenshi kubera ibibakorerwa.<\/p>\n<p>Usoma iyi nyandiko ashobora kwitega ko ndibuze kuvuga ababakorera ubwicanyi aba aribo. Icyo sicyo iyi nyandiko igendereye usibye kubatabariza ni no kuvuga ngo kuki ubwoko bumwe mu moko asaga 500 agize Congo, abanyamurenge aribo bonyine batotezwa nkaho badafite uburenganzira ku gihugu cyabo? <\/p>\n<p>Aha rero niho hatavugwaho rumwe kuko iyo usomye ibyandikwa n\u2019abahezanguni bavuga ko abanyamurenge bagomba gusubira iwabo ngo kuko ari abanyarwanda. Iyo mitekerereze ukayisanga no mu ntiti ndetse no muri bamwe mu banyapolitiki b\u2019abakongomani.<\/p>\n<p>Abanyamurenge nibyo koko ikizwi ni uko bafite inkomoko mu Rwanda kuva mu kinyejana cya 18. Ibyo kandi si igitangaza kuko amoko yose ya Congo atahakomoka nkuko bamwe babyiyumvamo kugeza bumva ko bamenesha abandi. Ndibuka tucyiga amateka ya &#8221; Zaire&#8221; batubwiraga ko abaturage ba mbere batuye muri icyo gihugu ku ruzi rwa &#8221; Congo- Zaire&#8221; bari abatwa ( pygm\u00e9es), hagakurikira abahinzi ( bantous) bahageze bakurikira ubutaka bwo guhingamo, hagakurikira aborozi ( nilothics) baje bashaka ubwatsi bw\u2019amatungo yabo. Abandi ubutaka bwabo bwometswe kuri Congo kubera icyiswe ( Berlin Conference) yagabanije cyangwa yashyizeho imipaka y\u2019ibihugu bya Afurika maze usibye ubutaka n\u2019abaturage bari abanyarwanda bisanga muri Congo, n\u2019abandi babaye impunzi mu bihe bitandukanye zimwe zikemererwa ubwenegihugu bishingiye ku itegeko ryashyizweho umukono n\u2019uwari Prezida Mobutu.<\/p>\n<p>Ugendeye kuri ibyo twize mu mateka ya Zaire biragaragara ko nta basangwabutaka babaho, ahubwo ko bose ari ba kavamahanga batandukaniye gusa kuba baraje mu bihe bitandukanye. Abifuza kwirukana abanyamurenge rero byaba ari ubuyobe no kwigiza nkana kuko biramutse binemewe ( usibye ko bidashoboka) abatwa aribo bakwirukana abanyekongo bose kuko aribo andi moko yahasanze.<\/p>\n<p>None icyirengagizwa nabo bahezanguni bahembera ubwicanyi ku banyamurenge ni uko hari abanyapolitiki, abasirikari, abapolisi n\u2019abashinzwe umutekano mu nzego nkuru z\u2019igihugu ( abo ndabagarukaho nyuma).<\/p>\n<p>Uwitwa Me Azarias Ruberwa Manywa, yabaye vice president wa Congo mu bihe byashize, ubu ni umwe mu ba minisitiri bakomeye ku ngoma ya Tchisekedi, Me Moise Nyarugabo yasoje manda ye nk\u2019umusenateri mu bihe bishize, ubu ni umudepite, uwitwa General Bisengimana yayoboye polisi yose ya Congo, n\u2019abandi ba jenerali n\u2019abacoloneli ntababwira amazina yabo ndetse n\u2019abandi bayobozi bakomeye byerekana ko atari abanyamahanga kuko nta munyamahanga wahabwa iyo myanya ikomeye mu gihugu runaka.<\/p>\n<p>Kubera iki abaheza nguni bibanda ku maraso y\u2019aho umuntu akomoka aho kureba kure , ese byabagirira kamaro ki ko ahubwo bibatera urwango rwo hejuru ushatse wabonamo ishyari , ari nabyo biganisha kuri cya cyaha ndenga kamere nigeze kuvuga ntangira? Yaba abakongomani basomaga iyi nkuru nari kubibutsa mu baturanyi babo muri Kenya ko umuyobozi mukuru wa polisi na Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga mu bihe byashize bitari kera bari bafite inkomoko muri Somalia, baba barumvise imvururu zavutse zishingiye kuri abo basomali? Harya Mobutu ntibatubwiraga ko yari afite inkomoko muri Centrafrica? Ko yategetse Congo bikemera? <\/p>\n<p><img decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-18005\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/ruberwa_nyarugabov2-2.jpg\" alt=\"ruberwa_nyarugabov2-2.jpg\" align=\"center\" width=\"480\" height=\"272\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/ruberwa_nyarugabov2-2.jpg 480w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/ruberwa_nyarugabov2-2-300x170.jpg 300w\" sizes=\"(max-width: 480px) 100vw, 480px\" \/><br \/>\n<strong>Azarias Ruberwa na Moise Nyarugabo bakomeye k\u2019ubutegetsi bwa Kabila n\u2019ubu bafite ijambo<\/strong><\/p>\n<p>Ngarutse ku banyamurenge rero ubu bivugwa ko abaturage amagana bamaze kwicwa bazira ubwo buhezanguni bwa bamwe bifuza kubamenesha. Ibihumbi n\u2019ibihumbi byabandi banyamurenge bahungiye abo bicanyi mu nkambi zitandukanye aho batagira kirengera nta bufashwa ubwari bwo bwose. Inka zabo zaranyazwe kandi arizo zari zibabeshejeho. Abana bahagaritse amashuli. Mbese bari mu kaga gakomeye.<\/p>\n<p>Ibyo byose bigakorwa ubutegetsi bw icyo gihugu , amahanga ( monusco), nta gikozwe ngo barengerwe. Ibi rero bikantera kwibaza uzabazwa ziriya npfu , noneho cyane cyane intera ubwicanyi bukomeje gutera n\u2019aho biriho bigana kugeza ubu niba nta gikozwe.<\/p>\n<p>Mubakomeje gutungwa agatoki muri ibyo bikorwa by\u2019ubunyamaswa bakaba ari amoko akikije imisozi miremire y\u2019imurenge ( ababembe, abafulero, abanyentu) baba mu mutwe witwara gisirikari w\u2019aba Mai Mai, n\u2019indi mitwe bivugwa ko ikomoka mu bihugu byo mu karere nk\u2019u Burundi n\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ku giti cyanjye nkaba nsanga hari igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ariko byose bigamije gutabaza no kubakorera ubuvugizi mu rwego rwo hejuru kugira ngo hakumirwe icyo cyaha ndengakamere. Mwibuke ko jenoside itemezwa bitewe n \u2018mubare w\u2019abishwe ahubwo biterwa n\u2019ingengabitekerezo iganisha ku umugambi wo kurimbura abaturage.<\/p>\n<p>1)Ku banyamurenge ubwaboAutomatic word wrap<br \/>\nGukomeza kwirwanaho batabaza ubutegetsi bwa Congo ndetse n\u2019imiryango mpuzamahanga kubarinda no kubarengera<\/p>\n<p>2. Abayobozi b\u2019abanyamurenge bari mu myanya ikomeye mu gihugu cya Congo kugira icyo bakora gikomeye cyiyongera kukugaragaza ikibazo mu bitangazamakuru<\/p>\n<p>3. Imitwe ya gisirikari ikomoka mu karere guhagarika guhembera ubwicanyi bukorerwa abanyamurenge<\/p>\n<p>4. Monusco n\u2019imiryango mpuzamahanga kugira iki kibazo icyabo no kugikemera mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyazitwa indi &#8221; jenoside &#8221; mu karere.<\/p>\n<p>Maze ibihugu bikava mu gutangaza amakuru y\u2019ibyabaye gusa cyangwa gusohora amatangazo yamagana nkuko bimenyerewe ahubwo agafata ibyemezo bifatika ku bantu bose cyangwa ibihugu byenyegeza iki cyaha.<\/p>\n<p>Abanyamurenge mwihangane kuko nta mvura idahita, nta joro ridacya mukomere kandi mube intwari kuko musenga kandi mugakorera Imana, iyo niyo n\u2019ubundi izakomeza kubarengera.<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-18006\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/ruberwa.png.jpg\" alt=\"ruberwa.png.jpg\" align=\"center\" width=\"661\" height=\"456\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/ruberwa.png.jpg 661w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/ruberwa.png-300x207.jpg 300w\" sizes=\"(max-width: 661px) 100vw, 661px\" \/><\/p>\n<p><strong> Haribazwa impamvu abakomeye badakoresha ijwi ryabo  ngo batabarize benewabo<br \/>\n<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019umwanditsi kandi w\u2019umunyamakuru nihaye gukoresha ririya jambo &#8221; jenoside&#8221; nshingiye ku ubusobanuro ubwaryo ntirengagije ko rivugwa ari uko ryemejwe n\u2019imiryango mpuzamahanga, kandi bigatwara igihe kirekire nk\u2019uko twagiye tubibona mu mateka ya jenoside zakorewe mu bindi bihugu. Mureke tubanze tumenye icyo iryo jambo risobanuye. Abahanga bavuga ko jenoside ari icyaha cy\u2019ubwicanyi ndenga kamere gikorwa n\u2019agatsiko k\u2019abantu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":18004,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[6],"tags":[132,131],"class_list":["post-18007","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-mashya-rw","tag-featured-post","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Jenoside y&#039;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Jenoside y&#039;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nk\u2019umwanditsi kandi w\u2019umunyamakuru nihaye gukoresha ririya jambo &#8221; jenoside&#8221; nshingiye ku ubusobanuro ubwaryo ntirengagije ko rivugwa ari uko ryemejwe n\u2019imiryango mpuzamahanga, kandi bigatwara igihe kirekire nk\u2019uko twagiye tubibona mu mateka ya jenoside zakorewe mu bindi bihugu. Mureke tubanze tumenye icyo iryo jambo risobanuye. Abahanga bavuga ko jenoside ari icyaha cy\u2019ubwicanyi ndenga kamere gikorwa n\u2019agatsiko k\u2019abantu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-10-28T13:18:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"500\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"375\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007\"},\"author\":{\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\"},\"headline\":\"Jenoside y&#8217;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?\",\"datePublished\":\"2019-10-28T13:18:11+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007\"},\"wordCount\":1126,\"commentCount\":22,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/10\\\/bisengimana-2.jpg\",\"keywords\":[\"Featured Post\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"amakuru-mashya\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007\",\"name\":\"Jenoside y'abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/10\\\/bisengimana-2.jpg\",\"datePublished\":\"2019-10-28T13:18:11+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/10\\\/bisengimana-2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/10\\\/bisengimana-2.jpg\",\"width\":500,\"height\":375,\"caption\":\"bisengimana-2.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18007#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Jenoside y&#8217;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\",\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=6\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Jenoside y'abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Jenoside y'abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera? - BWIZA","og_description":"Nk\u2019umwanditsi kandi w\u2019umunyamakuru nihaye gukoresha ririya jambo &#8221; jenoside&#8221; nshingiye ku ubusobanuro ubwaryo ntirengagije ko rivugwa ari uko ryemejwe n\u2019imiryango mpuzamahanga, kandi bigatwara igihe kirekire nk\u2019uko twagiye tubibona mu mateka ya jenoside zakorewe mu bindi bihugu. Mureke tubanze tumenye icyo iryo jambo risobanuye. Abahanga bavuga ko jenoside ari icyaha cy\u2019ubwicanyi ndenga kamere gikorwa n\u2019agatsiko k\u2019abantu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-10-28T13:18:11+00:00","og_image":[{"width":500,"height":375,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Munyakayanza Samuel","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Munyakayanza Samuel","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007"},"author":{"name":"Munyakayanza Samuel","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83"},"headline":"Jenoside y&#8217;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?","datePublished":"2019-10-28T13:18:11+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007"},"wordCount":1126,"commentCount":22,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg","keywords":["Featured Post","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["amakuru-mashya"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007","name":"Jenoside y'abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg","datePublished":"2019-10-28T13:18:11+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=18007"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/10\/bisengimana-2.jpg","width":500,"height":375,"caption":"bisengimana-2.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18007#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Jenoside y&#8217;abanyamurenge muri DRC: kubera iki isi yose irebera?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83","name":"Munyakayanza Samuel","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=6"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18007","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=18007"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18007\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/18004"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=18007"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=18007"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=18007"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}