{"id":2357,"date":"2016-08-10T13:44:59","date_gmt":"2016-08-10T13:44:59","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2016\/08\/10\/ubusobanuro-10-bw-inyito-imana\/"},"modified":"2025-02-25T14:28:45","modified_gmt":"2025-02-25T12:28:45","slug":"ubusobanuro-10-bw-inyito-imana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357","title":{"rendered":"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana"},"content":{"rendered":"<p>Mu Kinyarwanda ijambo Imana rikunda kugaruka cyane mu biganiro by\u2019abakoresha urwo rurimi ku buryo ku bantu bamaze gucengerwa n\u2019imyizerere y\u2019abakirisitu kubahiriza itegeko rya gatatu ribuzanya kuvugira ubusa izina ry\u2019Imana ubusa cyangwa mu biganiro bikunda kuranga ubuzima bwa buri munsi bw\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Gusa ababibona gutyo babiterwa no kutamenya ko ijambo dufite mu Kinyarwanda cy\u2019ubu ari umwe mu mirage gakondo dufite mu rurimi icyakora hakaba hari ubusobanuro burenze ubwo rifite mu Kinyarwanda tuvuga ubungubu ryari rifite. Iyi nyito rero \u201cIMANA\u201d yari ifite inyumvo zigeze ku icumi (10) zigaragara ko zitandukanye ariko zifitanye isano, arizo izi zikurikira:<\/p>\n<ol style=\"text-align: justify\">\n<li>\nUbusobanuro bwa mbere ni \u201cUmugenga w\u2019ibintu byose bibaho ariwe mu rurimi rw\u2019Igifaransa twagereranya na \u201cDieu\u201d naho mu Cyongereza \u201cGod\u201d.<\/li>\n<li>\nUbusobanuro bwa kabiri ni \u201cAmahirwe\u201d. Ku Banyarwanda iyo umuntu yagize amahirwe baravuga bati \u201cyagize Imana\u201d.<\/li>\n<li>\nInyamaswa zikoreshwa mu kuraguza nk\u2019inka, intama, imishwi n\u2019izindi.<\/li>\n<li>\nIkintu cyose gikomoka ku nyamaswa gikoreshejwe mu kuraguza nk\u2019urugimbu, amara n\u2019ibindi.<\/li>\n<li>\nIgiti cyose cyatewe ahantu hahambwe ibyakoreshejwe mu kuragura.<\/li>\n<li>\nIkintu icyo ari cyo cyose cyakoreshejwe mu kuraguza.<br \/>\n7. Igiti cy\u2019umuko cyatewe n\u2019intore za Ryangombe.<\/li>\n<li>\nUmurinzi w\u2019abantu cyangwa w\u2019inyamaswa mu itsinda ryihariye.<\/li>\n<li>\nIntwari cyangwa undi muntu ushobora gushakirwaho impanuro, ubufasha n\u2019inama. Iyo umuntu yagaragaje ibikorwa by\u2019ubutwari Abanyarwanda baravuga bati \u201ckanaka ni Imana y\u2019i Rwanda\u201d.<\/li>\n<li>\nUmuntu w\u2019umugiraneza. Nanone iyo umuntu agaragaza ubugiraneza bwinshi bakagira bati \u201ckanaka ni Imana y\u2019i Rwanda\u201d<\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyo kandi ugenzuye neza haba mu muco gakondo w\u2019Abanyarwanda cyangwa mu buvangazo nyemvugo nk\u2019ibitekerezo, imigani migufi ndetse no mu zindi mvugo za buri munsi, abantu bakunze guhita babona ko hari aho ihuriye n\u2019Imana y\u2019abakirisitu n\u2019abayisilamu ariko kandi ibi abantu bakwiriye kubyitondera kuko hari aho bitandukaniye ndetse cyane. Ibyo biterwa nuko na yo ishobora byose, nziza, itabera, umuremyi w\u2019ibibaho byose, ihoraho n\u2019ibindi. Nyamara nanone iy\u2019i Rwanda ikaba itivanga muri gahunda za buri munsi z\u2019abantu. Bafite uburenganzira bw\u2019ibyo bashaka byose gusa nabo bakirengera ingaruka zabyo.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bemeraga ko Imana ari iyabo ariko kandi ntibemeraga ko atari Imana y\u2019amahanga yose. Gusa yasaga nkaho hari amahirwe yihariye iha u Rwanda nkuko uyu mugani \u201cImana yirirwa ahandi igataha i Rwanda\u201d ubivuga.<\/p>\n<p>Itandukaniro hagati y\u2019Imana y\u2019i Rwanda na Mungu y\u2019abakoloni (God\/Dieu, Yehova cyangwa Allah) rishingiye no ku kuba iya mbere yegereye abantu cyane kandi ikaba idafite idini rigira amakoraniro cyangwa ngo igire icyo isaba abayemera. Umugani ukabihamya uti \u201cImana iraguha, ntimugura, iyo muguze iraguhenda\u201d.<\/p>\n<p>Nta mpamvu yo guhurira hamwe ngo abantu bayiramye, bayishime, ahantu hera, ibitambo byera byose mu izina ryayo. Ibi byose ntibikenewe. Nta mpamvu kandi yo kwigishanya ibyayo kuko buri wese azi ko ibaho.<\/p>\n<p>Nta muntu n\u2019umwe uzi uko isa nubwo hari ubwo hari ibihe yagiye yihindura umuntu ikabonekera abantu bagiye batandukanye nubwo ibi byakunze kugenda bivugwa mu migani. Aho iba naho ntihazwi.<\/p>\n<p>Abanyarwanda kandi bemera ko habaho inturo enye (Aha inturo ni ijambo dukoresheje dushaka kuvuga ahantu hashobora kuba hatuwe): Hari isi ituwe n\u2019abantu ikaba ituwe n\u2019ibindi biremwa ikaba iyoborwa n\u2019umwami.<\/p>\n<p>Ikuzimu hakaba ari iwabo wa Rupfu, ijuru ryo rikaba inturo ya Nkuba. Isi ya kane ni ibirunga aho abazimu bibera. Imizimu y\u2019abakurambere babanzwe Ryangombe babaho mu byishimo ahantu h\u2019umunezero mu kirunga cyazimye Muhabura.<\/p>\n<p>Abatarabanzwe cyangwa abananiwe gusohoza amasezerano basezeranye babandwa bakaba mu kirunga kigurumana ari cyo Nyiragongo.<\/p>\n<p>Abandi babayeho ubuzima buri mu cyeragati, batabayeho ari beza cyangwa ngo babeho ari babi bakajya kwibera mu kirunga cyazimye ariko kirekire kandi gikonja cyane ari cyo Kalisimbi.<\/p>\n<p> Icyakora ibirebana n\u2019inturo ya kane byaba byaradutse nyuma ndetse cyane (Hari abashakashatsi bamwe bemeza ko byaba byarageze mu Rwanda biturutse mu Buganda ahagana mu kinyejana cya 19 bizanwe n\u2019abitwa Abacwezi) byadukanwe no kuza kw\u2019imandwa zivuye Uganda aho bari bazwi kw\u2019izina ry\u2019abacwezi ziyobowe na Ryangombe umutware wazo.<\/p>\n<p>Mbese no kubandwa nabyo uwashaka yabifata nkaho ari idini ryaje ari inzaduka rivuye mu mahanga gusa rikakirwa kandi rikayobokwa n\u2019Abanyarwanda benshi ndetse hafi ya bose.<br \/>\nIcyakora iyo ugenzuye ibyaryo usanga impamvu bitagoranye kwakirwa no gushimangirwa ari uko byaje bidahutaza ibyo bisanzeyo; guterekera abazimu ahubwo byaje bibyunganira.<\/p>\n<p>Imana igakunda abantu bayo cyane cyane abafashanya, abagiye inama, Imana irabasanga, Imana ifasha abifashije; Imana ihora ihoze; Imana itanga ishaka; Imana ikinga ukuboko; Imana ikubyarira si yo ikurerera; Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu n\u2019indi migani y\u2019imigenurano ikaduhishurira imico y\u2019Imana y\u2019i Rwanda.<\/p>\n<p>[xyz-ihs snippet=&#8221;google-pub&#8221;]<\/p>\n<p>Rero biragaragara ko gufata Abanyarwanda ukavuga ko bagiraga Imana nyinshi, bari abapagani cyangwa abatagira Imana, cyangwa ko basenga ibintu bitari Imana nkuko abamisiyoneri benshi bakunze kubitekereza ari ukwishuka gukomeye. Aho kuramya Imana Abanyarwanda baramyaga abakurambere mu kubaterekera.<\/p>\n<p>Imyuka y\u2019abakurambere ikitwa abazimu.<\/p>\n<p>Uku kwambaza abakurambere bikaba igihe cyose bibaye ngombwa.<\/p>\n<p>Babikoraga by\u2019umwihariko igihe babashakaho inama ku mishinga ikomeye babaga bashaka gukora nk\u2019ubukwe, urugendo, kwimuka n\u2019ibindi cyangwa hari ibintu bitagenda neza bacyeka ko byaba byatewe n\u2019uburakari bwabo.<\/p>\n<p>Imiryango imwe ikanagira indaro zubakiwe abazimu. Bikagaragara ko abazimu bashimishwa no guterekerwa ku buryo kutabibakorera bibarakaza.<\/p>\n<p>Kimwe kandi no mu myizerere yigishwa n\u2019abakoresha Bibiliya n\u2019ibindi bitabo byazanywe n\u2019abakoloni, urupfu rwazanwe n\u2019imyitwarire mibi ya Muntu.<\/p>\n<p>Imwe mu migani ivuga ko urupfu rwageze mu muntu binyuze mu mugore waruhishe Imana iri kurwirukankana ngo irukureho. Kuva ubwo ubyawe n\u2019umugore wese akavuka yifitemo imbuto yarwo. Undi mugani ukavuga ko rwazanwe n\u2019umugore wakubise umuhini mukeba we igihe yari ari gusaba gukurwa mu gituro; kuko ngo mbere y\u2019iryo shyano abantu barapfaga ariko nyuma y\u2019iminsi itatu bakazuka.<\/p>\n<p>Nubwo urupfu rwaje kuba ndakumirwa mu bantu, ubundi abantu bashaka kubaho ubuziraherezo. Hakabaho rero igice cy\u2019umuntu gipfa kandi ikidapfa kikaba ari cyo muntu nyamuntu. No mu gihe nyakwigendera atakigaragara hari ibyo yashoboraga kuba yarakoze akigaragara byatumaga atibagirana. Uko kwibukwa rero ku banyarwanda bikaba kudapfa rwose. Hari inzira eshatu ubwo buryo bwo kutibagirana bugerwaho.<\/p>\n<p>Inzira ya mbere ni ukubyara abana benshi bashoboka. Niyo mpamvu kurongora mu Rwanda rwo hambere bitari ubushake gusa ahubwo byari n\u2019itegeko ry\u2019umuryango.<\/p>\n<p>Ibyo kandi bikaba biri mu mpamvu zikomeye zatumaga abagabo bo hambere benshi bararongoraga abagore benshi. Inzira ya kabiri ni ukugira ibikorwa byiza byo gufasha umuryango Nyarwanda. Uwabaga yarafashijwe cyangwa yaragiriwe neza byabaga ari nk\u2019inshingano ye \u201ckwirahira\u201d uwamugiriye iyo neza kabone nubwo yaba yarapfuye. Ibyo byatumaga uwagize ineza izina rye rikomeza kumvikana na nyuma y\u2019urupfu rwe kandi \u201cIzina ni ryo muntu\u201d ni ko umugani wabivugaga.<\/p>\n<p>Inzira ya gatatu kwari ukwitangira igihugu n\u2019ishyanga ry\u2019Abanyarwanda ukitangaho igitambo nkuko Abakirisitu bavuga ko Yezu yapfuye ku bw\u2019inyokomuntu. Abantu babaho kugira ngo bagire umumaro, iryo rikaba ryari ihame ryari ryarashinze imizi mu mibereho y\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p> <strong> <em><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/bwizam\">Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook <\/a><a href=\"https:\/\/twitter.com\/bwizaonlinenews\">no kuri twitter<\/a><\/em> <\/strong> <\/p>\n<p> <strong>Zamubandi Saido\/Bwiza.com<\/strong> <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Kinyarwanda ijambo Imana rikunda kugaruka cyane mu biganiro by\u2019abakoresha urwo rurimi ku buryo ku bantu bamaze gucengerwa n\u2019imyizerere y\u2019abakirisitu kubahiriza itegeko rya gatatu ribuzanya kuvugira ubusa izina ry\u2019Imana ubusa cyangwa mu biganiro bikunda kuranga ubuzima bwa buri munsi bw\u2019Abanyarwanda. Gusa ababibona gutyo babiterwa no kutamenya ko ijambo dufite mu Kinyarwanda cy\u2019ubu ari umwe mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[371],"tags":[],"class_list":["post-2357","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu Kinyarwanda ijambo Imana rikunda kugaruka cyane mu biganiro by\u2019abakoresha urwo rurimi ku buryo ku bantu bamaze gucengerwa n\u2019imyizerere y\u2019abakirisitu kubahiriza itegeko rya gatatu ribuzanya kuvugira ubusa izina ry\u2019Imana ubusa cyangwa mu biganiro bikunda kuranga ubuzima bwa buri munsi bw\u2019Abanyarwanda. Gusa ababibona gutyo babiterwa no kutamenya ko ijambo dufite mu Kinyarwanda cy\u2019ubu ari umwe mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-08-10T13:44:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-25T12:28:45+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Mecky Merchiore Kayiranga\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357\"},\"author\":{\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\"},\"headline\":\"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana\",\"datePublished\":\"2016-08-10T13:44:59+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:28:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357\"},\"wordCount\":1102,\"commentCount\":2,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357\",\"name\":\"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-08-10T13:44:59+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-25T12:28:45+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=2357#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72\",\"name\":\"Mecky Merchiore Kayiranga\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana - BWIZA","og_description":"Mu Kinyarwanda ijambo Imana rikunda kugaruka cyane mu biganiro by\u2019abakoresha urwo rurimi ku buryo ku bantu bamaze gucengerwa n\u2019imyizerere y\u2019abakirisitu kubahiriza itegeko rya gatatu ribuzanya kuvugira ubusa izina ry\u2019Imana ubusa cyangwa mu biganiro bikunda kuranga ubuzima bwa buri munsi bw\u2019Abanyarwanda. Gusa ababibona gutyo babiterwa no kutamenya ko ijambo dufite mu Kinyarwanda cy\u2019ubu ari umwe mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2016-08-10T13:44:59+00:00","article_modified_time":"2025-02-25T12:28:45+00:00","author":"Mecky Merchiore Kayiranga","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Mecky Merchiore Kayiranga","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357"},"author":{"name":"Mecky Merchiore Kayiranga","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72"},"headline":"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana","datePublished":"2016-08-10T13:44:59+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:28:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357"},"wordCount":1102,"commentCount":2,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2357#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357","name":"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2016-08-10T13:44:59+00:00","dateModified":"2025-02-25T12:28:45+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=2357"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=2357#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubusobanuro 10 bw\u2019 inyito, Imana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/204be5a5dba716e2a0eaad5574744c72","name":"Mecky Merchiore Kayiranga","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2357","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2357"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2357\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2357"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2357"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2357"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}