{"id":2137,"date":"2016-05-22T09:08:19","date_gmt":"2016-05-22T09:08:19","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/05\/22\/urubyiruko-rurasabwa-kwirinda-inyigisho-mbi-zitangirwa-ku-ishyiga\/"},"modified":"2016-05-22T09:08:19","modified_gmt":"2016-05-22T09:08:19","slug":"urubyiruko-rurasabwa-kwirinda-inyigisho-mbi-zitangirwa-ku-ishyiga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137","title":{"rendered":"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga"},"content":{"rendered":"<p>Ku itariki 20 Gicurasi 2016 ku Mugina hibukwaga ku nshuro ya 22 by\u2019umwihariko urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Depite Umukobwa Justine uhagararariye Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y\u2019u Rwanda yasabye urubyiruko n\u2019abana muri rusange kwamaganira kure inyigisho zuzuyemo ingengabiterezo ya Jenoside zitangirwa mu bwihisho cyane cyane ku mashyiga igihe ababyeyi baganira n\u2019abana babo mu ngo.<br \/>\nIyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda mu rwego rwo guhora bazirikana amateka mabi igihugu cy\u2019u Rwanda cyanyuzemo kubera imiyoborere mibi yanagejeje ku ndunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Depite Umukobwa yagize ati\u201d kuva kera ubutegetsi bwabanje bwagiye bwigisha abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko, abatutsi babuzwa uburenganzira mu gihugu cyababyaye\u201d. Yongeyeho ko izo nyigisho mbi zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, arizo zatumye abatutsi barenga miliyoni bicwa urw\u2019agashinyaguro mu 1994 bazira gusa uko imana yabaremye.<br \/>\n<a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-32799 size-full\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg\" alt=\"justine1\" width=\"700\" height=\"465\" \/><\/a><br \/>\nDepite Umukobwa yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda uwo ari we wese wabashuka akabagarura mu mwiryane, abasaba by\u2019umwihariko kwirinda ibitekerezo bibi bya bamwe mu babyeyi gito babiba imbuto y\u2019urwango mu bana. Gusa yashimangiye ko kubera imiyoborere myiza u Rwanda rufite itanga icyizere cy\u2019ejo heza h\u2019igihugu bityo imibereho myiza ikarushaho gusigasirwa.<br \/>\nKu ruhande rw\u2019ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Kamonyi, Meya Aimable Udahemuka yavuze ko imbaraga z\u2019urubyiruko zishobora kwangiza no kwica iyo zikoreshejwe nabi cyangwa zigakiza iyo zikoreshejwe neza. Umuyobozi w\u2019Akarere yagize ati\u201d muri imbaraga z\u2019igihugu ni mwe rero dutezeho byinshi kugira ngo dukomeze dutere imbere kandi nimwe mugomba gutanga umurongo tugomba kugenderaho\u201d. Meya Udahemuka nawe yasabye uru rubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside batozwa akeshi na bamwe mu babyeyi babo, ahubwo bakimakaza imibanire izira amakemwa.<br \/>\nUwavuze mu izina ry\u2019abacitse ku icumu mu Murenge wa Mugina Madame Judith Mukantembe, mu buhamya bwe yashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI kubera ko zabashije kubarokora zigahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi. Yavuze ko muri Jenoside yabuze abavandimwe, yabuze ishuti n\u2019imiryango; ngo ariko afite icyizere cy\u2019ubuzima bw\u2019ejo hazaza kubera ubuyobozi bwiza bushyira imbere inyungu z\u2019abaturage. Yasabye urubyiruko kwirinda inyigisho mbi bakanamaganira kure uwo ari we wese washaka kubazanamo amacakubiri.<br \/>\nUyu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside ku rwego rw\u2019Akarere ka Kamonyi waranzwe n\u2019urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo ku mva ku rwibutso rw\u2019abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mugina mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishyinyuye muri uru rwibutso. Hatanzwe kandi ubutumwa butandukanye buhumuriza ndetse bunagamije gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu no kwihanganisha imiryango y\u2019ababuze ababo.<br \/>\n <strong> <em><b><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/b><\/em> <\/strong><br \/>\n@bwiza.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku itariki 20 Gicurasi 2016 ku Mugina hibukwaga ku nshuro ya 22 by\u2019umwihariko urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Depite Umukobwa Justine uhagararariye Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y\u2019u Rwanda yasabye urubyiruko n\u2019abana muri rusange kwamaganira kure inyigisho zuzuyemo ingengabiterezo ya Jenoside zitangirwa mu bwihisho cyane cyane ku mashyiga igihe ababyeyi baganira n\u2019abana babo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-2137","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku itariki 20 Gicurasi 2016 ku Mugina hibukwaga ku nshuro ya 22 by\u2019umwihariko urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Depite Umukobwa Justine uhagararariye Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y\u2019u Rwanda yasabye urubyiruko n\u2019abana muri rusange kwamaganira kure inyigisho zuzuyemo ingengabiterezo ya Jenoside zitangirwa mu bwihisho cyane cyane ku mashyiga igihe ababyeyi baganira n\u2019abana babo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-05-22T09:08:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga\",\"datePublished\":\"2016-05-22T09:08:19+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137\"},\"wordCount\":419,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/justine1.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137\",\"name\":\"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/justine1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-05-22T09:08:19+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/justine1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/05\\\/justine1.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2137#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga - BWIZA","og_description":"Ku itariki 20 Gicurasi 2016 ku Mugina hibukwaga ku nshuro ya 22 by\u2019umwihariko urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Depite Umukobwa Justine uhagararariye Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y\u2019u Rwanda yasabye urubyiruko n\u2019abana muri rusange kwamaganira kure inyigisho zuzuyemo ingengabiterezo ya Jenoside zitangirwa mu bwihisho cyane cyane ku mashyiga igihe ababyeyi baganira n\u2019abana babo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-05-22T09:08:19+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga","datePublished":"2016-05-22T09:08:19+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137"},"wordCount":419,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137","name":"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg","datePublished":"2016-05-22T09:08:19+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2137"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/05\/justine1.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2137#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urubyiruko rurasabwa kwirinda inyigisho mbi zitangirwa ku ishyiga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2137","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2137"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2137\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2137"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2137"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2137"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}