{"id":22157,"date":"2020-03-08T07:21:18","date_gmt":"2020-03-08T07:21:18","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/03\/08\/uburyo-5-karemano-wakoresha-wirinda-gutakaza-umusatsi\/"},"modified":"2020-03-08T07:21:18","modified_gmt":"2020-03-08T07:21:18","slug":"uburyo-5-karemano-wakoresha-wirinda-gutakaza-umusatsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157","title":{"rendered":"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi"},"content":{"rendered":"<p>Ni kenshi uzasanga abantu  cyane cyane igitsina gore bahangayikishijwe no gutakaza umusatsi biterwa no kuba wapfuka cyangwa kwanga gukura. Nubwo abenshi bibwira ko ibi bikunze kuba ku gitsina gabo si  ko biri kuko n&#8217;igitsina gore gihura n&#8217;iki kibazo Kandi kikabazahaza cyane ndetse bamwe bakabyumva nko gutakaza uburanga bwabo. <\/p>\n<p>Ibi biterwa n&#8217;ibibazo byinshi bitandukanye birimo ibishobora kwikiza ndetse n&#8217;ibiba  ari uruhererekane rw&#8217;umuryango byagabanywa ariko ntibishire burundu. Gusa hari ubwo ibi bibazo biba ari ibyashira habayeho guhindura uburyo bw&#8217;imibereho gusa. <\/p>\n<p>Ni ngombwa kwegera muganga igihe cyose hari impinduka zibaye ku buzima bwawe ariko aha hari uburyo 5 karemano budafite ingaruka wakwifashisha wirinda gutakaza umusatsi wawe. Numara kuzireba zose uricuza impamvu utakoraga ibi bintu buri munsi! <\/p>\n<p><strong>1. Koresha imiti yoroheje kandi yizewe<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo abenshi bita ibirungo by&#8217;umusatsi bihoraho nka Kanta ndetse n&#8217;ubushyuhe bukoreshwa mu nzu zogosha zikanatunganya imisatsi bishobora kukubera intandaro  yo gutakaza umusatsi wawe. Icyo wakora igihe uhuye  ni iki kibazo ni uguhindura ibyo wakoreshaga mu gutunganya umusatsi wawe aha uwogamo  bisanzwe n&#8217;isabune yo mu mutwe nka shampu(shampoo) maze ukawutunganya utifashishije ibisokozo bikomeye.<\/p>\n<p>Mu gihe udashobora kureka ibihindura ibara ry&#8217;umusatsi wawe byibura shaka ibitarimo amoniya(ammonia), perogiside(peroxide) cyangwa parafenilenediyamine(para-phenylediamine)[PPD]. Ugomba kandi kwirinda kuzirika  umusatsi cyane kuko bituma wikwegera mu mizi yawo bikaba byawutera gupfuka bya hato na hato.<\/p>\n<p><strong>2.Koresha amavuta meza<\/strong><\/p>\n<p>Ubushakashatsi bwagaragaje ko amwe mu mavuta ashobora kuvura uburwayi bwo kubura umusatsi nko kuzana uruhara imburagihe(alopecia areata). Aya mavuta ashobora gukuza no kugira umusatsi mwiza ni ayo mu bwoko bwa cedarwood,lavender nayitwa rosemary iyo avanzwe ukayatsirima mu musatsi agabanya ibyago byo gutakaza umusatsi ku kigero cya 43%.<\/p>\n<p>Abahanga bagaragaje ko udutonyanga 2 tw&#8217;ubu bwoko bw&#8217;amavuta mu biyiko 2 bya jojoba,coconut cyangwa olive ushobora gukoresha amwe mu mavuta yavuzwe ushatse mu gihe ukora imvange. Iyi mvange uyitsirima mu musatsi ugategereza iminota 10 mbere yo koga  mu mutwe.<\/p>\n<p><strong>3.Gabanya umunaniro ukora siporo<\/strong><\/p>\n<p>Umunaniro ni kimwe mu bintu bikomeye bitera gutakaza umusatsi. Hari inzira nyinshi wakoresha ugabanya umunaniro mu buzima bwawe gusa siporo irenze izindi kuko yo ifite ibyiza byinshi birenze kugusha neza umusatsi. Uretse kuba siporo igabanya umunaniro inatuma amaraso atembera neza bituma umusatsi uvoma intungamubiri uba ukeneye ngo ukure neza.<\/p>\n<p>Yoga ni yo siporo irenze izindi ibasha kuruhura umuntu ndetse no kumukomeza amagufa no kunanura imitsi.<\/p>\n<p><strong>4.Gukoresha Iyakuramyakura<\/strong><\/p>\n<p>Iyakuramyakura ni indi nzira yo kugabanya umunaniro no kuroshya itembera ry&#8217;amaraso. Ntawasobanura neza aho iyakuramyakura rihurira n&#8217;imibereho myiza y&#8217;umusatsi ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyakuramyakura rifasha abafite ikibazo cyo gutakaza umusatsi kugenda bunguka undi. Ni byiza guhozaho iki gikorwa yewe ndetse bikaba buri munsi ku bishoboye. Gusa nta mpamvu yo kwiheba kuki kuba wabona impinduka ku musatsi  ntibisaba iyakuramyakura ryakozwe igihe kirekire. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iminota nibura 4 ku munsi mu gihe cy&#8217;ibyumweru 24 bihagije mu guha ubudahangarwa umusatsi wawe.<\/p>\n<p><strong>5.Koresha inyongera<\/strong><\/p>\n<p>Niba uhura n&#8217;ikibazo cyo kutabona intungamubiri zose mu ifunguro ryawe koresha uburyo bwo gushaka inyongera zaziba icyo cyuho. Ubumenyi bwagaragaje ko vitamini A, B, C, D ndetse n&#8217;imyunyu ngugu ko byose bigira uruhare mu ikura n&#8217;ikomera ry&#8217;umusatsi cyane cyane iyo bije mu mihindagurikire n&#8217;iremwa by&#8217;utunyangingo.<\/p>\n<p>Vitamini D by&#8217;umwihariko iyo ibuze mu mubiri ishobora gutera ingorane zirimo no kuzana uruhara imburagihe.<\/p>\n<p>Izindi nyunganiramirire zivugwaho gukomeza umusatsi no kuwukuza twavuga nka bjinsengi(ginseng) ifite ibinyabutabire bishyigikira ikura ry&#8217;umusatsi ndetse na palimeto(palmetto) igabanya ibura ry&#8217;umusatsi ku bagabo ikanaronda imisemburo yabo uko bagenda bakura.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ni kenshi uzasanga abantu cyane cyane igitsina gore bahangayikishijwe no gutakaza umusatsi biterwa no kuba wapfuka cyangwa kwanga gukura. Nubwo abenshi bibwira ko ibi bikunze kuba ku gitsina gabo si ko biri kuko n&#8217;igitsina gore gihura n&#8217;iki kibazo Kandi kikabazahaza cyane ndetse bamwe bakabyumva nko gutakaza uburanga bwabo. Ibi biterwa n&#8217;ibibazo byinshi bitandukanye birimo ibishobora [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-22157","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ni kenshi uzasanga abantu cyane cyane igitsina gore bahangayikishijwe no gutakaza umusatsi biterwa no kuba wapfuka cyangwa kwanga gukura. Nubwo abenshi bibwira ko ibi bikunze kuba ku gitsina gabo si ko biri kuko n&#8217;igitsina gore gihura n&#8217;iki kibazo Kandi kikabazahaza cyane ndetse bamwe bakabyumva nko gutakaza uburanga bwabo. Ibi biterwa n&#8217;ibibazo byinshi bitandukanye birimo ibishobora [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-03-08T07:21:18+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi\",\"datePublished\":\"2020-03-08T07:21:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157\"},\"wordCount\":568,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157\",\"name\":\"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-03-08T07:21:18+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22157#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi - BWIZA","og_description":"Ni kenshi uzasanga abantu cyane cyane igitsina gore bahangayikishijwe no gutakaza umusatsi biterwa no kuba wapfuka cyangwa kwanga gukura. Nubwo abenshi bibwira ko ibi bikunze kuba ku gitsina gabo si ko biri kuko n&#8217;igitsina gore gihura n&#8217;iki kibazo Kandi kikabazahaza cyane ndetse bamwe bakabyumva nko gutakaza uburanga bwabo. Ibi biterwa n&#8217;ibibazo byinshi bitandukanye birimo ibishobora [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2020-03-08T07:21:18+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi","datePublished":"2020-03-08T07:21:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157"},"wordCount":568,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=22157#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157","name":"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-03-08T07:21:18+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=22157"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22157#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uburyo 5 karemano wakoresha wirinda gutakaza umusatsi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/22157","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=22157"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/22157\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=22157"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=22157"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=22157"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}