{"id":23351,"date":"2020-04-21T10:51:23","date_gmt":"2020-04-21T10:51:23","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/04\/21\/ibyo-wamenya-ku-muco-wo-kuzega-wahozeho-mu-banyarwanda\/"},"modified":"2020-04-21T10:51:23","modified_gmt":"2020-04-21T10:51:23","slug":"ibyo-wamenya-ku-muco-wo-kuzega-wahozeho-mu-banyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351","title":{"rendered":"Ibyo wamenya ku muco wo &#8216;kuzega&#8217;  wahozeho mu banyarwanda"},"content":{"rendered":"<p><strong>Bamwe mu Banyarwanda bakomoka mu gace k&#8217;uburengerazuba gashyira amajyaruguru yako mu myaka ya mbere aha bagiraga umuco witwaga &#8220;kuz\u00eaga&#8221;. Aho ni ahitwa mu Bigogwe no mu nkengero zaho, ahatuye abaturage biganjemo aborozi, bamwe bakunda kwita abagogwe. Si aho gusa ariko no mu bandi bahakomoka bari batuye hakurya y&#8217;umupaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri za Masisi na Rutshuru, uyu muco wo kuzega waharavugwaga. <\/strong> <\/p>\n<p>Ku bakiri bato n&#8217;abandi Banyarwanda bakomoka mu bindi bice  by&#8217;igihugu iri jambo &#8220;kuzega&#8221; rishobora kubabera rishyashya kuko urebye uyu muco wakendereye bitari kera muri za 1990. Abatari bake kandi badakomoka muri uwo muryango w&#8217;abagogwe ntibawuvugagaho rumwe kuko bafite ukundi bawufataga bitandukanye n&#8217;uko ba nyirawo bawufataga n&#8217;uko bawumvaga. Turabigarukaho mu kanya!<\/p>\n<p>Mbere yo kugaragaza uko byagendaga, tubanze tumenye &#8220;kuzega&#8221; icyo ari cyo. Kuzega ni ijambo nkeka ko utasanga mu nkoranyamagambo (dictionnary) dufite ubu. Ni yo mpamvu ngiye kurivuga uko ndizi nawe ubwawe ushatse wariha ibisobanuro uko urizi. &#8220;Kuzega&#8221; bamwe bitaga &#8220;guherera&#8221; byari umuco cyangwa umuhango wakorwaga cyane cyane n&#8217;urubyiruko; abahungu n&#8217;abakobwa bararana mu buriri bumwe. Bakarara baganira, basenga, baririmba, bapfumbatanye, begeranye, bamarana imbeho, mbese bahuje urugwiro, bishimye, bataramye kugeza basinziriye. <\/p>\n<p>Uko byagendaga akenshi, umusore yavaga ahantu nka kure mu rugendo aje gusura bene wabo nko kwa ba byara be n&#8217;abandi bavandimwe ba bugufi maze yahagera urungano rwe rwaba abo mu muryango we cyangwa se inshuti z&#8217;abo mu muryango bakaza kumuraza no kumwitaho bamumara irungu n&#8217;imbeho kuko habaga hakonje bityo bakaba bamukorera icyo wakwita &#8220;care&#8221; ya none. Ibyo byashoboraga kubera mu nzu y&#8217;urubyiruko bitaga &#8220;indaro&#8221; cyangwa se mu nzu nini y&#8217;ababyeyi. Ibintu mushobora kumva bitangaje cyane! Iminsi yose uwo musore yahamaraga ni uko yitabwagaho kugeza atashye agasubira iwabo. <\/p>\n<p>Hejuru gato nigeze kuvuga ko uyu muco utavugwagaho rumwe bigakurura impaka n&#8217;amagambo menshi bishingiye ku myumvire ya bamwe cyangwa abandi. Abatari abagogwe, bafite imyumvire ko bidashoboka ko abasore n&#8217;abakobwa batararana badasambanye. Ibintu byari byarabagiye mu mutwe babitsindagira bakanashinja abagogwe kuba abasambanyi.<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande, siko bene byo babifataga kuko bumvaga bababeshyera kuko ibyo urubyiruko rwakoraga kwabaga ari uguhuza urugwiro gusa, bishimira kuba bari bamaze igihe kinini batabonana bityo bagasabana. Byongeyeho kandi babaga ari abakirisitu bakararana batishishanya badatinya n&#8217;ababyeyi. Bavugaga ko icyemeza ko batasambanaga ari uko batasamaga inda z&#8217;indaro. Abatabakomokamo, kuri icyo cyo gudasama inda, bakemeza ko ababyeyi babo babaga &#8220;barabamanikiye&#8221;, umuhango abakobwa ngo bakorerwaga utuma basambana ntibasame.<\/p>\n<p>Izi mpaka zishingiye ku myumvire y&#8217;abantu bo mu mico itandukanye zarakomeje kugeza ubu hakaba n&#8217;abakibifite mu mutwe byanze kubavamo.<\/p>\n<p>Iyi myumvire itaravuzweho rumwe, yatumye dushaka kumenya iby&#8217;uwo muco kugira ngo tubisangize abakunzi ba bwiza.com. Umusaza w&#8217;inararibonye Sekabarara ( izina ryahinduwe) yavuze ko uwo muco wari mwiza cyane icyo gihe, abana bakiri bazima batarangirika kuko werekanaga ubupfura bw&#8217;urubyiruko rutari ruzi ibyo gusambana. <\/p>\n<p>Byari ibyishimo kubona urungano basabana batishishanya, bakundana, mbese byari byiza cyane &#8220;kuzega&#8221;. Undi nawe Kavalisi ( izina ryahinduwe) ati: &#8220;Byari byiza, yego ariko Isi yameze amenyo ku buryo abantu baciye akenge, umwuka w&#8217;ubusambanyi wogeye hose, ibintu twarabirwanyije mu rwego rwa gikirisitu turinda urubyiruko rwacu kutagwa mu bishuko no gukora icyaha.<\/p>\n<p>Nyuma ya za 1994, urebye ibi Kavalisi yavuze, abantu koko barahumutse basanga kuzega bishobora kuganisha ku cyaha cy&#8217;ubusambanyi, ibintu byasebya ababikoze, imiryango y&#8217;abasambanye, aho basengera, mu nshuti n&#8217;abandi benshi babifata nk&#8217;igisebo.<\/p>\n<p>Abantu batandukanye bemeza ko koko muri uko kuzega nta gusambana byabagaho mu myaka ya kera ariko ko nyuma hari ibimenyetso byerekanaga ko ari ho byaganishaga bityo birarwanywa.<\/p>\n<p>Hano ntawahamya ko n&#8217;ubwo byagenze gutyo byahagaritse umuvuduko w&#8217;ubusambanyi kuko ubona byarakongeye mu miryango yose byitwa &#8220;ubusirimu&#8221; kugeza ubwo habaho kwigurisha, ugushimisha umukunzi, gutanga avansi ngo utabengwa n&#8217;izindi mpamvu zitandukanye.<\/p>\n<p>Kuzega rero byarakendereye ku buryo bigoye kumva ko hari aho bigikorwa ubu kubera ko byafatwa nk&#8217;igisebo gikomeye.<\/p>\n<p>Kuzega rikaba risigaye ari ijambo wabwirwa nk&#8217;amateka abakuze bakwibutsanya kuko bamwe muri bo babikoze cyangwa babinyuzemo, byashoboka bakabisobanurira abakiri bato batigeze babimenya. Niba koko bitarabagamo ubusambanyi, birerekana neza ko burya gusambana ari mu mutwe kuko wa mugani bigoye kurarana kw&#8217;abadahuje ibitsina, bugacya nta gikozwe, byaba koko ubupfura burenze. Baramutse barajyaga babikora, ba bandi babibakekeraga ntabwo baba bari kure y&#8217;ukuri. Gusa byose bizwi n&#8217;abazeze (kuzega), bahamya neza ukuri kwabyo. <\/p>\n<p>Hari icyo waba uzi kuri uwo muco, ikaze ku gitekerezo cyawe. Niba kandi hari icyo wakosora nabyo tuguhaye ikaze. Gusa uramenye ntutubwire ko nta waraza ishu iruhande rw&#8217;ihene, cyangwa kuraza inyama iruhande rw&#8217;imbwa, kuko izo nyamaswa nazo iyo zihaze cyangwa nta merwe zifite zibumba imirwa yazo zikamera nk&#8217;iziyirije. Nta rujijo mbateje ahasigaye ni ahanyu. Biramutse bikubayeho wakwihangana, wakwifata cyangwa wagwa mu cyaha ubundi ugaca mu ntebe ya penetensiya cyangwa ukegera umushumba?<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu Banyarwanda bakomoka mu gace k&#8217;uburengerazuba gashyira amajyaruguru yako mu myaka ya mbere aha bagiraga umuco witwaga &#8220;kuz\u00eaga&#8221;. Aho ni ahitwa mu Bigogwe no mu nkengero zaho, ahatuye abaturage biganjemo aborozi, bamwe bakunda kwita abagogwe. Si aho gusa ariko no mu bandi bahakomoka bari batuye hakurya y&#8217;umupaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-23351","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyo wamenya ku muco wo &#039;kuzega&#039; wahozeho mu banyarwanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo wamenya ku muco wo &#039;kuzega&#039; wahozeho mu banyarwanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu Banyarwanda bakomoka mu gace k&#8217;uburengerazuba gashyira amajyaruguru yako mu myaka ya mbere aha bagiraga umuco witwaga &#8220;kuz\u00eaga&#8221;. Aho ni ahitwa mu Bigogwe no mu nkengero zaho, ahatuye abaturage biganjemo aborozi, bamwe bakunda kwita abagogwe. Si aho gusa ariko no mu bandi bahakomoka bari batuye hakurya y&#8217;umupaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-21T10:51:23+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351\"},\"author\":{\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\"},\"headline\":\"Ibyo wamenya ku muco wo &#8216;kuzega&#8217; wahozeho mu banyarwanda\",\"datePublished\":\"2020-04-21T10:51:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351\"},\"wordCount\":780,\"commentCount\":14,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351\",\"name\":\"Ibyo wamenya ku muco wo 'kuzega' wahozeho mu banyarwanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-04-21T10:51:23+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23351#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo wamenya ku muco wo &#8216;kuzega&#8217; wahozeho mu banyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\",\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=6\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo wamenya ku muco wo 'kuzega' wahozeho mu banyarwanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo wamenya ku muco wo 'kuzega' wahozeho mu banyarwanda - BWIZA","og_description":"Bamwe mu Banyarwanda bakomoka mu gace k&#8217;uburengerazuba gashyira amajyaruguru yako mu myaka ya mbere aha bagiraga umuco witwaga &#8220;kuz\u00eaga&#8221;. Aho ni ahitwa mu Bigogwe no mu nkengero zaho, ahatuye abaturage biganjemo aborozi, bamwe bakunda kwita abagogwe. Si aho gusa ariko no mu bandi bahakomoka bari batuye hakurya y&#8217;umupaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-04-21T10:51:23+00:00","author":"Munyakayanza Samuel","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Munyakayanza Samuel","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351"},"author":{"name":"Munyakayanza Samuel","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83"},"headline":"Ibyo wamenya ku muco wo &#8216;kuzega&#8217; wahozeho mu banyarwanda","datePublished":"2020-04-21T10:51:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351"},"wordCount":780,"commentCount":14,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23351#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351","name":"Ibyo wamenya ku muco wo 'kuzega' wahozeho mu banyarwanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-04-21T10:51:23+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23351"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23351#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo wamenya ku muco wo &#8216;kuzega&#8217; wahozeho mu banyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83","name":"Munyakayanza Samuel","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=6"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23351","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23351"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23351\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23351"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23351"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23351"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}