{"id":19132,"date":"2021-11-25T10:00:00","date_gmt":"2021-11-25T10:00:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2021\/11\/25\/imyaka-24-iruzuye-gen-james-kabarebe-agizwe-umugaba-mukuru-w-ingabo-za-rdc\/"},"modified":"2021-11-25T10:00:00","modified_gmt":"2021-11-25T10:00:00","slug":"imyaka-24-iruzuye-gen-james-kabarebe-agizwe-umugaba-mukuru-w-ingabo-za-rdc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132","title":{"rendered":"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC"},"content":{"rendered":"<p><strong>Ku itariki nk&#8217;iyi ya 25 Ugushyingo mu 1997, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yagizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za Congo Kinshasa.<\/strong><\/p>\n<p>Kuri uyu wa Kane imyaka 24 irashize Gen Kabarebe ahawe izi nshingano yafatanyaga no kuba Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo z&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Ni inshingano Gen Kabarebe yahawe n\u2019uwari Perezida wa RDC, Laurent D\u00e9sir\u00e9 Kabila, nyuma y\u2019amezi atandatu ingabo zari iza AFDL (Alliance des forces d\u00e9mocratiques pour la lib\u00e9ration du Congo) zifashe umujyi wa Kinshasa.<\/p>\n<p>Byari nyuma y&#8217;urugamba rwari rwaratangiye mu 1996 rwari rugamije gushyira iherezo ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ategeka kiriya gihugu.<\/p>\n<p>Ingabo z&#8217;u Rwanda ziri mu zafashije Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, ku mpamvu y&#8217;uko na rwo rwashakaga kuburizamo umugambi w\u2019Interahamwe n\u2019abahoze mu ngabo zarwo (Ex FAR) bisuganyirizaga muri Za?re, bashaka gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n\u2019Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.<\/p>\n<p><strong>Uko Gen James Kabarebe yagizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC<\/strong><\/p>\n<p>Ku wa 25 Ugushyingo mu 1997 nyuma y&#8217;ubwumvikane buke n\u2019amakimbirane yari yaratangiye kugaragara mu gisirikare cya AFDL, Perezida Laurent D\u00e9sir\u00e9 Kabila yafashe icyemezo cyo kwikiza Anselme Masasu Nindaga bari barafatanyije urugamba ndetse akanaba Umugaba Mukuru w\u2019ingabo za AFDL.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;uko Nindanga yari amaze gufungwa azira icyo Kabila yise ibikorwa bidafututse, yahise asimbuzwa Gen James Kabarebe wamaze amezi umunani kuri uwo mwanya mbere yo gusimburwa na Gen C\u00e9lestin Kufwa.<\/p>\n<p>Muri Gashyantare 2019 ubwo Gen Kabarebe yaganiraga n&#8217;urubyiruko rusaga 600 bo mu ntara y&#8217;Amajyepfo muri gahunda ya \u2018Rubyiruko Menya Amateka yawe\u2019, yagarutse uko yabaye Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo z&#8217;u Rwanda n&#8217;iza RDC icyarimwe.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Nabaye Chef d\u2019\u00e9tat Major w\u2019ibihugu bibiri. Nabaye Chef d\u2019\u00e9tat Major w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda na Congo mu gihe kimwe, ariko ubwo ni u Rwanda rwari rwatsinze Congo rwakuyeho Mobutu rushyiraho Chef d\u2019\u00e9tat Major ari we njye, ubwo ni ukuvuga ko ari u Rwanda rwayoboraga Congo.&#8221;<\/p>\n<p><strong>Uko kwirukana Kabarebe byabaye imbarutso y&#8217;Intambara ya kabiri ya Congo<\/strong><\/p>\n<p>Ku wa 27 Nyakanga mu 1998 Kabila yatangaje iherezo ry\u2019Abanyarwanda bamufashije kubohora igihugu cya Congo.<\/p>\n<p>Ni ibintu bitashimishije u Rwanda na gato, biba ngombwa ko nyuma y\u2019iminsi ibiri gusa ingabo zirenga 600 zarwo zari i Kinshasa zihita zitaha.<\/p>\n<p>Itegeko ryo kuva i Kinshasa ingabo z\u2019u Rwanda zarihawe na Perezida Kagame icyo gihe wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w\u2019Ingabo, binyuze kuri Gen Kabarebe na we wahise abimenyesha Kabila.<\/p>\n<p>Ingabo z&#8217;u Rwanda mu kwisuganya ngo zive ku butaka bwa Congo, itsinda rito ryazo riyobowe na Gen Kabarebe wari wavuye i Kinshasa, ryigaruriye indege eshatu ku kibuga cy\u2019indege i Goma, zipakiramo abasirikare bo mu ngabo z\u2019u Rwanda na RCD Goma yari iyobowe na Laurent Nkunda warwanyaga Kabila, zigaba igitero karahabutaka ku Kigo cya Kitona giherereye mu birometero 350 mu majyepfo ya Kinshasa.<\/p>\n<p>Aha Kitona ni na ho hagizwe ibirindiro bishya by\u2019ingabo zarwanyaga Kabila.<\/p>\n<p>Impuguke mu byagisirikare Comer Plummer mu 2008 yanditse ko igitero cy\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda kuri Kitona kiri mu byabayeho bitazibagirana, ndetse ahamya ko kiri mu biherwaho hatangwa amasomo muri za kaminuza zikomeye zigisha ibya gisirikare.<\/p>\n<p>Muri Operasiyo Kitona bivugwa ko Angola yashatse kuburizamo urugamba rwa RCD yashakaga gufata umujyi wa Kinshasa no guhirika Kabila, ikabatera ibaturutse inyuma.<\/p>\n<p>Byabaye ngombwa ko abari abasirikare ba RCD basubira inyuma binjira muri Angola mu gice cyari cyarafashwe na Savimbi.<\/p>\n<p>Icyo gihe ingabo zayoborwaga na Gen Kabarebe bivugwa ko zambuye ikibuga cy\u2019indege Gen Jonas Savimbi bityo haza indege zicyura abasirikare bose mu Rwanda.<\/p>\n<p>Myuma y\u2019iminsi itandatu ingabo z&#8217;u Rwanda na RCD zigabye igitero i Kitona, zafashe icyambu cya Matadi intego ari ukuvanaho Desir\u00e9 Kabila, zikurikizaho urugomero rwa Inga rugaburira amashanyarazi umujyi wa Kinshasa, kuva ubwo Kinshasa ihinduka icuraburindi.<\/p>\n<p>Iyo ntambara yiswe iya Congo ya kabiri, yaje kwinjirwamo n\u2019ibihugu icyenda, bimwe biri ku ruhande rwa Kabila ibindi biri ku rw\u2019u Rwanda, irangira mu 2003 nyuma y\u2019imyaka ibiri Desir\u00e9 Kabila apfuye, hasinywa amasezerano y\u2019amahoro.<\/p>\n<p><strong>Gen James Kabarebe ni muntu ki?<\/strong><\/p>\n<p>Gen Kabarebe yavutse muri 1959, avukira mu gihugu cya Uganda nk\u2019impunzi y\u2019Umunyarwanda. <\/p>\n<p>Yabaye inshuti magara ya Jenerali Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; aba kandi umwe mu basirikare bakuru b\u2019iki gihugu nyuma y&#8217;urugamba rwo guhirika umunyagitugu Milton Obote.<\/p>\n<p>Gen Kabarebe yakuriye abashinzwe kurinda Maj Gen Paul Kagame mu gihe hari ingabo za APR, umutwe wari uw&#8217;ingabo za FPR- Inkotanyi. <\/p>\n<p>Hafatwa umujyi wa Kigali, Kabarebe yayoboraga ubuyobozi bukuru bw\u2019igisirikare ( High command) ku Murindi, ndetse yanayoboye za Operasiyo n&#8217;urugamba rwatumye Kigali ifatwa.<\/p>\n<p>Mu 1996 nibwo yoherejwe guhuza ibikorwa bya gisirikare bya AFDL muri Congo, kugeza Kinshasa ifashwe muri Gicurasi 1997. <\/p>\n<p>Agarutse mu Rwanda mu 1997 yagizwe umugaba mukuru w&#8217;Ingabo z\u2019u Rwanda muri 2002, nyuma agirwa Minisitiri w\u2019Ingabo kuva mu 2010 kugeza muri Nzeri 2018.<\/p>\n<p>Bivugwa ko mu gihe yari Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC byari ubwa mbere mu mateka y\u2019isi umunyamahanga ayobora ruriya rwego rw\u2019umugagaba mukuru w\u2019ingabo z\u2019ikindi gihugu.<\/p>\n<p>Ni umwe mu bantu mbarwa bafite amateka yo kuba yo kuba Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo z\u2019ibihugu bitandukanye.<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" src=\"IMG\/jpg\/arton115610-92b15.jpg\" alt=\"arton115610-92b15.jpg\" data-description=\"Gen Kabarebe afite amateka yo ku-\nba yarabaye Umugaba Mukuru w'\nIngabo za RDF na RDC icyarimwe\" align=\"center\" \/><\/p>\n<p><img decoding=\"async\" src=\"IMG\/jpg\/img_20211125_080927.jpg\" alt=\"img_20211125_080927.jpg\" data-description=\"Gen Kabarebe (ibumoso) ari ha-\nmwe n'abarimo Gen Maj Joseph\nKabila ubwo yari akiri Umugaba\nMukuru w'Ingabo za RDC\" align=\"center\" \/><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku itariki nk&#8217;iyi ya 25 Ugushyingo mu 1997, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yagizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za Congo Kinshasa. Kuri uyu wa Kane imyaka 24 irashize Gen Kabarebe ahawe izi nshingano yafatanyaga no kuba Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo z&#8217;u Rwanda. Ni inshingano Gen Kabarebe yahawe n\u2019uwari Perezida wa RDC, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-19132","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#039;Ingabo za RDC - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#039;Ingabo za RDC - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku itariki nk&#8217;iyi ya 25 Ugushyingo mu 1997, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yagizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za Congo Kinshasa. Kuri uyu wa Kane imyaka 24 irashize Gen Kabarebe ahawe izi nshingano yafatanyaga no kuba Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo z&#8217;u Rwanda. Ni inshingano Gen Kabarebe yahawe n\u2019uwari Perezida wa RDC, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2021-11-25T10:00:00+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC\",\"datePublished\":\"2021-11-25T10:00:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132\"},\"wordCount\":851,\"commentCount\":8,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132\",\"name\":\"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za RDC - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2021-11-25T10:00:00+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=19132#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za RDC - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za RDC - BWIZA","og_description":"Ku itariki nk&#8217;iyi ya 25 Ugushyingo mu 1997, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yagizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za Congo Kinshasa. Kuri uyu wa Kane imyaka 24 irashize Gen Kabarebe ahawe izi nshingano yafatanyaga no kuba Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo z&#8217;u Rwanda. Ni inshingano Gen Kabarebe yahawe n\u2019uwari Perezida wa RDC, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2021-11-25T10:00:00+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC","datePublished":"2021-11-25T10:00:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132"},"wordCount":851,"commentCount":8,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=19132#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132","name":"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za RDC - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2021-11-25T10:00:00+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=19132"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=19132#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w&#8217;Ingabo za RDC"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/19132","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=19132"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/19132\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=19132"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=19132"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=19132"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}