{"id":23401,"date":"2020-04-23T08:24:45","date_gmt":"2020-04-23T08:24:45","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/04\/23\/imana-ku-ibere-lusifero-ku-gatebe-hon-sebaba\/"},"modified":"2020-04-23T08:24:45","modified_gmt":"2020-04-23T08:24:45","slug":"imana-ku-ibere-lusifero-ku-gatebe-hon-sebaba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401","title":{"rendered":"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba"},"content":{"rendered":"<p>Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by&#8217;Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe.<\/p>\n<p>Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze &#8220;sakirirego&#8221; cyangwa naciye inka amabere kandi kizira, kubera kugereranya abo batware bombi. Oya pe, ibyo sinabikora kuko burya hari ibitagereranywa.<\/p>\n<p>Hari ibintu mperutse kubona mu iyerekwa, dore ko burya ndi umuhanuzi, maze wa mugani bimbera amayobera bamwe bita &#8220;Amayobera Matagatifu&#8221;. Naribajije nti ese ibi ni ibiki aka wa musaza, umwanditsi w&#8217;Imvaho Nshya, Ndamage Frank. <\/p>\n<p>Burya ari Imana ari na Lusifero, imwe ni &#8220;Umwuka&#8221; indi ni &#8220;umwuka&#8221;. Ibyo zombi zihuriyeho kandi basangiye ni ukuba zifite abayoboke, bazikunda, bazisenga, baziramya, babakorera, batangira amaturo, n&#8217;indi mirimo myinshi igaragaza ko ari abayoboke nyabo.<\/p>\n<p>Aha ngira ngo sinibeshye kuko n&#8217;amaso yacu twibonera ahakorerwa imihango maze kuvuga hejuru. Iyo nitambukiye mbona amagambo meza ku bizu binini byanditseho ko ari ingoro z&#8217;Imana, kuri kiliziya n&#8217;amatorero, imisigiti n&#8217;ibyumba basengeramo. Nagera mu bindi bihugu byakataje mu majyambere hakurya y&#8217;amazi naho nkabihasanga ariko by&#8217;umwihariko nkahasanga n&#8217;ahasengerwa Lusifero mu ngoro za Satani. Aho mvuze hanyuma, hadutse muri iki kinyejana, ugasanga naho hamaze kugera abayoboke ntabarika. <\/p>\n<p>Icyo nabonye ni uko abo bayoboke baba ab&#8217;Imana cyangwa se aba Satani, badateranira hamwe kuko badahuje umwuka umwe. Gusa n&#8217;ubwo bitatugaragarira ku maso, hari abayoboke bajijisha ko bari ku ruhande uru n&#8217;uru kandi ari abo ku rundi ruhande. Ni nde se wangisha impaka cyangwa wampakanya ko mu nsengero z&#8217;Imana hatarimo abayoboke ba Satani, bigishijwe, babatijwe bigaragaza &#8220;nk&#8217;abakijijwe&#8221;? Nta mibare y&#8217;abo bayoboke nzi ku buryo byamfasha kumenya uruhande rufite benshi. Ikidashidikanywaho ni uko bene abo bayoboke bahari, wabitekerezaho ugasanga byaba nka wa wundi ucyeza abami babiri. <\/p>\n<p>Mureke mbabwize ukuri ntababeshye kandi munyumve. Ibi byo narabyiboneye kenshi ku bibuga by&#8217;imipira binyereka ko Imana yagowe kubera kuyibangikanya kandi ari Imana ifuha. Wabona na Satani afuha ariko sinzi kuko nta bumenyi bwinshi mufiteho.<\/p>\n<p>Ngarutse ku bibuga by&#8217;imipira, ubona buri ruhande ruhanganye rusenga Imana ngo irufashe rutsinde ( isengesho ryiza). Imana yo mu ijuru igatega amatwi impande zombi. Hagati aho ukabona ku mpande zombi kandi hari amatsinda y&#8217;abantu bafana bambaye amashara, amakoma, impu n&#8217;amahembe by&#8217;inyamaswa zinyuranye bose batendereza ngira ngo no &#8220;gusenga&#8221; ngo bafashwe batsinde ikipe bahanganye. <\/p>\n<p>Byongeye kandi ukumva ngo ikipe runaka ikoresha &#8220;feuilles&#8221; ngo ibashe kubona insinzi, bivugwa ko ziba zakuwe ku bapfumu n&#8217;abandi bamenyi bizerwa cyane.<\/p>\n<p>Iyo bigeze aho rero, ni ho ntakara mu bwenge bwanjye nkibaza niba koko abantu bazi Imana nyakuri! None se ko yagowe nk&#8217;ubwo mwumva abayisenga yakumva nde ikareka nde? Tuvuge se ko yumvise uruhande rumwe yaba ibereye? Yo ituma hari abatsinda n&#8217;abatsindwa? Undi akaba yakwibaza niba koko isengesho nk&#8217;iryo riba rikwiriye riyisaba gutsindisha ikindi gihugu? Ntawayisenga se ngo ubushake bwayo bugaragare yo yonyine yihitiremo? Abapfumu se n&#8217;abambari babo bo si uko?<\/p>\n<p>Nari ntanze ingero ku by&#8217;umupira w&#8217;amaguru ariko si ho honyine kuko no buzima busanzwe bw&#8217;imyemerere ubihasanga kandi mu bizera hose utavanguye. Uko gucyeza abami babiri &#8220;Imana&#8221; na &#8221; Lusifero&#8221; ukabisanga hose kandi mu ngeri z&#8217;abayoboke bose harimo n&#8217;abayobozi babo. Ugahora wihana ibyaha runaka bwacya mu gitondo ukabisubiramo, bityo bityo bikakubera ingeso. Abantu bakakubona mu rusengero nk&#8217;umwizerwa naho warapfuye uhagaze. Ukamera nka ba bandi bataka imva kandi imbere haraboze ari umunuko.<\/p>\n<p>Sebaba rero nkibaza nti: &#8220;Ariko kubera iki abantu batamesa kamwe, abayoboke bagakorera umwami umwe aho gutagataga akaguru kamwe kari aha akandi kari iriya?&#8221;<br \/>\nNaje gusanga rero ko usibye mu byizerwa no mu buzima busanzwe bw&#8217;abantu habamo kujarajara aho abatari bake bakwereka umutima mwiza, ishusho nziza, akarimi gasize umunyu kandi imbere bari inyamaswa z&#8217;inkazi, ba bandi babonye uburyo bakwambura ubuzima. Abo ni abagome bakorera &#8220;Lusifero&#8221; kandi bigize intama z&#8217;Imana, indyarya, ababeshyi, abajura, abicanyi, abagambanyi, abanyeshyari, abatubuzi, abasambanyi n&#8217;ibindi bibi nk&#8217;ibyo.<\/p>\n<p>Muri ibi bihe by&#8217;icyorezo kitwugarije nabyo ntimugire ngo siko bomeze. Ubu kubera kuguma mu ngo, Imana igezweho kuko abayambaza biyongereye cyane basaba ko urukingo n&#8217;umuti byaboneka vuba, bagasubira mu buzima bari basanzwemo, gusa ngo hari ubatabara akabaha ibyo kurya, amafaranga n&#8217;ibindi. Imana igasa n&#8217;igezweho ikamera nk&#8217;iri ku &#8220;ibere&#8221; kandi mu bihe byashize bari barayiteye umugongo. <\/p>\n<p>Ku rundi ruhande uko kwegera Imana cyane [si bibi] bikaba bipyinagaza &#8220;Lusifero&#8221; agaterwa umugongo akamera nk&#8217;uwicajwe ku &#8220;gatebe&#8221;. Uyu Satani hari abo ari guseka agira ati: &#8220;Muribeshya nimureke Corona ive mu nzira mbereke. Ni amaburaburyo gusa kuko mwahejejwe iwanyu, ubu abajura n&#8217;abandi bagizi ba nabi bakaba barahamijwe hamwe. Ahubwo kibaye bene abo bantu bakomezaga kwigumira mu ngo, abandi baturage bakagira amahwemo!&#8221; Ye baba we! Mureke mbasezereho kuko adashira arekwa, tuzongera ubutaha nshuti za Sebaba.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by&#8217;Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe. Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze &#8220;sakirirego&#8221; cyangwa naciye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-23401","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by&#8217;Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe. Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze &#8220;sakirirego&#8221; cyangwa naciye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-23T08:24:45+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Munyakayanza Samuel\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401\"},\"author\":{\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\"},\"headline\":\"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba\",\"datePublished\":\"2020-04-23T08:24:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401\"},\"wordCount\":798,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401\",\"name\":\"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-04-23T08:24:45+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23401#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83\",\"name\":\"Munyakayanza Samuel\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=6\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba - BWIZA","og_description":"Aho nibereye aha maze iminsi nibaza byinshi ngatekereza byinshi, nkiyinjiramo, nkisohokamo, nkareba hirya no hino maze nkabura ibisubizo. Umva noneho ko nigenje, njye Nyiricyubahiro Sebaba, ibi byo by&#8217;Imana na Lusifero, ubu imwe ni ku ibere indi ni ku gatebe. Muramenye hatagira umpimbira akavuga ko naguye kandi ko navuye mu byizerwa kuko nakoze &#8220;sakirirego&#8221; cyangwa naciye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-04-23T08:24:45+00:00","author":"Munyakayanza Samuel","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Munyakayanza Samuel","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401"},"author":{"name":"Munyakayanza Samuel","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83"},"headline":"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba","datePublished":"2020-04-23T08:24:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401"},"wordCount":798,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23401#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401","name":"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-04-23T08:24:45+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23401"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23401#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imana ku ibere, Lusifero ku gatebe: Hon. Sebaba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/8570238bee9764d66dc989f72748cb83","name":"Munyakayanza Samuel","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=6"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23401","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23401"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23401\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23401"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23401"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23401"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}