{"id":23921,"date":"2020-05-13T17:34:39","date_gmt":"2020-05-13T17:34:39","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/05\/13\/kwibuka-26-imbaga-y-abasesero-bishwe-nyuma-yo-kuganzwa-n-ubwinshi-bw-abicanyi\/"},"modified":"2020-05-13T17:34:39","modified_gmt":"2020-05-13T17:34:39","slug":"kwibuka-26-imbaga-y-abasesero-bishwe-nyuma-yo-kuganzwa-n-ubwinshi-bw-abicanyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921","title":{"rendered":"Kwibuka 26: Imbaga y&#8217;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#8217;ubwinshi bw&#8217;abicanyi"},"content":{"rendered":"<p><strong>Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ni hamwe mu hantu haguye imbaga y&#8217;Abatutsi mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakaganzwa n&#8217;ibitero by&#8217;abicanyi.<br \/>\n<em><\/h2>\n<p>Bisesero iherereye mu Karere ka  Karongi y&#8217;ubu, ikora ku Mirenge ine y&#8217;aka karere irimo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. <\/p>\n<p>Mu gihe cya Jenoside mu Bisesero hari hatuye Abatutsi babarirwa muri 60,000 bazwiho kuba barirwanyeho mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje mu kwezi kwa Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo. <\/p>\n<p>Mu gihe cya Jenoside hari hahungiye kandi hanicirwa Abatutsi benshi, bijyanye n&#8217;uko Abatutsi benshi bahahungiye kubera ko hari hatuye benshi kandi mu myaka ya 1959-1963 na nyuma yaho bashoboye kwirwanaho mu bwicanyi bwabakorerwaga.<\/p>\n<p>Abari bahahungiye ni abaturutse mu duce dutandukanye tw&#8217;amakomini yari agize Perefegitura ya Kibuye arimo: Mabanza, Rutsiro, Rwamatamu, Gisovu, Gishyita, Gitesi na Muko ya Gikongoro.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 7\/4\/1994 hakimenyekana inkuru y&#8217;urupfu rwa Habyarimana, mu duce tumwe twa Kibuye na Gikongoro Abatutsi baho batangiye kwicwa bahungira mu Bisesero. Abasesero na bo byabaye ngombwa ko bava mu nzu zabo bahungira mu misozi ya Muyira na Gitwe, bahahurira n&#8217;babaga bacitse ku icumu mu bindi bice bya Mubuga kuri Kiliziya, Rwamatamu, Gitwa, Mu Mujyi wa Kibuye, Rutsiro, Kayove n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Amateka yerekana ko Abatutsi biciwe mu Bisesero bamaze igihe kinini bahangana n\u2019ibitero by\u2019abicanyi bakabitsinda, ku buryo bicaga abicanyi babaga bafite imbunda abandi bakazibambura. Bahanganaga n&#8217;umwanzi bakoresheje inkoni, amabuye, amacumu n\u2019imiheto.<\/p>\n<p>Bakoreshaga kandi uburyo bwo kwiroha mu bitero by\u2019abicanyi bakarwana na bo, n\u2019ubwo bamwe bicwaga ariko na bo bagiraga abicanyi bica kandi benshi.<\/p>\n<p>Ibitero by\u2019Interahamwe bigitangira ku wa 07 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bisesero bishyize hamwe bakamenya aho ibitero byaturukaga bakajya kubihagarika bakabibuza kwinjira mu Bisesero.<\/p>\n<p> Mu gitondo, iyo abicanyi bazaga, Abatutsi babaga bari mu mpinga z\u2019imisozi babateraga amabuye yamara gushira bakamanukira rimwe bose uruvunge babasanga kugira ngo batica abagore n\u2019abana cyangwa bakabarira inka noneho bakarwana n\u2019abicanyi kugeza babarushije imbaraga bagahunga. Abatutsi babaga bagiye kurushwa imbaraga n\u2019Interahamwe basangaga bagenzi babo ku yindi misozi bakungikanya imbaraga kugira ngo barebe ko bazitsinda. <\/p>\n<p>Abicanyi bagabaga ibitero mu Bisesero babaga baturutse mu makomini yose agize Perefegitura ya Kibuye ndetse n\u2019amwe mu makomini ya Gikongoro. Abatutsi barwanaga bari bayobowe na Birara Aminadabu, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere, Paul Bitega aba bakaba baraje kwicwa. Hari kandi abashoboye kurokoka barimo Karamaga Simeon, Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.<\/p>\n<p>Abatutsi bo mu Bisesero bahanganye n\u2019Interahamwe kugeza mu mpera z\u2019ukwezi kwa kane kose, biba ngombwa ko abayobozi barimo uwari Perefe wa Kibuye Kayishema Clement n\u2019abandi, bandikira ibaruwa uwari Minisitiri w\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu, Eduard Karemera wanavukaga ku Kibuye bamusaba ubufasha ngo bwo kwirukana Inkotanyi zari mu Bisesero.<\/p>\n<p>Minisitiri Karemera yabemereye ko ubwo bufasha agiye kubushaka maze na we abusaba Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi na Kibuye.<\/p>\n<p>Kuva ku wa 01\/05\/1994 kugeza ku wa 12\/05\/1994, nta bitero byongeye kugabwaho mu Bisesero, ku buryo Abatutsi batangiye kugira ngo hari agahenge, bamwe batangira gusubira mu mirimo isanzwe.<\/p>\n<p>Icyo gihe ngo Abicanyi bariho bategura uko bazarimbura Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.<\/p>\n<p>Itariki nk&#8217;iyi ya 13 Gicurasi mu myaka 26 ishize yabaye iya mbere y\u2019ibitero simusiga byaje mu Bisesero bigizwe n\u2019abasirikare bo mu mutwe warindaga umukuru w\u2019Igihugu n\u2019abandi basirikare, bahungaga urugamba, interahamwe zivuye mu bice bitandukanye n\u2019abicanyi babimenyereye bavuye mu Bugarama muri Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Gikongoro.<\/p>\n<p>Ibyo bitero byari biyobowe na Eliezer Niyitegeka wari minisitiri, Clement Kayishema wari Perefe wa Kibuye, Alfred Musema wayoboraga uruganda rw\u2019icyayi rwa Gisovu, Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye, na murumuna we Joseph Mpambara, Charles Sikubwabo wari Burugumesitiri wa Komini Gishyita, Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri wa Komini Gisovu, Ntakirutimana Gerard wayoboraga ibitaro bya Mugonero, John Yusuf Munyakazi wari umuyobozi w\u2019interahamwe mu Bugarama muri Cyangugu n\u2019abandi. Aba bose bari baramenyereye kuyobora ibitero byamaze Abatutsi ahantu hatandukanye muri Kibuye na Cyangugu.<\/p>\n<p>Abicanyi Barashe Abatutsi, babateramo za gerenade n\u2019abandi bicanyi bakoresha intwaro gakondo, imirambo myinshi y\u2019abana, abagore, abasaza yuzura aho. Iki gitero cyaciye intege cyane Abasesero kandi kibicamo benshi, dore ko cyaguyemo ababarirwa mu bihumbi 30.<\/p>\n<p>Ubwicanyi bwahagaze ahagana mu masa kumi n\u2019imwe n\u2019igice, abicanyi bahurira ahitwa ku \u00ab Cyapa \u00bb hagati ya Komini Gishyita na Gisovu, bategura uko ubwicanyi bwagombaga gukomeza mu gitondo.<\/p>\n<p>Icyo give Eliezer Niyitegeka yafashe umwana w\u2019umukobwa, amukuramo imyenda amufata ku ngufu imbere y\u2019abandi bicanyi, ahita amujugunyira interahamwe ziramutema.<\/p>\n<p>Abicanyi bongeye kugaruka ku itariki ya 14\/05\/1994 nabwo barica hasigara Abatutsi batarenga ibihumbi icumi (10,000).<\/p>\n<p>Abarokotse ubwo bwicanyi batangiye kubaho bihishahisha mu bihuru ndetse no kwirirwa birukanka mu misozi bahunga Interahamwe zabarasaga umugenda, banahigishwa imbwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ni hamwe mu hantu haguye imbaga y&#8217;Abatutsi mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakaganzwa n&#8217;ibitero by&#8217;abicanyi. Bisesero iherereye mu Karere ka Karongi y&#8217;ubu, ikora ku Mirenge ine y&#8217;aka karere irimo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. Mu gihe cya Jenoside mu Bisesero hari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[27],"tags":[],"class_list":["post-23921","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-kwibuka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kwibuka 26: Imbaga y&#039;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#039;ubwinshi bw&#039;abicanyi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kwibuka 26: Imbaga y&#039;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#039;ubwinshi bw&#039;abicanyi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ni hamwe mu hantu haguye imbaga y&#8217;Abatutsi mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakaganzwa n&#8217;ibitero by&#8217;abicanyi. Bisesero iherereye mu Karere ka Karongi y&#8217;ubu, ikora ku Mirenge ine y&#8217;aka karere irimo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. Mu gihe cya Jenoside mu Bisesero hari [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-13T17:34:39+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Kwibuka 26: Imbaga y&#8217;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#8217;ubwinshi bw&#8217;abicanyi\",\"datePublished\":\"2020-05-13T17:34:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921\"},\"wordCount\":760,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"articleSection\":[\"kwibuka\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921\",\"name\":\"Kwibuka 26: Imbaga y'Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n'ubwinshi bw'abicanyi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-05-13T17:34:39+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=23921#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kwibuka 26: Imbaga y&#8217;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#8217;ubwinshi bw&#8217;abicanyi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kwibuka 26: Imbaga y'Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n'ubwinshi bw'abicanyi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kwibuka 26: Imbaga y'Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n'ubwinshi bw'abicanyi - BWIZA","og_description":"Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ni hamwe mu hantu haguye imbaga y&#8217;Abatutsi mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakaganzwa n&#8217;ibitero by&#8217;abicanyi. Bisesero iherereye mu Karere ka Karongi y&#8217;ubu, ikora ku Mirenge ine y&#8217;aka karere irimo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. Mu gihe cya Jenoside mu Bisesero hari [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2020-05-13T17:34:39+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Kwibuka 26: Imbaga y&#8217;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#8217;ubwinshi bw&#8217;abicanyi","datePublished":"2020-05-13T17:34:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921"},"wordCount":760,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"articleSection":["kwibuka"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23921#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921","name":"Kwibuka 26: Imbaga y'Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n'ubwinshi bw'abicanyi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-05-13T17:34:39+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=23921"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=23921#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kwibuka 26: Imbaga y&#8217;Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n&#8217;ubwinshi bw&#8217;abicanyi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23921","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=23921"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/23921\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=23921"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=23921"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=23921"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}