{"id":23736,"date":"2020-05-06T20:00:52","date_gmt":"2020-05-06T20:00:52","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/05\/06\/uruhare-rw-igisirikare-cy-u-bufaransa-mu-kwihutisha-jenoside-yakorewe-abatutsi\/"},"modified":"2020-05-06T20:00:52","modified_gmt":"2020-05-06T20:00:52","slug":"uruhare-rw-igisirikare-cy-u-bufaransa-mu-kwihutisha-jenoside-yakorewe-abatutsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736","title":{"rendered":"Uruhare rw&#8217;igisirikare cy&#8217;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi"},"content":{"rendered":"<p>Tariki ya 6 Gicurasi 1994 ukwezi kwari gushize Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi aho uyu munsi waranzwe no gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside wakorwaga na leta y\u2019Abicanyi bicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by\u2019igihugu babaga barahungiye mu nyubako zitandukanye nka za kiliziya, amashuri, ibitaro n\u2019izindi nyubako za Leta, bigakorwa amahanga arangajwe n\u2019Ubufaransa n\u2019Akanama gashinzwe amahoro lu isi birebera n\u2019ubwo umuryango utabara imbabare ku isi utahwemaga kuyagaragariza ko ari kwirengagiza ibyaberaga mu Rwanda no gukwiza ibihuha kuri Jenoside.<\/p>\n<p>Uko Leta y\u2019abicanyi n\u2019abasirikare bayo bari bakomeje gutikiza Abatutsi ni nako ingabo zari iza RPA zari zikomeje urugamba rwo kubohora no gutabara Abatutsi mu bice bitandukanye zabaga zimaze gufata.<\/p>\n<p>Intumwa za gisirikare z\u2019u Rwanda zakiriwe n\u2019abayobozi bakuru mu ngabo z\u2019Ubufaransa bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro<\/p>\n<p>Generali Jean Pierre Huchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare mu Bufaransa yakiriye inshuro nyinshi uwari uhagarariye inyungu za gisirikare muri Ambasade y\u2019u Rwanda mu Bufaransa, Col. Sebastien Ntahobari ari nako bagirana ibiganiro bijyanye n\u2019ubufasha mu bya Gisirikare.<\/p>\n<p>Mu mpera z\u2019ukwezi kwa Mata 1994 na nyuma yaho Lt Col. Kayumba Cyprien wari ushinzwe ibukoresho bya gisirikare muri Minisiteri y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda yagiye i Paris inshuro ebyiri gukurikirana intwaro Ubufaransa bwari bwemeye guha u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibi byose byari ibikorwa bigaragaza uruhare rw\u2019Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara bamwe mu bategetsi babwo bumvikanye bavuga ko batari bazi ko ngo \u2018ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda bwari Jenoside\u2019 bikaba bihabanye n\u2019ukuri kuko Ubufaransa bwari buzi ko kuva tariki 7 Mata mu Rwanda hakorwaga Jenoside ariko bukayihakana nkana kuko bwari buzi uruhare rwabwo mu kuyikora.<\/p>\n<p>Ibi byaje kwemerwa na Jenerali Christian Quesnot imbere ya Komisiyo y\u2019inteko y\u2019Abafaransa aho yavuze ko \u201cGuhera tariki ya 6 Mata 1994 nyuma y\u2019urupfu rwa Habyarimana, ikibazo cy\u2019urupfu cyakurikiriwe hafi n\u2019abashinzwe igisirikare na politiki mu Bufaransa kandi ko byagaragaraga ko ubwicanyi bwakorwaga ntaho bwari buhuriye n\u2019ubundi busanzwe mbere.\u201d<\/p>\n<p>Leta y\u2019abicanyi yakomeje kwica no gukangurira Interahamwe kwihutisha ubwicanyi.<\/p>\n<p>Ibi bishimangirwa neza n\u2019ijambo uwari Minisitiri w\u2019Intebe Jean Kambanda yavugiye kuri Radio Rwanda ashishikariza interahamwe gukomeza kwica cyane. Yagize ati \u201cDufite abagabo, amasasu, Leta ishyize hamwe, ingabo zishyize hamwe kandi tugomba gutsinda. Buri wese agomba gufata intwaro kandi kugira intwaro zihagije ni kimwe mu byo Leta ishyizeho umutima kabone n\u2019iyo ibindi byose bituruka mu mahanga byahagarara.\u201d<\/p>\n<p>Ku itariki nk\u2019iyi kandi Radio Rwanda yongeye gucishaho ijambo ryose uko ryakabaye uyu mu minisitiri yari yavugiye ku Kibuye tariki 03 Gicurasi asaba ko Jenoside yakwihutishwa mu gihugu hose by\u2019umwihariko muri Perefegitura ya Kibuye.<\/p>\n<p>Akanama gashinzwe amahoro ku isi kiyambuye inshingano zako zo kubungabunga amahoro no gutabara igihe Leta y\u2019Abicanyi yakoraga Jenoside.<\/p>\n<p>Akanama gashinzwe amahoro ku isi, LONI kihungije inshingano zako ubwo kasabwaga kugira icyo gakora ngo gatabare imbaga y\u2019Abatutsi yarimo itikirira mu Rwanda ahubwo kabihigikira umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afurika (OUA). Bimwe mu bihugu bidafite icyicaro gihoraho muri aka kanama nka Espange, NewZealand, Repubulika ya Tzech na Argentina byatanze umushinga wo guha ingufu za gisirikare mu Rwanda ariko ibyari bifite ikicaro gihoraho birabyanga ahubwo byanzura ko ibibazo by\u2019u Rwanda bigomba gusuzumwa n\u2019umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afurikabahita banabimenyesha uwari Perezida wa Egypt Sani Mubarack witeguraga kuyobora uyu muryango.<\/p>\n<p>Mubarack nawe yahise yandikira uwari Umunyamabanga mukuru Salim Salim amusaba ko ibihugu byose by\u2019Afurika bigomba gutanga ingabo zo koherezwa mu Rwanda ariko Salim asubiza ko Afurika idafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo biri mu Rwanda ahubwo Umuryango w\u2019Abibumbye ariwo wonyine ufite ububasha bwo gukoresha ingufu za politiki kugirango ukemure ibibazo by\u2019u Rwanda kuko n\u2019ikindi gihe ibibazo nkabyo byabagaho ariwo wabikemuraga.<\/p>\n<p>Umuryango utabara imbabare ku isi (CICR) wanenze imyitwarire y\u2019amahanga yatereranye u Rwanda unafata icyemezo cyo kugoboka impunzi aho bishoboka.<\/p>\n<p>abakozi b\u2019Umuryango utabara imbabare ku isi bari bari mu duce dutandukanye twa Kigali, Gisenyi, Byumba, Kabgayi na Kibungo bagerageje kwita ku nkomere n\u2019abarwayi bari bugarijwe n\u2019interahamwe n\u2019abasirikare maze uwari uwuyoboye Phillipe Gaillard asohora inyandiko yamaganaga ibinyamakuru na Leta zitavugaga ubwicanyi bukorerwa Abatutsi mu Rwanda ari nako agaragaza ko ibihugu byose byari biyifitemo uruhare.<\/p>\n<p>Gaillard yahise yohereza inkunga yagombaga guhabwa impunzi zisaga ibihumbi mirongo itatu (30,000) zari zarahunze ubwicanyi muri Gitarama zikaba zari zigoswe n\u2019Interahamwe zashakaga kubica ari nako zigenda zifata bamwe zikabica abagore n\u2019abakobwa zikabafata ku ngufu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tariki ya 6 Gicurasi 1994 ukwezi kwari gushize Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi aho uyu munsi waranzwe no gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside wakorwaga na leta y\u2019Abicanyi bicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by\u2019igihugu babaga barahungiye mu nyubako zitandukanye nka za kiliziya, amashuri, ibitaro n\u2019izindi nyubako za Leta, bigakorwa amahanga arangajwe n\u2019Ubufaransa n\u2019Akanama gashinzwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":21,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[27],"tags":[126],"class_list":["post-23736","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-kwibuka","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uruhare rw&#039;igisirikare cy&#039;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uruhare rw&#039;igisirikare cy&#039;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Tariki ya 6 Gicurasi 1994 ukwezi kwari gushize Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi aho uyu munsi waranzwe no gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside wakorwaga na leta y\u2019Abicanyi bicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by\u2019igihugu babaga barahungiye mu nyubako zitandukanye nka za kiliziya, amashuri, ibitaro n\u2019izindi nyubako za Leta, bigakorwa amahanga arangajwe n\u2019Ubufaransa n\u2019Akanama gashinzwe [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-06T20:00:52+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Sikubwabo Mark Ibrahim\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Sikubwabo Mark Ibrahim\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736\"},\"author\":{\"name\":\"Sikubwabo Mark Ibrahim\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b\"},\"headline\":\"Uruhare rw&#8217;igisirikare cy&#8217;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi\",\"datePublished\":\"2020-05-06T20:00:52+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736\"},\"wordCount\":716,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"kwibuka\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736\",\"name\":\"Uruhare rw'igisirikare cy'u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-05-06T20:00:52+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23736#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uruhare rw&#8217;igisirikare cy&#8217;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b\",\"name\":\"Sikubwabo Mark Ibrahim\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=21\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uruhare rw'igisirikare cy'u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uruhare rw'igisirikare cy'u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi - BWIZA","og_description":"Tariki ya 6 Gicurasi 1994 ukwezi kwari gushize Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi aho uyu munsi waranzwe no gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside wakorwaga na leta y\u2019Abicanyi bicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by\u2019igihugu babaga barahungiye mu nyubako zitandukanye nka za kiliziya, amashuri, ibitaro n\u2019izindi nyubako za Leta, bigakorwa amahanga arangajwe n\u2019Ubufaransa n\u2019Akanama gashinzwe [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-05-06T20:00:52+00:00","author":"Sikubwabo Mark Ibrahim","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Sikubwabo Mark Ibrahim","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736"},"author":{"name":"Sikubwabo Mark Ibrahim","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b"},"headline":"Uruhare rw&#8217;igisirikare cy&#8217;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi","datePublished":"2020-05-06T20:00:52+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736"},"wordCount":716,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["kwibuka"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23736#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736","name":"Uruhare rw'igisirikare cy'u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-05-06T20:00:52+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23736"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23736#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uruhare rw&#8217;igisirikare cy&#8217;u Bufaransa mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b","name":"Sikubwabo Mark Ibrahim","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=21"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23736","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/21"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23736"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23736\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23736"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23736"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23736"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}