{"id":1851,"date":"2016-04-30T15:30:12","date_gmt":"2016-04-30T15:30:12","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/04\/30\/uko-wakwitoza-guhakanira-umwana-wawe\/"},"modified":"2016-04-30T15:30:12","modified_gmt":"2016-04-30T15:30:12","slug":"uko-wakwitoza-guhakanira-umwana-wawe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851","title":{"rendered":"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe"},"content":{"rendered":"<p> <strong>AHO IKIBAZO KIRI<\/strong><br \/>\nIgihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo uba ufite ingingimira.<br \/>\nIyo ngeso yokamye umwana wawe ushobora kuyimucaho. Icyakora hari ibintu bimwe na bimwe ugomba kubanza kumenya ku birebana no guhakanira umwana.<br \/>\n <strong>ICYO WAGOMBYE KUMENYA<\/strong><br \/>\nGuhakanira umwana wawe si ubugome. Hari ababyeyi bumva ko kugira icyo bima umwana ari ubugome, bakavuga ko wenda umubyeyi yagombye kungurana ibitekerezo n\u2019umwana we, akisobanura byaba na ngombwa bakajya mu mishyikirano. Nanone, bumva ko ababyeyi batagombye kugira icyo bima umwana wabo kugira ngo atazabarakarira.<br \/>\nNi iby\u2019ukuri ko mu mizo ya mbere, guhakanira umwana wawe bishobora kumubabaza. Icyakora bimwigisha isomo ry\u2019ingenzi ry\u2019uko mu buzima hari imipaka umuntu atagomba kurenga. Ariko iyo ugamburuye ukamuha ibyo agusaba byose, uba upfobeje ububasha bwawe, bityo ukaba urimo umwereka ko niyikunguza, azajya agukoresha icyo ashaka cyose. Nyuma y\u2019igihe ibyo bishobora kuzatuma agusuzugura. Ubundi se umwana yakubaha ate umubyeyi nk\u2019uwo akoresha icyo ashatse bitamugoye?<br \/>\nGuhakanira umwana bimutegurira kuzitwara neza mu gihe cy\u2019amabyiruka n\u2019igihe azaba amaze kuba mukuru. Bimutoza kugira ibyo yiyima. Ibyo bituma iyo ageze mu gihe cy\u2019amabyiruka adapfa gushukwa n\u2019urungano, ngo yemere gusambana cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.<br \/>\nNanone guhakanira umwana bimutegurira kuba umuntu mukuru. Dogiteri David Walsh yaravuze ati \u201cmu buzima, [abantu bakuru] ntitubona buri gihe ibyo dushaka byose. Ubwo rero iyo twigishije abana bacu ko isi izabashyirira ku isahani icyo basabye cyose, tuba tubahemukira.\u201d *<br \/>\n <strong> ICYO WAKORA<\/strong><br \/>\nJya wibanda ku ntego yawe. Icyo wifuza ni uko umwana wawe yazavamo umuntu ushoboye, udategekwa n\u2019ibyiyumvo kandi akazagira icyo ageraho amaze gukura. Ariko iyo umuha icyo asabye cyose, bishobora gutuma iyo ntego utayigeraho. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu \u2018ateteshejwe kuva akiri muto, amaherezo aba indashima\u2019 (Imigani 29:21). Ku bw\u2019ibyo, guhana umwana wawe bikubiyemo no kugira ibyo umuhakanira. Iyo myitozo izamugirira akamaro, aho kumubabaza.\u2013Ihame rya Bibiliya: Imigani 19:18.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nMu gihe umuhakaniye, ntukisubireho. Jya uzirikana ko utangana n\u2019umwana wawe. Ubwo rero nta mpamvu yo gushyogoranya na we nk\u2019aho ukeneye ko aguha uburenganzira bwo kumuhakanira. Birumvikana ko uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kugira \u201cubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n\u2019ikibi, binyuze mu kubukoresha\u201d (Abaheburayo 5:14). Ku bw\u2019ibyo, kungurana ibitekerezo n\u2019umwana si bibi. Icyakora, ntukagwe mu mutego wo kujya na we impaka z\u2019urudaca umusobanurira impamvu zatumye umwima ikintu runaka. Uko ujya impaka na we, ni ko agenda abona ko mu gihe ufashe umwanzuro, uba ushobora kwisubiraho.\u2013Ihame rya Bibiliya: Abefeso 6:1.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nKomera ku mwanzuro wawe. Umwana wawe ashobora kwiriza cyangwa akakwinginga kugira ngo arebe ko wakwisubiraho. Mu gihe ibyo bikubayeho wabyifatamo ute? Hari igitabo cyatanze inama igira iti \u201cjya witandukanya n\u2019umwana wawe. Mubwire uti \u2018niba ushaka kwiriza, nakubwira iki. Ariko umenye ko atari byo biri butume nkumva. Jya mu cyumba cyawe urire, nurangiza ugaruke\u2019 \u201d (Loving Without Spoiling). Mu mizo ya mbere, gufata umwanzuro nk\u2019uwo utajenjetse bishobora kukugora, kandi umwana wawe na we kubyakira bikamugora. Ariko nabona ko iyo wavuze uba wavuze, azagabanya amarere.\u2013Ihame rya Bibiliya: Yakobo 5:12.<br \/>\n\u00a0<br \/>\nJya ushyira mu gaciro. Ku rundi ruhande ariko, ntugahakanire umwana wawe ugamije gusa kumwereka ko umufiteho ububasha. Ahubwo \u2018gushyira mu gaciro kwawe bimenywe n\u2019abantu bose\u2019 (Abafilipi 4:5). Hari ibintu uba ushobora kwemerera umwana wawe, cyane cyane mu gihe utabitewe n\u2019uko yagutitirije, kandi ibyo agusaba bikaba bikwiriye.\u2013Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:21. src.jw<br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n <strong>bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>AHO IKIBAZO KIRI Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[28],"tags":[],"class_list":["post-1851","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-urubuga-rwabana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"AHO IKIBAZO KIRI Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-04-30T15:30:12+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe\",\"datePublished\":\"2016-04-30T15:30:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851\"},\"wordCount\":597,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"urubuga-rwabana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851\",\"name\":\"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-04-30T15:30:12+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1851#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe - BWIZA","og_description":"AHO IKIBAZO KIRI Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-04-30T15:30:12+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe","datePublished":"2016-04-30T15:30:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851"},"wordCount":597,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["urubuga-rwabana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1851#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851","name":"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-04-30T15:30:12+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1851"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1851#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1851","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1851"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1851\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1851"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1851"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1851"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}