{"id":21690,"date":"2020-02-17T18:06:58","date_gmt":"2020-02-17T18:06:58","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/02\/17\/urwibutso-rwa-kizito-mihigo-wakoze-ku-mitima-y-abanyarwanda\/"},"modified":"2020-02-17T18:06:58","modified_gmt":"2020-02-17T18:06:58","slug":"urwibutso-rwa-kizito-mihigo-wakoze-ku-mitima-y-abanyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690","title":{"rendered":"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#8217;Abanyarwanda"},"content":{"rendered":"<p><strong>Kizito Mihigo wapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, yari umuhanzi w\u2019indirimbo ziganjemo iziramya Imana no gukunda igihugu, wakundiwe ibihangano bye, ariko bamwe bakaza guhindurwa imitima n\u2019ibyaha yahamijwe, arafungwa, ahabwa imbabazi, akaba yari aherutse kongera gutabwa muri yombi.<\/strong><\/p>\n<p>Kizito Mihigo yakoze ku mitima ya benshi mu Banyarwanda mu buryo bwiza ndetse n\u2019ububi. Ibihangano bye nk\u2019indirimbo zitandukanye nka Twanze gutoberwa amatekaInuma, Umujinya Mwiza, Turi abana b\u2019u Rwanda, Intare Yampaye Agaciro, Igisobanuro cy\u2019Urupfu n\u2019izindi. Yari umuhanga mu gucuranga \u2018piano\u2019, akenshi yakundaga no kwimariraho irungu injyana ya &#8216;Classique&#8217;. <\/p>\n<p>Indirimbo &#8216;Twanze Gutoberwa Amateka&#8217; ni iyo yahimbiye ibihe by&#8217;icyunamo ndetse no kwibuka abazize jonoside mu 1994. Abenshi bavuga ko nta gushidikanya, iyi ndirimbo ari yo yamugize icyamamare, bitewe n&#8217;ubutumwa burimo bwamagana abashaka gupfobya jenoside no gutoba amateka y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo Kizito yakundiwe iyi ndirimbo yo haruguru, yakoze indi ayita &#8216;Igisobanuro cy&#8217;Urupfu&#8217;, yari ikubiyemo ubutumwa bwakuruye ukutayivugaho rumwe. Muri iyi ndirimbo, yavugaga ko imfu zose ari zimwe kandi abapfuye bose bakwibuka kimwe.  Iyo ndirimbo kandi yatumye bamwe bakemanga izindi ndirimbo ze nk&#8217;iyitwa &#8216;Inuma. Hari n&#8217;abatangiye kuvuga ko izo ndirimbo ebyiri ari zo zatumye atangira gutakarizwa icyizere mbere y&#8217;uko atabwa muri yombi bwa mbere.<\/p>\n<p>Bamwe bati : \u00abYigeze no kuba umutoni ibukuru.\u00bb kuko ajya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris mu Bufaransa mu 2001, yari abifashijwemo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho yaje kuhakura impamyabumenyi ya DFE (Dipl\u00f4me de Fin d\u2019Etudes).<\/p>\n<p>Uyu Kizito yari afite umuryango wigisha ubumwe n\u2019ubwiyunge &#8216;Kizito Mihigo for Peace&#8217; yatangije mu 2010. Muri Kanama 2011, Imbuto Foundation ya Madamu wa Perezida wa Repuburika, Jeannette Kagame yahaye Kizito Mihigo igihembo cyitwa CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers) kubera ibikorwa bye by&#8217;ubuhanzi buharanira amahoro.<\/p>\n<p><strong>Amavuko ya Kizito Mihigo<\/strong><\/p>\n<p>Yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981 mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y\u2019Amajyepfo.<\/p>\n<p>Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu babyawe na Buguzi Augustin na Iribagiza Placidie. Mihigo afite imyaka 9, yatangiye guhimba uturirimbo tw\u2019abana, maze nyuma y\u2019imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w\u2019indirimbo za Kiliziya Gatulika. Mu mwaka w&#8217;1994, se yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. <\/p>\n<p>Kizito Mihigo yigeze kuvuga ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ari mu byamuhaye inganzo y\u2019ubutumwa yaririmbaga. Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda, umwaka w&#8217;2000 (ubwo yari afite imyaka 19) wageze Kizito Mihigo afite indirimbo zirenga 200 za misa.<\/p>\n<p><strong>Ifungwa rye ryamugabanyirije igikundiro<\/strong><\/p>\n<p>Mu 2014, Kizito Mihigo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w\u2019Igihugu. Ibi byaha byaramuhamye maze tariki ya 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rumukatira igifungo cy\u2019imyaka 10, yoherezwa muri Gereza ya 1930, nyuma aza kwimurirwa muri Mageragere, kimwe n\u2019abandi bari bafungiwe hamwe. Itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo no guhamwa n\u2019ibyi byaha, byatumye bamwe mu bamukundaga bamutakariza icyizere, abandi baramusengera ngo afungurwe vuba. <\/p>\n<p>Mu 2018 tariki ya 15 Nzeri, Kizito Mihigo n\u2019abandi barenga 2000 basohotse muri Mageragere nyuma y\u2019imbabazi bari bamaze guhabwa na Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, Paul Kagame. Iki gihe amashimwe ku Mana yabaye menshi, itangazamakuru na ryo ryahateye amatako. <\/p>\n<p>Nyuma yo gufungurwa, Kizito Mihigo yari yitezweho ibirimo kongera umubare w\u2019ibihangano bye, akongera agasabana n\u2019abakunzi be, ndetse no gushaka umugore, dore ko itangazamakuru ryamubajije iki kibazo.<\/p>\n<p><strong>Iby\u2019ingenzi yakoze amaze gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame<\/strong><\/p>\n<p>Kizito Mihigo yagaruye igikundiro mu muryango nyarwanda, bamwe batangira kwiyibutsa za ndirimbo za mbere, batinyaga gucuranga afunzwe, bavuga ko batabyemerewe. Yakoze ibikorwa byinshi muri kiliziya zitandukanye, atibagiwe gutaramira Kibeho, ku mavuko ye.<\/p>\n<p>Amaze gufungurwa, humvikanye indirimbo ze zirimo &#8216;Ibyishimo Bibi&#8217; yumvikanisha ibihe byiza umuntu ageramo, akishima, agasamara, akibagirwa ko kurengera byatuma bimugiraho ingaruka mbi.<\/p>\n<p>Na none, humvikanye kandi indirimbo yise &#8216;Aho Kuguhomba Yaguhombya&#8217;, yumvikanisha ko Imana ikeneye umuntu yaremye, aho kugira ngo ayobywe n\u2019ibyo atunze, yakwemera ikabimwambura, ariko ikamugumana. <\/p>\n<p>Indi ndirimbo Kizito Mihigo yashyize hanze kandi indirimo yise &#8216;Uzabe Intwari&#8217;, indirimbo yageneye abana, yifuriza kugira imico, imyitwarire n\u2019imikorere izatuma bitwa intwari.<\/p>\n<p>Inkuru y\u2019urupfu rwe imaze kumenyekana, &#8216;video&#8217; igaragaza Kizito Mihigo ari gucuranga Piano, mu gihe kimwe aririmba indirimbo yitwa &#8216;Nifuza kugusanga&#8217; yashyizwe ku mbuga zitandukanye. Abayishyizeho biyibutsaga ndirimbo yashyize ahagaragara tariki ya 18 Mutarama 2020.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo yakoze ingendo muri za Kiliziya zitandukanye mu gihugu, abasangiza ubutumwa buri mu bihangano bye. Ibi na byo byabaye nyuma yo guhabwa imbabazi, agafungurwa.<\/p>\n<p>Kizito Mihigo yari yaratangiye igikorwa cyo kwigisha umuziki (formation musicale) abana bari mu biruhuko. Muri iki gihe, yabigishaga amajwi ya muzika (note musicale) ndetse no gucuranga mu buryo bw\u2019ibanze, ndetse yari yaratangiye guha impamyabushobozi (certificats) abana bari barangije ibyiciro bitandukanye by\u2019aya masomo.<\/p>\n<p>Na none, iminsi icyenda mbere y\u2019uko tariki ya 15 Nzeri 2019 igera, Kizito Mihigo yakoze amasengesho, ashimira Imana kuba yarafunguwe, ndetse asaba n\u2019ababyifuza barimo n\u2019abamusengeraga igihe yari afunzwe, ko bakwifatanya muri ibyo bihe. Buri munsi kuva tariki ya 7 Nzeri, Kizito Mihigo yawugeneraga isengesho, saa cyenda z\u2019igicamunsi, kugeza tariki ya 15. <\/p>\n<p><strong>Itabwa muri yombi rya kabiri<\/strong><\/p>\n<p>Tariki ya 13 Gashyantare 2020, amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bitandukanye ko Kizito Mihigo yafashwe n\u2019inzego z\u2019umutekano, icyo gihe inzego bireba ntizayahamiriza itangazamakuru. Tariki ya 14 uku kwezi, Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirijwe uyu musore, ko inzego z\u2019umutekano ari zo zamuzanye. <\/p>\n<p>Icyo gihe, RIB yavuze ko Kizito Mihigo akekwaho gushaka gutorokera mu Burundi, ashaka kwinjira mu mutwe w\u2019iterabwoba urwanya ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, ndetse akaba akekwaho na ruswa bivugwa ko yashatse guha abaturage ngo bamwambutse, ariko bakabyanga, bakamuhururiza inzego z&#8217;umutekano.<\/p>\n<p>Ubwo Kizito Mihigo yari afungiwe muri kasho ya sitasiyo ya Polisi ya Remera iherereye mu Karere ka Gasabo, polisi y\u2019igihugu yasohoye itangazo rivuga ko uyu musore yiyahuye ahagana saa kumi n\u2019imwe z\u2019igitondo cy\u2019iyi tariki ya 17. RIB yatangaje ko uyu musore yiyahuye akoresheje ishuka yararagamo. Iperereza ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyatumye yiyambura ubuzima.<\/p>\n<p>Iherezo ry&#8217;ubuzima bwa Kizito Mihigo kuri iyi si ryageze, akaba yagiye afite imyaka 38 y\u2019amavuko. Asize inkuru ebyiri imusozi, buri wese azamwibukira iyamukoze ku mutima kurusha indi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kizito Mihigo wapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, yari umuhanzi w\u2019indirimbo ziganjemo iziramya Imana no gukunda igihugu, wakundiwe ibihangano bye, ariko bamwe bakaza guhindurwa imitima n\u2019ibyaha yahamijwe, arafungwa, ahabwa imbabazi, akaba yari aherutse kongera gutabwa muri yombi. Kizito Mihigo yakoze ku mitima ya benshi mu Banyarwanda mu buryo bwiza ndetse n\u2019ububi. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":11,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-21690","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#039;Abanyarwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#039;Abanyarwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kizito Mihigo wapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, yari umuhanzi w\u2019indirimbo ziganjemo iziramya Imana no gukunda igihugu, wakundiwe ibihangano bye, ariko bamwe bakaza guhindurwa imitima n\u2019ibyaha yahamijwe, arafungwa, ahabwa imbabazi, akaba yari aherutse kongera gutabwa muri yombi. Kizito Mihigo yakoze ku mitima ya benshi mu Banyarwanda mu buryo bwiza ndetse n\u2019ububi. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-02-17T18:06:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"TUYIZERE JD\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690\"},\"author\":{\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\"},\"headline\":\"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#8217;Abanyarwanda\",\"datePublished\":\"2020-02-17T18:06:58+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690\"},\"wordCount\":1005,\"commentCount\":34,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690\",\"name\":\"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y'Abanyarwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-02-17T18:06:58+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=21690#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#8217;Abanyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320\",\"name\":\"TUYIZERE JD\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=11\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y'Abanyarwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y'Abanyarwanda - BWIZA","og_description":"Kizito Mihigo wapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, yari umuhanzi w\u2019indirimbo ziganjemo iziramya Imana no gukunda igihugu, wakundiwe ibihangano bye, ariko bamwe bakaza guhindurwa imitima n\u2019ibyaha yahamijwe, arafungwa, ahabwa imbabazi, akaba yari aherutse kongera gutabwa muri yombi. Kizito Mihigo yakoze ku mitima ya benshi mu Banyarwanda mu buryo bwiza ndetse n\u2019ububi. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-02-17T18:06:58+00:00","author":"TUYIZERE JD","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"TUYIZERE JD","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690"},"author":{"name":"TUYIZERE JD","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320"},"headline":"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#8217;Abanyarwanda","datePublished":"2020-02-17T18:06:58+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690"},"wordCount":1005,"commentCount":34,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=21690#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690","name":"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y'Abanyarwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-02-17T18:06:58+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=21690"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=21690#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y&#8217;Abanyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/23bc6fcf8397844ac5f6526e796e3320","name":"TUYIZERE JD","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=11"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/21690","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/11"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=21690"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/21690\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=21690"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=21690"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=21690"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}