{"id":1870,"date":"2016-05-02T12:34:47","date_gmt":"2016-05-02T12:34:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/05\/02\/abaturage-basabwe-kurushaho-gukunda-umurimo-no-guhanga-imirimo-mishya\/"},"modified":"2016-05-02T12:34:47","modified_gmt":"2016-05-02T12:34:47","slug":"abaturage-basabwe-kurushaho-gukunda-umurimo-no-guhanga-imirimo-mishya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870","title":{"rendered":"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya"},"content":{"rendered":"<p>Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016.<br \/>\n <strong> <\/strong> Gukunda umurimo ni imwe mu ndangagaciro zitozwa buri munyarwanda, dore ko biboneka no mu kirangantego cya Repubulika y\u2019u Rwanda. Ibi nibyo bituma ubuyobozi bwa leta y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda budahwema gukangurira buri Munyarwanda wese guhora aharanira kugaragaza udushya tugamije guteza imbere umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya. Leta kandi yagiye ikora ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abashoramari na ba rwiyemezamirimo bato kugira ngo bashobore gukorana n\u2019ibigo by\u2019imari n\u2019amabanki bitabagoye.<br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-31303 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg\" alt=\"rwamagana\" width=\"700\" height=\"466\" \/><\/a><br \/>\nBwana Mukiza Ruzigura Moise ni umukozi w\u2019Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry\u2019amakoperative. Mu kiganiro yahaye abaturage b\u2019umurenge wa Mwulire yaberetse uburyo bwose banyuramo bagahanga imirimo ndetse abagaragariza ko icyahoze ari ikibazo cy\u2019igishoro kitagikwiye kubahangayikisha kuko leta yabikemuye kare.<br \/>\nBwana  Mukiza Ruzigura Moise yagize ati: \u201c <em>gahunda yo kwiteza imbere idusaba ibintu byinshi ariko byose bishoboka. Idusaba gukoresha ubwenge bwacu cyane ndetse no gukoresha ubushobozi bwacu. Imbaraga z\u2019umubiri n\u2019iz\u2019ubwenge, igishoro kabone n\u2019ubwo cyaba ari gito kidahagije, ariko biradusaba no gutekereza cyane tukaguka mu bitekerezo tukamenya kandi tugakoresha amahirwe adukikije.  [\u2026] kiriya gishoro kidahagije ntawe gikwiye guca intege kuko leta yadushyiriyeho amabanki n\u2019ibigo by\u2019imari, itwegereza imirenge sacco. Tubegere babashe kutwongerera igishoro kuko ziriya serivisi nitwe zagenewe. Dukore imishinga iciriritse ibyara inyungu nibwo tuzabasha kwiteza imbere.\u201d<\/em><br \/>\nUmuyobozi w\u2019Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye aba baturage kwikuramo ubunebwe bagakoresha amaboko n\u2019imbaraga zabo bityo bakiteza imbere. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati: \u201c  <em>ndasaba ko buri wese cyane cyane urubyiruko, n\u2019ubwo twese bitureba, y\u2019uko yakagize icyo akora.<\/em>   <em>Y\u2019uko yakavanye amaboko mu mufuka, akarwanya ubunebwe kuko gutera imbere kwawe niko gutera imbere k\u2019umuryango, ninako gutera imbere kw\u2019igihugu. Iyo rero utarwanyije ubunebwe uba wihemukira ariko unahemukira igihugu cyakubyaye.<\/em> \u201d<br \/>\nGuhanga imirimo mishya ni imwe mu ngamba zafashwe na leta y\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda, aho buri mwaka hagira imirimo mishya ihangwa. Mu karere ka Rwamagana, bakaba barahize ko muri uyu mwaka w\u2019ingengo y\u2019imari wa 2015\/2016 hazahangwa imirimo mishya igera ku 5500.<br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n@bwiza.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Gukunda umurimo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-1870","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Gukunda umurimo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-05-02T12:34:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya\",\"datePublished\":\"2016-05-02T12:34:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870\"},\"wordCount\":394,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/rwamagana.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870\",\"name\":\"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/rwamagana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-05-02T12:34:47+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/rwamagana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/rwamagana.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=1870#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya - BWIZA","og_description":"Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Gukunda umurimo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-05-02T12:34:47+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya","datePublished":"2016-05-02T12:34:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870"},"wordCount":394,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870","name":"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg","datePublished":"2016-05-02T12:34:47+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=1870"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/rwamagana.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=1870#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1870","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1870"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1870\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1870"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1870"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1870"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}