{"id":2256,"date":"2016-08-03T16:07:20","date_gmt":"2016-08-03T16:07:20","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/08\/03\/ese-umwami-gihanga-ngomijana-hari-isano-afitanye-n-ibimanuka\/"},"modified":"2016-08-03T16:07:20","modified_gmt":"2016-08-03T16:07:20","slug":"ese-umwami-gihanga-ngomijana-hari-isano-afitanye-n-ibimanuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256","title":{"rendered":"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka?"},"content":{"rendered":"<p>Gihanga Ngomijana ufatwa nk\u2019umwami wa mbere wayoboye u Rwanda  benshi bakunze gufata amateka ye nk\u2019aho atabayeho ahubwo bakamufata nk\u2019ibimanuka cyangwa se Ibivejuru.<\/p>\n<p>Amateka Nyarwanda avuga neza ko Gihanga Ngomijana yabayeho mu myaka y\u2019 1091-1124 agafatwa nk\u2019umuntu wahanze u Rwanda hakibazwa niba mbere y\u2019iyi myaka nta Rwanda rwabagaho bagaheraho bavuga ko ashobora kuba ari ikimanuka.<\/p>\n<p>Ubusanzwe ibimanuka bakuze kwita ibivejuru ni ibiremwa bifite ishusho nk\u2019iya muntu ariko hatazwi inkomoko nyakuri yabyo bagaheraho bavuga ko byaturutse mu ijuru  bikamanuka bigwa ku butaka,<\/p>\n<p>Umwanditsi Mgr Alex  Kagame, mu mateka Nyabami yagiye yandika,yavuze  ko,umuntu ahereye ku mateka y\u2019abami b\u2019ibimanuka   bakomotse  mu ijuru bakamanukira bwa mbere mu Mubari (mu burasirazuba bw\u2019u Rwanda ahitwa ku rutare rwa Kinani) aho baje basanga hatuwe kandi hategekwa muri icyo gihe n\u2019uwitwa Kabeja wo mu bwoko bw\u2019Abazigaba bafitanye isano na Gihanga Ngomijana.<\/p>\n<p>Uyu Mwami witwa Gihanga ngo ntibikwiye kuvugwa ko yahanze u Rwanda nk\u2019uko bivugwa ahubwo icyakwemerwa ni uko ngo ari we ntangiriro y\u2019ubutegetsi bw\u2019ingoma nyiginya (fondateur de la dynastie.)yabanje kubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda<\/p>\n<p>Byongeye kandi Alegisi Kagame ntiyemera ko Gihanga ariwe wahanze inka n\u2019ingoma kuko ngo Gihanga atari we wazanye ubutegetsi bushingiye ku kimenyetso cy\u2019ingoma (tambour embl\u00e8me) kuko ngo mu ntangiriro z\u2019ubutegetsi bwe, Gihanga nta ngoma yimanye ahubwo yategekeshaga ibindi birango bibiri aribyo inyundo n\u2019ikindi gikoresho cy\u2019umuziki bita urusengo.<\/p>\n<p>Ibyo gushyiraho ingoma nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ubwami ngo yaba yarabizaniwe n\u2019uwitwa Rubunga nawe abikopeye mu bucurabwenge bwakoreshwaga n\u2019abitwa Abarenge. Abarenge ngo akaba ari bo bari mu gihugu mbere y\u2019uko iriya ngoma nyiginya iza kurutegeka.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-38840\" src=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg\" alt=\"download\" width=\"632\" height=\"393\" \/><\/a><\/p>\n<p>Uyu munyamateka nyarwanda avuga ko ingoma ya mbere yakoreshejwe n\u2019ubutegetsi bwa Gihanga yahawe izina rya Rwoga bituruka ku ijambo \u00abkwogera \u00bb cyangwa se \u00ab kwamamara \u00bb<\/p>\n<p>Rubunga wayizaniye Gihanga ni we bakunze kwita Mwungura ari naho banakomerezaho bagira bati ni \u00ab Mwungura wunguye ingoma ubwiru\u00bb, akaba akomokwaho n\u2019umuryango w\u2019Abatege bituruka ku izina ry\u2019umwe mu bakurambere babo witwaga Nyabutege.<\/p>\n<p>Ikoreshwa ry\u2019ingoma nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ubwami bwa Gihanga ngo ntiryakuyeho burundu ikoreshwa rya biriya bimenyetso bindi byakoreshwaga mbere ari byo urusengo n\u2019inyundo nk\u2019uko Mgr Kagame akomeza abivuga.<\/p>\n<p>Uyu mwanditsi atanga urugero rw\u2019uko iyo i bwami bamenyeshaga icibwa ry\u2019umuntu runaka cyangwa se umuryango runaka ariko mu buryo butari burundu bakoreshaga umurishyo w\u2019ingoma, mu gihe iyo iryo cibwa ryemezwaga mu buryo bwa burundu baritangazaga bakoresheje urusengo.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo hashidikanywa niba Gihanga ari we wahanze u Rwanda cyangwa atari we ngo ntibikuraho ko yaba yarabayeho kuko kubaho kwe kugaragarira ku kuntu uruhererekane rw\u2019abamukurikiye mu butegetsi bamwubahiriza kandi ugasanga mu ntekerezo zose agarukamo nk\u2019uko uyu mwanditsi abigaragaza.<\/p>\n<p>Mgr Alegisi Kagame avuga ko iyo umwami runaka yageraga ku butegetsi yubakishaga ingoro ye, ariko ku ruhande agashyiraho n\u2019ahagenewe kubahiriza umukurambere Gihanga ariho bitaga urukamishirizo.<\/p>\n<p>Uretse n\u2019ibyo kandi ngo aho umusezero (imva y\u2019umwami) wa Gihanga wari ku gasozi ka Muganza ya Kayenzi ngo naho hakorerwaga imihango yo kumuterekera niba ari ko nabyita. Aha ngaha i bwami ngo bakaba barahoherezaga abiru bo kuhakorera imihango yabugenewe.<\/p>\n<p>Mgr Kagame avuga kandi ko hari indi mihango yamukorerwaga yari ishingiye ku nka ikaba yarakorwaga n\u2019abo mu muryango bita Abaheka ; umutware wabo agatura i Runda ndetse akaba yarafatwaga nk\u2019umwiru mukuru w\u2019inka.<\/p>\n<p>Ntawakwirengagiza ubwoko bw\u2019Abatsobe nabwo ngo bukomoka kuri Gihanga, kuko ngo uwo bakomokaho witwa Rutsobe ari umuhungu yabyaye hanze. Uyu muryango nawo ukaba waraje kubahwa ibwami kubera imihango y\u2019ubwiru wakoraga, dore ko ngo banagiraga ingoma yabo yitwa Rwamo naho umurwa baturagaho ukaba wari i Kinyambi muri Runda.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Kagame avuga ko umuryango w\u2019 Abatsobe wari ufite agaciro mu butegetsi bwite bw\u2019igihugu kuko bari bashinzwe imihango y\u2019ubwiru ijyanye n\u2019umuganura bagatura mu karere k\u2019u Bumbogo bakagira n\u2019umutwe w\u2019ingabo bayoboraga witwa Gakondo ukomoka kuri Gihanga.<\/p>\n<p>Ikindi kivugwa kuri Gihanga ni uko igihugu yategekaga cyarengaga imbibi z\u2019u Rwanda tuzi ubu. Ibi bigashingirwa ku ntekerezo zigaragaza ko ubutegetsi bwe bwageraga hakurya mu burengerazuba bwa RDC aho bitaga mu Bunyabungo ndetse n\u2019ahitwa Buhindangoma hakurya muri Rucuru.<\/p>\n<p>Ahandi hagaragara ibirari by\u2019amateka bishobora kwemeza ko Gihanga yabayeho ni mu majyaruguru y\u2019u Rwanda ahitwa Buhanga hagati ya Nyamutera na Nyakinama ku bazi amazina y\u2019uturere twa cyera.<\/p>\n<p>Aha Mgr Kagame avuga ko hagaragaraga ibigabiro by\u2019aho uyu mwami yari atuye ariko umuntu akaba atakwemeza ko ibyo bigabiro bigihari magingo aya kubera ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019imiturire.<\/p>\n<p>Imwe mu mihango yakorerwaga muri aka gace ni iyakorwaga ku mfizi yitwa Rugira ngo yabanaga n\u2019inka zitwa Ingizi nkuko uyu munyamateka abivuga.Iyi mihango ngo yaba ratangiye ku ngoma y\u2019umwami Yuhi II Gahima ari nabwo umutwe w\u2019ingabo zitwa Gakondo zatandukanaga n\u2019izitwa Abangakugoma nyuma aba Bangakugoma bakoherezwa kuba hariya mu Buhanga.<\/p>\n<p>Undi murwa wa Gihanga uvugwa na Mgr Kagame ni uwari ahitwa Nyamirembe cyangwa se Humure yo mu Mutara,aho uyu mwami ngo yaba yarageneye umuhungu we Kanyarwanda ngo azabe ari we umusimbura ku ngoma amaze gutanga.Gihanga yarongoye abagore benshi<\/p>\n<p>Muri izi nyandiko Mgr Alegisi Kagame avuga ko Gihanga yagiye abyara abana batandukanye badahuje ba nyina kuko nawe yari afite abagore benshi nk\u2019uko byari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda rwo hambere.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Uyu mwanditsi avuga ko umugore wa mbere wa Gihanga ari uwitwa Nyamususa akaba umukobwa wa Jeni uturuka mu bwoko bw\u2019Abarenge akaba yarabyaranye n\u2019uyu mugore Kanyarwanda Gahima, Kanyandorwa Sabugabo se wa Mushambo ukomokwaho n\u2019ubwoko bw\u2019 Abashambo ndetse n\u2019uwitwa Kanyabugesera Mugondo se wa Muhondogo sekuruza w\u2019ubwoko Abahondogo, ndetse na nyirarucyaba umukuramberekazi w\u2019ubwoko bw\u2019Abacyaba.<\/p>\n<p>Gihanga yarongoye kandi Nyangobero ukomoka mu Bunyabungo barabyarana Kanyabungo Ngabo waje gutegeka mu Bunyabungo ndetse arongora na Nyirampirangwe babyarana Gashubi se wa Gashingo ukomokwaho n\u2019abitwa Abashingo ndetse ngo babyarana n\u2019undi mwana witwa Gafomo.<\/p>\n<p>Mgr Kagame avuga kandi ko Gihanga yari afite undi mugore w\u2019inshoreke witwaga Nyirarutsobe babyarana Rutsobe umukurambere w\u2019abo mu bwoko bw\u2019Abatsobe.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/p>\n<p> <strong>MUREGO Anatty@Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Gihanga Ngomijana ufatwa nk\u2019umwami wa mbere wayoboye u Rwanda benshi bakunze gufata amateka ye nk\u2019aho atabayeho ahubwo bakamufata nk\u2019ibimanuka cyangwa se Ibivejuru. Amateka Nyarwanda avuga neza ko Gihanga Ngomijana yabayeho mu myaka y\u2019 1091-1124 agafatwa nk\u2019umuntu wahanze u Rwanda hakibazwa niba mbere y\u2019iyi myaka nta Rwanda rwabagaho bagaheraho bavuga ko ashobora kuba ari ikimanuka. Ubusanzwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-2256","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka-numuco"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Gihanga Ngomijana ufatwa nk\u2019umwami wa mbere wayoboye u Rwanda benshi bakunze gufata amateka ye nk\u2019aho atabayeho ahubwo bakamufata nk\u2019ibimanuka cyangwa se Ibivejuru. Amateka Nyarwanda avuga neza ko Gihanga Ngomijana yabayeho mu myaka y\u2019 1091-1124 agafatwa nk\u2019umuntu wahanze u Rwanda hakibazwa niba mbere y\u2019iyi myaka nta Rwanda rwabagaho bagaheraho bavuga ko ashobora kuba ari ikimanuka. Ubusanzwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-08-03T16:07:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka?\",\"datePublished\":\"2016-08-03T16:07:20+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256\"},\"wordCount\":1001,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/08\\\/download.jpg\",\"articleSection\":[\"amateka-numuco\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256\",\"name\":\"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/08\\\/download.jpg\",\"datePublished\":\"2016-08-03T16:07:20+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/08\\\/download.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2016\\\/08\\\/download.jpg\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2256#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka? - BWIZA","og_description":"Gihanga Ngomijana ufatwa nk\u2019umwami wa mbere wayoboye u Rwanda benshi bakunze gufata amateka ye nk\u2019aho atabayeho ahubwo bakamufata nk\u2019ibimanuka cyangwa se Ibivejuru. Amateka Nyarwanda avuga neza ko Gihanga Ngomijana yabayeho mu myaka y\u2019 1091-1124 agafatwa nk\u2019umuntu wahanze u Rwanda hakibazwa niba mbere y\u2019iyi myaka nta Rwanda rwabagaho bagaheraho bavuga ko ashobora kuba ari ikimanuka. Ubusanzwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-08-03T16:07:20+00:00","og_image":[{"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg","type":"","width":"","height":""}],"author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka?","datePublished":"2016-08-03T16:07:20+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256"},"wordCount":1001,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg","articleSection":["amateka-numuco"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256","name":"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg","datePublished":"2016-08-03T16:07:20+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2256"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/download.jpg"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2256#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n\u2019ibimanuka?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2256","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2256"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2256\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2256"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2256"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2256"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}