{"id":23356,"date":"2020-04-21T12:03:59","date_gmt":"2020-04-21T12:03:59","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/04\/21\/inyange-muhorakeye-indirimbo-kayirebwa-yatuye-umwamikazi-rozaliya-gicanda\/"},"modified":"2020-04-21T12:03:59","modified_gmt":"2020-04-21T12:03:59","slug":"inyange-muhorakeye-indirimbo-kayirebwa-yatuye-umwamikazi-rozaliya-gicanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356","title":{"rendered":"&#8216;Inyange Muhorakeye&#8217;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda"},"content":{"rendered":"<p>Umuririmbyi Cecile Kayirebwa uri kuruhembo mu njyana gakondo, afite indirimbo yise &#8216;Inyange Muhorakeye&#8217; iha icyubahiro Rozaliya Gicanda, umwamikazi wa nyuma w&#8217;u Rwanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Ni indirimbo Kayirebwa avuga ko yahimbye afite imyaka 20 y&#8217;amavuko, gusa atangaza ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2020 ubwo hibukwaga imyaka 26 ishize Umwamikazi Gicanda amaze yishwe.<\/p>\n<p>Cyakora cyo ubwo Kayirebwa yari mu kiganiro n&#8217;abanyamakuru mu minsi ishize avuga ku gitaramo &#8216;Ikirenga mu bahanzi&#8217; yagombaga guhemberwamo nk&#8217;umuhanzi wagize uruhare mu kuririmba no kwamamaza umuco, yabajijwe indirimbo ze eshatu akunda kurusha izindi avugamo n&#8217;iriya yaririmbiye umwamikazi yise \u2019Inyange Muhorakeye\u2019.<\/p>\n<p>Icyo gihe yagize ati &#8220;Inyange Muhorakeye\u201d ni indirimbo nahanze mfite imyaka 20 nyikoreye Umwakamiza Rozariya Gicanda, icyo gihe nararirimbaga gusa ntarabishyiramo ubunyamwuga.&#8221;<\/p>\n<p>Rozaliya Gicanda wari umugore w&#8217;umwami Mutara III Rudahigwa, yishwe n&#8217;abasirikare ba Leta ya Habyarimana ku wa 20 Mata 1994, yicirwa i Butare mu majyepfo y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Gicanda wishwe afite imyaka 66 y\u2019amavuko, yarashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana.<\/p>\n<p>Mu ndirimbo &#8216;Inyange Muhorakeye&#8217;, Kayirebwa agaruka ku mico yihariye yarangaga umwamikazi wa nyuma w&#8217;u Rwanda, mu rugendo rwe rw&#8217;ubuzima hano ku isi.<\/p>\n<p>Mu gitero cya mbere Kayirebwa yita umwamikazi &#8220;Biganza bigaba Mariza&#8221;, ibishimangira buryo ki umwamikazi yaragiriraga ubuntu buri umwe wese umusanga.<\/p>\n<p>Bishimangirwa n&#8217;andi magambo aho umuririmbyi Kayirebwa asobanura Gicanda nk&#8217;uwamurebanaga impuhwe, igitego mu babyeyi n&#8217;andi magambo amutaka.<\/p>\n<p>Ku bijyanye no kuba umwamikazi yari atari mwiza ku mutima gusa, umuririmbyi Cecile Kayirebwa avuga imyato uburanga bwe amwita &#8220;uwakuranye ituze, ubwiza, ihogoza ry&#8217;icyeza n&#8217;uwakuze ari ingenzi&#8221;, n&#8217;andi magambo.<\/p>\n<p><strong>Amagambo agize indirimbo &#8216;Inyange Muhorakeye&#8217; ya Kayirebwa<\/strong><\/p>\n<p>Inyange muhorakeye<br \/>\nUw\u2019abana twanganaga<br \/>\nNkuramukije ntera hejuru<br \/>\nNkogeza nti urihe<br \/>\nBi inyamibwa ngendo<br \/>\nKizihiza buranga<\/p>\n<p>Dore ibiganza<br \/>\nBigaba Mariza<br \/>\nWari umubyeyi tukagusanga<br \/>\nNongere ngire nti karame uranyituze<\/p>\n<p>Ukuranye ituze<br \/>\nUkuranye ubwiza<br \/>\nUkaba n\u2019ingenzi koko<br \/>\nUhore nze nkwihoreze umutesi<br \/>\nReka unakundwe<br \/>\nNukuri urabikwiye<\/p>\n<p>Njye nzakomeza ndirimbe<br \/>\nYa mbyino y\u2019urukundo<br \/>\nRudakangwa n\u2019ibihita<br \/>\nNtiruhindwe ntihururu<br \/>\nNtiruhoshe ngo ruhore<br \/>\nCyangwa ngo ruhunge ibibi<\/p>\n<p>Ndahira kuzikuza<br \/>\nN\u2019urusogo rwiza<br \/>\nRusagamba nyakurama we<br \/>\nRugasusurutsa umurima wose<br \/>\nNa rya zuba<br \/>\nNtirizime ntirihumbye<\/p>\n<p>Dore iyi mivugo ntiriye<br \/>\nUreke nyigusendereze<br \/>\nMu ruhanga<br \/>\nNimara kugukwira uruhando<br \/>\nNkwereke inshuti nakunze<\/p>\n<p>Ni njye mbarusha ikirezi<br \/>\nUreba ugatemba imbabazi<br \/>\nNi mumurebe<br \/>\nArasa n\u2019isimbi<br \/>\nMwebwe mwamutura nde<br \/>\nKo ari irembo ryiza<br \/>\nRimwe ritaha inyamibwa<\/p>\n<p>Ndaje nkwisezereho<br \/>\nMushingwa ngerero<br \/>\nUbeho neza<br \/>\nGitego mu babyeyi<br \/>\nAmahoro uri umutengatenge<br \/>\nUri umucyo uhora uhora<br \/>\nUri ihogoza ry\u2019icyeza<br \/>\nUri icyemera nkiko<br \/>\nUri icyuga miryango<br \/>\nNsigara neza<\/p>\n<p>Inyange muhorakeye<br \/>\nUw\u2019abana twanganaga<br \/>\nNkuramukije ntera hejuru<br \/>\nNkogeza nti urihe<br \/>\nBi inyamibwa ngendo<br \/>\nKizihiza buranga<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuririmbyi Cecile Kayirebwa uri kuruhembo mu njyana gakondo, afite indirimbo yise &#8216;Inyange Muhorakeye&#8217; iha icyubahiro Rozaliya Gicanda, umwamikazi wa nyuma w&#8217;u Rwanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni indirimbo Kayirebwa avuga ko yahimbye afite imyaka 20 y&#8217;amavuko, gusa atangaza ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2020 ubwo hibukwaga imyaka 26 ishize Umwamikazi Gicanda amaze yishwe. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-23356","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>&#039;Inyange Muhorakeye&#039;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"&#039;Inyange Muhorakeye&#039;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuririmbyi Cecile Kayirebwa uri kuruhembo mu njyana gakondo, afite indirimbo yise &#8216;Inyange Muhorakeye&#8217; iha icyubahiro Rozaliya Gicanda, umwamikazi wa nyuma w&#8217;u Rwanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni indirimbo Kayirebwa avuga ko yahimbye afite imyaka 20 y&#8217;amavuko, gusa atangaza ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2020 ubwo hibukwaga imyaka 26 ishize Umwamikazi Gicanda amaze yishwe. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-21T12:03:59+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"&#8216;Inyange Muhorakeye&#8217;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda\",\"datePublished\":\"2020-04-21T12:03:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356\"},\"wordCount\":446,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356\",\"name\":\"'Inyange Muhorakeye', indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-04-21T12:03:59+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23356#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"&#8216;Inyange Muhorakeye&#8217;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"'Inyange Muhorakeye', indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"'Inyange Muhorakeye', indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda - BWIZA","og_description":"Umuririmbyi Cecile Kayirebwa uri kuruhembo mu njyana gakondo, afite indirimbo yise &#8216;Inyange Muhorakeye&#8217; iha icyubahiro Rozaliya Gicanda, umwamikazi wa nyuma w&#8217;u Rwanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni indirimbo Kayirebwa avuga ko yahimbye afite imyaka 20 y&#8217;amavuko, gusa atangaza ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2020 ubwo hibukwaga imyaka 26 ishize Umwamikazi Gicanda amaze yishwe. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2020-04-21T12:03:59+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"&#8216;Inyange Muhorakeye&#8217;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda","datePublished":"2020-04-21T12:03:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356"},"wordCount":446,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23356#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356","name":"'Inyange Muhorakeye', indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-04-21T12:03:59+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23356"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23356#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"&#8216;Inyange Muhorakeye&#8217;, indirimbo Kayirebwa yatuye umwamikazi Rozaliya Gicanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23356","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23356"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23356\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23356"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23356"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23356"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}