{"id":212822,"date":"2025-04-28T16:28:25","date_gmt":"2025-04-28T14:28:25","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822"},"modified":"2025-04-28T17:32:14","modified_gmt":"2025-04-28T15:32:14","slug":"tshisekedi-na-habyarimana-ingengabitekerezo-zimwe-namateka-asa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822","title":{"rendered":"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa"},"content":{"rendered":"<p><strong>Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n&#8217;umutwe wa AFC\/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza.<\/strong><\/p>\n<p>Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku is\u00f4oko y\u2019igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda.<\/p>\n<p>Akarere k\u2019ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u Rwanda n\u2019u Burundi, kuko ibi bihugu bihurira ku mateka amwe yo kuba byarakoronijwe n\u2019u Bubiligi bucyifuza gukomeza kugira ijambo rikomeye muri aka karere.<\/p>\n<p>Reka ngaruke gato ku nkuru ya Jacques Morel mu gitabo cye (La France au Coeur du G\u00e9nocide des Tutsi paje 38) ku ijambo BIZIMUNGU Casimir wari Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga w\u2019u Rwanda yavuze ku wa 8 Ukwakira 1990, aho yavugaga ko abagize FPR ari abatutsi bateye igihugu baturutse hanze yacyo, bazanye icyo yitaga ubuhake.<\/p>\n<p>Ni imvugo isa neza n&#8217;iyo Kinshasa ikoresha ivuga ko M23 atari abanye-Congo, ko ahubwo ari umutwe w&#8217;iterabwoba waturutse mu Rwanda.<\/p>\n<p>Izi mvugo ni zo zikwirakwizwa n\u2019Abacurabwenge ba Kinshasa nka Minisitiri w&#8217;Ubutabera, Constant Mutamba, uw&#8217;Itumanaho, Patrick Muyaya ndetse na Tshisekedi ubwe.<\/p>\n<p>Mu bintu bitatu uyu mugabo ashyize imbere mu guhangana n&#8217;icyo yita umwanzi waturutse mu Rwanda, birasa n&#8217;ibyo Habyarimana yifashishaga ubwo imishyikirano leta ye yahuriragamo na FPR Inkotanyi yabaga yayikuyemo.<\/p>\n<p>Birimo guha imbaraga icyo bitaga Akazu\u00a0 kwa Habyarimana kari gafitwe mu biganza n&#8217;umugore we, Agathe Kanziga. Akazi ko kwa Habyarimana kagiraga umutwe witwa &#8216;Escadron de la mort&#8217; wagombaga kwikiza abarwanyaga ubutegetsi bwe.<\/p>\n<p>Ibi ni byo biri kuba muri RDC aho Tshisekedi agirwa inama na nyina (Marthe Kasalu), mukuru we Jacques Tshisekedi ndetse n&#8217;abandi bantu ba hafi ye bo mu bwoko bwe bw&#8217;Abaruba batiteguye kuva ku butegetsi bayoboye manda imwe gusa.<\/p>\n<p><strong>Igisa na Hutu Pawa kwa Tshisekedi<\/strong><\/p>\n<p>Nk&#8217;uko Habyarimana yari azi ko ari guhangana na FPR ku rugamba rw\u2019amasasu, yashinze icyo yise Hutu Power twakwita Satellites MRND. Iyi Hutu Pawa umwanditsi G\u00e9rald Prunier yayise PYGME\u00c9S Politiques, Habyarimana akaba yarayishinze mu rwego rwo gusenya no guca intege amashyaka yamurwanyaga.<\/p>\n<p>Uku ni ko F\u00e9lix Tshisekedi mu kurwanya amashyaka ubona ashyira mu gaciro yifuza ko habaho ibiganiro na AFC\/M23, atangiye kuyareshyareshya ngo bashinge Guverinoma y&#8217;ubumwe bw&#8217;abanyagihugu; ibishobora kuzasiga habayeho gucikamo ibice kw&#8217;amashyaka yari amumereye nabi.<\/p>\n<p>Gushinga imitwe yitwara gisirikare ni indi turufu Tshisekedi yayobotse, na yo akaba ayivoma mu mateka y\u2019u Rwanda muri za 1990 na 1993, aho hashingwaga Interahamwe.<\/p>\n<p>Muri Congo Kinshasa na ubutegetsi\u00a0 bwashinze imitwe ya Wazalendo irenga 100 yigisha urwango ku mugaragaro, ndetse igahamarira abanye-Congo kwica no kwibasira bagenzi babo bo mu bwoko bw\u2019Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge ndetse n\u2019Abahema.<\/p>\n<p><strong>Imishyikirano ihangayikishije Akazu ka Tshisekedi<\/strong><\/p>\n<p>Nk&#8217;uko byagenze mu gihe FPR yari itangiye imishyikirano na Leta ya Habyarimana, hari bamwe bari bafite ingengabitekerezo y\u2019amoko mu gisirikare ndetse no muri Leta bahise boherezwa mu kiruhuko.<\/p>\n<p>Aba barimo nk&#8217;umujenosideri ruharwa Jean-Baptiste Gatete wabaye bourgmestre wa Komine Murambi, cyo kimwe na ba Colonel nka Serubuga, Rwagafilita na Bagosora Th\u00e9oneste bari Abagaba Bakuru bungirije mu gisirikare na Jandarumori.<\/p>\n<p>Aba bose umujinya warabasyaga, ku buryo batifuzaga ko habaho ibiganiro by\u2019amahoro byari gutuma babura akazi.<\/p>\n<p>Ni nako bimeze rero mu bari hafi cyane hafi ya Tshisekedi batifuza namba ko bazasezererwa imishyikirano igize icyo igeraho, aho bamwe bajya mu kiruhuko cy\u2019izabukuru, dore ko Corneille Nanga uyobora AFC\/M23 yatangaje ko igisirikare cya Congo kigomba kuvugururwa uhereye hasi.<\/p>\n<p><strong>Tshisekedi ari gukina ikarita ya Habyarimana yo mu 1992, mu gihe cy\u2019ibiganiro bya Arusha<\/strong><\/p>\n<p>Mu 1992, Habyarimana yakinnye ikarita y\u2019inzira ya gatatu ya Hutu power yari ishingiye ku bwoko, ikaba yari kuzamo hagati ya FPR ndetse n\u2019Akazu.<\/p>\n<p>Iyi karita Habyarimana yayikoreshaga kugira ngo akore icyo twakwita &#8216;Sabotage&#8217; (kwica ibiganiro yifashishije CDR n\u2019interahamwe zakoraga unwicanyi), nyamara hari agahenge kari kemeranyijwe n\u2019impande zombi kugira ngo ibiganiro bibeho.<\/p>\n<p>Urugero, nko ku wa 8 Gashyantare 1993, kubera ubwicanyi bw&#8217;Interahamwe na CDR, FPR icyo gihe yagabye ibitero bikomeye byo guhagarika ubwicanyi mu majyaruguru y\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Kinshasa na yo iyi karita y\u2019umukino yayiyobotse ishinga imitwe myinshi ya Wazalendo Tshisekedi yihisha inyuma, aho ikora ibikorwa by\u2019ubwicanyi. Kugira ngo atinze ibiganiro apanga izindi turufu zamufasha kurangaza imishyikirano na\u00a0 AFC\/ M23, umutwe wisanga uri mu gahenge ko guhagarika intambara utashyizeho umukono.<\/p>\n<p>Muri make rero, mu busesenguzi bwanjye, Perezida Tshisekedi azakomeza gukina iturufu ze mu rwego rwo gutinza imishyikirano agamije kuguma ku butegetsi.<\/p>\n<p>Ni Tshisekedi byitezwe ko azakomeza kwikiza abo batavuga rumwe, abandi abashyiriraho akayabo k&#8217;amadorali yo kubafata cyangwa kubahitana nk&#8217;uko mu gihe cya Habyarimana ubwo amasezerano y\u2019amahoro yari ageze kure i Arusha, abari mu mashyaka ashyira mu gaciro, nkaba Gatabazi Felicien (PSD)wari Minisitiri w\u2019imirimo ya Leta yaje kwicwa atashye iwe mu rugo na Escadron de la Mort y\u2019Akazu. Bucyeye bwaho, Bucyana Martin wa CDR na we yiciwe i Butare avuye iwabo i Cyangugu.<\/p>\n<p>Guhanga imitwe ya gisivire yitwaje intwaro, gutoza Interahamwe, kwamamaza imvugo zihembera urwango no kwibasira Abatutsi mu bitangazamakuru no kwegeranya intwaro, ibyo nibyo byari ibirungo by\u2019Imperuka Colonel Theoneste Bagosora yari yaratangaje mbere yaho.<\/p>\n<p>Gushinga Wazalendo, Imvugo z\u2019urwango zibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw\u2019Abatutsi, ndetse no gukwirakwiza intwaro mu baturage bamaze konka ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko; ni bimwe mu bintu bishobora gukururira akaga Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa mu gihe umuryango mpuzamahanga ndetse n\u2019Akarere byarangara.<\/p>\n<p><strong>Umusesenguzi:<\/strong> RUDAHUNGA D\u00e9sir\u00e9<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n&#8217;umutwe wa AFC\/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza. Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku is\u00f4oko y\u2019igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda. Akarere k\u2019ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":212829,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-212822","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n&#8217;umutwe wa AFC\/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza. Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku is\u00f4oko y\u2019igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda. Akarere k\u2019ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-04-28T14:28:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-04-28T15:32:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/GridArt_20250428_150221913.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"906\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"607\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa\",\"datePublished\":\"2025-04-28T14:28:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-04-28T15:32:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822\"},\"wordCount\":883,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/04\\\/GridArt_20250428_150221913.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822\",\"name\":\"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/04\\\/GridArt_20250428_150221913.jpg\",\"datePublished\":\"2025-04-28T14:28:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-04-28T15:32:14+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/04\\\/GridArt_20250428_150221913.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/04\\\/GridArt_20250428_150221913.jpg\",\"width\":906,\"height\":607},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=212822#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa - BWIZA","og_description":"Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n&#8217;umutwe wa AFC\/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida F\u00e9lix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza. Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku is\u00f4oko y\u2019igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda. Akarere k\u2019ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2025-04-28T14:28:25+00:00","article_modified_time":"2025-04-28T15:32:14+00:00","og_image":[{"width":906,"height":607,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/GridArt_20250428_150221913.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa","datePublished":"2025-04-28T14:28:25+00:00","dateModified":"2025-04-28T15:32:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822"},"wordCount":883,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/GridArt_20250428_150221913.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822","name":"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/GridArt_20250428_150221913.jpg","datePublished":"2025-04-28T14:28:25+00:00","dateModified":"2025-04-28T15:32:14+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=212822"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/GridArt_20250428_150221913.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/GridArt_20250428_150221913.jpg","width":906,"height":607},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=212822#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n\u2019amateka asa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/212822","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=212822"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/212822\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/212829"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=212822"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=212822"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=212822"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}