{"id":23910,"date":"2020-05-13T10:23:10","date_gmt":"2020-05-13T10:23:10","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/05\/13\/inzira-10-abakundana-bakwiye-kwibandaho-ngo-umubano-wabo-ukomere\/"},"modified":"2025-02-03T01:01:04","modified_gmt":"2025-02-02T23:01:04","slug":"inzira-10-abakundana-bakwiye-kwibandaho-ngo-umubano-wabo-ukomere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910","title":{"rendered":"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere"},"content":{"rendered":"<p><strong>Iyo umusore n\u2019umukobwa bakundana umwe aba yifuza kugaragariza undi ko amwitayeho kandi agakora buri kimwe cyose cyakomeza kubaka urukundo. Uburyo bwose ushobora gukoresha n\u2019icyo wakora cyose ngo ukomeze urukundo rwawe n\u2019uwo mukundana buba ari bwiza ariko hari ububa bwiza kurushaho butuma buri umwe aha agaciro ibyo undi akora.<\/strong><\/p>\n<p>Urukundo ni ikintu kigoye kubaka kandi muri rwo haba ibigeragezo gusa icy\u2019ingenzi ni uko buri wese akora ibishoboka byose kugirango urukundo rudasubira inyuma. Ibi ni ibintu icumi by\u2019ingenzi umusore cyangwa umukobwa bari mu rukundo bagomba gukora ngo barusheho kuryoherwa n\u2019urukundo.<\/p>\n<p><strong>1.Bwira uwo ukunda uko wiyumva<\/strong><\/p>\n<p>Niba uhisha uwo mukundana uko wiyumva ugatinya kumuhishurira ibyo ukeneye ntabwo ariwe uzabasha gusoma mu mutima ngo amenye icyo utekereza. Mubwire niba hari icyakubabaje cyangwa akugire inama, ibyo bizatuma arushaho kukwiyumvamo bityo urukundo rurusheho gukomera.<\/p>\n<p><strong>2.Mujye muhana umwanya wo kuganira<\/strong><\/p>\n<p>Nibura mufate umwanya nka rimwe mu cyumweru wo kwicara ahantu hatuje mugire icyo muganiraho. Mubwire niba hari ikintu umubonaho cyiza cyangwa niba hari ibyo aherutse gukora bitagushimishije nabyo ubimubwire mubifateho umwanzuro.<\/p>\n<p><strong>3.Irinde kuganzwa n\u2019umujinya<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Icyo waba wapfuye n\u2019umukunzi wawe cyose, jya wirinda kumwereka umujinya ushobora gutuma arushaho kugutinya, mu gihe ubabaye irinde gukupa telefoni mu gihe umukunzi wawe  ari kwisobanura, jya umutega amatwi wumve icyabimuteye kugeza ikiganiro kirangiye.<\/p>\n<p><strong>4.Jya wigirira icyizere<\/strong><\/p>\n<p>Nta muntu uzigera aguha agaciro mu gihe wowe ubwawe utakiha. Uko ugaragara n\u2019uko witwara niko abandi bazagufata, bityo niwiyubaha n\u2019umukunzi wawe azakomeza kukubaha.<\/p>\n<p><strong>5.Ntukamutererane <\/strong> <\/p>\n<p>Umusore n\u2019umukobwa bifuza kurushinga baba bagomba gusangira byose kandi bose bakagira uruhare mu rukundo ari nako basangizanya ibyiyumvo nta kumva ko hari ugomba kuvunika wenyine.<\/p>\n<p><strong>6.Tekereza kure<\/strong><\/p>\n<p>Abakunzi buri umwe aba agomba gufata mugenzi we nk&#8217;aho akanya bafite ari cyo gihe cya nyuma bafite ku isi akamukunda atisigarije.Buri munsi jya utekereza ku kintu gihambaye umukunzi wawe yagukoreye bizabasha kukugaragariza ahari icyo kwitabwaho kurusha ikindi mu mubano wanyu.<br \/>\n<strong><br \/>\n7.Wikumva ko hari aho wageze ngo ushyire agati mu ryinyo<\/strong><\/p>\n<p>Akenshi iyo umusore n\u2019umukobwa bakiri kurambagizanya bombi baba bagihararanye ariko hari igihe bageraho umwe akumva ko yafatishije undi ku buryo bashobora gusa n\u2019abagabanyije aho buri wese yumva ko icyo yashakaga yakigezeho, ariko ibi si byo ahubwo baba bagomba gukomeza kubwirana ya magambo babwiranaga na mbere bagitangira kabone n\u2019iyo ubu baba barashyingiranwe.<\/p>\n<p><strong>8.Ntukarambirwe mu gihe bitagenda neza<\/strong><\/p>\n<p>Mu gihe hari ikitagenda neza mu rukundo ntukarambirwe cyangwa ngo wumve wiyanze. Mu buzima buri wese yakosa icy\u2019ingenzi ni ukumenya ko mwese muri abantu. Ihangane mu gihe runaka nibidakunda ushake undi kuko ubwo uwo azaba atari uwawe.<\/p>\n<p><strong>9.Ntukagire ipfunwe ryo kuganira<\/strong><\/p>\n<p>Kugumana ibintu mu mutima ntubisangize mugenzi wawe ni kimwe mu bintu bikoma mu nkokora umubano ndetse bimwe wahishe bikarangira biteje ikibazo.Kutavuga ibintu kandi nanone bishobora gutera ibibazo bigaragara ndetse n&#8217;ibyo mu mutwe,bityo ni byiza kuganira na mugenzi wawe.Kuganira na mugenzi wawe byose,bituma akwizera kandi bikarinda ibibazo byavuka biturutse ku kutumvikana.<\/p>\n<p><strong>10.Irinde kumucyurira ku byahise<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Jya wirinda kwibutsa uwo ukunda bimwe mu byo yigeze gukora bitari byiza mu gihe muvugana cyangwa ngo wite ku nenge ze aho kwita ku byiza bye. Ushobora kujya umwibutsa ibihe byiza mwagiye mugirana aho kwibanda ku bihe bibi byagiye biba hagati yanyu kuko byakwangiza umubano wanyu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo umusore n\u2019umukobwa bakundana umwe aba yifuza kugaragariza undi ko amwitayeho kandi agakora buri kimwe cyose cyakomeza kubaka urukundo. Uburyo bwose ushobora gukoresha n\u2019icyo wakora cyose ngo ukomeze urukundo rwawe n\u2019uwo mukundana buba ari bwiza ariko hari ububa bwiza kurushaho butuma buri umwe aha agaciro ibyo undi akora. Urukundo ni ikintu kigoye kubaka kandi muri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":21,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[441],"tags":[478],"class_list":["post-23910","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-urukundo-rw","tag-amamenyesha-rw"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo umusore n\u2019umukobwa bakundana umwe aba yifuza kugaragariza undi ko amwitayeho kandi agakora buri kimwe cyose cyakomeza kubaka urukundo. Uburyo bwose ushobora gukoresha n\u2019icyo wakora cyose ngo ukomeze urukundo rwawe n\u2019uwo mukundana buba ari bwiza ariko hari ububa bwiza kurushaho butuma buri umwe aha agaciro ibyo undi akora. Urukundo ni ikintu kigoye kubaka kandi muri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-13T10:23:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-02-02T23:01:04+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Sikubwabo Mark Ibrahim\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Sikubwabo Mark Ibrahim\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910\"},\"author\":{\"name\":\"Sikubwabo Mark Ibrahim\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b\"},\"headline\":\"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere\",\"datePublished\":\"2020-05-13T10:23:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:01:04+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910\"},\"wordCount\":532,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"urukundo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910\",\"name\":\"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-05-13T10:23:10+00:00\",\"dateModified\":\"2025-02-02T23:01:04+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23910#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b\",\"name\":\"Sikubwabo Mark Ibrahim\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=21\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere - BWIZA","og_description":"Iyo umusore n\u2019umukobwa bakundana umwe aba yifuza kugaragariza undi ko amwitayeho kandi agakora buri kimwe cyose cyakomeza kubaka urukundo. Uburyo bwose ushobora gukoresha n\u2019icyo wakora cyose ngo ukomeze urukundo rwawe n\u2019uwo mukundana buba ari bwiza ariko hari ububa bwiza kurushaho butuma buri umwe aha agaciro ibyo undi akora. Urukundo ni ikintu kigoye kubaka kandi muri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-05-13T10:23:10+00:00","article_modified_time":"2025-02-02T23:01:04+00:00","author":"Sikubwabo Mark Ibrahim","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Sikubwabo Mark Ibrahim","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910"},"author":{"name":"Sikubwabo Mark Ibrahim","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b"},"headline":"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere","datePublished":"2020-05-13T10:23:10+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:01:04+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910"},"wordCount":532,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["urukundo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23910#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910","name":"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-05-13T10:23:10+00:00","dateModified":"2025-02-02T23:01:04+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23910"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23910#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/bcc34da0da2e73fb43bb8ace8d13b94b","name":"Sikubwabo Mark Ibrahim","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=21"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23910","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/21"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23910"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23910\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23910"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23910"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23910"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}