{"id":188623,"date":"2025-01-16T16:46:59","date_gmt":"2025-01-16T14:46:59","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623"},"modified":"2025-01-16T16:46:59","modified_gmt":"2025-01-16T14:46:59","slug":"perezida-kagame-yahaye-gasopo-ibihugu-byinyembaraga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623","title":{"rendered":"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#8217;inyembaraga"},"content":{"rendered":"<p><strong>Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by&#8217;ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk&#8217;icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/strong><\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy&#8217;umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z&#8217;iki gihugu zimaze imyaka ibarirwa muri itatu zirwana n&#8217;inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.<\/p>\n<p>Kinshasa n&#8217;ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw&#8217;Isi bimaze igihe bishinja u Rwanda gufasha ziriya nyeshyamba ndetse no kwigarurira ubutaka bwa Congo.<\/p>\n<p>Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo gukora ibyo rushinjwa, bijyanye n&#8217;amateka rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.<\/p>\n<p>Icyakora yavuze ko abarushinja kujya muri Congo banakabaye bibaza impamvu yatuma rujyayo, kuko iyo mpamvu ari yo ikwiye kuza imbere y&#8217;ibindi.<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame yanenze by&#8217;umwihariko Umuryango w&#8217;Abibumbye umaze imyaka ibarirwa muri 30 warohereje muri Congo Kinshasa ingabo zo kurandura imitwe irimo uwa FDLR ugizwe n&#8217;abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa aho gusohoza ubutumwa bwajyanye izo ngabo wo n&#8217;Umuryango Mpuzamahanga bakaba bakomeje kwikoreza u Rwanda umuzigo.<\/p>\n<p>Yavuze ko igitangaje ari uko abakomeje gushyira ibirego mu Rwanda barushinja gufasha M23 banarimo abagize uruhare mu mateka yatumye abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda bisanga muri Congo, ubwo mu myaka irenga 100 ishize abakoloni bacaga imipaka.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati: &#8220;Yemwe na Jenoside nakomojeho kare ikomoka kuri ayo mateka. Ni yo ikomokaho. None tuzakomeza kugendagenda kugeza ryari? Niba u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo mu burasirazuba bwa Congo, waba wibaza impamvu yatuma rujya kurwanayo? Ukeneye gusubiza icyo, bishoboke ko bishobora ku kugeza ku kibazo ukeneye gukemura aho guhunga.&#8221;<\/p>\n<p>Umukuru w&#8217;Igihugu yavuze Loni n&#8217;amahanga birengagiza ibimenyetso n&#8217;ukuri kwatumye ikibazo cya Congo kibaho, ahubwo bagahitamo gushyira ibirego ku Rwanda bitwaje indangagaciro ndetse n&#8217;inyungu zabo.<\/p>\n<p>Yashimangiye ko nta matangazo, ibikangisho cyangwa imbaraga zatuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk&#8217;icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Reka mbabwire, twishyuye ikiguzi kinini kiruta ibindi mu buzima bwacu. Iyi Jenoside. Dushobora gushyirwa mu bibazo tukanababazwa mu buryo bwose bushoboka, ariko ntituzigera na rimwe dusubira kujya kwishyura ikiguzi nk&#8217;icyo twishyuye mu myaka 30 ishize. Ntitwitaye ku mbaraga uwo muntu yaba afite, wenda bizagera aho uwo muntu atsimbarara kuri ibyo, wenda ubwo buzaba ari uburyo bwo guhanagura u Rwanda ku ikarita, ariko nta na santimetero tuzahara.&#8221;<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwicarana n&#8217;uwo ari we wese mu rwego rwo gushaka umuti w&#8217;ikibazo, mu rwego rwo kugikemura mu buryo bwiza.<\/p>\n<p>Yunzemo ko abo bireba nibatsimbarara bakumva ko bagomba gukemura ikibazo uko babyumva no kwikoreza u Rwanda umutwaro bitazigera bikora.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by&#8217;ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk&#8217;icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda. Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy&#8217;umutekano [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":188624,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[6],"tags":[131],"class_list":["post-188623","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-mashya-rw","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#039;inyembaraga - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#039;inyembaraga - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by&#8217;ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk&#8217;icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda. Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy&#8217;umutekano [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-01-16T14:46:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/20250116_163741.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1004\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#8217;inyembaraga\",\"datePublished\":\"2025-01-16T14:46:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623\"},\"wordCount\":448,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/01\\\/20250116_163741.jpg\",\"keywords\":[\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"amakuru-mashya\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623\",\"name\":\"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by'inyembaraga - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/01\\\/20250116_163741.jpg\",\"datePublished\":\"2025-01-16T14:46:59+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/01\\\/20250116_163741.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/01\\\/20250116_163741.jpg\",\"width\":1004,\"height\":800},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=188623#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#8217;inyembaraga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by'inyembaraga - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by'inyembaraga - BWIZA","og_description":"Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by&#8217;ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk&#8217;icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w&#8217;Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda. Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy&#8217;umutekano [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2025-01-16T14:46:59+00:00","og_image":[{"width":1004,"height":800,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/20250116_163741.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#8217;inyembaraga","datePublished":"2025-01-16T14:46:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623"},"wordCount":448,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/20250116_163741.jpg","keywords":["In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["amakuru-mashya"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623","name":"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by'inyembaraga - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/20250116_163741.jpg","datePublished":"2025-01-16T14:46:59+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=188623"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/20250116_163741.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/20250116_163741.jpg","width":1004,"height":800},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=188623#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by&#8217;inyembaraga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/188623","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=188623"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/188623\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/188624"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=188623"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=188623"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=188623"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}