{"id":23077,"date":"2020-04-10T13:02:13","date_gmt":"2020-04-10T13:02:13","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/04\/10\/ibintu-bitatu-bishobora-kuba-byirukanishije-amb-nduhungirehe\/"},"modified":"2020-04-10T13:02:13","modified_gmt":"2020-04-10T13:02:13","slug":"ibintu-bitatu-bishobora-kuba-byirukanishije-amb-nduhungirehe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077","title":{"rendered":"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe"},"content":{"rendered":"<p><strong>Mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2020, ntiryahiriye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuko Umukuru w&#8217;Igihugu perezida Paul Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya.<em><\/h2>\n<p>Iyirukanwa rye ryabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu banyuranye bamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga bigatinda ubona abenshi batatunguwe n&#8217;icyo cyemezo , kubera ibyo yari asanzwe azwiho cyane imvugo zo kwirekura yakoreshaga kuri za Twitter n&#8217;ahandi nka Facebook, ibintu byagiye bikemangwa cyane no kugawa n&#8217;ubwo bateruraga ngo babigaragaze.<br \/>\n<strong><br \/>\nIbyo nibyo nibajije nti ese arabihungira he?<\/strong><\/p>\n<p>Nyine ntaho, uko niko wasubiza baguhaye mikoro.  Uyu muyobozi si uwa mbere bibayeho mu Rwanda kuko bimenyerewe kwirukanwa, guhindurirwa, kuzamurwa cyangwa kumanurwa mu ntera, ugashyirwa ku gatebe wagira umugisha ukibukwa naho wagira ibyago ukibagirana burundu. <\/p>\n<p>Ibyo rero nta kubitindaho ntano kubyibazaho cyane. N&#8217;ubwo bigenze bityo ariko uyu Nduhungirehe ari mu bayobozi bake birukanwe, Umukuru w&#8217;Igihugu agaragaje impamvu yabiteye. Ibi ubundi ntibyari bimenyerewe mu miyoborere y&#8217;Umukuru w&#8217;Igihugu cy&#8217;u Rwanda kuko mbere yabakuragaho bigatera abantu gukeka ko agiye kubasimbuza ababarusha ubushobozi mu gihe baba barakoze amakosa akomeye. <\/p>\n<p>Umuvuno warahindutse kuko mwibuka ibiherutse kuba kuri Uwizeyimana, Munyakazi na Gashumba. Buri umwe yamushyize ku karubanda, avuga ku makosa yatumye yirukanwa. Ibyo byanditsweho byinshi.<\/p>\n<p>Tugarutse kuri Nduhungirehe, itangazo rimwirukana rivuga ko yakunze kurangwa imyumvire ye bwite aho gushingira kuri  politiki za leta mu kazi yari ashinzwe. Gusa ariko nta byinshi byavuzwe kuri iyi myumvire n&#8217;ubwo umuntu atabura gukekeranya. <\/p>\n<p><strong>Mu rugendo rwe rwa politiki, Nduhungirehe yagaragayeho ibintu bitatu <\/strong> <\/p>\n<p>Icya mbere ni ikirebana no gutsikira muri diplomasi aho hagiye habaho guhubuka mu mibanire na bimwe mu bihugu, nka Uganda, Africa y&#8217; Epfo, DRC, France n&#8217; ahandi ku buryo abanyapolitiki bamwe b&#8217;ibyo bihugu bajyaga binubira imyitwarire ye akenshi mu biganiro bagiranye. Ibya vuba n&#8217;igihe yayoboraga intumwa z&#8217;u Rwanda mu biganiro n&#8217;irya Uganda ku byerekeye kugarura umubano mwiza w&#8217;ibihugu byombi. <\/p>\n<p>Mu gihe abantu benshi babaga bateze amaso ku cyiza cyagombaga kuva mu biganiro, amakuru avuga ko yateranaga amagambo na bagenzi be ibyari inama bikarangira bisa n&#8217;ibibaye isoko, ibiganiro bikarangira ntacyo bigezeho. Iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu zimwirukanishije.<\/p>\n<p>Icya kabiri umuntu yakeka, kirarebana n&#8217;ibyo yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe abantu babonaga ko hatarimo gushishoza no gushyira mu gaciro bigafatwa ndetse nk&#8217;ubuhubutsi. Iki ntaho gitandukaniye n&#8217;icya mbere cyangwa icya gatatu tugarukaho mu kanya kuko bifitanye isano nk&#8217;umuyoboro wakoreshwaga mu kugaragaza cyangwa gutangaza ibitekerezo bye ( cyangwa bya leta). <\/p>\n<p>Mu byo yatangazaga yabaga nk&#8217;usubiza abandi banyapolitiki b&#8217;ibihugu runaka ku bibazo runaka ariko bigakorwa mu buryo bukarishye cyane harimo no kurengera, ibintu bitamenyerewe mu diplomasi dore ko bamwe bawita umwuga wo kubeshya, kuryaryana, kurenzaho n&#8217;ibindi. Nk&#8217;umuvugizi wa Leta rero, benshi bafataga ko ibyo avuga yabitumwe n&#8217;abamukuriye kabone niyo baba batamutumye. Iyo ni indi mpamvu ishoboka ya kabiri.<\/p>\n<p>Icya gatatu nkeka yazize, nacyo ntabwo gitandukanye n&#8217;icyo maze kuvugaho. Hari ibintu yandikaga ukabona bitamubereye nk&#8217;urwego yariho nka Minisitiri. Ibintu bigaragaza gufana ikipe runaka, kuvuga ku misifurire harimo kugaragaza uruhande aherereyemo, kuvuga ku makosa anyuranye akorwa muri ruhago n&#8217;ibindi nk&#8217;ibyo kandi ntaho bihuriye n&#8217;inshingano ze mu bubanyi n&#8217;amahanga.<\/p>\n<p>Muri ubwo buryo hari n&#8217;abavuga ko mu gihe nk&#8217;iki cyo Kwibuka yanditse kuri Twitter avuga ku ntwari Uwiringiyimana Agatha i Rebero, mu gihe itariki nyirizina yo kwibukiraho abanyepolitike itaragera. Iyo nayo n&#8217;indi mpamvu ikomeye yamukoraho.<\/p>\n<p>Umuntu yakwibutsa ko Minisiteri y&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga ari yo ifite mu nshingano zayo ubuvugizi bwa Guverinoma. Ni inshingano ikomeye isaba kwitonda no kwigengesera ku buryo ibivuzwe byose bisaba kumenya no gutekereza babikubwiye cyangwa batabikubwiye, icyo Umukuru w&#8217;Igihugu ashima ukuntu Mushikiwabo yari yarabishoboye. Abandi babanje kimwe na Nduhungirehe, bagiye batsikira kubera iyo nshingano.<\/p>\n<p>Usibye ibyo bivuzwe, birashoboka ko haba hari ibibazo bafite mu ishyaka PSD, n&#8217;ubwo hari uwavuga mu buryo bworoshye ko ntaho bihuriye. PSD ni yo iherutse kumvikanamo umurwanashyaka wavuze ko atifuza gusimbura mugenzi ku mwanya w&#8217;ubudepite ariko n&#8217;ubwo ari uburenganzira bwe, ni ikintu bishobora kwibazwaho cyane.<\/p>\n<p>Inama y&#8217;abaminisitiri  yari iherutse gusezerera umurwanashyaka wa PSD wari usanzwe ari Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa. Wakomeza ukibaza uburyo Nduhingirehe na Biruta, bayobora minisiteri imwe bakomoka mu ishyaka rimwe nabyo bikakuyobera.<\/p>\n<p>Ibyo byose rero ubyegeranyije byakubwira byinshi. Muri politiki hakorerwamo umukino w&#8217;amayobera kuko  ibiboneshwa amaso, ibitekerezwa cyangwa byumva bitaba ihame kuko ubifitiye ububasha atungurana agakora ibintu uko abyumva. N&#8217;ubwo tuvuze ibyo, ntibyatangaza Nduhungirehe bongeye bakamukamira kuko urwego yari agezeho rukomeye.<\/p>\n<p>Abamuzi ni umuntu w&#8217;umukozi mu mirimo tekiniki, ugira umuhati mu byo akora, asinzira gake kandi nabwo ari uko asoje icyo yiyemeje gukora. Ni umunyamategeko ukomeye ku buryo atabura ibyo yakora bijyanye n&#8217;ubushobozi afite. Ni nabyo yahise avuga ashimira Umukuru w&#8217;Igihugu, nyuma yo kumwirukana, ko yiteguye gukorera igihugu mu zindi nshingano bijyanye n&#8217;ubushobozi bwe.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo igaramye ntawe utayigera ihembe abantu bo baravuze, baravuga kandi bazakomeza bavuge kuko ariko bigendekera umutegetsi wese cyane mu bihe nk&#8217;ibi bimeze nk&#8217;ibyabaye kuri Nduhungirehe.<\/p>\n<p>Ikigaragara cyo nta muhanga wa politiki usibye gusa kumenya ikimuhatse, kandi akirinda bikomeye icyazatuma aca muri rubanda abebera yubitse amaso mu gihe ingoma zahinduye imirishyo. Nabandi bagombye kubona isomo kuko burya nta gahora gahanze!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2020, ntiryahiriye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuko Umukuru w&#8217;Igihugu perezida Paul Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya. Iyirukanwa rye ryabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu banyuranye bamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga bigatinda ubona abenshi batatunguwe n&#8217;icyo cyemezo , kubera ibyo yari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126,131],"class_list":["post-23077","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha","tag-in-slide-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2020, ntiryahiriye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuko Umukuru w&#8217;Igihugu perezida Paul Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya. Iyirukanwa rye ryabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu banyuranye bamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga bigatinda ubona abenshi batatunguwe n&#8217;icyo cyemezo , kubera ibyo yari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-10T13:02:13+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077\"},\"author\":{\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\"},\"headline\":\"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe\",\"datePublished\":\"2020-04-10T13:02:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077\"},\"wordCount\":860,\"commentCount\":14,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\",\"In Slide - Kinyarwanda\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077\",\"name\":\"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-04-10T13:02:13+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23077#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\",\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=6\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe - BWIZA","og_description":"Mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2020, ntiryahiriye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuko Umukuru w&#8217;Igihugu perezida Paul Kagame yamwirukanye kuri uwo mwanya. Iyirukanwa rye ryabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu banyuranye bamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga bigatinda ubona abenshi batatunguwe n&#8217;icyo cyemezo , kubera ibyo yari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-04-10T13:02:13+00:00","author":"Munyakayanza Samuel","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Munyakayanza Samuel","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077"},"author":{"name":"Munyakayanza Samuel","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83"},"headline":"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe","datePublished":"2020-04-10T13:02:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077"},"wordCount":860,"commentCount":14,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha","In Slide - Kinyarwanda"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23077#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077","name":"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-04-10T13:02:13+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23077"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23077#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibintu bitatu bishobora kuba byirukanishije Amb. Nduhungirehe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83","name":"Munyakayanza Samuel","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=6"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23077","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23077"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23077\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23077"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23077"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23077"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}