{"id":20843,"date":"2020-01-18T06:35:54","date_gmt":"2020-01-18T06:35:54","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/01\/18\/umushyukwe-mwinshi-wateye-imbeba-gushaka-gufata-ku-ngufu-injangwe\/"},"modified":"2020-01-18T06:35:54","modified_gmt":"2020-01-18T06:35:54","slug":"umushyukwe-mwinshi-wateye-imbeba-gushaka-gufata-ku-ngufu-injangwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843","title":{"rendered":"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe"},"content":{"rendered":"<p><strong>Inkubisi y&#8217;amazirantoki (amabyi) ya cyane irayitarukiriza kandi ngo  utazi ikimuhatse&#8230;.[ntacyo reka tuvuge ko atema ishami yicariye]! Mu buzima hari ibintu utakinisha cyane nko kutamenya cyangwa kwirengagiza icyahitana ubuzima bwawe. Iyo ubirenzeho bidaturutse ku mpanuka, abantu bagufata nk&#8217;igicucu, umusazi cyangwa umwiyahuzi.<em><\/h2>\n<p>Muri rusange, umuntu wese atinya gupfa, akagendera kure urupfu, akarwirinda n\u2019ubwo ntawe uruhunga. Rimwe na rimwe ni twe twikururira ibibazo byatugeraho tugatera hejuru ko twagize ibyago, ko inzira itabwira umugenzi, n&#8217;izindi mvugo nk&#8217;izi. Mperutse kubona ifoto isekeje iherekejweho amagambo yanteye ubwoba no kwibaza. <\/p>\n<p>Iyo foto yariho umugabo wasanze intare ibyagiye cyangwa iryamye, dore ko yo ari inyaryenge yari yisinzirije, ibumbye amaso yijijisha, nuko nya mugabo aba abatuye inkoni, ni ko kuyikubita, ako kanya iramuhagurukana iramushwanyaguza, iramurya dore ko yari ayisanze ifite inzara nyinshi. Uwo aba agiye atyo!<\/p>\n<p><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\" aligncenter size-full wp-image-20842\" src=\"https:\/\/new.bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg\" alt=\"lion-2.jpg\" align=\"center\" width=\"2048\" height=\"1310\" srcset=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg 2048w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2-300x192.jpg 300w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2-1024x655.jpg 1024w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2-768x491.jpg 768w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2-1536x983.jpg 1536w, https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2-860x550.jpg 860w\" sizes=\"(max-width: 2048px) 100vw, 2048px\" \/><\/p>\n<p>Ngarutse ku mbeba n&#8217;injangwe nabyo bitajya imbizi, bamwe iyo ibintu byabayobeye, baryaryana cyangwa bacengana mu byo bakora, bagera aho bakabyita ko byari nk&#8217;umukino hagati y&#8217;injangwe n&#8217;imbeba. Binyibukije umuturage umwe wabajije ikibazo mu muhango ntibuk,a wari uyobowe n&#8217;Umukuru w&#8217;Igihugu, runaka yagize ati &#8220;Nyakubahwa byari nk&#8217;umukino hagati y&#8217;injangwe n&#8217;imbeba&#8221;. Umukuru w&#8217;igihugu aramubaza ( ariko nawe yatezaga ubwega) ati: &#8220;injangwe n&#8217;inde?&#8221; undi arasubiza ati: <em>&#8220;ni njye Nyakubahwa&#8221;<\/em>. Arongera ati : <em>&#8220;imbeba ni nde?&#8221;<\/em> umuturage ati: <em>&#8220;ni njye Nyakubahwa&#8221;<\/em>! Nuko umuturage aba abaye injangwe n&#8217;imbeba icya rimwe. Abari aho baraseka baratembagara, nuko biba bibaye inkuru dore ko abanyamakuru nta kubacika.<\/p>\n<p>Hano nta rwenya turimo kuko burya ukuri gushirira mu biganiro. Tujye twirinda kwikururira ibibazo. Ujya kwiba iby\u2019abandi bavunikiye, abashinzwe umutekano bakubona ukaba &#8221; witabye Imana nako Shitani&#8221; kuko nta mujura uyitaba. Wanyereza umutungo wa Leta, urukiko rukagukatira imyaka itabarika, wahondagura umugore wawe nabwo urukiko rukakwereka, wafata umugore cyangwa umukobwa ku ngufu imyaka ukayirira  muri gereza n&#8217;ibindi byinshi umuntu yizanira nko kwirahuriraho umuriro. Nyabarongo yica uyizaniye nta na rimwe yazagusanga iwawe kabone niyo yakuzura ite! <\/p>\n<p>Mperutse kandi kubwirwa inkuru y&#8217; impamo y&#8217;umugabo wagiye kwivuza mu bitaro bimwe byo mu Murenge wa Gisenyi. Yari afite ikibazo cyo kubura agatege kamutera gutera akabariro uko bikwiye, kuko byari bimubangamiye kuba atishimisha ariko n&#8217;umugore atangiye kutamwubaha kuko icyo gikorwa ari izingiro ry&#8217; iyubakwa cyangwa isenyuka ry&#8217;urugo. <\/p>\n<p>Abaganga murabazi n&#8217;amagambo yabo aryoshyaryoshya iyo bashaka kukujombagura ibishinge cyangwa kukubaga mu rwego rwo kukumara ubwoba. Nuko abaza umurwayi ati ese wigeze gukora impanuka uvunika umugongo, undi ati reka da! Umugongo ubundi umeze nka chassis y&#8217;imodoka, iyo icitse imodoka nibyo mujya mubona igenda yahengetse ikibuno cyayo utareba neza ikaba yakigukubita. <\/p>\n<p>Muganga akomeza amubwira ko habayeho injangwe, nuko iyo njangwe yari ituye mu rugo rw&#8217;umugabo ahantu. Nyirayo akaba yari yarayizanye agira ngo imukize imbeza zari zaramuzonze zimurira imyenda, imyaka n&#8217;ibindi by&#8217;ingenzi mu rugo. Iyo njangwe bukeye irarwara, irapfa ariko hakaba ikibeba cy&#8217;ikigabo cyangwa igisekurume cyari cyararokotse urupfu. Kicyumva iyo njangwe ijwigira nuko kiravumbuka mu bwihisho kiza kibyimbije agatuza kigira kiti &#8221; umushyukwe mfite nta handi nawumarira usibye kuzanira ya njangwe maze nkayereka uko nambarira urugamba&#8230;&#8230;&#8221;.  Bikiri aho amaseka n&#8217;amarira atemba ku matama wa murwayi baba bamujombye igishinge mu mugongo. Sinamenye niba yarakize cyangwa niba atarakize kuko bizwi na nyirubwite na nyirabuja. <\/p>\n<p>Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka, aka wa muvugabutumwa wigeze kuvuga ngo &#8220;hari ibintu utokinisha, hari ibintu utokora&#8221;. Nitumenye ibyo dukwiriye gukora bidufitiye akamaro, twirinde ibitworeka kuko ibibazo byinshi ari twe biturukaho. Kubyirinda rero birashoboka. Nawe se imbeba itekereza kwimya injangwe!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Inkubisi y&#8217;amazirantoki (amabyi) ya cyane irayitarukiriza kandi ngo utazi ikimuhatse&#8230;.[ntacyo reka tuvuge ko atema ishami yicariye]! Mu buzima hari ibintu utakinisha cyane nko kutamenya cyangwa kwirengagiza icyahitana ubuzima bwawe. Iyo ubirenzeho bidaturutse ku mpanuka, abantu bagufata nk&#8217;igicucu, umusazi cyangwa umwiyahuzi. Muri rusange, umuntu wese atinya gupfa, akagendera kure urupfu, akarwirinda n\u2019ubwo ntawe uruhunga. Rimwe na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":20842,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[7],"tags":[],"class_list":["post-20843","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-utuntu-nutundi"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Inkubisi y&#8217;amazirantoki (amabyi) ya cyane irayitarukiriza kandi ngo utazi ikimuhatse&#8230;.[ntacyo reka tuvuge ko atema ishami yicariye]! Mu buzima hari ibintu utakinisha cyane nko kutamenya cyangwa kwirengagiza icyahitana ubuzima bwawe. Iyo ubirenzeho bidaturutse ku mpanuka, abantu bagufata nk&#8217;igicucu, umusazi cyangwa umwiyahuzi. Muri rusange, umuntu wese atinya gupfa, akagendera kure urupfu, akarwirinda n\u2019ubwo ntawe uruhunga. Rimwe na [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-01-18T06:35:54+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"2048\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1310\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843\"},\"author\":{\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\"},\"headline\":\"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe\",\"datePublished\":\"2020-01-18T06:35:54+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843\"},\"wordCount\":571,\"commentCount\":10,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2020\\\/01\\\/lion-2.jpg\",\"articleSection\":[\"utuntu-nutundi\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843\",\"name\":\"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2020\\\/01\\\/lion-2.jpg\",\"datePublished\":\"2020-01-18T06:35:54+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2020\\\/01\\\/lion-2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2020\\\/01\\\/lion-2.jpg\",\"width\":2048,\"height\":1310,\"caption\":\"lion-2.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=20843#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\",\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=6\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe - BWIZA","og_description":"Inkubisi y&#8217;amazirantoki (amabyi) ya cyane irayitarukiriza kandi ngo utazi ikimuhatse&#8230;.[ntacyo reka tuvuge ko atema ishami yicariye]! Mu buzima hari ibintu utakinisha cyane nko kutamenya cyangwa kwirengagiza icyahitana ubuzima bwawe. Iyo ubirenzeho bidaturutse ku mpanuka, abantu bagufata nk&#8217;igicucu, umusazi cyangwa umwiyahuzi. Muri rusange, umuntu wese atinya gupfa, akagendera kure urupfu, akarwirinda n\u2019ubwo ntawe uruhunga. Rimwe na [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-01-18T06:35:54+00:00","og_image":[{"width":2048,"height":1310,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Munyakayanza Samuel","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Munyakayanza Samuel","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843"},"author":{"name":"Munyakayanza Samuel","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83"},"headline":"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe","datePublished":"2020-01-18T06:35:54+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843"},"wordCount":571,"commentCount":10,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg","articleSection":["utuntu-nutundi"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843","name":"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg","datePublished":"2020-01-18T06:35:54+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=20843"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2020\/01\/lion-2.jpg","width":2048,"height":1310,"caption":"lion-2.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=20843#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umushyukwe mwinshi wateye imbeba gushaka gufata ku ngufu injangwe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83","name":"Munyakayanza Samuel","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=6"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/20843","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=20843"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/20843\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/20842"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=20843"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=20843"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=20843"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}