{"id":20184,"date":"2019-12-24T08:53:57","date_gmt":"2019-12-24T08:53:57","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2019\/12\/24\/hirya-no-hino-noheli-isanze-hari-abari-mu-maganya-yo-kutigondera-ibyo-kurya\/"},"modified":"2019-12-24T08:53:57","modified_gmt":"2019-12-24T08:53:57","slug":"hirya-no-hino-noheli-isanze-hari-abari-mu-maganya-yo-kutigondera-ibyo-kurya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184","title":{"rendered":"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya"},"content":{"rendered":"<p><strong>Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza buri mwaka. Mu Rwanda hari umubare munini w\u2019ababakiristu  bayizihiza, aho biteganyijwe ko izaba kuwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2019.<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Umunsi w\u2019ibyishimo ujyana no kugira ibishimishije by\u2019uwo munsi ndetse no kongera kwibuka ibinejeje byabaye mu minsi yabanje. Si sakirirego yewe n\u2019iyo hatangira kwitegurwa uko undi wazagenda cyane ko uba ubura iminsi itanu ngo utangire. <\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego Bwiza.com yageze mu bice bitandukanye ngo irebe uko umwuka w&#8217;imyiteguro y\u2019Umunsi Mukuru wa Noheli wifashe. Ni ibice birimo iby&#8217;icyaro ndetse no mu Mujyi.<\/p>\n<p><strong>Muhima\/Nyarugenge<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Abaturage bigaragara ko nta byinshi mu by\u2019imyiteguro bakoze. Nta kijyanye n\u2019ibiti bya noheli abantu baguze, ni ubuzima busanzwe. Mu minsi ishize bagaragaje ko ibiribwa byahenze, ikiro cy\u2019ibishyimbo cyavuye ku Frw 400 kigera ku Frw 1,000. Inyama ari nazo abantu bakunda kurya ku munsi mukuru imvange ni Frw 3,000 ku kiro, kivuye ku Frw 2,200.<\/p>\n<p>Birumvikana ko bitoroshye kwigondera ibiribwa cyane ko umwe mu bacuruzi b\u2019ibirayi mu Kagari k\u2019Amahoro mu Mudugudu w\u2019Inyarurembo yabwiye Bwiza.com ikiro cy\u2019ibirayi cyiyongereyeho Frw 30 kubera iminsi mikuru. Cyavuye ku Frw 220 kijya 250 ku birayi byitwa Umweru na Kuruseke naho Kinigi yo yabaye iy\u2019abifite kuko ikiro kimwe ari Frw 350.<\/p>\n<p>Muri rusange ku Muhima bigaragara ko nta bidasanzwe biri kuba mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mukuru wa Noheli. Mu mwaka ushize, byasabye ko ubuyobozi buza gutanga amabwiriza yo gushyiraho twa dutara twaka tumyatsa ku nzu z\u2019ubucuruzi.<\/p>\n<p><strong>Kinyinya\/Gasabo<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Nkuko bisanzwe mu gihe nk&#8217;iki abantu benshi ku isi baba bari mu myiteguro yo kwizihiza Noheli, aho usanga abantu benshi bahaha ibiribwa ndetse n&#8217;imyambaro bazakoresha ku munsi nyirizina wa Noheli.<\/p>\n<p>Kuri iyi nshuro si ko bimeze kuko aha mu Karere ka Gasabo umurenge  wa Kinyinya ugerageje kugera kumaguriro usanga nta rujya n\u2019uruza ruhari akenshi abaturage bavuga ko yaba ibiribwa cyangwa imyambaro byose bihenze kandi kubona amafaranga nabyo bitaboroheye.<\/p>\n<p>Nta miziki ya Noheli byibuza mu ngo eshatu urasanga ari umwe uri gucuranga ibintu bisa n&#8217;ibyahinduye isura ugereranyije n&#8217;imyaka yashize.<\/p>\n<p><strong>Nyamirambo ku rya nyuma<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Igihari ni uko  mu mihana utamenya ko hari na Noheri yenda kuba! Imwe mu mpamvu nyamukuru ni ubukene bwiyongereyeho izamuka rikabije ry&#8217;ibiciro.<\/p>\n<p>Ubusanzwe hari nk&#8217;abantu bakennye ariko bakoraga ibishoboka kugirango kuri noheri byibuze bazarye akaboga. Ubu ikiro ni 3700 frw, benshi  iyi Noheri turayifata nk&#8217;indi minsi!<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande hari abandi bifite bazizihiza Noheri uko bisanzwe kuko abantu bose batareshya mu bushobozi ariko bakwiye kuzirikana abaturanyi babo bagasangira ku munsi nk&#8217;uyu ubusanzwe urangwa no guhana impano zitandukanye.<\/p>\n<p><strong>Rutonde \/ Rulindo<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ati &#8221; Kera najyaga mbona muri karitsiye biteguye Noheli nk&#8217;ibirori bikaze cyane, bakabaga inka 10 ku gasanteri zigashira abantu bahaha, abana tukagurirwa imyenda kuri uyu munsi mukuru, ariko se ubukene bumeze gutya mu baturage bakwishima bate?&#8221;<\/p>\n<p>Aho ndi ndabona nta kidasanzwe, abafundi n&#8217;abayede barimo kubaka abandi bari mu byabo, nta n&#8217;umuntu ndimo kumva avuga kuri iyo ngingo rwose, ibiribwa birahenze, mbese nta byishimo mbona ah!! Nanjye ubwanjye rwose ubu ndikubye, sinkeneye numbwira kuri iyo ngingo ya Noheli.&#8221;<\/p>\n<p><strong> Gatsibo\/Rwimbogo<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Imyiteguro ya Noheli nk\u2019uko bisanzwe ijyana n\u2019Ubunani, abakirisito biganjemo abo muri Kiliziya Gatulika, abo muri ADEPR n\u2019abaprotestanti (EAR) ni bo biganza mu myiteguro y\u2019iyi minsi mikuru, cyane Noheli.<\/p>\n<p>Aba bakirisitu bagira imyiteguro mu minsi ibanziriza Noheli, aho mu gihe kingana n\u2019iminsi itandatu, nka ADEPR bategura amasengesho aba guhera saa kumi z\u2019igicuku kugeza ubwo tariki ya 25 Ukuboza igereye.<\/p>\n<p>Ku bijyanye n\u2019amafunguro bategura mbere ya Noheli, abenshi bahitamo kugura inyama, abandi bagahitamo gukora amatsinda, bakagura itungo (inka cyangwa ihene) bakaribaga tariki ya 24 Ukuboza, tariki ya 25 ikazagera bamaze gutegura amafunguro. <\/p>\n<p>Hari n\u2019abibumbira mu matsinda (cooperatives), umwaka ugatangira bakusanya amafaranga bazagabana umwaka urangiye, bakayifashisha mu kugura amafunguro, imyambaro ndetse no gukora imishinga ibyara inyungu.<\/p>\n<p>Gusa hari abatabona ubushobozi bwo kugura amafunguro nk\u2019inyama, bagahitamo kugura nk\u2019ibishyimbo, ibirayi, inyanya, imboga rwatsi n\u2019amavuta yo kubitekesha, kimwe n\u2019abandi baba basaba Imana ko byibuze yabafasha kubona amafunguro yo kuri Noheli bitewe no kutagira ubushobozi.<\/p>\n<p>Ni amashimwe kuri bamwe mu batuye muri aka karere kuko ubu hari abafite amasambu yabo bakuramo intonore z\u2019ibishyimbo, bikaba byaborohera kugura ingereko, gusa ngo ho mu minsi ishize, akagemeri k\u2019ibishyimbo (akanini gapima 1.5 Kg )kaguraga amafaranga ageze mu 1,300 RWF.<\/p>\n<p>Ubunyobwa biri mu by\u2019ibanze abatuye mu duce dutandukanye tw\u2019aka karere bifashisha mu gutegura neza amafunguro ariko witegereje muri tumwe mu dusoko, ntaho ushobora kububona, aho buri  mu mabutike bakabugurisha ku kiro (amafaranga 1500 RWF). Iki giciro ngo ntigisanzwe ku bantu bahinga ubunyobwa.<\/p>\n<p>Hari umuco abenshi bashima, aho umuntu ufite ubushobozi yengaga ikigage cyangwa se ubushera, ubishoboye agategura n\u2019amafunguro maze agatumira abaturanyi be bagasangira, umunezero ugasendera muri ako gace; kuva ku muto kugeza ku mukuru. Ariko ngo usa n\u2019uwamaze gucika, buri wese yirebaho ku munsi wa Noheli, ufite agakoresha ibye, udafite akaba yanabwirirwa.<\/p>\n<p> Bemeza ko Noheli Nziza ari ubusabane kuva mu nsengero kugeza mu ngo.<\/p>\n<p><strong>Uko imyitegiro ya noheri yifashe i Kampala muri Uganda<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Umunyamakuru wacu uri i Kampala avuga ko abakirisitu bagaragaza ko biteguye ibyo kwizihiza ivuka rya Yesu. Imihanda yose ni uruvunga nzoka, imihanda yuzuye abantu bacacanamo bikoreye udukapu n\u2019amashashi kuko hano ho yemewe.<\/p>\n<p>Bagenzwa no guhaha akaboga, imyambaro n ibinyobwa. Kiliziya n\u2019insengero byatatswe kubera kwizihiza uyu munsi mukuru ukomeye w\u2019abemera Kristo. <\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-20183\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\" alt=\"9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\" align=\"center\" width=\"600\" height=\"648\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg 600w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f-278x300.jpg 278w\" sizes=\"(max-width: 600px) 100vw, 600px\" \/><br \/>\n<strong>Abaturage mu isoko rya Owino bazindutse ari uruvunganzoka bahaha, Ifoto: Bwiza.com<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Mu ngo zabo naho hateguwe ibiti bizengurutsweho n\u2019udutara dutatse inyenyeri z\u2019amabengeza n\u2019ibishushanyo by\u2019uruhinja Yesu rwavukiye rukanaryamishwa mu muvure. Uhasanga kandi hakijwe za buji zizengurutse ikiraro byerekana ko Yesu yahavukiye.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bimeze bityo ariko noheri izarya umugabo isibe undi kuko ibiciro by\u2019ibikenerwa byose byasamutse cyane. Urugero nk\u2019ikiro cy\u2019inyama cyaguraga 12000 shs ubu cyageze kuri 15000shs, inkoko yaguraga 18000shs ubu ni 40000shs, n\u2019ibindi bikoresho nkenerwa mu minsi mikuru. <\/p>\n<p>Uyu munsi mu muco w\u2019Abanya-Uganda ni bwo hafi ya bose bajya mu cyaro iwabo keretse abatahafite. Barajya kwizihizanya mu miryango noheri no gusabana. Ibi bikaba bikorwa n\u2019abakomeye, abayobozi bakuru, ndetse n\u2019aboroheje. Haba radio, televisiyo n\u2019ibindi bitangazamakuru byose ibiganiro na gahunda byahinduwe bikaba bivuga ku umunsi mukuru wa noheri.<\/p>\n<p>Indamukanyo ni ukubanza kwifurizanya noheri nziza. Muri rusange icyo abantu bahuriraho ni ubukene, ifaranga ryarabuze abantu bakaba bashonje kugira ngo ugire uko wigeza bikaba bisaba kuba hari akantu wagurishije nabwo uhenzwe.<\/p>\n<p>Mu muvundo uhari abaturage bafashe ibisambo bibiri bikora mu mifuka barabihonda babigira intere. Ubusanzwe umujura iyo afashwe abaturage baramwihanira kugeza naho avamo umwuka.<\/p>\n<p>Abaturage kandi mu mihanda yose batanditsemo ibicuruza bya takataka mu kajagari gakomeye mu gihe ubusanzwe bicururizwa imbere mu maduka.<\/p>\n<p>Hirya no hino uhasanga abapolisi bafasha abaturage n&#8217;ibinyabiziga kudakora impanuka no kurinda abajura bagenzwa no gukora mu mifuka cyangwa kwambura abantu ibikapu.<\/p>\n<p>Bwiza.com ibifurije Umunsi Mukuru Mwiza wa Noheri n&#8217;ubwo kurya byaba ingorabahizi ariko nibura muri bazima, ni byinshi mwashimira Imana.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza buri mwaka. Mu Rwanda hari umubare munini w\u2019ababakiristu bayizihiza, aho biteganyijwe ko izaba kuwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2019. Umunsi w\u2019ibyishimo ujyana no kugira ibishimishije by\u2019uwo munsi ndetse no kongera kwibuka ibinejeje byabaye mu minsi yabanje. Si sakirirego yewe n\u2019iyo hatangira kwitegurwa uko undi wazagenda cyane [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":20183,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-20184","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza buri mwaka. Mu Rwanda hari umubare munini w\u2019ababakiristu bayizihiza, aho biteganyijwe ko izaba kuwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2019. Umunsi w\u2019ibyishimo ujyana no kugira ibishimishije by\u2019uwo munsi ndetse no kongera kwibuka ibinejeje byabaye mu minsi yabanje. Si sakirirego yewe n\u2019iyo hatangira kwitegurwa uko undi wazagenda cyane [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-12-24T08:53:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"648\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya\",\"datePublished\":\"2019-12-24T08:53:57+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184\"},\"wordCount\":1140,\"commentCount\":10,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/12\\\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184\",\"name\":\"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/12\\\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\",\"datePublished\":\"2019-12-24T08:53:57+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/12\\\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2019\\\/12\\\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\",\"width\":600,\"height\":648,\"caption\":\"9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20184#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya - BWIZA","og_description":"Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza buri mwaka. Mu Rwanda hari umubare munini w\u2019ababakiristu bayizihiza, aho biteganyijwe ko izaba kuwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2019. Umunsi w\u2019ibyishimo ujyana no kugira ibishimishije by\u2019uwo munsi ndetse no kongera kwibuka ibinejeje byabaye mu minsi yabanje. Si sakirirego yewe n\u2019iyo hatangira kwitegurwa uko undi wazagenda cyane [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2019-12-24T08:53:57+00:00","og_image":[{"width":600,"height":648,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya","datePublished":"2019-12-24T08:53:57+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184"},"wordCount":1140,"commentCount":10,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184","name":"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg","datePublished":"2019-12-24T08:53:57+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=20184"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2019\/12\/9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg","width":600,"height":648,"caption":"9ad15454-1a99-4560-82e6-913239e81c2f.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20184#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hirya no hino: Noheli isanze hari abari mu maganya yo kutigondera ibyo kurya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/20184","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=20184"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/20184\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/20183"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=20184"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=20184"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=20184"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}