{"id":21407,"date":"2020-02-07T12:31:09","date_gmt":"2020-02-07T12:31:09","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/02\/07\/agatsiko-k-amabandi-imihirimbiri-ibimashini-amwe-mu-magambo-yatunguye-benshi\/"},"modified":"2020-02-07T12:31:09","modified_gmt":"2020-02-07T12:31:09","slug":"agatsiko-k-amabandi-imihirimbiri-ibimashini-amwe-mu-magambo-yatunguye-benshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407","title":{"rendered":"Agatsiko k&#8217;amabandi, imihirimbiri,ibimashini &#8211; Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana"},"content":{"rendered":"<p><strong>Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n\u2019andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yaranzwe no kuvuga amagambo yagiye atungurana ku bantu batandukanye mu ngeri zose.<em><\/h2>\n<p>Uyu watanze ibaruwa yo kwegura, byinshi mu byo yagiye avuga bamwe babifataga nko guhubuka, gusuzugura abandi  no kubandagaza mu ruhame. Ni ibintu bitamenyerewe ku banyapolitiki bazwiho kugira ururimi rwo kuvuga ibihabanye n&#8217;ibyo bemera.<\/p>\n<p>Ubwo yari muri Canada, yigeze kuvuga ko Leta y&#8217;u Rwanda ari iy&#8217;agatsiko k&#8217;amabandi. Kuva mu 2016, na we yahawe umwanya muri iyo Leta yitaga iy&#8217;amabandi, arya ku misoro y&#8217;Abanyarwanda. Ntibizwi icyo yabaye cyo nyuma yo gukorana n&#8217;iyo Leta.<\/p>\n<p>Abanyamakuru nyarwanda ntibazibagirwa amagambo yavuze mu mwaka wa 2017, ubwo yabitaga &#8220;imihirimbiri&#8221;. Ni imvugo yakiriwe nabi mu matwi y\u2019abanyamakuru batandukanye, bamwamaganye bivuye inyuma.<\/p>\n<p>Me Evode yavuze ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, aho n\u2019ababikoraho badasobanutse, avuga ko ngo muri abo hari abo ureba ugasanga ari abantu b\u2019imihirimbiri.<\/p>\n<p>Yavuze kandi ko kurega abanyamakuru badafite ubwishyu ari nko kurumwa n\u2019imbwa itagira nyirayo igahita yirukira mu gihuru.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cEse umuntu agusebeje cyangwa akakwandagaza, ukajya kumurega mu manza mbonezamubano ati mpa avoka, ni ukuvuga ngo kwa kubazwa inshingano wenda ntikukikuriho kwabaye ukw\u2019ikinyamakuru ukorera, kuko ni ikinyamakuru kijya kuregwa. Ese kwa kubazwa ibyo ukora biba bigihari? Ese noneho ngiye kukurega, ndagutsinze, ko nzi ko ukennye urampa iki? Byaba se nko kuribwa n\u2019imbwa itagira nyirayo, ikirukira mu gihuru wowe ukajya kwa muganga?\u201d<\/p>\n<p>Mbere yaho gato mu nama y\u2019umushyikirano yo muri 2016, Me Uwizeyimana Evode yibasiye bikomeye Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, avuga ko impungenge yagaragazaga ku bibazo biri mu muryango nyarwanda nta shingiro zifite kuko &#8220;nta rugo agira.&#8221;<\/p>\n<p>Ati\u201d Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n\u2019iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy\u2019abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n\u2019imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n\u2019imwe.\u201d<\/p>\n<p>Yarakomeje ati \u201c Hari n\u2019ibindi bikorwa by\u2019amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko (&#8230;). Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w\u2019uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk\u2019umuti?\u201d Aya magambo yababaje cyane abantu bayamaganira kure.<\/p>\n<p>Muri 2017, Evode na bwo yamaganwe n\u2019abadepite, ubwo yabaganirizaga ku ishingiro ry\u2019 ivugurura ry\u2019 igitabo cy\u2019 amategeko ahana ibyaha mu Rwanda bikarangira akigereranyije n\u2019ishyamba ry\u2019inzitane.<\/p>\n<p>Abadepite bamusamiye hejuru, bamubwira ko igitabo cy\u2019amategeko kitagomba kugereranywa n\u2019ishyamba ry\u2019inzitane.<\/p>\n<p>Me Evode kandi, mu gihe amategeko ashyigikira uburinganire no guteza imbere umugore, we mu gihe abahutaza yerekana ububasha n\u2019imbaraga afite, yigeze kuvuga ku bagore abagereranya n\u2019 ibimashini, ibintu nabyo byababaje benshi cyane cyane abagore ndetse bifatwa nko kubapfobya.<\/p>\n<p>Depite Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), na we ntabwo azibagirwa uyu mugabo, kuko ubwo bari bahuriye mu kiganiro \u2018\u2019Imboni Musesenguzi\u201d cya Televiziyo y\u2019u Rwanda Uwizeyimana yamugaraguje agati. Ni ikiganiro cyabaye mu mwaka ushize wa 2019, cyibanda ku ngingo yo gusaranganya ubutegetsi cyane cyane ibijyanye no gushyiraho abagize guverinoma bavuye mu mitwe ya politiki itandukanye.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro ni kenshi Depite Habineza yatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, ariko Evode akamuca mu ijambo bigaragara ko yamusuzuguye.<\/p>\n<p>Hari nk\u2019aho Depite Habineza yasomaga ahavuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuva mu mutwe wa politiki umwe na Perezida w\u2019Umutwe w\u2019Abadepite, Evode akamubwira ngo \u2018Zero\u2019,<\/p>\n<p>Ati\u201d \u201cItegeko Nshinga ntabwo ari ikinyamakuru, iyo ni New Times se? [atunga urutoki ku gatabo k\u2019Itegeko nshinga Depite Habineza yari afite].<\/p>\n<p>Hari n\u2019aho Uwizeyimana yamubwiye ko arimo kujya impaka mu byo atazi, ubwo Habineza yageragezaga gusobanura ishingiro ry\u2019ubusabe bwe bwo kwinjira muri Guverinoma.<\/p>\n<p>Evode yagize ati \u201d Frank ndabizi wize ibindi ntabwo uri umunyamategeko, ariko ntabwo bivuga ko abanyamategeko ari bo bonyine bize cyangwa bafite ibyo bazi ariko nibura mu kiganiro nk\u2019iki, uri umunyapolitiki uyoboye ishyaka, ushobora kuzajya witwaza n\u2019umujyanama wawe mu by\u2019amategeko mu biganiro nk\u2019ibi ariko kuza mu kiganiro nk\u2019iki, ikiganiro cy\u2019amategeko, ukaza kujya impaka n\u2019umunyamategeko uba uje kwiyahura n\u2019ibyo nakubwira kuko n\u2019ibyo urimo gusobanura ndabona byakugoye.&#8221;<\/p>\n<p>Uyu kandi yatanze ubwegure bwe nyuma yo guhutaza umugore ushinzwe umutekano. Uyu yamusabaga guca mu cyuma gisaka, aho kubikora aramuhirika yitura hasi. Ni imyitwarire yababaje Abanyarwanda batari bake, bavuga bidakwiriye ndetse bamusabakwegura. Bivugwa ko hari undi mugore na we yahutaje mu nyubako ya Kigali Heights.<\/p>\n<p>Hari videwo yagaragaje Me Evode Uwizeyimana afashe ijambo mu nama ngarukamwaka ya Unit Club Intwararumuri, yishongora yandagaza \u2019ubwoko\u2019 bumwe mu Rwanda avuga ko ari &#8221; ibigoryi&#8221;. Iyi mvugo abatari bake bakaba barayibajijeho bibaza impigi yambariyeho uko iteye kuko iyo aba undi ubu aba acumbikiwe i Mageragere.<\/p>\n<p>Kuri ubu Abanyarwanda bategereje ikiza gukurikiraho cyane ko Urwego rw&#8217;Igihugu rw&#8217;Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri kumukoraho iperereza ku bwo guhutaza umusekiritekazi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n\u2019andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yaranzwe no kuvuga amagambo yagiye atungurana ku bantu batandukanye mu ngeri zose. Uyu watanze ibaruwa yo kwegura, byinshi mu byo yagiye avuga bamwe babifataga nko guhubuka, gusuzugura abandi no kubandagaza mu ruhame. Ni ibintu bitamenyerewe ku banyapolitiki bazwiho kugira ururimi rwo kuvuga ibihabanye n&#8217;ibyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-21407","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Agatsiko k&#039;amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Agatsiko k&#039;amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n\u2019andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yaranzwe no kuvuga amagambo yagiye atungurana ku bantu batandukanye mu ngeri zose. Uyu watanze ibaruwa yo kwegura, byinshi mu byo yagiye avuga bamwe babifataga nko guhubuka, gusuzugura abandi no kubandagaza mu ruhame. Ni ibintu bitamenyerewe ku banyapolitiki bazwiho kugira ururimi rwo kuvuga ibihabanye n&#8217;ibyo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-02-07T12:31:09+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Agatsiko k&#8217;amabandi, imihirimbiri,ibimashini &#8211; Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana\",\"datePublished\":\"2020-02-07T12:31:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407\"},\"wordCount\":820,\"commentCount\":26,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407\",\"name\":\"Agatsiko k'amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-02-07T12:31:09+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21407#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Agatsiko k&#8217;amabandi, imihirimbiri,ibimashini &#8211; Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Agatsiko k'amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Agatsiko k'amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana - BWIZA","og_description":"Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n\u2019andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yaranzwe no kuvuga amagambo yagiye atungurana ku bantu batandukanye mu ngeri zose. Uyu watanze ibaruwa yo kwegura, byinshi mu byo yagiye avuga bamwe babifataga nko guhubuka, gusuzugura abandi no kubandagaza mu ruhame. Ni ibintu bitamenyerewe ku banyapolitiki bazwiho kugira ururimi rwo kuvuga ibihabanye n&#8217;ibyo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-02-07T12:31:09+00:00","author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Agatsiko k&#8217;amabandi, imihirimbiri,ibimashini &#8211; Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana","datePublished":"2020-02-07T12:31:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407"},"wordCount":820,"commentCount":26,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=21407#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407","name":"Agatsiko k'amabandi, imihirimbiri,ibimashini - Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-02-07T12:31:09+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=21407"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21407#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Agatsiko k&#8217;amabandi, imihirimbiri,ibimashini &#8211; Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/21407","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=21407"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/21407\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=21407"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=21407"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=21407"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}