{"id":18602,"date":"2019-11-13T06:28:57","date_gmt":"2019-11-13T06:28:57","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/11\/13\/urubanza-rwa-neretse-umutangabuhamya-emmanuel-neretse-ngo-ntazagaragara-mu\/"},"modified":"2019-11-13T06:28:57","modified_gmt":"2019-11-13T06:28:57","slug":"urubanza-rwa-neretse-umutangabuhamya-emmanuel-neretse-ngo-ntazagaragara-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602","title":{"rendered":"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba"},"content":{"rendered":"<p><strong>Umunsi wa gatatu w\u2019urubanza rwa Neretse Fabien uburanira I Buruseli mu Bubiligi watangiye umucamanza abaza Neretse niba ameze neza kuko kuwa gatanu rwahagaze agize ikizungurira. Abunganira uregwa bavuze ku uwitwa Emmanuel Neretse wari uteganijwe kuzumvwa, nyuma akandika avuga atakije kubera guterwa ubwoba n\u2019ubuyobozi bw\u2019u Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Ni isaa tatu n\u2019iminota 15. Mu gutangira, Neretse Fabien yabanje kuvuga ko akinaniwe, nyuma abamwunganira bongera kuzana inzitizi z\u2019uko bahawe umwanya utangana n\u2019uwahawe bagenzi babo baburana.<\/p>\n<p>Me Flamme  ati, \u201cumushinjacyaha mwamuhaye amasaha atatu yose, abandi mubaha isaha barisanzura, ariko njye mukomeza kumbangamira munsaba gusoma. Indi nzitizi ni ukuba hari abatangabuhamya batanu bangiwe kuzagera mu rukiko, ndetse n\u2019uwitwa Emmanuel Neretse wanditse ahakana ko atazagera mu rukiko kubera ko ubuyobozi bw\u2019I Kigali bumutera ubwoba, ngo nahirahira kuhagera bazamuhimbira ibyaha, bashake abamushinja afungwe. Ikindi Madame Mucamanza, umukiriya wanjye mwamuhase ibibazo amasaha arindwi yose, nyamara mwagiye musoma ubutumwa bw\u2019abamushinja, mwirengagiza abamushinjura, bivuga ko mushaka ko ibyaha bimuhama\u201d.<\/p>\n<p>Uriya Emmanuel Neretse niwe bivugwa ko yabaye umusirikare ku ipeti rya Liyetona, akaba ari we waba ari umwimerere washakishwaga aho kuba umusaza Neretse Fabien.Nyamara abahagarariye inyungu z\u2019abarokotse Jenoside bo bavuga ko iyo ari imikino ishaje, yo kurekwa.<\/p>\n<p>Me Andr\u00e9-Martin Karongozi ati, \u201ctujye dushyira mu gaciro rwose, tureke bene iyo mikino. Ibaruwa ya Emmanuel Nereste yashyikirijwe abunganira Neretse Fabien, uwo muntu aba hano mu Bubiligi kandi yamaze kubona ubwenegihugu, nta dosiye yo kumushakisha ihari, kandi ntashobora koherezwa mu Rwanda. None ni gute ubuyobozi bw\u2019u Rwanda bwatera ubwoba umuntu utaba mu Rwanda utanashobora koherezwayo?\u201d<\/p>\n<p>Umushinjacyaha nawe anyomoza ibyo abunganira uregwa bavuga ku rutonde rw\u2019abatangabuhamya, akavugamo babiri bazagera mu rukiko, n\u2019abandi banzwe n\u2019umucamanza kuko abifitiye ububasha, ngo cyane ko bari abo kuvuga ibyo babwiwe, bumvise; Atari ibyo biboneye n\u2019amaso cyangwa ngo babibemo.<\/p>\n<p><strong>Urukiko rugiye kwiherera<\/strong><\/p>\n<p>Isaa yine n\u2019umunota umwe, umucamanza Sophie Leclerq yanzuye ko bagiye kwiherera bagafata imyanzuro ku nzitizi zavuzwe. Saa tanu n\u2019iminota 47 nibwo bagarutse, urubanza rurakomeza.<\/p>\n<p>Bamaze gusanga inzitizi zose nta shingiro zifite, ngo kuko uwunganira uregwa bamusabye gusoma ibyanditse akareka gutanga ikiganiro. Madame Sophie Leclerq ati, \u201cMe Flamme, tandukanya gusoma no gutanga imbwirwaruhame\u201d.<\/p>\n<p><strong>Ibazwa rirakomeje<\/strong><\/p>\n<p>Umucamanza: Bwana Neretse, uvuga iki ku isambu UPI 2696, yagurishijwe  muri Kamena 2019 ngo batange ruswa kugura abatangabuhamya Niyonzima Alexis na Habimana Theoneste.<br \/>\nNeretse: Uwo Habimana yihishe iwanjye, niho yarokokeye. Ni nk\u2019umuhungu wanjye, ariko hari abantu bamushyira ku rutoto ngo avuge ibitamurimo.<\/p>\n<p>Imitungo iri mu Rwanda sinjye nyicunga, nibera ino. Icungwa na Habimana, ariko bamumereye nabi ngo azavuge ibyo bamutegetse.<\/p>\n<p><strong>Umucamanza: Interahamwe uzizi ho iki?<\/strong><\/p>\n<p><strong>Neretse:<\/strong> Amashyaka menshi akimara kwemerwa mu 1991, amashyaka yose yashyizeho imitwe y\u2019urubyiruko: Interahamwe za MRND, Inkuba za MDR, abakombozi ba PSD, Impuzamugambi za CDR n\u2019abandi.<br \/>\n<strong><br \/>\nUmucamanza: Ese iyo nyito yaba yaraje guhinduka?<\/strong><\/p>\n<p><strong>Neretse: <\/strong> Nyuma ya tariki 6 Mata, amashyaka yose yacitsemo ibice bibiri: ikitwa Power ku ruhande rw\u2019abahutu, abandi bajya kuri FPR. Mu gihe cya Jenoside bose bajyaga kuri Bariyeri ntube washobora kubatandukanya.<\/p>\n<p><strong>Umucamanza: Ese wemera ko jenoside yabaye?<\/strong><\/p>\n<p><strong>Neretse:<\/strong> Sinabihakana rwose, abantu barishwe bazira uko bavutse, ariko n\u2019abahutu barishwe rwose.<\/p>\n<p><strong>Umucamanza: <\/strong>  Kuri mudasobwa yawe handitsemo ko habaye ubwicanyi cyangwa kwisubiranamo.<br \/>\n<strong>Neretse:<\/strong> Biriya mwabonye  ni brouillon(imbanzirizamushinga) de memoire nateguraga.<\/p>\n<p>Ubu sinabihakana, kuko harimo incuti zanjye rwose, bishwe bazira ko bari abatutsi<\/p>\n<p><strong>Umucamanza:<\/strong> Ubona ute u Rwanda rw\u2019ejo hazaza<\/p>\n<p><strong>Neretse:<\/strong> Abakoze ibyaha ba nyabo nibashakishwe bahanwe, kuko ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha nyabo.<\/p>\n<p>Nk\u2019ubu ndaburana nka Lieutenant, nibyo byatumye nkurwa mu Bufaransa nkazanwa ino.<\/p>\n<p>Byose byaturutse ku nkuru ya Gauthier na Daphrose yasohitse tariki ya  6 Kamena 2010.<\/p>\n<p>Incuti z\u2019ukuri nizo zizatuma u Rwanda ruba igihugu cy\u2019ubumwe  n\u2019Ubwiyunge.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bakeneye ubafasha kwiyubaka binyuze mu kuri, hagasanwa imitima, hadashingiwe ku kinyoma.<\/p>\n<p><strong>Umucamanza: Ubusanzwe wiyizi ute?<\/strong><\/p>\n<p><strong>Neretse:<\/strong> Ntawimenya, navuze ibindeba byose, na Yezu yabajije ibyo avugwaho.<\/p>\n<p>Nize guca bugufi, kumwa abanyantege nke, no gukunda abantu bose.<\/p>\n<p>Aho nabaye hose nakoze, naharaniraga gushyira mu bikorwa iyo myemerere yanjye.<\/p>\n<p>N\u2019ubu kuwa gatanu nahuye n\u2019umudamu twakoranye muri GBK, turaramukanya. Mugenzi we abona ko bitangaje ko dusuhuzanya. <\/p>\n<p>Ku gicamunsi humviswe umutangabuhamya w\u2019amateka, Ambasaderi Johan Swinnen wari uhagarariye igihugu cy\u2019Ububiligi mu Rwanda kuva 1990 kugera 1994. Asobanura neza uko byari byifashe anasubiza ibibazo yabajijwe.<\/p>\n<p>Kuri uyu wa gatatu ni umunsi wa kane w\u2019urubanza, hitezwe kumva abatangabuhamya barimo na Matata Joseph wahoze mu Rwanda ubu akaba aba mu Bubiligi. Hazanarebwa Filimi mbarankuru ivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.<\/p>\n<p><strong>Karegeya Jean Baptiste, I Buruseli<br \/>\nKubwa PAXPRESS, RCN na Bwiza.com<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunsi wa gatatu w\u2019urubanza rwa Neretse Fabien uburanira I Buruseli mu Bubiligi watangiye umucamanza abaza Neretse niba ameze neza kuko kuwa gatanu rwahagaze agize ikizungurira. Abunganira uregwa bavuze ku uwitwa Emmanuel Neretse wari uteganijwe kuzumvwa, nyuma akandika avuga atakije kubera guterwa ubwoba n\u2019ubuyobozi bw\u2019u Rwanda. Ni isaa tatu n\u2019iminota 15. Mu gutangira, Neretse Fabien yabanje [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[50],"tags":[127,130],"class_list":["post-18602","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubutabera","tag-rwanda","tag-rwanda-tv"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunsi wa gatatu w\u2019urubanza rwa Neretse Fabien uburanira I Buruseli mu Bubiligi watangiye umucamanza abaza Neretse niba ameze neza kuko kuwa gatanu rwahagaze agize ikizungurira. Abunganira uregwa bavuze ku uwitwa Emmanuel Neretse wari uteganijwe kuzumvwa, nyuma akandika avuga atakije kubera guterwa ubwoba n\u2019ubuyobozi bw\u2019u Rwanda. Ni isaa tatu n\u2019iminota 15. Mu gutangira, Neretse Fabien yabanje [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-11-13T06:28:57+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba\",\"datePublished\":\"2019-11-13T06:28:57+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602\"},\"wordCount\":738,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Rwanda\",\"Rwanda Tv\"],\"articleSection\":[\"ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602\",\"name\":\"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2019-11-13T06:28:57+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=18602#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba - BWIZA","og_description":"Umunsi wa gatatu w\u2019urubanza rwa Neretse Fabien uburanira I Buruseli mu Bubiligi watangiye umucamanza abaza Neretse niba ameze neza kuko kuwa gatanu rwahagaze agize ikizungurira. Abunganira uregwa bavuze ku uwitwa Emmanuel Neretse wari uteganijwe kuzumvwa, nyuma akandika avuga atakije kubera guterwa ubwoba n\u2019ubuyobozi bw\u2019u Rwanda. Ni isaa tatu n\u2019iminota 15. Mu gutangira, Neretse Fabien yabanje [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-11-13T06:28:57+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba","datePublished":"2019-11-13T06:28:57+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602"},"wordCount":738,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Rwanda","Rwanda Tv"],"articleSection":["ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=18602#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602","name":"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2019-11-13T06:28:57+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=18602"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=18602#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urubanza rwa Neretse: Umutangabuhamya Emmanuel Neretse ngo ntazagaragara mu rukiko kuko aterwa ubwoba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18602","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=18602"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18602\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=18602"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=18602"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=18602"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}