{"id":22644,"date":"2020-03-27T06:38:39","date_gmt":"2020-03-27T06:38:39","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/03\/27\/amakuru-ari-muri-rubanda-avuga-kuri-kabuga-felicien-ukekwaho-uruhare-muri\/"},"modified":"2020-03-27T06:38:39","modified_gmt":"2020-03-27T06:38:39","slug":"amakuru-ari-muri-rubanda-avuga-kuri-kabuga-felicien-ukekwaho-uruhare-muri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644","title":{"rendered":"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside"},"content":{"rendered":"<p><strong> Hari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, F\u00e9licien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk\u2019inkuru z\u2019urwenya rwo muri rubanda.<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari n\u2019ibyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byagiye byandika kuri uyu mugabo Bwiza.com iza kugarukaho.<\/p>\n<p>Kabuga ahigishwa uruhindu ndetse Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ndetse zeremeye igihembo cya miliyoni eshanu z\u2019amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa cyakora kugera aho yihishe biracyari inshoberamahanga.<\/p>\n<p><strong>Bimwe mu bivugwa muri rubanda kuri Kabuga<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Iyo abaturage baganira hagati yabo ku ngingo zimwe na zimwe zireba igihugu cyabo, bavuga ku bintu bitandukanye. Kimwe mu bintu bashobora kugarukaho ni uburyo umugabo w\u2019umunyemali uri mu bashakishwa, Kabuga F\u00e9licien yihishe ubutabera bumushakisha kuva mu 1994.<\/p>\n<p>Mu makuru abaturage baba badafite uwo bayakesha, bavuga ko bumva, bavuga byinshi kuri uyu mugabo bimwe byafatwa nk\u2019amakabyankuru, ibinyoma bya Semuhanuka n\u2019izindi nyito uvuga yashaka kubiha gusa Abanyarwanda baca umugani ngo &#8221; Nta nduru ivugira ku musozi ubusa.&#8221;<\/p>\n<p>Mu bivugwa na rubanda ubusanzwe rudafite ba maneko baruha amakuru, rukumvisha amatwi, rukabonesha amaso, harimo ibi bikurikira:<\/p>\n<p><strong>* Kabuga ajya aza mu Rwanda mu nama yambaye nk\u2019abagore: <\/strong> Abavuga ibi bavuga ko kuba uyu mugabo atarafatwa ari uko yaba yaribagishije uruhu rwo mu maso, akaba yarahindutse umugore. Ibi ngo bituma nta we umumenya ndetse ngo akaba ajya mu nama zimwe na zimwe zo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ku bize isomo ryo kwandika amakinamico, filimi n\u2019ibindi nk\u2019ibi (Drama) bazi neza icyitwa uburyo (convention) yitwa disguise (kwiyoberanya) ifasha umukinnyi (character) kugera ku rubuga (scene) ubusanzwe atakabaye ageraho. Ibi nabyo ngo Kabuga yaba abizi.<\/p>\n<p><strong>* Kabuga aba muri Kenya:<\/strong> Aya makuru uretse kuba ari mu baturage basanzwe, yagarutsweho no mu bitangazamakuru nka BBC ariko n\u2019u Rwanda ntacyo rwashatse kugira byinshi rubivugaho ubwo Umuryango w\u2019Abibumbye watungaga agatoki Kenya.<\/p>\n<p>Mu nkuru ya BBC yo kuwa 12 Mata 2011 ifite umutwe ugira uti \u201c  U Rwanda  rushima ubuhamya kuri Kabuga na Mpiranya\u201d, u Rwanda rwavuze ko rwishimiye  icyemezo cy\u2019Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha cyo kwakira ubuhamya bushinja n\u2019ubushinjura abagabo babiri bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 17 yari ishize icyo gihe. Aba bari; Kabuga  Felicien na Protais Mpiranya wayoboraga umutwe (GP) warindaga Perezida Gen. Major. Habyarimana Juvenal.<\/p>\n<p>Umuryango w\u2019Abibumbye (UN) wakomeje gushyira mu majwi igihugu cya Kenya kuba kidakora ibihagije ngo Kabuga F\u00e9licien afatwe. Amajwi menshi yakomeje kuvuga ko uyu munyemari yaba akingirwa ikibaba na bamwe mu bategetsi bakomeye ba Kenya.<\/p>\n<p>Uwari Minisitiri w\u2019Ubutabera w&#8217;u Rwanda icyo gihe, Tharcisse Karugarama aganira n\u2019itangazamakuru nk\u2019uko BBC yabitangaje, yabaye nk\u2019uwitwararika mu magambo ye, avuga gusa ko bizera amakuru bahabwa na Kenya kuri iyi ngingo.<\/p>\n<p>Hari n\u2019abavuga ko Kabuga aba mu gisirikare cya Kenya (Kenya Defence Forces) aho ngo yahawe ipeti rya gisirikare rikomeye, akagira ubudahangarwa, ko atanga akayabo ngo adakorwaho.<\/p>\n<p><strong>*Kabuga ngo yaba afite imbaraga zidasanzwe:<\/strong> Hari n\u2019abavuga ko yaba afite imbaraga zidasanzwe za kimuntu, ko yaba yihinduranya bityo ko no kumubona ari igitangaza. Hari amakuru yavuzwe ko hari uwamukubise amaso, mu gihe yisuganya ngo atange amakuru aterwa bombe, ahinduka ubushingwe. <\/p>\n<p><strong> *Kabuga afite imodoka zikora ubucuruzi mu karere u Rwanda ruherereyemo:<\/strong> Hari abavuga ko uyu mugabo ngo agikora ubucuruzi ndetse ngo imodoka ze nini zitwara ibicuruzwa zizwi amapulake kandi ngo zikaba zigenda mu bihugu byo mu karere kose, nta nkomyi. Hari uwakabije avuga ko ngo hari umwe mu bayobozi ngo witwazaga ko avuka mu gace kamwe na Kabuga, ngo akumva yajya kugirana ibiganiro na we. Ngo bamubwiye ko asa n&#8217;uwiyahura , ngo n&#8217;iyo yagenda avuga Mbwenu (ururimi rw&#8217;Olukiga ruvugwa na bamwe mu baturage b&#8217;Akarere ka Gicumbi), ntacyo byatanga.<\/p>\n<p>Ku ngingo yo kuba ngo hari abigeze kumufata akabaca mu rihumye, abaturage mu biganiro byabo bisanzwe bavuga ko hari umwe mu basirikare kuri ubu utakiriho, wavuzweho ko yigeze kumufata rwa mikono kuko yari ashinzwe ubutasi. Uyu ngo yaba yarahawe akayabo akarekura Kabuga nta nkomyi.<\/p>\n<p>Ibindi bivugwa ni uko mu 2006  Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yashinje Kenya kurebera Kabuga. Byarangiye Kenya imurakariye ivuga ko icyo ari igitutsi kuri yo.<\/p>\n<p>Mu 2008 nabwo havuzwe ko Kabuga yari Oslo muri Norway ateganya kwishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), nyuma biza kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha. Byavuzwe ko kandi hari uwatawe muri yombi icyo gihe, bigaragara ko atari  Kabuga, ahubwo ari umwarimu w&#8217;imwe muri kaminuza zo muri Kenya. N&#8217;ubwo bimeze bityo, hari abanyurwa manuma benshi bakemeza ko Kabuga akomereje ubucuruzi muri iki gihugu cya Kenya. Ni ibivugwa ariko nta bimenyetso na gihamya bifite n&#8217;imwe.<\/p>\n<p><strong>Kabuga uca muri humye abashinzwe umutekano<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Mu nkuru y\u2019ibinyamakuru bitandukanye birimo Jeune Afrique mu Gushyingo 2012, byatangaje ko Kabuga yaciye mu rihumye Polisi y\u2019u Budage ubwo yafataga umukwe we, Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w\u2019Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n\u2019Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.<\/p>\n<p>Tariki ya 7 Nzeri 2007 hafi y\u2019Umujyi wa Francfort mu Budage, polisi yafashe Ngirabatware ariko ashwanyaguza fulashi disiki (flash disk) bikekwa ko yari iriho amakuru yari gutuma hamenyekana byinshi kuri Kabuga.<\/p>\n<p>Haketswe ko hari ibyo yashakaga guhisha maze abakora iperereza biyemeza gushyikiriza ibisagazwa by\u2019iyo \u2018flash disk\u2019 labolatwari y\u2019igenzura.<\/p>\n<p>Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y\u2019igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje cyane kurusha izindi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y\u2019ibitaro (facture) angana n\u2019Amayero 5,000 yishyuwe n\u2019umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya.<\/p>\n<p>Uwo yari yivuje ibyerekeranye n\u2019ibibazo mu myanya y\u2019ubuhumekero (insuffisance respiratoire chronique).<\/p>\n<p>Abapolisi b\u2019Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw\u2019inzira rwakoreshejwe n\u2019uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzaniya nyirarwo.<\/p>\n<p>Batunguwe no gusanga ifoto bahawe; ndetse n\u2019ikinyamakuru Jeune Afrique cyabashije kubona, ari iya F\u00e9licien Kabuga wari ufite imyaka 77 icyo gihe.<\/p>\n<p><strong>Kabuga yacitse ate icyo gihe?<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga yavuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko ubwo yivuzaga, Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni (canne Anglaise). Hari n\u2019abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko umwe mu nshuti za hafi n\u2019abakora iperereza yabitangarije Jeune Afrique, ngo Ngirabatware yavuze amagambo atandukanye mu rurimi abapolisi batazi mbere y\u2019ifatwa rye. Ese rwaba ari Ikinyarwanda? Ese yaba yarabwiraga sebukwe? Ntibyameneyekanye.<\/p>\n<p>Ikizwi ni uko tariki 17 Nzeri 2007, Kabuga ushakishwa kurusha abandi mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaciye mu myanya y\u2019intoki Polisi y\u2019u Budage kuko yari hafi neza yo gutabwa muri yombi.<\/p>\n<p>Felicien Kabuga w\u2019imyaka kuri ubu igera kuri 85, arazwi cyane kubera ko yari umwe mu bacuruzi bakomeye mu gihugu .<\/p>\n<p>Akekwaho kuba ari umwe mu bantu bateye inkunga y\u2019amafaranga umugambi wa jenoside, uyu mutungo we ngo ukaba ari wo yakomeje kwifashisha anyura mu myanya y\u2019intoki amahanga yose amuhiga.<\/p>\n<p><strong>Kabuga ni muntu ki?<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Umuhungu we, Donatien Kabuga mu 2014 yabwiye itangazamakuru ryo hanze y\u2019u Rwanda, ko Se umubyara F\u00e9licien Kabuga yavutse mu ntangiriro z&#8217;i 1930 mu muryango uciriritse wo muri Komini ya Mukarange, muri Perefegitura ya Byumba (Akarere ka Gicumbi). Yiyigishije gusoma no kwandika kuko ntiyagize amahirwe yo kujya mu ishuri.<\/p>\n<p>Kabuga ni umuntu wavuye ku busa akiyubakira umutungo ugaragara. Yatangiye akiri muto. Ifaranga rye rya mbere ngo yarikoreye afite imyaka 12,  agurisha ibisobane yabaga yiboheye ubwe. Buhoro buhoro, yagiye ashyira udufaranga ku ruhande, twatumye agura umunyu yagurishaga mu isoko.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1955, ni bwo ngo yabonye uburenganzira bwifuzwa cyane bwo kwiyandikisha  kuri Registre de Commerce. Nibwo rero yubakaga inzu muri Centre de N\u00e9goce ya Rushaki, Komine ya Kiyombe, Perefegitura ya Byumba, kugira ngo akoreremo ubucuruzi bwe. Icyo gihe yahagurishaga ibicuruzwa by\u2019amoko atandukanye.<\/p>\n<p>Mu ntangiriro ya za 1970, abona ko Umujyi wa Rushaki utagihaza ubucuruzi bwe, yimukiye i Kigali, aho yari amaze kuzuza inzu ya etaje imwe, yari igenewe guturamo kimwe no gucururizamo. Ni bwo rero yageze ku ntera yo kuba utumiza ibintu mu mahanga. Yatangiye atumiza caguwa zo mu Buholandi, Amerika no mu Bubiligi.<\/p>\n<p>Hanyuma rero, ni bwo  Kabuga, yagiye atumiza za Amerika, u Burayi, Aziya no muri Afurika ibindi bicuruzwa byinshi binyuranye nk\u2019amatara, ibikoresho byo mu ngo bikoreshwa n\u2019amashanyarazi.<\/p>\n<p>Kabuga ntiyashoye imari gusa mu bucuruzi mpuzamahanga gusa, yagiye ashora imari ye mu bindi bice by\u2019ubukungu bw\u2019igihugu. Ni uko yashoye imari mu bwikorezi bw\u2019imizigo (Transport), mu buhinzi bw\u2019icyayi, mu nganda no mu mazu.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 6 Mata 1994, yari atunze amakamyo akururana agenda amahanga arenga 40, imirima y\u2019icyayi isaga hegitari 350, uruganda rusya ingano zisaga toni 39000 ku mwaka mu mujyi wa Byumba, amazu ya rutura menshi mu Mujyi wa Kigali, harimo inzu nini mu Muhima ikubiyemo ihoteri, ibiro, ibyumba byo gukodeshwa, super-march\u00e9, n\u2019ibindi nk\u2019amadepo y\u2019ibicuruzwa i Gikondo, amazu yo guturamo ku Kimihurura, i Remera, i Nyange muri Mukarange i Byumba ku ivukiro n\u2019andi mazu menshi akodeshwa ku Kimihurura.<\/p>\n<p>Kabuga yari afite ndetse n\u2019imigabane muri Banque Commerciale du Rwanda (BCR), muri Banque Continentale Africaine (BACAR), muri La Rwandaise (Ubu yabaye Akagera Motor), muri Soci\u00e9t\u00e9 de Transport Internationale du Rwanda (STIR) no mu yandi masosiyete.<\/p>\n<p>Kugeza ubu byagorana ko hari uwakwihandagaza ngo avuge aho uyu mugabo aherereye. Kabuga arashakishwa ngo agezwe imbere y\u2019ubutabera ku byaha akekwaho byo kugira uruhare muri jenoside yakorerewe Abatutsi. Icyizwi ni uko uyu munyemali aba mu bwihisho kuva mu myaka 26 ishize nk&#8217;uko byanashimangiwe n&#8217;umuryango we bwite.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, F\u00e9licien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk\u2019inkuru z\u2019urwenya rwo muri rubanda. Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":12,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[18],"tags":[135,131,127],"class_list":["post-22644","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-zicukumbuye","tag-amakuru","tag-in-slide-rw","tag-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, F\u00e9licien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk\u2019inkuru z\u2019urwenya rwo muri rubanda. Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-03-27T06:38:39+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Fred Rugira\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644\"},\"author\":{\"name\":\"Fred Rugira\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\"},\"headline\":\"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside\",\"datePublished\":\"2020-03-27T06:38:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644\"},\"wordCount\":1549,\"commentCount\":6,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amakuru\",\"In Slide - Kinyarwanda\",\"Rwanda\"],\"articleSection\":[\"Zicukumbuye\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644\",\"name\":\"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-03-27T06:38:39+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=22644#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55\",\"name\":\"Fred Rugira\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=12\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside - BWIZA","og_description":"Hari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, F\u00e9licien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk\u2019inkuru z\u2019urwenya rwo muri rubanda. Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-03-27T06:38:39+00:00","author":"Fred Rugira","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Fred Rugira","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644"},"author":{"name":"Fred Rugira","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55"},"headline":"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside","datePublished":"2020-03-27T06:38:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644"},"wordCount":1549,"commentCount":6,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amakuru","In Slide - Kinyarwanda","Rwanda"],"articleSection":["Zicukumbuye"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=22644#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644","name":"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-03-27T06:38:39+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=22644"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=22644#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga F\u00e9licien ukekwaho uruhare muri jenoside"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/d9d3b9f5d9f5c181f02690704b58df55","name":"Fred Rugira","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=12"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/22644","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/12"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=22644"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/22644\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=22644"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=22644"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=22644"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}