{"id":24052,"date":"2020-05-18T15:28:15","date_gmt":"2020-05-18T15:28:15","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/05\/18\/kwibuka26-abana-bato-bifashishijwe-mu-kwica-bagenzi-babo-b-abatutsi\/"},"modified":"2020-05-18T15:28:15","modified_gmt":"2020-05-18T15:28:15","slug":"kwibuka26-abana-bato-bifashishijwe-mu-kwica-bagenzi-babo-b-abatutsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052","title":{"rendered":"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#8217;Abatutsi"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Ku munsi nk\u2019uyu w\u2019itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. <\/strong>  <\/em> <\/p>\n<p>Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. <\/p>\n<p>Komisiyo y&#8217;igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, igaragaza ko ubukana bwakoreshejwe, uruhare inzego za Leta zabigizemo zishora abaturage b\u2019abahutu muri Jenoside yarimbuye Abatutsi, ari ikimenyetso ndakuka ko ubu bwicanyi bwateguwe kandi bushyirwa mu bikorwa na Leta. <\/p>\n<p>Komisiyo igaragaza ko hagati y&#8217;itariki ya 14 n&#8217;iya 18  Gicurasi, iyo minsi yaranzwe cyane no kwica utwana twari dusigaye tutaricwa kimwe n\u2019abagore.<\/p>\n<p>Ayo matariki yaranzwe no kwica Abatutsi kuri Centre de Sante ya Musambira, no kuri paruwasi ya Musambira mu karere ka Kamonyi.<\/p>\n<p>CNLG igaragaza ko muri Komini Musambira ubwicanyi bukomeye bwaherukaga kuba ku matariki ya 18 kugeza 20 Mata 2020. Ku wa 14\/05\/1994, ni bwo ubwicanyi bwongeye gukaza umurego.<\/p>\n<p>Icyo gihe bamwe mu bari barokotse ubwicanyi bwaberaga hirya no hino muri iyo Komini, bahungiye kuri Centre de Sante ya Musambira no ku biro bya Komini Musambira byegeranye. Kugira ngo bongere bahuze Abatutsi, ubutegetsi bwababwiraga ko bajya aho kuri Komini no ku Kigo nderabuzima, kugira ngo bazahabarindire ndetse banabubakire amacumbi kuko amazu yabo yari yarasenywe.<\/p>\n<p>Uwo minsi haje igitero kigota Centre de Sante, uwo munsi bica igitsina gabo cyose abagore barabareka. Imirambo yabaye myinshi igera aharemeraga isoko ry\u2019ihene n\u2019iry\u2019inka, barangije bategeka abagore b\u2019abatutsikazi guterura ya mirambo, kandi imyinshi yari iy\u2019abagabo babo. Abagore banze kuyiterura, abicanyi batangira kubakubita bituma batangira gukurura ya mirambo bayijyana mu byobo byashyirwagamo imyanda y\u2019ibagiro ndetse no mu byobo Centre de Sante yashyiragamo imyanda.<\/p>\n<p>Ku wa 15\/5\/1994, abicanyi bazanye igitero cy\u2019abana, ngo bajye kwica abana b\u2019Abatutsi, kuko ku itariki ya 14\/5\/1994 hari hishwe abasore n\u2019abagabo gusa, abana n\u2019abagore barabasiga. Abo bana baje bitwaje imihoro, impiri, ariko bahagarikiwe n\u2019abantu bakuru. Kuri iyo tariki abana bose bishwe n\u2019abandi bana bagenzi babo, na none hasigara abagore n\u2019utwana bahetse n\u2019inshuke.<\/p>\n<p>Bukeye bwaho, igitero cyaje gutwara ba bagore bari kuri Centre de Sante kibashyikiriza abandi bicanyi bari kuri bariyeri y\u2019ahitwa mu Cyakabiri, abo bicanyi nabo baberekeza ahitwa mu Kagarama hagana ahitwa i Nyarubaka.<\/p>\n<p>Bahasanze ikindi gitero, bahicira abagore benshi, bicishijwe amabuye, babahamba babona n\u2019ibindi bibi. Ubwicanyi bwarakomeje muri ako gace, no mu minsi yakurikiyeho.<\/p>\n<p>Ku itariki 18\/05\/1995, abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Musambira ya Mutagatifu Kizito, barishwe. Abari barahahungiye ni abatutsi baturutse imihanda yose harimo abari basanzwe batuye muri komine Musambira no muri komine zari zituranye na Musambira, hiyongeraho abari baturutse Runda na Kigali berekezaga I Kabgayi. Bicishijwe intwaro zitadukanye zirimo imbunda n\u2019intwaro gakondo. Nyuma ya jenoside imva bari bashyinguyemo yimuriwe mu rwibutso rwa Kibuza.<\/p>\n<p>Ab\u2019ingenzi bayoboye ubwicanyi bwa Musambira ni NYANDWI Charles wari Burugumesitiri wa Musambira, KARANE Dominique wahoze ari burugumesitiri wa Musambira, IYAKAREMYE Abudrahamani, SEKAZIGA, UKUNDAKUVUGA Evariste, RYUMUGABE Alphonse, KARAMBIZI (wari konseye), MUHOZI Jafari, HARERIMANA Yozefu alias NTURO, Frodouard wari umupolisi, LANDUWARIDI, n&#8217;abandi.<\/p>\n<p>Uretse kwica Abatutsi i Musambira, Tariki ya 16\/05\/1994, abagore bari bakuwe kuri Centre de Sante ya Musambira, bamaze kwicirwa abagabo n\u2019abana, bo barabashoreye, bari kumwe n\u2019utwana bahetse n\u2019uducutse, babageza ahitwa mu Gitega mu Murenge wa Nyarubaka ariko icyo gihe hari muri Komine Musambira. Babagejeje aho ngaho bavuga ko nta mwana w\u2019umuhungu ugomba kurenga aho ngaho. Kubera ko abana b\u2019abahungu bahigwaga cyane, ababyeyi bamwe bari bagerageje kubambika udukanzu.<\/p>\n<p>Muri icyo gitero cy\u2019aho mu Gitega, hari umugore witwaga MUKANGANGO Laurence wakoraga akazi ko kureba niba akana ari agahungu cyangwa agakobwa. Utwana tw\u2019uduhungu twose badushyize mu cyobo tubona, hanyuma bategeka ba nyina gushyiraho itaka. Abagore bamwe barabyanze batangira gukubitwa, abanze babiciye aho, abandi bemera gushyiraho itaka. Amakuru avuga ko abo bana bapfuye nabi, bamwe bavuga ko babatokoza, abandi basaba imbabazi ngo ntibazongera kuba Abatutsi, ndetse uko bashyiragaho itaka bamwe barwanaga no kuzamuka ngo bave muri icyo cyobo ariko bikaba iby\u2019ubusa. Abana bose bahiciwe ni 78.<\/p>\n<p>Kuva aho hantu werekeza ku Murenge wa Nyarubaka abagore n\u2019abakobwa bahaguye ni benshi kuko bakomeje kubashorera babica, babashinyagurira kugera bageze ahitwa i Musumba noneho bagakubitwa bikomeye cyane.<\/p>\n<p>Aho i Musumba bahakubitirwaga iruhande rwabo uwari Burugumesitiri wa Komine Nyamabuye RUZIGANA Emmanuel yaje kuhakoreshereza inama. Bake babashije gusigara bageze i Kabgayi, abandi bakomeza kuzerera mu mashyamba kugeza Jenoside irangiye.<\/p>\n<p><strong>Iyicwa ry&#8217;Abatutsi muri Ecole des Sciences mu Byimana<\/strong><\/p>\n<p> Muri ayo matariki kandi Abatutsi biciwe mu Ishuri ry\u2019Ubuhanga (Ecole des Sciences) mu  Byimana, muri Ruhango y&#8217;ubu. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi 105 biciwe mu isambu y\u2019iki kigo.<\/p>\n<p>Abahiciwe biganjemo abari bakuwe i Kabgayi aho bari barahungiye barimo n\u2019Abafurere Maristes b\u2019Abatutsi babaga mu kigo cy\u2019abafurere mu Byimana, bahungiye i Kabgayi ku wa 24\/04\/1994 nyuma yo kwirukanwa mu kigo na bagenzi babo bakajyanwayo n\u2019uwitwa Uwamungu Jean Bosco wari ukuriye ikigo.<\/p>\n<p> Ku itariki ya 29\/4\/1994 babanje kwica umwarimu witwaga Nteziyaremye Migabo Lazare bamukura mu kigo bajya kumwicira mu gasantere ka Byimana aho yari atuye.<\/p>\n<p>Nyuma yaho, ku itariki 13\/05\/1994, hishwe gusa abarimu b\u2019Abatutsi bigishaga mu kigo cy\u2019ishuri cya Byimana barimo Rubayiza Etienne wiciwe mu kigo aho yari yihishe, Gasana Balthazar na  Nyirakazungu  Gloriose bari batuye hanze y\u2019ikigo mu nzu y\u2019abafurere bishwe barashwe n\u2019abasirikare bari mu kigo. Gasana yicanwe n\u2019umwana we w\u2019umuhungu witwaga Niragire Prudence. Muri iki kigo habaga abagore b\u2019abasirikare bo mu Kigo cya Gako bari barahunze Bugesera imazwe gufatwa bari kumwe n\u2019abasirikare ba Ex-FAR bagiye bakomerekera ku rugamba. Ni bamwe mu bagize uruhare muri uwbo bwicanyi.<\/p>\n<p>Ku wa 24\/5\/1994 nibwo abasirikare bakuye Abafurere bo mu Byimana i Kabgayi aho bari barahungiye barimo Gatari Gaspard wari ushinzwe amasomo mu kigo  cya Byimana (pr\u00e9fet des \u00e9tudes), Nyirinkindi Canisius na  Bisengimana Fabien bari abafurere Maristes baza kubicira mu Byimana.  Hari abandi bakoreraga i Kabgayi barimo Furere Munyanshongore Martin akaba  yari umukuru w\u2019abafurere  Josephites mu Rwanda wari  ufite icyicaro i  Kabgayi. Hazanywe kandi Padiri Niyonshuti Celestin wigeze  gukorera ubutumwa muri Paruwasi  Gatulika ya  Byimana n\u2019umubikira  witwa Mama Benigne wo mu muryango w\u2019Abenebikira wari ushinzwe ikigo cyo guteza imbere  imirire  myiza (centre nutritionnel) cya Diyosezi ya Kabgayi nabo biciwe mu Byimana.<\/p>\n<p>Muri rusange i Kabgayi hakuwe abafurere, abihaye Imana n\u2019abandi batutsi bari barahahungiye by\u2019umwihariko abari  basanzwe bazwi, barimo KALINDA Viateur wari umunyamakuru w\u2019imikino kuri Radio Rwanda n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Mbere yo kubagarura kwicirwa mu Byimana, abafurere bagenzi babo bo mu Byimana babanje kujya babagemurira ibiryo i Kabgayi. Ibyo byatumaga bamenya abahahungiye no gukurikirana amakuru yabo kugeza ubwo basabye ko bicirwa mu Byimana.<\/p>\n<p>Bamaze kuhabageza bicishijwe imbunda bakaba barishwe n\u2019abasirikare bari baraje mu kigo cy\u2019abafurere nyuma yo kurasirwa ku rugamba. Muri bo harimo Lt Monique n\u2019umusirikare witwa Nzayisenga wavukaga mu Byimana.<\/p>\n<p>Ku isonga ryo gutegura ubwicanyi mu Byimana hari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Byimana witwaga NDAGIJIMANA Joseph yakatiwe igifungo cya burundu n\u2019inkiko zisanzwe ubu afungiye muri gereza ya  Nyanza i Mpanga, Furere NKUSI Fran\u00e7ois ukomoka mu Cyanika mu Karere ka Nyamagabe wabaga mu kigo cy\u2019abafurere Maristes mu Byimana wakatiwe n\u2019urukiko Gacaca rwa Segiteri ya Muhororo imyaka 25 ubu ufungiye muri gereza ya  Nyanza.<\/p>\n<p>Hari na furere Uwamungu Bosco wabaga mu Byimana, yaje kuba Padiri nyuma ya Jenoside ; ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yakatiwe adahari igifungo cy\u2019imyaka 30 n\u2019urukiko Gacaca rwa segiteri ya Muhororo. Rugamba Fran\u00e7ois watwaraga imodoka y\u2019ikigo cya Byimana, yakatiwe igifungo cy\u2019imyaka 30 n\u2019inkiko zisanzwe ubu afungiye muri gereza ya  Nyanza. Ntiyamira Alexis wari Perezida wa MDR muri Komini Mukingi akaba yari n\u2019umwarimu muri Groupe Scolaire Shyogwe, ntabwo yakatiwe yahungiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.<\/p>\n<p><strong>L&#8217;ONU yatereranye abicwaga<\/strong><\/p>\n<p> Ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, Inama y\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yariyerurukije itora icyemezo cyongera ingabo za MINUAR zikagera ku 5.500 ndetse muri icyo cyemezo hemezwa ko u Rwanda rwambuwe uburenganzira bwo kongera kugura intwaro (embargo). Nubwo hatowe uwo mwanzuro ariko, Umuryango w\u2019Abibumbye wanze guhindura manda ya MINUAR ngo ihabwe ububasha bwo gukoresha ingufu mu guhagarika Jenoside. Jenoside yarinze irangira n\u2018icyo cyemezo cyatowe kitubahirijwe.<\/p>\n<p>Radiyo BBC yari yatangaje mu makuru yayo yo ku wa 14 Gicurasi 1994, ko ibihugu bya Nigeria, Ghana, Tanzaniya, Zimbabwe, Zambiya, Senegal na Australiya byari byiteguye gutanga abasilikare bo kongera umubare wa MINUAR. BBC yasobanuraga kandi ko Umunyamabanga mukuru w\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye Boutros-Boutros Ghali yari yatanze raporo muri iyo nama igaragaza ko MINUAR izakenera amafaranga angana na miliyoni ijana na cumi n\u2019eshanu z\u2019amadolari, ayo mafaranga ntiyigera atangwa.<\/p>\n<p> Impaka mu Muryango w\u2019Abibumbye muri iyo nama zaranzwe kandi n\u2019ubufatanye hagati y\u2019Ubufaransa na Leta y\u2019abicanyi mu kwanga gutora ibyemezo birengera abicwaga. Uwari uhagarariye u Rwanda mu Muryango w\u2019Abibumbye witwaga BIZIMANA Jean Damascene, ubu wahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, afashijwe na Ambasederi w\u2019Ubufransa mu Muryango w\u2019Abibumbye, Jean Bernard MERIMEE, banze gutora icyemezo cyo kongera umubare w\u2018abasilikare b\u2019amahanga mu Rwanda, banga no gutora ingingo ikumira Guverinoma y\u2019abicanyi mu gutumiza intwaro zo gukora Jenoside.<\/p>\n<p> <strong>Papa Yohani Paulo wa II yabaye uwa mbere mu gukoresha ijambo Jenoside<br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ukwezi n\u2019igice abatutsi bicwa buri munsi mu Rwanda amahanga arebera, ndetse no mu Muryango w\u2019Abibumbye banga guha ubwicanyi bwa Jenoside yakorerwa Abatutsi inyito nyayo yari ibukwiriye, Umuyobozi mukuru wa Kiliziya gatorika, Nyirubutungane Papa Yoahni Pawulo wa II yarabwamaganye.<\/p>\n<p> Mu ijambo yavuze ku cyumweru tariki ya 15 gicurasi 1994 mu butumwa yahaye isi yahamagariye amahanga gukora ibishoboka agahagarika Jenoside mu Rwanda. Papa Yohani Paulo wa II yanasabye ko amahanga akwiye gukora ibishoboha agashyikiriza ubutabera abantu bari bafite uruhare muri Jenoside.<\/p>\n<p><strong>RFI yatije umurindi abicanyi<\/strong><\/p>\n<p>Radiyo mpuzamahanga y\u2019Ubufransa yo, RFI, ikoresheje umunyamakuru wayo wari mu Rwanda, Jean Helene, akorera mu gice cy\u2019abicanyi, yakomeje guhitisha amakuru abashyigikira kandi abaha ijambo kuri RFI. Kuri iyi tariki 15 gicurasi 1994, RFI yahaye ijambo umukuru w\u2019Interahamwe, Robert Kajuga, ahakana ubwicanyi bwose bwakorwaga na Guverinoma ya Kambanda, ingabo zayo n\u2019Interahamwe\/Impuzamugambi, yamamaza ko abo bica ari Inkotanyi n\u2019ibyitso byazo, ko atari abasivile.<\/p>\n<p>src: CNLG<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku munsi nk\u2019uyu w\u2019itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. Komisiyo y&#8217;igihugu yo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":17,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-24052","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#039;Abatutsi - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#039;Abatutsi - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku munsi nk\u2019uyu w\u2019itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. Komisiyo y&#8217;igihugu yo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:author\" content=\"BenjaminBabou\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-18T15:28:15+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:creator\" content=\"@BenjaminBabou3\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"B\u00e9njamin BABOU\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052\"},\"author\":{\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\"},\"headline\":\"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#8217;Abatutsi\",\"datePublished\":\"2020-05-18T15:28:15+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052\"},\"wordCount\":1649,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052\",\"name\":\"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b'Abatutsi - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-05-18T15:28:15+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=24052#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#8217;Abatutsi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9\",\"name\":\"B\u00e9njamin BABOU\",\"description\":\"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.\",\"sameAs\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"BenjaminBabou\",\"https:\\\/\\\/x.com\\\/@BenjaminBabou3\"],\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=17\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b'Abatutsi - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b'Abatutsi - BWIZA","og_description":"Ku munsi nk\u2019uyu w\u2019itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. Komisiyo y&#8217;igihugu yo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052","og_site_name":"BWIZA","article_author":"BenjaminBabou","article_published_time":"2020-05-18T15:28:15+00:00","author":"B\u00e9njamin BABOU","twitter_card":"summary_large_image","twitter_creator":"@BenjaminBabou3","twitter_misc":{"Written by":"B\u00e9njamin BABOU","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052"},"author":{"name":"B\u00e9njamin BABOU","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9"},"headline":"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#8217;Abatutsi","datePublished":"2020-05-18T15:28:15+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052"},"wordCount":1649,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=24052#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052","name":"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b'Abatutsi - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-05-18T15:28:15+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=24052"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=24052#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b&#8217;Abatutsi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/25318b3505091fc2412e1fdf77b375b9","name":"B\u00e9njamin BABOU","description":"Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.","sameAs":["https:\/\/bwiza.com\/","BenjaminBabou","https:\/\/x.com\/@BenjaminBabou3"],"url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=17"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/24052","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/17"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=24052"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/24052\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=24052"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=24052"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=24052"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}