{"id":25023,"date":"2020-06-18T19:30:08","date_gmt":"2020-06-18T19:30:08","guid":{"rendered":"https:\/\/new.bwiza.com\/2020\/06\/18\/rwamagana-abatuye-mu-mujyi-barinubira-abana-b-inzererezi-babiba\/"},"modified":"2020-06-18T19:30:08","modified_gmt":"2020-06-18T19:30:08","slug":"rwamagana-abatuye-mu-mujyi-barinubira-abana-b-inzererezi-babiba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023","title":{"rendered":"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba"},"content":{"rendered":"<p><em> <strong>Abatuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b\u2019inzererezi babajujubya basabiriza, abandi bakabiba kugira ngo babone ibibatunga.<\/strong><\/p>\n<p>Mu mujyi wa Rwamagana hagaragara abana benshi b\u2019inzererezi birirwa bazenguruka basaba amafaranga ndetse bamwe mu baturage bagahamya ko bamwe baniba .<\/p>\n<p>Ndagijimana  Pierre ni umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana. Yabwiye  Bwiza.com ko hari abana benshi  b\u2019inzererezi birirwa basaba ndetse bakaba barimo abiba, agasaba ubuyobozi gukura abana b\u2019inzererezi mu muhanda bagasubizwa iwabo.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cHari abana benshi muri uyu mujyi birirwa bazenguka ndetse harimo utwana duto dufite imyaka nka cumi n\u2019itatu tujya tuza aho dukorera dusaba, warangara bakiba kandi ubona ko babiterwa n\u2019ubuzima bubi babamo kuko barya ari uko bahawe amafaranga kandi mu kuri ntibashoboye gukora imirimo y\u2019ingufu ,abayobozi bakwiye kubafasha niba badafite ababyeyi bagashakirwa ikigo kibarera. \u201c<\/p>\n<p>Abaturage bavuga ko abana bamwe baturuka mu nkengero z\u2019umujyi ariko bakanavuga ko hari bamwe mu babyeyi batita ku nshingano zo kurera abana bituma hari abana birirwa mu mujyi bazerera bwakwira bagataha mu ngo z\u2019ababyeyi .<\/p>\n<p>Muhimpundu Vestine ni umwe mu baturage basaba ubuyobozi gukurikirana ababyeyi batita kukurera no kubarinda ubuzererezi .<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cAbabyeyi nabo ntibakurikirana abana ngo  bamenye niba birirwa mu ishuri cyangwa birirwa bazerera kandi hari abana benshi bagiye baba ibirara kubera ko ababyeyi bagiye barangara ,nubwo hari abna bazerera benshi ariko hari abagiye batangira kuzererea ari bato tuzi bavuyemo abajura kugeza aho bagera ku rwego rwo kwambura abaturage ,icyo twasaba abayobozi nyuko bajya bahana ababyeyi babo kuko bariya bana baratubangamira usiga isafuriya hanze wasohoka ugasanga bayitwaye ndetse birirwa mu mujyi basaba kuburyo iyo bashonje agutitirizaho kugeza umuhaye igiceri. \u201c<\/p>\n<p>Bwiza.com yagerageje kuganira n\u2019abana b\u2019inzererezi bavuga ko batishimiye kuba mu buzererezi ariko bakavuga ko babitewe n\u2019ibibazo by\u2019ubukene mu miryango yabo .<\/p>\n<p>Umwana Ufite imyaka 11 avuga ko iwabo ari mu mudugudu wa Kamanga mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro. Yemeza ko yahisemo kwibera mu muhanda kubera ko Se Yapfuye nyina agacyurwa n\u2019umugabo, akaba ariwe watumye uyu mwana ajya mu buzererezi atinya gutotezwa n\u2019uwo mugabo umukubita azira ubusa. Uyu mwana avuga ko nyina nta bushobozi afite bwo kwikodesheresha inzu kugira ngo bayibanemo. Asanga ubuyobozi bukwiye gufasha umubyeyi we kuko igituma ahohoterwa n\u2019umugabo wa nyina ariwe wishyura inzu bakodesha .<\/p>\n<p>Kuba ubukene bukabije ari imwe mu mpamvu abo bana bavuye mu miryango bagahitamo kuba inzererezi, umwana w\u2019imyaka 13 wo mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire abihurizaho na mugenzi we na we wavuye mu murenge wa Gishari nabo bavuga ko imibereho mibi mu muryango ari byo byatumye bajya gushaka imibereho mu mujyi wa Rwamagana. Ba ko batunzwe no gufashwa n&#8217;abo batakira bakabaha ibiceri bakabona ibyo kurya .<\/p>\n<p>Abo bana banavuga ko ubuyobozi bwari bwarabakuye mu muhanda bubemerera ubufasha ariko ntibabuhabwa, bigatuma bagaruka kwibera mu mujyi kandi bari barasubijwe mu miryago yabo .<\/p>\n<p>Ubuyobozi bw\u2019akarere ka Rwamagana buvuga ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza abana mu miryango ndetse  abana bongeye kuba inzererezi bazigishwa bakangurirwe kuba mu muryango.<\/p>\n<p> Mutoni Jeanne, Umuyobozi w\u2019Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage avuga ko ubuyobozi bufite ubushake bwo gusubiza abo bana mu miryango yabo ndetse ko hari  gahunda yatangiye yo gusubiza abo bana mu mashuri kugirango basubire mu mashuri .<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cHari ibikorwa twakoze bitandukanye kugira ngo abo bana bave mu muhanda ariko kuba hari abana bakiri mu muhanda gahunda dufite ni ukubasubiza mu muryango. Ntabwo umwana wese wo mu muryango ukennye ariko ajya mu muhanda, hari uburyo kandi Leta ifasha imiryango ikennye. Ahubwo abo bana tuzabegera tubigishe kuko nabo hari uruhare rwabo kandi tuzabashyikiriza n\u2019ababyeyi babo tubibutse inshingano zabo kuri abo bana .\u201c<\/p>\n<p>Itegeko ry\u2019umuryango no 32\/2016 ryo ku wa 28\/08\/2016 mu ngingo ya 322 rigaragaza ko umubyeyi afite inshingano zo kurera umwana kugeza agejeje ku myaka 21. <\/p>\n<p>Ababyeyi bafite inshingano yo kwita no kurera umwana wabo utaragera ku myaka makumyabiri n\u2019umwe (21) y\u2019amavuko. Abashinzwe kurera umwana bemewe n\u2019amategeko nabo bafite izo nshingano.  <\/p>\n<p>Ingingo ya 323 y\u2019iryo tegeko twavuze haruguru ikavuga ko umwana utarageza ku myaka y\u2019ubukure  agomba kurererwa mu muryango kandi ko atemerewe kuba wenyine atabana  n\u2019ababyeyi be : <\/p>\n<p>Umwana wese utaragira imyaka y\u2019ubukure arererwa mu muryango w\u2019ababyeyi be, cyangwa uw\u2019abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi. <\/p>\n<p>Umwana utaragira imyaka y\u2019ubukure ntashobora kuva iwabo ngo ajye kwibana cyangwa ngo ajye gucumbika ahandi ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi batabimwemereye, keretse mu bihe biteganywa n\u2019amategeko. <\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abatuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b\u2019inzererezi babajujubya basabiriza, abandi bakabiba kugira ngo babone ibibatunga. Mu mujyi wa Rwamagana hagaragara abana benshi b\u2019inzererezi birirwa bazenguruka basaba amafaranga ndetse bamwe mu baturage bagahamya ko bamwe baniba . Ndagijimana Pierre ni umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":20,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[126],"class_list":["post-25023","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-rw","tag-amamenyesha"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v28.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba - BWIZA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba - BWIZA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abatuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b\u2019inzererezi babajujubya basabiriza, abandi bakabiba kugira ngo babone ibibatunga. Mu mujyi wa Rwamagana hagaragara abana benshi b\u2019inzererezi birirwa bazenguruka basaba amafaranga ndetse bamwe mu baturage bagahamya ko bamwe baniba . Ndagijimana Pierre ni umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"BWIZA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-06-18T19:30:08+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Ngabonziza Justin\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Ngabonziza Justin\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023\"},\"author\":{\"name\":\"Ngabonziza Justin\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78d3c23076080500e2913c10c270948\"},\"headline\":\"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba\",\"datePublished\":\"2020-06-18T19:30:08+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023\"},\"wordCount\":731,\"commentCount\":0,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"keywords\":[\"Amamenyesha\"],\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023\",\"name\":\"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba - BWIZA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2020-06-18T19:30:08+00:00\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?p=25023#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"name\":\"BWIZA\",\"description\":\"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#organization\",\"name\":\"BWIZA\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/03\\\/bwiza-ikirango.png\",\"width\":150,\"height\":42,\"caption\":\"BWIZA\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/logo\\\/image\\\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78d3c23076080500e2913c10c270948\",\"name\":\"Ngabonziza Justin\",\"url\":\"https:\\\/\\\/bwiza.com\\\/?author=20\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba - BWIZA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba - BWIZA","og_description":"Abatuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b\u2019inzererezi babajujubya basabiriza, abandi bakabiba kugira ngo babone ibibatunga. Mu mujyi wa Rwamagana hagaragara abana benshi b\u2019inzererezi birirwa bazenguruka basaba amafaranga ndetse bamwe mu baturage bagahamya ko bamwe baniba . Ndagijimana Pierre ni umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023","og_site_name":"BWIZA","article_published_time":"2020-06-18T19:30:08+00:00","author":"Ngabonziza Justin","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Ngabonziza Justin","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023"},"author":{"name":"Ngabonziza Justin","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/f78d3c23076080500e2913c10c270948"},"headline":"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba","datePublished":"2020-06-18T19:30:08+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023"},"wordCount":731,"commentCount":0,"publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"keywords":["Amamenyesha"],"articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=25023#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023","url":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023","name":"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba - BWIZA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website"},"datePublished":"2020-06-18T19:30:08+00:00","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/bwiza.com\/?p=25023"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/bwiza.com\/?p=25023#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/bwiza.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b\u2019inzererezi babiba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#website","url":"https:\/\/bwiza.com\/","name":"BWIZA","description":"Isoko y&#039;amakuru acukumbuye","publisher":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/bwiza.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#organization","name":"BWIZA","url":"https:\/\/bwiza.com\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","contentUrl":"https:\/\/bwiza.com\/wp-content\/uploads\/2026\/03\/bwiza-ikirango.png","width":150,"height":42,"caption":"BWIZA"},"image":{"@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/bwiza.com\/#\/schema\/person\/f78d3c23076080500e2913c10c270948","name":"Ngabonziza Justin","url":"https:\/\/bwiza.com\/?author=20"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/25023","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/20"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=25023"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/25023\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=25023"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=25023"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/bwiza.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=25023"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}