{"id":2290,"date":"2016-08-06T09:30:47","date_gmt":"2016-08-06T09:30:47","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/08\/06\/mu-1997-u-rwanda-rwasenye-ibirindiro-bya-cndd-fdd-ruzimya-isoko-rya-bujumbura\/"},"modified":"2025-02-12T19:11:56","modified_gmt":"2025-02-12T17:11:56","slug":"mu-1997-u-rwanda-rwasenye-ibirindiro-bya-cndd-fdd-ruzimya-isoko-rya-bujumbura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290","title":{"rendered":"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?"},"content":{"rendered":"<p> <strong>*Kajugujugu z&#8217;u Rwanda i Bujumbura&#8230;!<\/strong><br \/>\n <strong>*Miliyoni z&#8217;Amadorali y&#8217;Amereka u Rwanda rwafashishije U Burundi &#8230;!<\/strong><br \/>\n <strong>*u Burundi bwahagaritse imyaka y\u2019ibihingwa yinjira mu Rwanda<\/strong><br \/>\n <strong>Ubusanzwe kubana neza hagati y&#8217;ibihugu bituranye ni ingenzi . Nubwo atari ihame ariko biranezeza byazamo agatotsi nabwo ukumva ko bibabaje.<\/strong><br \/>\n <strong>Umwanditsi Wa Zaburi ya 133 muli Bibliya Yera , ikaba Zaburi ya Dawidi yagize ati ;<\/strong> <\/p>\n<p>Mu bigaragara ntako byari gusa abanyarwanda n&#8217;abarundi iyo bagira amahirwe yo kubana neza cyane ko ntawushidikanya ku buvandimwe busesuye hagati y&#8217;abatuye ibi bihugu byombi umuntu yageranya n&#8217;ibihugu-mpanga !<\/p>\n<p>Nyamara amateka ya hafi na kure atwereka bucece ko kubana no guturana kwibi bihugu byagiye bigira umuze kenshi gashoboka aho ku mpamvu iyi cyangwa iriya , izifatika n&#8217;izidafatika ,izishinga n&#8217;izidashinga rwose u Rwanda n&#8217;u Burundi bitigeze bicana uwaka uretse kurenzaho kandi uwo murenzaho ukajya urumba iko bwije n&#8217;uko bukeye .<\/p>\n<p> <strong>2.Ibijya gucika bica amarenga iki kibazo si agahinja<\/strong> <\/p>\n<p>Buriya iyo ubajije abantu bahungiye i Burundi muli za 1959 bakubwira ko niba hari amahanga yabagoye kubamo u Burundi butaboroheye harimo nko kuba abatarashoboraga kwihengeka Bujumbura nabwo ku mayeri asa no kwiheba barajyanywe kuba mu Nkambi zo mu mikenke n&#8217;inyamaswa zikaze nkaho isazi ya Ts\u00e9 Ts\u00e9 yibasiye imbaga igatsemba benshi hagasigara ngerere iyo za Mushiha mu ntara ya Muyinga n&#8217;ahandi hashyiraga abanyarwanda mukaga .<\/p>\n<p>Hari kandi n&#8217;akandi kantu nakwita agashya ariko bamwe bemeza ko ari ukuri abandi bakabihakana nkaho ngo umwana w&#8217;impunzi w&#8217;umunyarwanda iyo yarangizaga amashuri y&#8217;intango habagaho gutsindira ku mpuzandengo ihanitse ugereranije n&#8217;umwana kavukire w&#8217;Umurundi bamwe bakemeza ko utarabonaga 80% atajyaga mu batsinze mugihe Umurundi yasabwaga 60% yonyine kandi barabaga bigana.<br \/>\nNyamara kwihinga kw&#8217;abana b&#8217;impunzi b&#8217;u Rwanda ngo byatumye bigana ubukerebutsi bukataje bwabaviragamo gutsinda ku bwinshi !<\/p>\n<p>Batera imbere batyo , bariga ariko bigoye , baracuruza batera imbere ariko iryinyo kurindi nk&#8217;uduca n&#8217;imishwi .<\/p>\n<p>Umwe mu bahoze bayobora u Burundi we ngo yaratuye abwira Abarundi ko badakwiye gukomeza kuba inganzwa muby&#8217;ubukungu n&#8217;abavamahanga b&#8217;abanyarwanda ko ariko ntawe ukwiye guhirahira abangamira iterambere ryabo ryari ryiganjemo ubwubatsi bw&#8217;amazu n&#8217;ibindi bikorwa remezo bihanitse byabaga byiganje Bujumbura nahandi mu migi maze mu rwenya rwinshi ngo agira ati ;Mubareke bubake nta ma pine cyangwa imitende bazashyiraho nibataha iwabo tuzabigumana !<\/p>\n<p> <strong>3.Inyifato y&#8217;impunzi z&#8217;Abarundi zahungiye mu Rwanda muri za 1972 yasize ibikomere bikomeye mu Rwanda<\/strong> <\/p>\n<p>Mu makimbirane yabaga i Rwanda muri 1959 hahunze imbaga y&#8217;abanyarwanda inyanyagira amahanga ariko nyuma muri za 1972 naho Abarundi isinzi barataye baromoka bajya imahanga benshi bahabwa ubuhungiro i Rwanda .<\/p>\n<p>Iyo wabazaga Abarundi babaga bakambitse mu Rwanda kubaturanye nabo uti mwahunze iki bakubwiraga ko bahunze imisore y&#8217;abarundi n&#8217;abanyarwanda yabatesheje ibyabo i Burundi bagahunga kuburyo mu maso yabo wababonagamo umujinya n&#8217;ubugome bitagira ingano .<\/p>\n<p>Ku bantu batuye mu Mayaga ya Ntyazo na Muyira ndetse na Ntongwe mucyahoze ari Butare , ukongeraho amateka y&#8217;impunzi z&#8217;Abarundi zari zikambitse ahitwa Gashenyi yo mu Ndatemwa za Kiziguro ya Gatsibo y&#8217;ubu mu Rwanda nibwo ubona cyangwa ubwirwa ubukana bw&#8217;ubunyamaswa Abarundi b&#8217;impunzi bakoreye Abanyarwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 na mbere yaho gato .<\/p>\n<p>Rufigi Jean Pierre umwe basaza barerewe kandi bagaturana nazo kuri micro ya Bwiza.com yagize ati :Abarundi baturutse Rukomo ya Muvumba muri Byumba bamanukana n&#8217;abimurwaga n&#8217;intambara nibo boretse aka gace ka Kiziguro kubufatanye bukaze n&#8217;Interahamwe cyane ko kuri bo ijambo Umututsi cyari ikizira mu mitima yabo&#8230;.<\/p>\n<p>Habimana Leonard Shinani utuye Kiramuruzi ntatinya kunga murya Rufigi avuga ko uwavuga ko Abarundi babaye abarimu b&#8217;amabi ataba abeshye!<\/p>\n<p>Kimwe n&#8217;ahandi habaga izi mpunzi nka za Gikongoro nta Mututsi wacikaga icumu ryabo bantu-nyamaswa kuko bitumvikanaga ukuntu abantu bahawe indaro mu gihugu aribo bakagitikije .<\/p>\n<p>U Rwanda nyuma y&#8217;ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rwagerageje gutangiza amaperereza ku Mpunzi z&#8217;Abarundi basize baruhekuye bidegembya kubutaka bw&#8217;u Burundi ariko Leta y&#8217;u Burundi yayoborwaga na UPRONA ivunira ibiti mu matwi .<\/p>\n<p>Na magingo aya Interahamwe zo mu bari impunzi z&#8217;Abarundi mu Rwanda arinazo shingiro ryo gushingwa kw&#8217;imitwe y&#8217;Imbonerakure ziracyaritsira ahanini aba bantu baba bikanga ubutabera bw&#8217;u Rwanda bibaza ko Igihe cyose u Rwanda rwagira umubano ufatika n&#8217;u Burundi habaho ko bakurikiranwa byakongeraho ko bamwe mu bana babo aribo bari mu Nzego z&#8217;Umutekano , Politiki n&#8217;Iperereza mu Burundi bigatuma bumva bakora igishoboka cyose kugira hatabaho ukuzahuka kwuyu mubano uhora udigadiga nk&#8217;urwaye muzunga .<\/p>\n<p> <strong>4.Kuki nyuma yo kuvanga Ingabo mu Burundi abahoze mungabo z&#8217;u Burundi za Kera Ex-FAB bahozwaho ijisho Na CNDD-fdd ?<\/strong><br \/>\nNubwo kuva kera ntaho abahoze mu ngabo z&#8217;u Burundi bagaragara nk&#8217;abafite uruhare rwiza muli Politiki y&#8217;u Burundi n&#8217;u Rwanda ariko Ishyaka riri Ku butegetsi mu Burundi CNDD-fdd ntirizibagirwa ko ibikorwa byo guhiga abasize bahekuye u Rwanda mu mashyamba ya Congo byabaye muri za 1997 n&#8217;imyaka yakurikiyeho byakozwe n&#8217;izahoze ari Ingabo za RPF\/RPA Inkotanyi , ibibikorwa rero byasize byibasiye bikomeye ibyari ibirindiro bikomeye by&#8217;Inyeshyamba zabo kandi bikavugwa ko operasiyo zihambaye zabaga ziyobowe n&#8217;u Rwanda Ingabo za FAB zibereye mu kuryoshya .<\/p>\n<p>Twibukiranye ko ugusenyuka kw&#8217;ibirindiro bya CNDD-fdd kwatumye itakaza inzozi zayo zo gufata Bujumbura Ku mbunda ariryo pfunwe rituma ihora ihonda agatoki kukandi ihigira u Rwanda itibagiwe n&#8217;abahoze mu Gisirikare cya kera cya FAB .<\/p>\n<p> <em> <strong>abahoze ari Inyeshyamba za CNDD-fdd bashegeshwe na Operation z&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda<\/strong> <\/em> [\/caption]<br \/>\nKandi koko muri plan za CNDD-fdd ntiharimo ugusaranganya imyanya mu Gisiririkare iyo iza gufata igihugu ku ngufu birumvikana Arusha Peace Agreement ntiyari kubaho arinayo yajemo Isaranganyabutegetsi. <strong><br \/>\n<\/strong> <\/p>\n<p> <strong>5.Politiki ya Quota mu marembera mu Burundi.<\/strong> <\/p>\n<p>Byabaye nk&#8217;ihurizo rikomeye ryatumye iri shyaka riri kubutegetsi ryiyumva nk&#8217;iryatsinze amanyoma ko amaherezo ariko rizagenda riyungurura inzego rivanamo igice runaka ritifuza maze politiki ya kugabangana ubutegetsi ikaba igiye uruhenu .<br \/>\nKuba CNDD-fdd nanubu ikiritsira kandi bisa naho yakuye impamba y&#8217;Ingengabiterezo zikaze muri twa duce twavuze haruguru yasaga n&#8217;iyigaruriye mu Rwanda rwa kera,<br \/>\nUtu duce kutwigarurira ntibyabaga binagoye kandi kuko wasangaga izi mpunzi muli systeme yose y&#8217;Ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali nko mu Butegetsi bwite bwa Leta, Uburezi , Ubuvuzi n&#8217;ibindi bisata bikomeye byafataga ibyemezo .<\/p>\n<p>Ntawanabura kuvuga ko Ingamba za Leta y&#8217;u Rwanda zo kubakira ubutegetsi ku bunyagihugu muri gahunda ya Ndumunyarwanda kandi igatanga umusaruro uboneka byabaye nk&#8217;ibikoma mu nkokora Ubutegetsi bw&#8217;u Burundi bwumvaga bwakwiyegereza abaturage bwita ba Nyamwinshi bukoresheje iturufu y&#8217;icyo bwo bwita Ubwinshi bw&#8217;Abahutu b&#8217;Abarundi.<\/p>\n<p>Bibazaga ukuntu bagabangana butegetsi kuli 50\/50% ngo batanganya ubwinshi byakomeje kwibasira imitima y&#8217;abacurabwenge ba CNDD-fdd kubera kubatwa n&#8217;ivangurabarundi kandi bo bumvaga ari nk&#8217;ishema bajunditse .<\/p>\n<p>U Burundi rero bugasa n&#8217;ubwibaza buti : none u Rwanda rwavaho ruhirwa mu kwegeranya abanyarwanda muri Ndumwenegihugu twe tugasigara twagana he he cyangwa kubona indi slogan ituma twigarurira roho za benshi mu Burundi twayikura he he ?<\/p>\n<p> <strong>6.U Rwanda rwararumaga rugahuha nk&#8217;urwoza icwende ubusanzwe rit\u00f4zwa!<\/strong><br \/>\nMu nkuru dukesha The New Times yo kuwa 24.12.2008, inkuru yanditswe n&#8217;umunyamakuru Edwin Musoni itugaragariza ko Bwa mbere mu mateka y&#8217;u Rwanda, aribwo Leta y&#8217;u Rwanda binyuze mu Nteko Ishinga amategeko yafashe umwanzuro wo gukora mu bubiko bw&#8217;amafranga yayo [ National Treasury ] rugafashisha igihugu cy&#8217;amahanga amafranga mu biganiro Inteko ishinga amategeko y&#8217;u Rwanda yagiranye n&#8217;uwari Ministri w&#8217;Ubukungu Bwana Musoni James hemezwa ko u Rwanda rwishyurira u Burundi amadolari y&#8217;Amerika 1.000.000 ahwanye n&#8217;imiliyoni zisaga 550.000.0000 Frw yagombaga kwishyurirwa u Burundi nk&#8217;Umusanzu rwasabwaga mu Muryango w&#8217;Afurika y&#8217;Iburasirazuba .<\/p>\n<p>U Rwanda kandi ahagana muri 2014 ntirwazuyaje kwohereza Kajugujugu za Gisirikare mu mujyi wa Bujumbura kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura ryari riraye riri bube umuyonga kubera inkongi y&#8217;umuriro wari waryibasiye bivugwa ko izi ndege z&#8217;intambara z&#8217;u Rwanda zakoze Akazi katoroshye mu kirere cya Bujumbura byatumye benshi imitima itsikimba bati rwose ubanza ahari umucyo waramaze kurasira u Rwanda n&#8217;u Burundi .<\/p>\n<p>Ibi kandi byazaga bikurikira ukwitabira ibirori byo kurahira kwa Petero Nkurunziza kwari kwitabiriwe na Nyakubahwa Perezida Wa Republika y&#8217;u Rwanda Paul Kagame muli 2010 mu muji Wa Bujumbura .<\/p>\n<p>Nyamara ibi byose ntibyabujije ko intureka z&#8217;uko u Burundi bwashatse gusomborotsa u Rwanda bwigarurira Ikirwa cya Sabanegwa zahise zigurumana kugeza n&#8217;aho ibihugu byombi birundanya Ingabo Ku mipaka , ikibazo cyaje kwinjirwamo n&#8217;Inzego z&#8217;Ubutabera mpuzamahanga bikarangira u Rwanda rutsindiye bidasubirwaho iki kirwa giherereye hagati y&#8217;agasozi ka Rukurazo muri Commune ya Mwumba mu Ntara ya Ngozi kuruhande rw&#8217;u Burundi hamwe n&#8217;Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y&#8217;Amajyepfo y&#8217;u Rwanda .<\/p>\n<p>Ijugunywa ry&#8217;imirambo itaramenyekanye inkomoko mu kiyaga cya Rweru ahagana Bugesera na Kirundo naryo ryasize rishegeshe umubano w&#8217;Ibihugu byombi hamwe aho gutegerezako habaho amaperereza atabogamye Umushinjacyaha mukuru w&#8217;U Burundi Bwana Bagorikunda we yahise asohora inyandiko zishinja u Rwanda ubwo bwicanyi butagira ibara , mu birego Leta y&#8217;u Rwanda yahise itera utwatsi .<\/p>\n<p> <strong>7.Politiki y&#8217;Umwana w&#8217;Intama n&#8217;Ikirura [ Politique du Bouc-\u00e9missaire\/ Scapegoat Political Methodology ]<\/strong> <\/p>\n<p>Abize amashuri y&#8217;intango n&#8217;utugani tw&#8217;ubwenge twabagamo bazi neza akagani k&#8217;Umwana w&#8217;Intama washinjwaga gutoberwa amazi n&#8217;Ikirura cyashagakaga kukanduranyaho ngo kibone uko kirya ako kana k&#8217;intama ! Nyamara mu mpamvu Ikirura cyatangaga cyavugaga ko uwo mwana w&#8217;Intama ari gutoba amazi y&#8217;Umugezi ikirura cyanyweragaho aricyo kiri haruguru .<\/p>\n<p>Agatama kakibaza ukuntu kashinjwa ibyo byose kandi ariko karimo kanywera hepfo y&#8217;umugezi watembaga Ikirura aricyo kiri ruguru aho uwo mugezi waturukaga .<br \/>\nUbu ni uburyo bukoreshwa iyo igihugu kimwe gishaka kwivanaho impamvu y&#8217;uruvugo rubi kikabiherereza kukindi bituranye .<\/p>\n<p>Ikibazo gishingiye ku guhindura Itegeko-shinga no kwiyongeza manda kwa Petro Nkurunziza mu Burundi ugasanga u Burundi burashaka ko u Rwanda arirwo rubisubiza.<\/p>\n<p>Habaho uguhunga kw&#8217;abenegihugu Burundi iti u Rwanda nirwo rwabahamagaye .<br \/>\n <strong>Abagenerali basabiswe n&#8217;inyota y&#8217;ubutegetsi basubiranamo bati ni babaturanyi babashutse !<\/strong> <\/p>\n<p>Amaherezo na Tanganyika nigabanuka amazi bazavuga ko u Rwanda arirwo rwayadashye kandi bikorwa na Leta y&#8217;u Burundi izi ibyo ikora kuko iba ishaka kwikuraho ibibazo.<\/p>\n<p>Hamwe Leta y&#8217;u Burundi yahirirwa nayo mayeri byatuma amahanga n&#8217;abenegihugu bavuga ko u Burundi buganganye n&#8217;ikindi gihugu cy&#8217;amahanga bigatuma ubutegetsi buriho bwikorera ibyo bushatse ntawitaye kubiri kubera imbere .<\/p>\n<p>Ubusanzwe amahanga menshi kw&#8217;isi ahora akimbirana birasanzwe wabaza umu Israel ugasanga adacana uwaka n&#8217;Uminyamisiri , Waganira n&#8217;Umuyapani iyava akagera akakubwira ko Umushinwa ari umwanzi , Nta munye Pakistani usabana Amazi n&#8217;Umuhinde kubera intara za Cashimire bapfa!<\/p>\n<p>Umu Russia n&#8217;Umu Turkiya cyangwa Ukraine ntibasuhuzanya, Koreya ya Ruguru Na Koreya y&#8217;Epfo byo bihora bigerana amajanja hamwe banubatse uruzitiro rw&#8217;ibisasu bibatandukanya.<\/p>\n<p>Ethiopia na Eritrea ni urundi rugero rw&#8217;amahanga adasabana Amazi yewe na Cameron hamwe na Nigeria bakiranutse vuba bapfa ibirwa bya Bakassi bikungahaye kuli Petroli barwaniraga, Taiwan na China umwe yorora inkoko undi akorora uduca !<br \/>\nNyamara usanga bo banafite ubwo butaka bapfa , wanareba ukaba wasanga batavuga ururimi rumwe .<\/p>\n<p>None mwibaze igihugu nk&#8217;u Burundi u Rwanda ruhagurutsa Kajugujugu zarwo Na Essence izitwara zikajya kuzimya Umujyi Wa Bujumbura ariko ugasanga bwo ngo ntibushobora no guhahirana inyanya n&#8217;ibijumbu n&#8217;u Rwanda !<br \/>\nU Burundi u Rwanda rwafashije kwinjira muli East African Community bikarangira buhutaje Umunyarwanda Dr Maj Richard Sezibera wari Umunyamabanga mukuru w&#8217;uwo muryango !<\/p>\n<p><em> <strong>mu mwaka ushize Impunzi z&#8217;Abarundi nyinshi zahungiye mu Rwanda<\/strong> <\/em> [\/caption]<br \/>\nU Burundi u Rwanda rwakiriye abaturage barwo ibihumbi n&#8217;ibihumbagiza ariko bukirirwa buteza ubwega ko bwatewe n&#8217;u Rwanda mu Ntambara butavuga aho ibera !<br \/>\nBurundi Leta igatinyuka ikanyonga umudipolomate w&#8217;u Rwanda nka Jacques Bihozagara wiciwe mu Mpimba ntacyaha kimuhama.<\/p>\n<p>U Burundi bubitse abicanyi basize batsembye imbaga y&#8217;abatusi za Ririma na Gatsibo , Mayaga ya Butare nahandi henshi ariko ukurenzaho kwibyo byose gukorwa n&#8217;u Rwanda bigasa naho ari yo ntandaro ibukongereza uburakari !<\/p>\n<p> <strong>Ese amaherezo azabayahe ?<\/strong><br \/>\n <strong>Ese buzatinda u Rwanda ruvuge rumwe n&#8217;u Burundi ?<\/strong><br \/>\n <strong>Ese abantu bazagezaho babane nabi ariko babane ?<\/strong><br \/>\n <strong>Ese abaturage b&#8217;ibihugu byombi bo babibona bate ?<\/strong><br \/>\nIkinyamakuru Bwiza.com kizagerageza kuvugisha abaturage batuye ibi bihugu byombi mu nkuru itaha yacu kandi tuzanifashiha impuguke muli Diplomasi mpuzamahanga tuzumve icyo impande zose zibivugaho .<\/p>\n<p>Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/strong> <\/em><br \/>\n <strong>Yandiswe na : Eugene David<\/strong><br \/>\n <strong>Bwiza.com | Iburasirazuba<\/strong><br \/>\n <strong> <\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>*Kajugujugu z&#8217;u Rwanda i Bujumbura&#8230;! *Miliyoni z&#8217;Amadorali y&#8217;Amereka u Rwanda rwafashishije U Burundi &#8230;! *u Burundi bwahagaritse imyaka y\u2019ibihingwa yinjira mu Rwanda Ubusanzwe kubana neza hagati y&#8217;ibihugu bituranye ni ingenzi . Nubwo atari ihame ariko biranezeza byazamo agatotsi nabwo ukumva ko bibabaje. Umwanditsi Wa Zaburi ya 133 muli Bibliya Yera , ikaba Zaburi ya Dawidi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[401],"tags":[],"class_list":["post-2290","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"*Kajugujugu z&#8217;u Rwanda i Bujumbura&#8230;! *Miliyoni z&#8217;Amadorali y&#8217;Amereka u Rwanda rwafashishije U Burundi &#8230;! *u Burundi bwahagaritse imyaka y\u2019ibihingwa yinjira mu Rwanda Ubusanzwe kubana neza hagati y&#8217;ibihugu bituranye ni ingenzi . Nubwo atari ihame ariko biranezeza byazamo agatotsi nabwo ukumva ko bibabaje. Umwanditsi Wa Zaburi ya 133 muli Bibliya Yera , ikaba Zaburi ya Dawidi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-08-06T09:30:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-12T17:11:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?\",\"datePublished\":\"2016-08-06T09:30:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T17:11:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290\"},\"wordCount\":1960,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290\",\"name\":\"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-08-06T09:30:47+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-12T17:11:56+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2290#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki? - BWIZA","og_description":"*Kajugujugu z&#8217;u Rwanda i Bujumbura&#8230;! *Miliyoni z&#8217;Amadorali y&#8217;Amereka u Rwanda rwafashishije U Burundi &#8230;! *u Burundi bwahagaritse imyaka y\u2019ibihingwa yinjira mu Rwanda Ubusanzwe kubana neza hagati y&#8217;ibihugu bituranye ni ingenzi . Nubwo atari ihame ariko biranezeza byazamo agatotsi nabwo ukumva ko bibabaje. Umwanditsi Wa Zaburi ya 133 muli Bibliya Yera , ikaba Zaburi ya Dawidi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-08-06T09:30:47+00:00","article_modified_time":"2025-02-12T17:11:56+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?","datePublished":"2016-08-06T09:30:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T17:11:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290"},"wordCount":1960,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2290#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290","name":"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-08-06T09:30:47+00:00","dateModified":"2025-02-12T17:11:56+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2290"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2290#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mu 1997 u Rwanda rwasenye ibirindiro bya CNDD-fdd,ruzimya isoko rya Bujumbura rwishyurira imisanzu ya EAC u Burundi\u2014umubano uhora muzunga uzazahurwa niki?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2290","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2290"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2290\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2290"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2290"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2290"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}