{"id":231720,"date":"2025-09-02T18:15:25","date_gmt":"2025-09-02T16:15:25","guid":{"rendered":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720"},"modified":"2025-09-02T18:15:43","modified_gmt":"2025-09-02T16:15:43","slug":"kuki-imana-itishe-satani","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720","title":{"rendered":"Kuki Imana itishe Satani?"},"content":{"rendered":"<p><strong>Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo &#8220;Niba Imana ari Nyir\u2019ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?&#8221;<\/strong><\/p>\n<p>Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n\u2019abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n\u2019abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy\u2019ukuri.<\/p>\n<p>Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko Imana yaremye abantu bafite ubwisanzure bwo guhitamo neza cyangwa nabi. Urukundo rw\u2019ukuri rugomba kuba urwo umuntu atanze ku bushake. Iyo ubwisanzure buhagarikwa, urukundo ntiruba rugifite agaciro.<\/p>\n<p>Satani (Lucifer mbere yo kuza ku isi) yigeze kuba umumarayika ukomeye ariko ahitamo kwigomeka ku Imana (Yesaya 14:12\u201315).<\/p>\n<p>Imana ntiyahise imurimbura, ahubwo yamwemereye gukomeza kubaho, kuko icyo gihe yari kubangamira ubwisanzure.<\/p>\n<p>Gutegeka kwa Kabiri 30:19 \u2014 &#8220;Uyu munsi ntanze ijuru n\u2019isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n\u2019urupfu, n\u2019umugisha n\u2019umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n\u2019urubyaro rwawe&#8221;.<\/p>\n<p>C.S. Lewis, mu gitabo The Problem of Pain, yanditse ati: \u201cImana yaremye ibiremwa bishobora kuyikunda ku bushake. Ariko iyo ubwisanzure butariho, urukundo rw\u2019ukuri ntirubaho.\u201d<\/p>\n<p>Nubwo Satani ari umwanzi, Imana ifite ubushobozi bwo gukoresha n\u2019ikibi ku nyungu z\u2019icyiza. Si ukvuga ko Imana itera ikibi, ahubwo yemera ko cyibaho kugira ngo igaragaze imico yayo n\u2019ukuri kwayo.<\/p>\n<p>Irenaeus w\u2019i Lyons (mu kinyejana cya 2) yigishaga ko abantu baremwe badafite ubugingo butunganye ariko ko bagomba gukura mu mico kugeza ku rwego rwo gusa n\u2019Imana. Satani n\u2019ibigeragezo akurura, biri mu nzira y\u2019Imana yo gukuramo abantu bafite ukwizera gukomeye (Abaroma 5:3\u20134 ).<\/p>\n<p>Umwe mu bahanga muri tewolojiya, John Hick, yagize ati: \u201cIsi itarimo ibigeragezo n\u2019ishyari, yaba ari iy\u2019abantu batagira ukwizera cyangwa ubutwari.\u201d<\/p>\n<p>Satani agumaho kugira ngo Imana igaragaze neza imico yayo nk\u2019ubutabera, impuhwe n\u2019ubwiza bwayo. Iyo abantu babonye icyiza n\u2019ikibi ku buryo buhishuwe, barushaho gusobanukirwa neza agakiza. Urupfu rwa Yesu ku musaraba rugaragaza intsinzi y\u2019Imana kuri Satani kandi yagaragajwe nk\u2019uwatsinzwe (Abakolosayi 2:15).<\/p>\n<p>John Piper, umuvugabutumwa ukomeye yaragize ati: \u201cImana yemera ko Satani abaho kugira ngo Yesu Kristo agaragazwe nk\u2019utsinda urwango n\u2019ubugome biciye mu mbabazi z\u2019Imana.\u201d<\/p>\n<p>Bibiliya yigisha neza ko Satani azagerwaho n\u2019urubanza rwa nyuma. Ntabwo ari uko Imana itabishoboye, ahubwo ni uko ifite igihe yabigeneye mu mugambi wayo.<\/p>\n<p>Mu gitabo cy\u2019Ibyahishuwe, Imana ivuga ko Satani azajugunywa mu nyanja y\u2019umuriro\u00a0 akaba ari ho azarangirira burundu (Ibyahishuwe 20:10, 2 Petero 3:9).<\/p>\n<p>Imana ntiyahisemo guhita yica Satani ako kanya kubera ko: Yubaha ubwisanzure bwo guhitamo yahaye ibiremwa, Ishaka ko abantu bakura mu mico binyuze mu bigeragezo, Igaragaza ubwiza bwayo, imbabazi n\u2019ubutabera;<\/p>\n<p>Iteganya gucungura abantu mu mateka y\u2019igihe, kandi igaha abantu umwanya wo kwihana. Satani afite imbaraga gusa mu gihe gito. Ibyahishuwe biratubwira ko igihe cye kirarangiye. Imana idusaba kuyiringira, kurwanya ikibi no gukomeza mu kwizera (Yakobo 4:7, Abaroma 16:20)<\/p>\n<p>Hari igihe Imana izashyira iherezo kuri Satani. Reka kwibeshya: ntabwo Imana yirengagije ibikorwa bye. Itegereje igihe gikwiriye kugira ngo ishyire mu bikorwa umuco w\u2019ubutabera bwayo.<\/p>\n<p>Ku bibaza impamvu satani yazanywe ku Isi aho kwicwa nyuma yo kwigomeka ku Mana, ahubwo akazanwa ku isi nk\u2019ikigeragezo ku bantu Imana yaremye, umuhanga muri tewolojiya C.S. Lewis yabigarutseho. Ati: \u201cImana yatanze ubushobozi bwo guhitamo, ariko nubwo bwari impano y\u2019agaciro, byari byitezwe ko bamwe bazahitamo nabi.\u201d<\/p>\n<p>Imana ntiyashakaga kurema \u201crobots\u201d zikora gusa ibyo zibwiwe. Yashakaga kurema abantu bashobora gukunda ku bushake bwabo, bagahitamo kuyumvira cyangwa kutayumvira. Kugira ngo urwo rukundo rube nyarwo, hagomba kubaho amahitamo: gukunda cyangwa kudakunda, kumvira cyangwa kwigomeka.<\/p>\n<p>Kugira ngo urukundo rube urw\u2019ukuri, hagomba kuba hari n\u2019ikibazo cyo kuruvaho. Satani ni igice cy\u2019iyo \u201coption\u201d y\u2019ikinyuranyo, ni ukuvuga ikigaragaza uko kutumvira Imana kugaragara.<\/p>\n<p>Abantu benshi batekereza ko Satani afite imbaraga zingana n\u2019iz\u2019Imana, ariko si byo. Satani afite imbogamizi, kandi Imana ntiyigeze imwemerera gukora byose ashaka. Nubwo Satani agerageza abantu, Imana ni yo imuha imbibi (Yobu 1:12)<\/p>\n<p>Ibi byerekana ko Satani akoreshwa n\u2019Imana ku nyungu nyinshi zirimo kwigisha abantu, kubagerageza no gukomeza ukwizera kwabo. Imana irashaka abantu bayikunda no mu gihe gikomeye, bitari gusa igihe cy\u2019ineza.<\/p>\n<p>Iyo habaho ikigeragezo, ni bwo abantu bamenya neza imbaraga, imbabazi n\u2019uburinzi by\u2019Imana. Imana ikuyeho Satani ako kanya, abantu ntibabona ubuhamya bw\u2019ukuri bw\u2019ukuntu Imana idukiza kandi idukomereza (Abakolosayi 2:15).<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo &#8220;Niba Imana ari Nyir\u2019ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?&#8221; Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n\u2019abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n\u2019abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy\u2019ukuri. Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":50,"featured_media":231721,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2,371],"tags":[],"class_list":["post-231720","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-rw","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kuki Imana itishe Satani? - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kuki Imana itishe Satani? - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo &#8220;Niba Imana ari Nyir\u2019ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?&#8221; Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n\u2019abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n\u2019abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy\u2019ukuri. Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2025-09-02T16:15:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-09-02T16:15:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/satani-pictures-11.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Olivier NTANTURO\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720\"},\"author\":{\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\"},\"headline\":\"Kuki Imana itishe Satani?\",\"datePublished\":\"2025-09-02T16:15:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-09-02T16:15:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720\"},\"wordCount\":690,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/09\\\/satani-pictures-11.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720\",\"name\":\"Kuki Imana itishe Satani? - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/09\\\/satani-pictures-11.jpg\",\"datePublished\":\"2025-09-02T16:15:25+00:00\",\"dateModified\":\"2025-09-02T16:15:43+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/09\\\/satani-pictures-11.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/09\\\/satani-pictures-11.jpg\",\"width\":720,\"height\":480},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=231720#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kuki Imana itishe Satani?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715\",\"name\":\"Olivier NTANTURO\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=50\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kuki Imana itishe Satani? - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kuki Imana itishe Satani? - BWIZA","og_description":"Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo &#8220;Niba Imana ari Nyir\u2019ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?&#8221; Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n\u2019abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n\u2019abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy\u2019ukuri. Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2025-09-02T16:15:25+00:00","article_modified_time":"2025-09-02T16:15:43+00:00","og_image":[{"width":720,"height":480,"url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/satani-pictures-11.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Olivier NTANTURO","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Olivier NTANTURO","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720"},"author":{"name":"Olivier NTANTURO","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715"},"headline":"Kuki Imana itishe Satani?","datePublished":"2025-09-02T16:15:25+00:00","dateModified":"2025-09-02T16:15:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720"},"wordCount":690,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/satani-pictures-11.jpg","articleSection":["Amakuru","iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720","name":"Kuki Imana itishe Satani? - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/satani-pictures-11.jpg","datePublished":"2025-09-02T16:15:25+00:00","dateModified":"2025-09-02T16:15:43+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=231720"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#primaryimage","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/satani-pictures-11.jpg","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/satani-pictures-11.jpg","width":720,"height":480},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=231720#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kuki Imana itishe Satani?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/abda1d63857acec6e513b2a35bc5c715","name":"Olivier NTANTURO","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=50"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/231720","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/50"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=231720"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/231720\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/231721"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=231720"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=231720"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=231720"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}